Rwanda: Igitero cy'igisasu cya grande mu isoko rwagati rya Kicukiro kuri uyu ga gatandatu!

Publié le par veritas

Kagame-grenade.png

20H30 :Amakuru atugeraho tumaze guhabwa n'abari hafi yaho iki gisasu cyatewe kumanywa yihangu aratumenyeshako cyahitanye umuntu umwe ako kanya , abantu 8 bagakomereka bikomeye naho abagera kuri 15 bakaba bakomeretse byoroheje. Umenya igihe cyo gukora amarondo ku manywa kigiye kugera mu Rwanda!

Kuri uyu wa gatandatu taliki ya 14/09/2013 saa saba n'igice z'amanywa yihangu hongeye guterwa igisasu cya grenade mu isoko rwagati rya Kicukiro i Kigali.

Abantu bari ikivunge muri iryo soko ntacyo bikanga kuko hari ku manywa akaba ariyo mpamvu iki gisasu cyagaritse ingogo n'ubwo umubare w'abo cyakomerekeje utaramenyekana kuko abashinzwe umutekano bahise bagota aho cyaterewe!

Bibaye ubwa mbere kuva iterwa ry'ibisasu bya grenade ryatangira mu Rwanda (2010 mbere gato y'uko Nyamwasa ahunga) habaye igitero cya grenade ku manywa yihangu kandi kikabera mu isoko! Iki gisasu gihise kibutsa bombe yatewe mu isoko ryo ku Gisenyi igahitana umuntu umwe igakomeretsa n'umwana!

Biragaragara ko uwateye iki gisasu ku manywa yihangu yari yizeye umutekano we kandi akaba ari mubemerewe kugendana ibi bisasu ! Tube turetse gucyecyera abantu buriya mugihe gito polisi y'u Rwanda iraba imaze kutwereka uwagiteye kuko ntiyashobora gufata abateye ibi bisasu mu gihe gito kandi nijoro ngo inanirwe gufata uwagiteye ku manywa yihangu!

Twabibutsa ko aha kuri iri soko hatewe igisasu cya grenade ejo kuwa gatanu nimugoroba kigahitana umuntu umwe kigakomeretsa n'abandi benshi cyane , abakekwa kugitera bahise batabwa muri yombi!

Turakomeza gukurikirana amakuru ajyanye n'iki gisasu cyatewe ku manywa yihangu!

Ubwanditsi

Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article
N

murigukurikirana inkuru y'ibisasu mushinzwe iki mwebwe mu rwanda uretse kwamamaza ubwicanyi na macakubiri gusa ubwo namwe ngo muri kukazi comementaire zabantu ko mutareka ngo zihite muri nyana
zimbwa gusa muri za mayibobo imitwe yanyu irimwo amazi

Répondre
F

muri ibigoryi kweri ubwo iyo mu rwanda abantu bapfuye murabyina nubundi mushimishwa nabenewanyu baje kumena amraso mutunzwe na amaraso nkibiheri ariko muribeshya burya sibuno reba ukuntu muri
imbura mukoro commentaire zose ziza zibatuka mugahita muzinyonga niyo mpamvu iyi site yanyu ari feke nkamwe mwa nterahamwe mwe ariko ubundi mwakweruye mukavuga ko mugarutse gukora genocide ko
aricyo kirangantego cyanyu niyo plaque ibaranga muzarinda mupfa mutongeye kudutemagura ubu natwe twarakanuye nsinkakera tutarakura

Répondre
K

Aho bigeze ndabona polisi y'igihugu na ministeri y'umutekano bagomba gukaza ingamba , hakajya hacanwa amatara ku manywa n'irondo rigakorwa ku manywa ! Ubwo abagomba gukubitika ni abaturage bagiye
kongera amafaranga y'irondo bakajya banarikora ku manywa batariye !! Uwapfuye yarihuse kweri !

Répondre