Rwanda: Abimwe buruse bose " NTIMWIHEBE IMANA IZASHYIRAHO INZIRA" .

Publié le par veritas

http://www.nur.ac.rw/IMG/jpg/DSC_0811.jpgBavandimwe, benedata bashiki banjye mbere yabyose mbanje ku basuhuza mu izina ry’umwami wacu Yesu Kristo. Amahoro y’Umwami wacu Yesu kristo ni Abane namwe kandi asendere imitima yacu.

Ikinteye kwandika iyi nyandiko nise “IMANA IZASHYIRAHO INZIRA” ni amakuru amaze iminsi avugwa kwikurwaho rya bourse yahabwaga abanyeshuri bigaga muri za kaminuza n’amashuri makuru mu Rwanda barihirwaga na Leta. Kuva iki cyemezo cyamara gutangazwa, benshi batekereje ko  bitazashoboka abandi batangira kuvuga amagambo menshi ashingiye kuri politike n’ibindi! Ariko ibyatekerezwaga nk’ibitazashoboka byabaye impamo. Hashyizweho ibyiciri by’ubudehe bizaherwaho hatangwa bourse ariko ibi ntibyabujije ko hari abatagira amahirwe yo kurihirwa kandi mu by’ukuri badafite ubushobozi bwo kuzariha ibisabwa abari mu cyiciro bashyizwemo, bivuze ko kwiga kuribo bitazashoboka.

Mu by’ukuri biragora cyane muri kamere muntu kwihanganira kubona amahirwe warubonye yo kubakiraho ubuzima bwawe bw’ejo hazaza akaguca muntoki akagenda nka nyombere, biranagora cyane kandi no kubona amagambo yo kubwira abantu nkabo kuko icyo baba bakeneye kumva ni ukubabwira ko amahirwe bari babuze ugiye kuyabagarurira! Ari ko njye icyo nifuza kubwira aba babuze amahirwe yo kwiga bidaturutse k’ubuswa bwabo, bidaturutse kuburangare bwabo mu kwiga, bidaturutse ku amahitamo yabo yo kuvukira mu miryango itishoboye, biturutse gusa ko bisanze baravutse mu miryango itishoboye ni uko “IMANA IZASHYIRAHO INZIRA”.

http://www.izuba-rirashe.com/fichiers_site/a2497net/contenu_pages//MINEDUC-Biruta-OK.jpgBiragora kumva ububabare bw’indwara utarwaye, biroroha kubwira umuntu ngo ihangane iyo ari mukibazo akawa mugani w’umunyarwanda ngo “agahwa kari kuwundi karahandurika” ariko iyo waciye mu bibazo bisa nibyo umuntu ari gucamo birashoboka kuba wabona icyo umubwira n’ubwo buri ruganmba rugira amacumu yarwo. Njye ndumva ububabare mwaba Bantu, budashingiye ku mubiri (physical pain) ahubwo bushingiye kububabare bw’ubwonko (mental pain). Njye ubu buzima nabubayemo imyaka itatu kuko natsinze ikizamini cya Leta (P6) kinyemerera kwiga amashuri yisumbuye inshuro eshatu zose (three times) nkabura Uburyo bwo kujya kwiga kubera ubukene bw’umuryango navukagamo!

Iyi myaka uko ari itatu yaranzwe n’ubuzima bwuzuye umwijima butabona ejo hazaza, uko ikiruhuko cyabo twatsindiye rimwe bagize amahirwe yo kujya kwiga cyageraga, napanganga kwiyahura ngo batazansanga nkicwa n’ikimwaro ariko nkumva ijwi mu mutima rimbwira ngo wibikora kuko “IMANA IZASHYIRAHO INZIRA”. Iri jwi niryo ryatumaga ntacika intege nubwo nabaga natsinze umwaka ushize simbone Uburyo bwo kujya kwiga ukurukiyeho narongeraga ngakora ikizamini ntirengagije ko icyatumye ntajya kwiga ubushize Kigihari ariko numvaga iby’ejo hashize ntabihwanya niby’ejo hazaza nahoraga numva KO ejo “IMANA IZASHYIRAHO INZIRA.” Ku ncuro ya kane nibwo Imana yashyizeho inzira ikoresheje abavandimwe n’inshuti njya kwiga (ndashimira Imana yo mugenga wabyose n’abashoboye kuyumvira bakamfasha)! Narize bigoranye ndangiza ayisumbuye na kaminuza ubu ndikwiga icyiciro cya Gatatu kandi uby’uyu munsi ntibihwanye n’ibyiyo myaka itatu! Nibagirwa ibirinyuma ngasingira ibirimbere. Ariko icyatumye mba icyo ndicyo uyu munsi nuko ntihwanije ni minsi y’imibabaro, nategereje ko Imana ishyiraho inzira kandi narayibonye nyicamo.

Icyo Imana yanshyize k’umutima kubwira benedata, bashiki banjye nuko badakwiye kwihwanya niyi minsi babuze Uburyo bwo kujya kwiga kandi bari bagize amahirwe yo kubona inota ribemerera kujya kwiga kaminuza. Imana izashyiraho inzira ahatagaragara ko ziri, izakorera aho mudatekereza ko yari buzakorere, izababera umuyobozi mwiza mu buzima buri imbere, izaca inzira mu kidaturwa, izabatoborera amasoko y’imigezi mu butayu, birashoboka ko mwatereranwa na buri wese ariko Ijuru rirabatekereza kandi “IMANA IZASHYIRAHO INZIRA”.

http://i4.mirror.co.uk/incoming/article380075.ece/ALTERNATES/s615/Mount_Kilimanjaro_pic_Rex_Features_660237839-380075.jpgNtakibazo kiremereye Imana idafitiye igisubizo, nta musozi muremure Imana itaturaho, ntamuraba ukomeye Imana itaturisha, ntanzira nto ibaho Imana itakwagura ngo utambuke, niba yikoreye uburemere bw’isi kubitugu byayo Ntabwo yananirwa gukemura ibibazo byawe. Humura “IZASHYIRAHO INZIRA”.

Ndasoza nsaba abantu bose gufata mu mugongo aba bavandimwe mu buryo bwo kubihanganisha, kubasabira, kubahumuriza kuko ijambo ryiza ni mugenzi w’Imana. Ibidashobotse none ezo bizashoboka. Ufite ubushobozi akwiye kugira umutima ufasha kuko ibyo ubiba none n’ibyo uzasarura. IMANA IZASHYIRAHO INZIRA!

Sangiza iyi message umuvandimwe wawe cyane cyane abafite iki kibazo.

TUYIZERE Jean Baptiste

Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article
N
Ntabwo tuziranye ariko ngushimiye ubu butumwa bwuzuye KWIZERA, GUHUMURIZA no GUKOMEZA abantu. Imana koko ijya ica inzira aho zidakekwa: gereza ntabwo urimo aba yumva ko yayisohokamo arinzwe
n'imbunda, kwa muganga, umurwayi ntiyakeka ko yasohokamo akirimo serrum...udafite igiceri cyangwa itungo, ntiyakeka ko yaminuza...ariko Imana yabitegetse inzira iraboneka(ushidikanya azambwire muhe
ubuhamya +250 730 644 962. Imana ibacire inzira mwese abari mu kaga...
Répondre
N
Ntabwo tuziranye ariko ngushimiye ubu butumwa bwuzuye KWIZERA, GUHUMURIZA no GUKOMEZA abantu. Imana koko ijya ica inzira aho zidakekwa: gereza ntabwo urimo aba yumva ko yayisohokamo arinzwe
n'imbunda, kwa muganga, umurwayi ntiyakeka ko yasohokamo akirimo serrum...udafite igiceri cyangwa itungo, ntiyakeka ko yaminuza...ariko Imana yabitegetse inzira iraboneka(ushidikanya azambwire muhe
ubuhamya +250 730 644 962. Imana ibacire inzira mwese abari mu kaga...
Répondre
I

Umunyarwanda yabivuze ukuri ngo "Imana irebera imbwa ntihumbya".  Bana b'u Rwanda murikurengana bene aka kageni, muhumure igihe kizagera mubone amahirwe yanyu.  Imana yabaremye ibakunze
ntabwo yabatererana, ibagabiza ibiganza by'ibisambo.

Mukomere muri Yesu.

Répondre
K

Ibidashobokera abana b'abant, ku Mana birashoboka:

Kuburara none ejo ukarya birashoboka

Kwiga birashoboka leta iriho itaguhaye bourse

Kwiga umaze imyaka itanu ubyifuza birashoboka

Guhindurirwa amateka birashoboka

Ukwima bourse gukurwaho birashoboka

Ejo uzamushaka umubure

Répondre