RDC : Urwanda rwanze kwakira abasilikare barwo bari mu mutwe wa M23 bishyize mu maboko y’ingabo za Loni (monusco) !

Publié le par veritas

 

Murebe neza aya mashusho murabona izi ngabo za M23 ari inkotanyi butwi !

 

Kuri uyu wa gatandatu taliki ya 14/07/2012 ku mupaka wa Goma , u Rwanda rwanze kwakira abasilikare barwo 24 bari mu mutwe wa M23 bakaba barishyize mu maboko y’ingabo za Loni ziri muri Kongo ! Monusco yagombaga guha u Rwanda abo basilikare barwo kuko bose bemera ko ari abanyarwanda ko kandi bashaka gusubira mu gihugu cyabo ! Abo basilikare b’u Rwanda bakaba barishyize mu maboko ya Monusco mu kwezi kwa Gicurasi 2012. Kuri uyu wa gatandatu taliki ya 14/07/2012 bikaba byari biteganyijwe ko abayobozi b’u Rwanda baza gufata abo abasilikare barwo , ariko kuburyo butunguranye abayobozi b’u Rwanda babwiye ingabo za Monusco ko badashobora kwakira kubutaka bw’u Rwanda ingabo zo mu mutwe wa M23 !

 

Nkuko ibiro ntaramakuru by’abafaransa AFP bibitangaza , abayobozi b’u Rwanda bemeye gufata abasilikare 7 bo muri FDLR bari bazanywe na Monusco hamwe n’abo basilikare 24 b’abanyarwanda bari mu mutwe wa M23 ! Umutwe w’ingabo za Loni muri Kongo Monusco uravuga ko u Rwanda rwanze kwakira bariya basilikare barwo bari mu mutwe wa M23 bitewe ni uko abo basilikare bashoboye gutanga amakuru ahagije agaragaza inkunga ikomeye leta y’u Rwanda itera umutwe wa M23 ndetse bakavuga n’uruhare rw’abategetsi bakuru b’u Rwanda muri icyo gikorwa cyo kwivumbura no gushinga umutwe wa M23 mubategetsi bashyirwa mu majwi cyane harimo Ministre w’ingazo z’u Rwanda Bwana James Kabarebe ; ayo makuru yatanzwe n’abo basilikare yafashije cyane impuguke za Loni mu gushakisha ibimenyetso byashyizwe muri raporo igaragaza uruhare rw’u Rwanda mu makuba y’intambara iri muburasirazuba bwa Kongo.

 

Umutwe wa M23 ugizwe ahanini n’ingabo zo mu bwoko bw’abatutsi bahoze mu mutwe wa CNDP bakaza kwinjizwa mu ngabo za Kongo mu mwaka w’2009, guhera mu kwezi kwa kabili 212 bakaba barateguye igikorwa cyo kwikura mu ngabo za kongo ahubwo ahubwo bagatangira gahunda yo kuzirwanya, amaraporo anyuranye ya Loni n’umuryango wita kuburenganzira bwa muntu HRW akomeje kugaragaza ko icyo gikorwa cyo kwivumbura ku ngabo za Kongo cyateguwe n’igihugu cy’u Rwanda ndetse u Rwanda ruha abasilikare uriya mutwe n’ibikoresho byinshi, uretse n’ayo maraporo yo hanze no mu Rwanda ubwaho ibyo  ibimenyetso birigaragaza mu baturage bari mu Rwanda, muri ibyo bimenyetso twavuga :

 

-Abantu baburirwa irengero kuko baba bafashwe bakoherezwa mu rugamba kurwanira M23.

-Ibiribwa by’imfungwa mu rwanda byanyerejwe na leta y’urwanda bikohererezwa umutwe wa M23 none imfungwa zikaba zigiye kwicwa n’inzara.

-Ibitaro bya Gisilikare by’i Kanombe byuzuye inkomere z’abasilikare baba bakomerekeye kurugamba tutavuze abagwa mu mirwano batavugwa.

 

Kuba rero u rwanda rurimo rwanga kwakira abasilikare barwo bafatiwe kurugamba ni uburyo bwo kwikura mu isoni kuko amahanga yose arumereye nabi kubera intambara rwashoje muri kiriya gihugu ; nihahandi rero ibyahishwaga byaragaragaye kwanga kwakira abanyarwanda rwashoye kurugamba ni ikimenyetso cy’ubwoba abayobozi b’u Rwanda bafite muri iki gihe buturutse kuri iriya ntambara bwashoyemo igihugu cya Kongo na loni no kuba ibihugu byrwo by’inshuti nka USA n’Ubwongereza bitangiye kubwiza ukuri Kagame ko agomba kwirengera ingaruka z’intambara yashoje!

Aba nibo bana b'u Rwanda Kagame yashoye mu ntambara ya M23 akaba adashaka ko bagaruka murwababyaye kubera isoni , uwamenyamo uwe yakwegera HCR

 

Source : AFP


Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article
K
<br /> Urebye iyi photo ya nyuma urabona aba ari abanyarwanda kweli? Reka reka, amasura erega yarahindutse nyuma ya 1994, abatabizi sinzi aho baba.<br />
Répondre