Raporo y’Ubumwe bw’u Burayi irarega FDLR n’ingabo za Congo gucukura amabuye y’agaciro mu buryo butemewe

Publié le par veritas






Raporo nshya y’Ubumwe bw’u Burayi (Union Européenne/European Union) izasohoka mu kwezi kw'Ugushyingo ivuga ko ingabo za Leta ya Congo na FDLR zikora ubucukuzi butemewe bw’amabuye y’agaciro mu gice cy’uburasirazuba bwa Repubulika iharanira demokarasi ya Congo.

Iyo raporo yibanda cyane cyane mu bucukuzi n’ubucuruzi bw’amabuye y’agaciro bukorwa n’iyo mitwe y’ingabo muri Kivu, Katanga y’amajyaruguru, muri Maniema, ndetse no mu duce twa Mambasa na Bwafasende two muri Province Orientale, aho i Bwafasende ngo akaba ariho bigaragara cyane. Ibyo bikorwa kandi bijyana n’imvururu n'ihohoterwa rikomeye rikorerwa abaturage baho.

Ingabo za Congo (FARDC) ngo zikaba zungukira cyane muri ubwo bucuruzi, kimwe na bamwe mu banyemari n’abanyapolitiki bo muri utwo duce, nk’uko bitangazwa na bwana Steven Spittaels, ukorera umuryango IPIS (International Peace Information Service) wo mu Bubiligi, akaba ari nawe wakoze iyo raporo.

FDLR nayo ngo ikura inyungu zitari nke mu icukurwa ry’amabuye yo muri Katanga y’amajyaruguru, aho uwo mutwe wigaruriye ibirombe bikomeye muri ako karere, kimwe no muri Maniema.

Ku ruhande rw’ingabo za Congo ho ibyo birego barabihakana, aho Gén Jean-Claude Kifwa uyobora akarere ka 9 ka gisirikare yatangarije Radio Okapi ko ibyo bibazo by’icukurwa ritemewe ry'amabuye y’agaciro byagaragaye atarayobora ingabo muri ako gace, ngo kuko kuva yatangira imirimo ye byagabanutse, ubu hakaba ahasigaye ikibazo cy’imitwe yitwaje intwaro nk’aba Mai Mai, ikomeje guteza umutekano muke no gukora ibikorwa bitemewe muri ako gace.

source: Igihe
Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article