Rwanda : Abanyarwanda muri Afurika y'epfo babimburiye abandi mu gutera inkunga Impuzamashyaka CPC

Publié le par veritas

Nyuma y'ikiganiro gitangiza ku mugaragaro CPC cyabereye mu Bubiligi kuwa 19/3/2013, Club RDI Mpumalanga yo muri South Africa yarateranye mu nama idasanzwe. Ingingo nyamukuru y'iyi nama kwari ukwishimira ko bashyigikiye ishyirwaho ry'urwego ruhuza opposition rwitwa CPC, ariko babyerekana bahereye ku migani migufi y'ikinyarwanda basanga Leta ya FPR-KAGAME yahisemo kugenderaho ngo ikomeze ihonyore abanyarwanda. RDI Mpumalanga irasanga CPC ije nk'igisubizo cyo guca iyi kirazira.


CPC.png


 

1.Ibibi FPR ikomeza gukora ntibigomba kumenyerwa nk'ibyiza

 

Habanje gutangwa ingero zerekana ibibi abantu bamwe babayemo mu gihe abandi babaga bari mu byiza: bati twakuze dukubitwa haba mu mashuri y'intango cyangwa se n'ababyeyi bacu, mu gihe mu mahanga twahungiyemo ahenshi twasanze abana b'aho badakubitwa tubanza kugira ikibazo tukanakeka ko byabaviramo kuba ibirumbo cyangwa abaswa. Twakuze tuziko iyo ubonye imbwa ushaka amabuye yo kuyitera mu gihe ahandi imbwa zabo zifatwa neza zikuhagirwa, zigatwarwa mu modoka n'ibindi. Ba sogokuruza bacu bo babaye mu buretwa imyaka amagana n'amagana, barabimenyera pe. Bagatukwa, bagakubitwa, bagakoreshwa imirimo idahemberwa, bagatwarirwa abagore bakicecekera. Ba data nabo bakomeje kubaho nk'uko, natwe kandi ni ko FPR idutwaye. Niyo mpamvu mu gushaka uburyo bwo kwihumuriza abo bakurambere bacu bavuze bati: "ibibi bimenyerwa nk'ibyiza".

 

None muri iyi myaka 20 FPR-KAGAME imaze ku butegetsi ni ko byakomeje, abanyarwanda batunzwe n'ibibi ndetse bitambutse iby'abakurambere bacu: uburetwa bwagarutse bwitwa TIG, ivangura ni ryose uhereye mu mashuri, mu buyobozi, abanyarwanda bicwa nk'ibimonyo haba mu gihugu cyangwa mu buhungiro, FPR yahindutse SEKIBI, n'ibindi bibi byinshi. None se koko tugumye twicecekere NGO ibibi bimenyerwa nk'ibyiza? OYA. Turasaba CPC guhagurukira aya mabi yose yazanywe na FPR-KAGAME, kuko abanyarwanda sibo baremewe kugendera mu bibi.

 

2.Akamenyero kabi ka FPR kagomba kwamaganwa.

 

Imfungwa mu rwandaAbari mu nama basanze FPR-KAGAME igeze ku rwego rw'umugabo witwaga Kamenyero. Uyu yari yaramenyereye guhora akora nabi, agahemukira bose. Ibyo yatekerezaga ntiyavuguruzwaga. Rimwe rero kubera gusenya ingo z'abandi yaje kujya ahantu, baramubwira bati uramenye aho ugiye hari yo umubyeyi wawe. Yavuniye ibiti mu matwi, bukeye asanga yakoze amahano. Igihe ni iki rero cyo kwikiza FPR-KAGAME kuko isi yose irayibwira ntiyumve none tugeze aho bahambiriza abakozi ba za ambasade. Abari mu nama basanze CPC ije mu gihe nyacyo kuko uyu FPR Kamenyero turamurambiwe. Kubera kumenyera gukora uko yishakiye no kutumva inama nzima z'abagiye basuura u Rwanda (aha twavuga nka Suzana Rice wigeze kugira Kagame inama yo gufungura urubuga rwa politiki, akamutuka), FPR-KAGAME igeze ku rwego rwo gukora amahano gusa nta kindi. Imaze kuba nka Kamenyero. Club RDI Mpumalanga irasaba n'amashyaka yose asigaye guca bugufi akumva ibisabwa ubundi akegera CPC bagafatanya bagakiza abanyarwanda uriya Kamenyero.

 

Dushyigikiye ihuriro CPC

 

Mu gusoza, Club RDI Mpumalanga yishimiye byimazeyo iriya ntambwe imaze guterwa yo ku rwego rwa CPC kandi igasaba Perezida wa CPC kimwe n'izindi nzego bazakorana gukomeza kwereka abanyarwanda ko ikibi aba ari kibi, ko kitagomba kumenyerwa nk'icyiza kuko isi turimo ya none itandukanye cyane n'iy'ejo hashize. FPR-KAGAME igomba kumenya ko ikibi aba ari kibi ntikomeze kukigenderaho ngo kuko abantu badakoma, kuko yabafunze umunwa. Intarumikwa za RDI Mpumalanga rero ziyemeje gutera CPC ingabo mu bitugu kugeza ibintu bihindutse byiza mu rwatubyaye.

 

Nyuma yo Kwiyakira, abari mu nama bemeje ko R1500,00 (150 $) ahita yoherezwa mu isanduku nkuru ya RDI Rwanda Rwiza mu gushyigikira ishyirwaho rya CPC, Kandi bakaba bakangurira abanyarwanda bumva ukuri aho bari hose gutera inkunga no gushyigikira CPC. 


 

Perezida wa Club Mpumalanga

 

Source : rdi-rwandarwiza.org

Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article
A
<br /> Tuboherereze hehe inkunga?<br />
Répondre
A
<br /> Iyaba nari nizeye ko nta muntu uzayarya, atitaye kuri "cause", natanga na salaire yanjye y'umwaka wose.  Mwitondere IBISAMBO.<br />
Répondre