RWANDA: Abana b’abakene babujijwe kwiga bagiye gushirira ku icumu mu ntambara Kagame arwana muri Congo
Ikibabaje kurushaho ni uko abana b’abahutu bose bagiye gushirira ku icumu , bagiye gushorwa mu ntambara y’amatiku n’ubugome muri Congo ngo barimo barwanya Nyamwasa n’abo bafatanyije! Byahe byokajya ko ahubwo ari amayeri yo kwiba umutungo wa Congo no kwica uwitwa umunyarwanda wese (umuhutu n’umututsi) wahungiye muri Congo ngo n’interahamwe! Byumvikana gute ko igihugu cyabura amafaranga yo kwigisha abana bacyo, kikabona amafaranga yo kwigisha igisilikare urubyiruko rwose uhereye ku myaka 18 no gushora intambara muri Congo? Ubu ni ubundi bwicanyi bukomeye kandi bupanze kuburyo burasiga bworetse igihugu! Abanyarwanda mugomba kuba maso mukarwanya iyo migambi mibisha kuko ntawundi uzabarengera: Amakuru agera ku kinyamakuru inyenyerinews aturuka mu nzego z'ubutasi za Leta y'u Rwanda avuga ko Leta ya Kagame irimo kwandika abasore bose uhereye kubafite imyaka 18 kujya hejuru mu mirenge yose igize igihugu kandi binyujijwe mwitorero ry’igihugu; ngo ikigamijwe nukubajyana mu mahugurwa ya gisirikare kugirango babashe kuzatera ingabo z’u Rwanda mu bitugu ziri ku rugamba mu gihugu cya Kongo. Amakuru ikinyamakuru inyenyerinews gikesha bamwe mu basirikare bakomeje guhunga igisirikare cya RDF, aravuga ko ibigo ingabo z'u Rwanda zitorezagamo aribyo Gabiro School of Infantry na Nasho Training Wing imirimo yabyo igiye kwimurirwa ku Kirwa cya IWAWA. Ibi ngo bitewe n’uko barimo kwandikwa abasore bagomba kwinjira mu gisirikare cya RDF. Ibi byo kwandika abagomba guhabwa imyitozo ya gisilikare bigomba gukorwa kubasore bose babishaka batabishaka bakazahita boherezwa ku kirwa k’IWAWA kugirango abo bazaba bajyanyweyo batazabona uko batoroka kandi ngo bikazanaborohera kujyana abo bana babanyarwanda ku rugamba muri Congo kuko ari hafi yaho. Tubibutse ko ikirwa cya Iwawa giherereye muri kiyaga cya Kivu, leta ya Kagame ikaba yaragikoresheje cyane mu gufungirayo abasirikare cyane cyane abo yari kumwe nabo mu rugamba FPR yitaga urwo kubohoza u Rwanda guhera muri za 1990. Hakaba nanone hazwiho kuba Leta ya Perezida Kagame yarahakoreye ibikorwa binyuranye bijyanye byubwicanyi bw’abana bafatiwe mu mujyi wa Kigali ngo ni inzererezi cyangwa ngo nta kazi bagira mu mujyi. Mugihe Leta ya Perezida Kagame ikomeje kwandika abajya mu gisirikare muri buri murenge wo mu Rwanda, benshi mu basore bamaze kwandikwa ngo binjire mu gisilikare cya RDF mu gihe ubu amakuru menshi akomeje kuvuga ko abasirikare benshi ba Kagame bakomeje guhunga igihugu uruvunganzoka bahungira mu bihugu bihana imbibi n'u Rwanda. Abo ikinyamakuru inyenyerinews cyashoboye kuvugana nabo, basobanuye ko ngo ntampamvu babona yo gusubira muri Congo, ngo kandi batakaje abavandimwe babo benshi cyane mu cyo bise Congo ya mbere na Congo ya kabiri. Bakomeje babwira ikinyamakuru inyenyerinews ko ngo mu byukuri babona ko Leta ya Kagame igeze mu marembera, bigatuma babona ko abanyarwanda bibumbiye mu cyo bise "intore", bashobora kuzakurikiranwa nkabahoze mu cyahoze cyitwa "interahamwe'. Akaba ariyo mpamvu ngo bahisemo iyubuhungiro.
Byaruhanga I inyenyerinews |