Rwanda: Kubera ivangura FPR ikorera urubyiruko rushobora guturika nk'ikirunga!

Publié le par veritas

miss-CBE.pngMuri iyi iminsi numvise akarengane ku umwana warenganyijwe muri SFB azira gukopeza mugenzi we bahita banamwirukana ku ishuli. Nakurikiranye iyi inkuru nibaza kuri uwo umwana w’irukanwe n’uburyo yikunwemo nsanga yarakopeje. Narakurikiranye nsanga yali amaze igihe gitoya yiyamamarije kuba MISS wa SFB nk'uko mumubona kuri iyi foto (School of Finance and Banking) aho yigaga nyine, ndetse yaranatowe nkumwe mu aba MISS batatu(3) batorwa.

Ariko kubera inkomoko ye ntibyamuhiriye bamuteze umutego wo gukopeza bahita bamwirukana banamwambura n’IKAMBA muri ya APARTHEID ya FPR- Kagame. Nkomeje gukurikira nsanga abo bavukana bo mu muryango we muri rusange nta MUSWA ubavukamo.

None muri iki icyumweru gishize umubyeyi we(SE umubyara) yagize gutya ahita apfa mu urupfu rutunguranye atarwaye,kuburyo wibaza niba atali twa TUZI tw’intore.

Ibi rero bya Politike mbi yo KWAMBURA,GUKENESHA no KWICA ABANTU URUBOZO birarundura ingoma y’agatsiko RPF-KAGAME-NYIRARUMONGI!

Ndasaba urubyiruko kwamaganira kure ibi bikorwa by’amafuti ingoma y’IGITUGU ya Kigali ikomeje kugaraguzamo agati urubyiruko. Ndasaba ABACURABWENGE ba RPF abenshi bita ABAKADA(Tito Rutaremara,Ngarambe Francois,Sebasoni,Mugesera Antoine,Polisi Denis,Bwiza Connie,Musoni James n’abandi) guhaguruka bakitandukanya na APARTHEID bashinze naho ubundi nkuko birirwa bacinya inkoro ku UMUCRIMINAL Kagame ntazabarebera izuba nabo kandi nkuko ajya abyivugira ntabwo BAZAMENYA IKIBAKUBISE! Wasanga ariko ari Kagame utamenye ikimikubise kuko ngo ntagahora gahanze. Ibinyoma bacuze ni byinshi nibasigeho naho ubundi ibyo binyoma nibo bizirenza!

Twe urubyiruko twamaganye APARTHEID ya Kagame-RPF kandi nibadasigaho turahaguruka tubarwanye twivuye inyuma naho ibyo kutwica urusorongo ntibishoboka ibyo yakoze imyaka 20 yose birahagije!

Bikorewe i Kigali -Gacuriro

Gakwandi Pierre

Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article
K

Ndasanga ibyanditse bidasobanura (bihagije) umutwe w'iyi nyandiko.

Yavanguwe ate? Inkomoko ye ni iyihe?....

Nbagira inama yo kujya mumara amatsiko abasoma inyandiko zanyu.

Répondre