Igihugu cy'u Rwanda gikomeje kugaragaza ibikorwa by'ubushotoranyi kuri Congo: Ingabo za Kagame zashimuse umusilikare wa Congo k'umupaka!

Publié le par veritas

petite-barriere-copie-2.pngUmusilikare w'igihugu cya Congo ufite ipeti rya sergent Major akaba yitwa Kusakana Munanga André yashimuswe n'ingabo za Kagame Paul ari k'umupaka w'ibihugu byombi ku Gisenyi kuri petite barrière ahita yoherezwa i Kigali kuri icyi cyumweru taliki ya 15/09/2013 ku isaha ya saa saba n'iminota makumyabiri.

 

Ingabo za Paul Kagame zivugako uyu musilikare wa Congo yafatiwe mu karere ka Mbuga Ngali yambaye imyenda y'intambara afite n'intwaro zikomye cyane , ako karere akaba ariko ingabo za Congo ziherutse guteramo igisasu cya rokete cyikica Mukagasana Vestine kikanakomeretsa n'umwana ku italiki ya 29/08/2013, ibi bikaba byatangajwe na Joseph Nzabamwita umuvugizi w'ingabo za Kagame Paul. Igihugu cy'u Rwanda kikaba gihamagarira ingabo zishinzwe kugenzura umupaka gusuzuma ikibazo cy'uwo musilikare wa Congo ,u Rwanda rugaragaza ko ari ubushotoranyi bw'igihugu cya Congo ! impuguke za ONU zo zihamya ko kiriya gisasu cyatewe mu Rwanda n'umutwe wa M23.

 

Kuruhande rwa Congo, radiyo Okapi yatangaje ko umuvugizi w'ingabo za Congo Lt.Colonel Olivier Hamuli yatangarije ibiro ntaramakuru by'abafaransa ko kuri icyi cyumweru taliki ya 15/09/2013 umusilikare wa Congo ufite ipeti rya sergent akaba yitwa Mulanga Kusakala yashimuswe n'abapolisi 3 b'igihugu cy'u Rwanda bamusanze mu gace gatandukanya ibihugu byombi (zone neutre) gafite metero z'ubugari ziri hagati ya 6 ni 7. Uwo musilikare yaravuye gusura umuryango w'inshuti w'abakongomani, abo bapolisi bamushimuse bakaba bahise bamujyana mu Rwanda ,ubu ikibazo cye kikaba kigomba gusuzumwa n'umutwe w'ingabo zishinzwe kugenzura umupaka w'ibihugu byombi; uyu musilikare wa Congo akaba akomoka mu ntara ya Bandundu.

 

Kubera ikibazo k'ishimutwa ry'uyu musilikare havutse umwuka mubi mubaturage b'i Goma bituma Congo ifunga umupaka wayo n'u Rwanda.

 

Aho uyu musilikare wa Congo siwe bashaka kugagaragarizaho ko bari maso?

 

http://igihe.com/local/cache-vignettes/L506xH392/arton41371-09f31.jpgMushikiwabo mu butumwa bwe yatanze ashaka kwerekana ko u Rwanda ruhagaze bwuma nyuma yo gukora ikinamico ryo kwitera grenade zigahitana abaturage, yagize ati “ Tubababajwe n’abishwe bakanakomeretswa n’ibisasu bya gerenade bigambiriye guhitana inzirakarengane z’abasivili mu kazi kabo.Twarabisobanuye neza na mbere ko tuzi abari inyuma y’ibyo bitero[bya gerenade], turabizi ko Abanyarwanda [bamwe] bo muri Afurika y’Epfo bagiranye ubumwe na FDLR [Umutwe witwaje intwaro ukorera mu Burasirazuba bwa Congo Kinshasa] mu gushaka guhungabanya umutekano w’Abanyarwanda .

 

Mushikiwabo yasanze biteye isoni kubona avuga ko ingabo zirinze umutekano, kandi akaba yarasohoye ibitwaro bya rutura akabijyana ku Gisenyi nyuma ibisasu bigaturikira i kigali , yigira inama zo gushimuta umusilikare wa Congo kumupaka ngo yereke abanyarwanda ko barinzwe!

 

None se ko Mushikiwabo yikoma abanyarwanda bari mu gihugu cy'Afurika y'epfo , akikoma na FDLR iba muri Congo, ziriya ntwaro yashyize ku Gisenyi zizajya guhagarika grenades ziterwa i Kigali muri Afurika y'epfo cyangwa muri Congo? Ko Kabarebe yavuze ko FDLR idashobora kumara isaha igihumeka ikiri kubutaka bw'u Rwanda abo ba FDLR bashijwa gutera grenade i Kigali buriya bahamaze amasaha angahe? Ese u Rwanda ruzakomeza kubeshya amahanga ko FDLR iba muri Congo ariko igatera grende i Kigali?

 

Ikigaragara cyo ni uko u Rwanda rufite isoni z'amahano rukora yo kwiyicira abaturage ngo agatsiko kari kubutegetsi kabone ibyo kavuga! Ubu ingabo za Kagame zigiye gushyirwaho iterabwoba ryo gushakwamo ibyitso kuko zayobowe na Kayumba Nyamwasa none bakaba bamushinja ko atera grenade i Kigali ahagaze muri Afurika y'Epfo! Birazwi ko grenade zatewe ku Kicukiro zatewe n'abasilikare none batangiye kubyitirira Nyamwasa ngo bayobye uburari banatere ubwoba ingabo z'igihugu zidashyigikiye amafuti bakora! kuvuga gusa ko bateye grenade nta perereza ryakozwe ni urwango gusa leta ya Kagame iba ifitiye abantu kuko ntibyemewe gushinja umuntu igikorwa cyo gutera ibisasu utabifitiye ibimenyetso! Ibi byose bitewe ni uko babuze noneho uwo bafata ku manywa yihangu ngo babeshye ko ariwe wateye grenade none bivuganye umukongomani!

 

Amaherezo amanyanga nkaya azagaruka abiyita abayobozi bari kuyakora !

 

 

Ubwanditsi

Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article