Rwanda: Igitero cy'igisasu cya grande mu isoko rwagati rya Kicukiro kuri uyu ga gatandatu!
20H30 :Amakuru atugeraho tumaze guhabwa n'abari hafi yaho iki gisasu cyatewe kumanywa yihangu aratumenyeshako cyahitanye umuntu umwe ako kanya , abantu 8 bagakomereka bikomeye naho abagera kuri 15 bakaba bakomeretse byoroheje. Umenya igihe cyo gukora amarondo ku manywa kigiye kugera mu Rwanda!
Kuri uyu wa gatandatu taliki ya 14/09/2013 saa saba n'igice z'amanywa yihangu hongeye guterwa igisasu cya grenade mu isoko rwagati rya Kicukiro i Kigali.
Abantu bari ikivunge muri iryo soko ntacyo bikanga kuko hari ku manywa akaba ariyo mpamvu iki gisasu cyagaritse ingogo n'ubwo umubare w'abo cyakomerekeje utaramenyekana kuko abashinzwe umutekano bahise bagota aho cyaterewe!
Bibaye ubwa mbere kuva iterwa ry'ibisasu bya grenade ryatangira mu Rwanda (2010 mbere gato y'uko Nyamwasa ahunga) habaye igitero cya grenade ku manywa yihangu kandi kikabera mu isoko! Iki gisasu gihise kibutsa bombe yatewe mu isoko ryo ku Gisenyi igahitana umuntu umwe igakomeretsa n'umwana!
Biragaragara ko uwateye iki gisasu ku manywa yihangu yari yizeye umutekano we kandi akaba ari mubemerewe kugendana ibi bisasu ! Tube turetse gucyecyera abantu buriya mugihe gito polisi y'u Rwanda iraba imaze kutwereka uwagiteye kuko ntiyashobora gufata abateye ibi bisasu mu gihe gito kandi nijoro ngo inanirwe gufata uwagiteye ku manywa yihangu!
Twabibutsa ko aha kuri iri soko hatewe igisasu cya grenade ejo kuwa gatanu nimugoroba kigahitana umuntu umwe kigakomeretsa n'abandi benshi cyane , abakekwa kugitera bahise batabwa muri yombi!
Turakomeza gukurikirana amakuru ajyanye n'iki gisasu cyatewe ku manywa yihangu!
Ubwanditsi