Politiki: Abanyarwanda basabire Kagame Paul asabe RUKOKOMA azasabiramo imbabazi!" Faustin Twagiramunu"

Publié le par veritas

Capture-copie-2.PNG

Bwana Faustin Twagiramungu bita Rukokoma yagiranye ikiganiro n’Ikondera kuri uyu wa gatanu taliki ya 26 Nyakanga 2013. Twagiramungu Faustin uyobora ishyaka rya RDI Rwanda Rwiza yagize ati : « nzataha kandi sinzagenda nyonyomba ». Bwana Faustin Twagiramungu ni inararibonye muri politiki y’u Rwanda, akaba avuga ko akina politiki yo mu rwego rwo hejuru. Ingoma hafi ya zose zo mu Rwanda avuga ko azizi kandi nizo atiboneye yarazibwiwe aranasoma !

Iyo ubajije Bwana Twagiramungu Faustin uko yabonye izo ngoma asubiza agira ati : « Aho nabereye sinigeze mbona umuntu utegeka igihugu nabi nka Kagame ! » kuba avuga Kagame Paul atyo si ukumubarirwa kuko barakoranye amubereye ministre w’intebe, umwanya atatinzeho n’ubwo yakoraga politiki yo mu rwego rwo hejuru bitewe ni uko ngo yasanze iyo utali mucyo yita agatsiko k’abaturutse i Bugande nta jambo uba ufite , ngo kiretse nyine ukoze ako guterura ibibindi kakorwaga n’abagaragu b’ibwami !

Nyuma y’igihe gikabakaba hafi imyaka 20, Twagiramungu yifuje gusubira murwamubyaye, nk’umukuru w’ishyaka RDI-Rwanda Rwiza, agiye gukomereza politiki mu Rwanda ; yagombaga kuba yaragiye ku italiki ya 20 z’ukwezi kwa Gatandatu 2013 ariko avuga ko ubutegetsi bwa Kagame bwamwimye ibyangomba. Ubu se Twagiramungu Faustin azagenda cyangwa ntazagenda ? Icyakora ikizwi cyo ni uko nagenda, RUKOKOMA atazayisiga inyuma, ngo ahubwo ngo iyo Rukomama izaba yanditse munyuguti nini cyane !

Ese nagerayo (mu Rwanda) azakora nk’abandi banyepolitiki basaba imbabazi nk’abandi bo mu bwoko bwe ? Aha Twagiramungu aravuga ngo : « Sinzigera mpfukama nsaba imbabazi umututsi » kandi ngo akaba nta gicumuro afite mu gihugu, ati « ahubwo dusabire Kagame asabe Rukokoma azasabiramo imbabazi ! »

Kanda aha wumve ikiganiro cyose Bwana Faustin Twagiramungu yatanze :

Capture-copie-3.PNG

Source : Ikondera

Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article
B

Ibyo Twagiramugu yavuze nibyo ariko byahise ko bakimara kumva iki kiganiro ,Kigali yateguye uko izamufata ageze yo nibamuha visa hanyuma bayimwima bakabwira amahanga ko banze kuyimuha bitwe
n'ibikorwa atgura kujya gukora mu Rwanda akaba nawe yaratangije gutera za grenande, nkuko yabyivugiye ko nawe azataha arwana nkuko APR yatangiye baranze ko itaha.kandi ko we yabivugiye ku
mugaragaro mu biganiro bwirwaruhamwe kuri radiyo ikondera.

Ibi byongereye gutuma Kigali itazamuha visa cg se ikayimuha yagera i Kigali agahita ko bamufunga kubera ziriya grenade zatewe ejo bundi Nyabugogo.

Répondre