RWANDA : Aho bukera igishinwa kirasimbura icyongereza!

Publié le par veritas






Nkuko iyi nkuru tuyikesha igihe , umubano uri hagati ya FPR n'ishyaka rya Gikoministe (PCC) ry'ubushinwa uragenda ukomera, abanyameririka, abongereza n'abanyaburayi muri rusange barimo bagenda begezwa kuruhande buhorobuhoro mu Rwanda kuko basaba u Rwanda gushyiraho ubuyobozi bugendera kuri demokarasi kandi bagaca akarengane n'igitugu mu Rwanda, ibyo rero Kagame n'inkomamashyi ze zimukikije zikaba zitabikozwa. Hari abanyamerika benshi bahambirijwe mu Rwanda bahawe amasaha 24 gusa yo kuba bavuye mu gihugu, bagahita basimburwa mu mirimo bari barimo n'inshuti z'u Rwanda zivuye mu bihugu by'Aziya cyane cyane ubushinwa na Singapool, ubu mu Rwanda isoko ry'amabuye y'agaciro (ava muri Congo) ryafashwe n'ubushinwa naho umutekano w'igihugu ukaba warahawe Kadafi ,u Rwanda narwo rukamuha Gaz methane yo mu kivu. Ibyo nibyo bisobanura uru ruzinduko igihe kitubwira cy'umuyobozi w'ishyaka ry'ubushinwa rya Gikoministe, aho bukera rero turahindura imvugo icyongereza tugishyire mu mwanya w'igifaransa noneho igishinwa kigishwe mu Rwanda ku mwanya wa mbere!
 
Umwe mu bayobozi bakuru b’Ishyaka rya Gikomunisiti ry’u Bushinwa (PCC), Liu Yunshan, kuri uyu wa Gatanu yatangaje ko u Bushinwa bwiteguye gukorana n’u Rwanda kugirango rutangize ibihe bishya mu mibanire hagati y’ibihugu byombi.

Ibi bwana Liu yabitangaje ubwo yagiranaga umubonano n’Umunyamabanga Mukuru wa FPR, Francois Ngarambe, uri mu ruzinduko n’intumwa ayoboye mu gihugu cy’u Bushinwa ku butumire bwa PCC, uruzinduko rwatangiye tariki 23 Ukwakira.

Nkuko tubikesha ibiro ntaramakuru by’u Bushinwa, Xhinuanet, Liu Yunshan, umwe mu bagize biro politike ya komite nkuru y’ishyaka PCC, yatangaje ko yishimiye umubano uri hagati y’igihugu cye n’u Rwanda, ashimangira ko ubuhahirane hagati y’ibihugu byombi bukomeje kuzamuka mu ntera mu rwego rw’ihuriro ry’ubuhahirane hagati y’u Bushinwa na Afurika.

Yongeyeho ko u Bushinwa bufata u Rwanda “nk’inshuti ikomeye ndetse nk’umufatanyabikorwa ukomeye”.

Nk’uko dukomeza tubikesha Xhinuanet, Liu yasobanuye ko PCC iha agaciro kanini iterambere ry’umubano hagati yaryo na FPR, kandi ko yiteguye kurushaho gukomeza ubufatanye n’umubano hagati y’ibihugu byombi, bityo ngo icyizere hagati y’ayo mashyaka yombi kikarushaho kwiyongera.

Ku ruhande rwe, Ngarambe yatangaje ko FPR nk’ishyaka riri ku butegetsi mu Rwanda rishyize imbere iterambere ry’imibanire hagati y’amashyaka yombi ndetse n’imibanire hagati y’ibihugu byombi.

Kayonga J.
Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article