Rwanda: Ni abahe bayobozi b'izi nzego zombi Kagame agomba guhana nk'uko yabyiyemeje ?

Publié le par veritas

http://www.umuryango.rw/local/cache-vignettes/L600xH305/arton11410-0adab.png

 

[Ndlr :Aka ni agashya ! Leta yose ya Paul Kagame ibaye Semuhanuka, none igeze aho ibura uko yifata mu muco mubi yakwije mu gihugu wo kubeshya raporo wiswe «Gutekinika» ! Raporo zoherezwa mu miryango mpuzamahanga zo ziba ziteye isoni, none bigeze naho bananirwa kumenya icyo bafata n’icyo bareka kuri raporo bikoreye !Ingirwa ba Depite ba Kagame babuze uko babyifatamo none basabye Ministeri y’ubutegetsi bw’igihugu kwegera Umuvunyi bagatekinika raporo imwe bumvikanyeho ! Ni mwisomere !]

 

Imbere ya Komisiyo ya Politiki, uburinganire n’ubwuzuzanye mu iterambere ry’igihugu, mu Nteko Ishinga Amategeko, FARG n’Urwego rw’Umuvunyi ntibabashije kumvikana ku mibare igaragazwa muri raporo z’uburyo Abarokotse Jenoside bubakiwe, bituma hibazwa niba nta y’impimbano yaba irimo.


Ministeri y’ubutegetsi bw’igihugu yitabye Komisiyo ya Politiki, uburinganire n’ubwuzuzanye mu iterambere ry’igihugu, mu Nteko Ishinga Amategeko, kugira ngo yisobanure ku bibazo byagaragajwe na raporo yakozwe n’Umuvunyi ku bikigaragara mu mibereho y’abarokotse jenocide yakorewe abatutsi n’ikigega kibatera inkunga FARG.


Abagize iyi komisiyo basabye iyi ministere kunoza imibare,nyuma y’uko ivuze ko imibare yatanzwe muri iyi raporo y’umuvunyi ihabanye n’imibare nyayo.


Abaturage bakunze gukoresha inyito ngo ni tekiniki, bashaka kuvuga raporo mpimbano, cyangwa zibumbatiye kwesa imihigo, nyamara atariko bimeze.


Nonese yaba ari FARG yabeshye ko yubakiye abarokotse Jenoside bose, mu gihe umuvunyi we yaragaje ko abagera ku 2,000 bose nta macumbi bafite ?


http://www.umuseke.rw/wp-content/uploads/Umuvunyi-mukuru-Aloyisia-Cyanzayire.jpgIbyo byatumye umwe mu ba Depite yibaza ati : Ubuse turemera ibyande tureke ibya nde ? Inzego ebyiri zakabaye zuzanya ko ziri kubusanya mu mibare ?


Undi mudepite nawe aribaza ati : “Ni gute umuvunyi avuga ko ari ubwa mbere abonye iyo mibare, wabaza MINALOC nabo bakavuga ko bataganariye n’umuvunyi. Kandi izo nzego zombie zakabaye zuzuzanya.”


Nyuma y’impaka hagati y’abagize iyi komisiyo na MINALOC, zibanze ku mibare y’iyo minisiteri igaragara ko inyuranye cyane, n’iyatanzwe na raporo y’umuvunyi, igaragaza imiryango isaga ibihumbi bibili y’abarokotse jenoside kugeza ubu batarubakirwa amacumbi.


FARG yanze kwemera imibare yatangajwe na raporo y’umuvunyi, ivuga ko imiryango yose y’abarokotse yamaze kubona amacumbi, gusa ngo hakiri utubazo dutuma haboneka abandi batarubakirwa.


Ruberangeyo Theophile ni umuyobozi wa FARG yavuze ati : “Hari bake batari bubakirwa, kubera utubazo dutandukanye, nko kuba batarabaruwe mbere.”


Uku kutumvikana ku mibare, kwatunguye abagize komisiyo ya Politike uburinganire n’ubwuzuzanye mu iterambere ry’igihugu, bituma bakemanga ukuntu inzego zikwiye kuzuzanya zitumvikana ku mibare.


Ministere y’ubutegetsi bw’igihugu yemera ko itaganiriye n’umuvunyi kuri iyi raporo, ibi bikaba bisaba ko bahura mu gihe gito bagahuza iyi mibare.


Ibindi bibazo iyi minisiteri yatanzeho ibisobanuro birimo miliyoni zisaga 41 ikigega FARG kitishyuye ibigo by’amashuri n’izindi zirenga 130 zakoreshejwe mu buryo budasobanutse.



Inkuru ya Isango Star

Umuryango

Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article
T
<br /> uriya mudepite wihaye kuvuga ngo baremera ibya nde bareke ibya nde, aragiye.<br />
Répondre