Rwanda: Amashyaka FDLR + PSI +RDI atumye FPR igera aho yifuza gutabarwa n'abo yica urubozo!

Publié le par veritas

Torture-prison-au-Rwanda.png

Icyemezo cyafatwa n'imfungwa nk'iyi FPR yaciye akaboko kubera amapingu cyahabwa akahe gaciro?

 

[Ndlr: Birasekeje ariko biranababaje kubona aho ishyaka riri kubutegetsi rya FPR ritangiye kuba urw’amenyo! Kuva aho amashyaka FDLR, PS Imberakuri na RDI bishyiriye hamwe imbaraga zo gusaba Paul Kagame kugirana ibiganiro n’amashyaka atavuga rumwe n’ubutegetsi bwe,Intore za Kagame zitangiye kuba urw’amenyo haba mu banyarwanda cyangwa mu banyamahanga! Kuva ayo mashyaka yatangaza ko ashyize hamwe,intore ntizahwemye gutangaza ibihuha no kwitabaza uwo zibonye wese ngo zirebe ko zabona ibitotsi!

 

Intore za FPR zabanje kwitabaza Habineza na Mukabunani bifata ubusa, zikoma Tanzaniya ngo zamenye ko Twagiramungu yagiye muri icyo gihugu nabyo bifata ubusa,FPR yatitirije ONU ngo iyirasire FDLR none ubu amaso yaheze mu kirere, ubu FPR yikomye imiryango mpuzamahanga ONGs ngo ishyigikiye FDLR ariko nabyo ntacyo bitanga! Muri uko guta umutwe kw’intore za FPR byageze aho zivuga ko Gen.Kabiligi Gratien yakoreye urugendo muri Tanzaniya ngo agiye kubonana na FDLR, kandi ubusanzwe aba muri icyo gihugu! Iki akaba ari ikimenyetso cyo guta umutwe!

 

Aho bigeze ni uko FPR yiyandikiye ibaruwa mu izina rya Me Bernard NTAGANDA (yafunze) maze iyinyanyagiza mu binyamakuru yizera ko byayigeza ahashoboka hose, ariko nabyo ntacyo bishobora gutanga! Muri iyo baruwa harimo ingingo ya 5 yuzuyemo urwenya gusa, igira iti 5.Nk’uhagarariye ishyaka imbere y'amategeko nkaba na Perezida Fondateri w'ishyaka; nshingiye ku cyifuzo cyinama y’igihugu yateranye mu buryo bwemewe n'amategeko,ntangaje ko Bwana Sylver Mwizerwa wari umuvugizi w’ishyaka agizwe Umunyamabanga mukuru! Biteye agahinda, kubona abantu bazima batekereza muri ubu buryo! 

 

Iyo witegereje iyi ngingo wakwibaza niba Me Bernard Ntaganda  akora politiki muri gereza bikakuyobera! Wibaza niba iyi nama y’igihugu ivugwa muri icyo gihuha yarateraniye muri gereza nabyo bikayoberana ! Tuvuge ko mu Rwanda gukorera politiki muri gereza byemewe, byamarira iki FPR kwitabaza imfungwa? Iyaba Inkotanyi zari zifite ubwonko buzima zagombye gufungura Me Ntaganda Beranrd noneho zikamusaba kuzitabara naho ubundi zirakora ubusa nk’umwana wenda undi!!

 

Ntaganda.pngMu mategeko mpuzamahanga y’uburenganzira bwa muntu ntabwo byemewe ko umuntu ufunze cyangwa umusilikare wafashwe kurugamba cyangwa wishyize mu maboko y’uwo barwanaga atanga ubuhamya cyangwa ngo afate icyemezo ngo gifatweho ukuri kuko aba atigenga; iyaba FPR yari ifite abanyabwenge yagombye kumenya ko imikorere nk’iyi irushaho guca intege abitwa ko bayishyigikiye; gusa rero aho ibihe bigeze amazi yarenze inkombe kuburyo igeze aho ihimbira abo iri kwica urubozo ngo irebe ko bayirwanaho! Ibona se bayimarira iki ngo igitutu cy’ariya mashyaka uko ari 3 gihagarare? Umuyobozi wungirije w’ishyaka PS Imberakuri yatanze itangazo ribeshyuza ibihuha bya FPR nk’uko murisoma hasi aha]:  

 

ITANGAZO RIGENEWE ABANYAMAKURU No 004/PS IMB/014

 

Rishingiye ku nyandiko irimo gutambutswa mu binyamakuru bitandukanye yitirirwa perezida fondateri w’ishyaka ry’Imberakuri riharanira imibereho myiza, yanditswe kuwa 06/02/2014 igamije gusa kuyobya abantu kugirango bayirangarireho bumve ko muri PS Imberakuri byacitse maze bave mubyo bakoraga byo guharanira impinduka y’amahoro,ishyaka PS Imberakuri riramenyesha abanyarwanda,Imberakuri by’umwihariko ibi bikurikira : Ibaruwa irimo igendagenda mu binyamakuru bivuga ko perezida fondateur Me NTAGANDA Bernard yanditse kuburyo isa n’iyateje impagarara ntabwo izwi n’ubuyoyobozi bw’ishyaka PS Imberakuri ubwaribwo bwose yaba komite nkuru y’ishyaka cyangwa abandi batandukanye.


Ukurikije ubuzima perezida fondateri abamo muri gereza ya Nyanza biroroshye cyane ko ibaruwa nkiriya yamwitirwa kuko ntawe utazi iyicarubozo rikorerwa imfungwa za politiki,ari nayo mpamvu ishyaka P.S Imberakuri ridashobora na rimwe guha agaciro ibaruwa nkiriya ngo ibikubiyemo bibe byaritesha gukora imirimo yaryo nk’uko bisanzwe. Mu bigaragara muriyo baruwa bivugako Me NTAGANDA yashyizeho umunyamabanga mukuru atesha agaciro imyanzuro yo kuwa 02/02/2014,rwose ibyo ntibishoboka na rimwe kuko tuzi neza ko mubakora amakosa yo kwica amategeko nkana Me NTAGANDA atarimo,kuko usibye no gushyiraho umunyamabanga mukuru nta nundi muyobozi yashyiraho bitagiweho inama ngo byemezwe n’inama ibifitiye ububasha,ibi kandi byaba birenze igitugu uyu munsi turiho twamagana kandi ibyo muri PS Imberakuri bidashoboka.


http://www.jambonews.net/wp-content/uploads/2012/03/Icyitonderwa11.jpgIkindi kivugwa ni abayobozi bagaragaramo ko ubuzima barimo butabemerera gukora imirimo y’ishyaka,aha n’uwagerageje kuyandika imwitirirwa yibeshye koko Me NTAGANDA ubwe ariwe kugeza ubu bitewe naho ari udashobora gukora ibikorwa by’ishyaka kuko mu mategeko ishyaka rigenderaho nta nahamwe bivugwa ko perezida fondateri nafungwa azajya ashyiraho abayobozi ku buryo bunyuranyije n’amategeko,ibi byo ubwabyo ni agashinyaguro ndetse banamukina ku mubyimba by’ibyo bamukoreye bamufungira ubusa.


Kugeza ubu ishyaka PS Imberakuri rifite komite izwi ihagarariwe na Me NTAGANDA Bernard Perezida fondateri,Alexis Bakunzibake Visi perezida wa mbere,Sinyigenga Beatrice Visi perezida wa kabiri,Uwizeye Kansiime Immaculee umunyamabanga mukuru,Mukarurema Marie Chantal umubitsi mukuru,Ntakirutimana Theoneste umunyamabanga mukuru ushinzwe urubyiruko,Icyitonderwa Jean Baptiste umunyamabanga mukuru ushinzwe ubukangurambaga.


Ntawe uyobewe ko leta ya FPR ifite amayeri menshi muri iki gihe isumbirijwe kuburyo ntawayishira amakenga muri iki gikorwa kitagize nicyo cyayifasha mu bibazo ifite,ntako itagize ngo isenye ishyaka ry’Imberakuri ibinyujije muri Mukabunani Christine ibyo byarayinaniye,ubu noneho aho ishyaka ritereye intambwe yo gukorana ku mugaragaro na FDLR,kimwe n’andi mashyaka yifuza impinduka y’amahoro byayitesheje umutwe ubu iraca hasi no hejuru ngo ihagarike umuvuduko abayinenga bafite kuburyo kandi bitanaba igitangaza ko hari abo FPR yafataho ingwate bakamagana ibyo ishyaka PS Imberakuri ririmo rikora nk’uko Mukabunani adahwema kubikora,ariko nayo irabizi neza ko ibyo bidashobora guhagarika inkundura ya demukarasi.

 

Ishyaka PS Imberakuri riributsa abarwanashyaka baryo ko bagomba kwitonda muribi bihe bikomereye ubutegetsi bwa Kigali,bagashishoza cyane kuko FPR yafashe hasi no hejuru kugirango isibanganye ishyaka ry’abanyarwanda kuburyo isaha iyariyo yose yabata mu mitego yayo nkuko yabikoreye Hakizimfura Noel,Mukabunani Christine none ubu bakaba bicuza ibyo bakoreye abanyarwanda.Riboneyeho kandi kwibutsa umurwanashyaka uwariwe wese uzishora mu bikorwa bisenya ishyaka ko azafatwa nk’umunyarwango aho kuba umurwanashyaka.

 

 

http://www.therwandan.com/ki/files/2013/12/bakunzibake-300x300.jpg

 

 

 

Kubwa PS Imberakuri

Alexis BAKUNZIBAKE, Umuyobozi wungirije.

 

Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article