Rwanda: Paul Kagame ntiyifuza kubona Ministre w'intebe wungirije w'Ububiligi Didier Reynders i Kigali !
Ikinyamakuru « le soir » cyandikirwa mu gihugu cy’Ububiligi cyanditse inkuru ivuga ko perezida w’u Rwanda Paul Kagame atifuza ko ministre w’intebe wungirije akaba na ministre w’ububanyi n’amahanga w’igihugu cy’Ububiligi Bwana Didier Reynders akoza ikirenge cye i Kigali mu muhango wo kwibuka imyaka 20 jenoside ibaye mu Rwanda.
Umubano hagati ya Paul Kagame na Didier Reynders wajemo agatotsi bitewe n’ikibazo cya Congo. Paul Kagame ashinja Didier Renders kuvuga cyane amagambo ashyigikira igihugu cya Congo ndetse akanamushinja ko ibikorwa bye mu muryango w’abibumbye (ONU) no mu muryango w’ibihugu by’i Burayi (UE) byarushijeho gutuma iyo miryango yombi ishyira igitutu gikaze ku Rwanda kugirango rushobore guhagarika ibikorwa byarwo kuburyo buziguye n’ubutaziguye mu ntara ya Kivu.
Sibyo gusa , Kagame Paul ashinja Didier Reynders kuba yarashyigikiye igitekerezo cyatanzwe na Perezida wa Tanzaniya Jakaya Kikwete cy’uko u Rwanda rugomba kugirana ibiganiro bitaziguye n’umutwe wa FDLR kugirango amahoro arambye ashobore kugaruka mu karere k’ibiyaga bigari .
Igihugu cy’u Rwanda kikaba cyaratanze ubutumire kuri Ministre w’intebe w’igihugu cy’Ububiligi Elio Di Rupo ariko kugeza ubu kumenya abazamuherekeza muri urwo rugendo biracyari iyobera !
Amakuru atangazwa na « le soir » avuga ko ministre w’intebe wungirije Didier Reynders yifuje ko agomba kuba ari mubagomba guherekeza ministre w’intebe w’Ububiligi mu Rwanda kuko ariwe ufite inshingano yo guhagarira igihugu cy’Ububiligi mu butumwa nk’ubwo ariko kugeza ubu akaba atarabona ubutumire bw’igihugu cy’u Rwanda !
Kugeza ubu ntabwo haramenyakana icyemezo ministre w’intebe w’igihugu cy’Ububiligi azafata n’ubwo icyo gihugu cyiri mu minsi ya hafi ibanziriza amatora aho bisaba ko abari muri leta bagomba kuvuga rumwe no guterana inkunga muri byose !
Ubwanditsi.