Rwanda : Kagame n'abicanyi be bakomeje kuba ba Rukarabankaba !
Muri iki gitondo cyo kuwa mbere taliki ya 24/03/2014 umusore w'umunyarwanda witwa Habumugisha Vincent wiga mu gihugu cy'u Burundi yafatiwe ku mupaka w'icyo gihugu n'u Rwanda kuri gasutamo yitwa Ruhwa. Ibikurankota bya Kagame na FPR nibyo byataye muri yombi uwo musore.
Mu kanya kashize abantu bagiye kureba aho Habumugisha afungiwe kuri uwo mupaka basanga bahamukuye kandi abo bamufashe bakaba batari kwemera ko aribo bamufite . Nkuko byakorewe abayoboke b'ishyaka rya PS Imberakuri mu gihugu cya Uganda ku cyumweru gishize uyu Habumugisha nawe agiye kwicwa urubozo.
Abicanyi ba Kagame bakaba baziza Habumugisha kuba yandika kurubuga rwa facebook ibitekerezo binenga leta ya Paul Kagame bityo akaba agomba kubizira! (Murabona hejuru aha ifoto iri kurubuga rwe rwa facebook) Aho niho ubutegetsi bw'abicanyi bwa Kigali bugeze buhohotera buri wese ngo ntabukunda!
Aho ibintu bigeze, ubutegetsi bwa Paul Kagame bugiye gutuma abaturage bose barwara! Abariho mbere y'umwaka w'1994 bose biswe abicanyi bakaba bahohoterwa mu buryo bwinshi nta kivugira kandi nabo bagaceceka ngo aha bari kwirengera , abavutse nyuma y'1994 nabo barahohoterwa isaha kuyindi bazizwa ingengabitekerezo ya jenoside y'ababyeyi babo cyangwa bagahorwa kudakunda ubutegetsi bwa Pilato Paul Kagame !
Buri wese ni afate umunota umwe wo gutekereza : Igihugu cy'u Rwanda umuturage umaze imyaka 20 yiteguye ko isaha iyo ariyo yose ashobora :kwicwa , gufungirwa ubusa , kwamburwa utwe ,guhunga.... nta mbamvu! Ni ugute uwo muturage adashobora kurwara indwara z'umutima?
Imana yonyine niyo izakiza abanyarwanda!
Ubwanditsi !