RWANDA: Abashinwa batangiye gusarura ibyo babibye ku ngoma ya Gen Major Juvénal Habyarimana
Abakurikiranira hafi ibya politiki ya Afurika n’Ubushinwa bemeza ko akenshi Ibihugu bikunze gukorana n’Ubushinwa biba bimaze kunanirwa kandi biyoboresha igitugu yaba za Zimbabwe, Eritreya hamwe n’ibindi, byagera ku mateka yaza Leta zacu akabisobanura neza dore ko bigenda bigaragara ko FPR irimo kugera ikirenge mu cya MRND nayo yari yaratonesheje Ubushinwa mbere y‘ukwo ihirima .
Ambassade y’Ubushinwa yubakiwe igihe kimwe n’inzu SONARWA ikoreramo, mu bibanza biteganye (hagati y’aho harimo umuhanda witiriwe uwa gatanu Nyakanga). Inzo nzu zubakwa, abantu basekaga abashinwa ngo bakoresha ibikwa by’ibiti kandi bakiyubakira. Inzu yabo ni nini cyane kandi yatwaye amafaranga make, yuzura mbere y’iya SONARWA. Icyo gihe abantu batangiye gutangarira ubushobozi bw’Abashinwa. Ubanza ibi byaranakanguye Abanyamerika bagashaka kubaka ambasade mu isambu yari irimo ikigo cya gendarmerie y’u Rwanda (ikigo cya Kacyiru). .
Ku bakunda ibirori, muzi Stade Amahoro. Abashinwa nibo bayubatse, abanyarwanda babatereraho ibiparu, ngo bariya ni abanyururu babo baza hano gukora ibihano nsimbura-gifungo (mbese bijya kumera nka TIG). Ubwo aliko sosiyete y’abashinwa yazanaga abakozi bayo bamenyereye akazi, bakihutisha imirimo, noneho inyungu yabo ikaba nini. Uko ibindi bibuga by’imikino bimeze, murabyiyiziye. Mu bijyanye no kubaha amateka cyangwa kwita k’umurage wayo, mu gihe gito ya Stade ya Demukarasi i Gitarama (nako i Muhanga mu cyahoze ari Gitarama) izaba yaribagiranye
Abanyarwanda bakuze bazi imifuka ya sima yabaga yanditseho Portland, abenshi bayitundaga bayijyanye k’umukungu wabaga arimo kubaka inzu ye. Byaje kugera aho lero Leta y’u Rwanda ifatanya n’igihugu cy’Ubushinwa hubakwa CIMERWA, sima itangira gukorerwa mu Rwanda (n’ubwo idahagije kandi idahendutse).
Iriya ngoro y’Abadepite izwi kw’izina cya CND yubatswe n’Abashinwa, iturwamo bwa mbere na mbere n’abasirikare ba FPR bagombaga kurinda umutekano w’abanyepolitiki babo mu gihe imishyikirano y’amahoro y’Arusha yari igeze hafi yo kurangira.
Abashinwa bigishije abanyarwanda uko bahinga umuceri, za rizières ziba nyinshi mu gihugu, abanyarwanda bamenyera kurya umuceri. Wenda hari abakunzi b’ikipi Kiyovu Sport bibuka ko iyo iyo kipi yakinaga umuceri n’isombe byabaga ari ryo funguro ryo mu mugoroba. Ntihagire ushavura, ibihe biha ibindi.
Ubushinwa bwahaye abanyeshuli b’abanyarwanda imyanya mu mashuli, baragenda biga mu gishinwa, bararangiza barataha, baza gukorera igihugu cyari kiyobowe n’ishyaka rimwe, ari ryo MRND ya Habyarimana. Icyo gihe, ibihugu byombi byabaniraga muri ayo mashyaka yabyo: PCC y’Ubushinwa na MRND y’u Rwanda. Icyo ntazi aliko wenda abari mu gisirikare icyo gihe badusobanulira, ni uko icyo gihe ibihugu byombi byaba byarafatanyaga mu bya gisirikare.
Minisitiri w’ingabo z’u Rwanda, Bwana James Kaberebe aherutse mu Bushinwa, asinya amasezerano y’ubufatanye mu rwego rwa gisirikare. Cyakora lero mbona bizagorana, kuko akenshi abakurambere baciye umugani ngo ntawukeza abami babiri, ese u Rwanda ruzafatanya gute Abashinwa n’Abanyamerika?.
Ubwo umubano w’amashyaka PPC na MRND wari ukomeye, Abashinwa baririmbye mu kinyarwanda indilimbo yagiraga iti:"Nzaguherekeza Habyarimana, mu nzira y’ukuri, igana rwose amajyambere". Igihugu cyaratangaye, abenshi aliko bavuga ko byari amaco y’inda. Mu birori by’uwa gatanu Nyakanga, abanyeshuli b’i Kigali babaga barize ibyitwaga mouvements d’ensembles, bakerekana ibimenyerewe muri Aziya aliko cyane cyane mu Bushinwa, aho abantu benshi berekana nk’ifoto y’umuntu cyangwa y’ahantu, aliko buri wese afite agapande gato gusa; cyangwa se bakandika interuro aliko buri wese afite agapande gato k’inyuguti. Ku bikorera icyarimwe lero (synchronité) usanga bitangaje. Ababyigishaga bari abashinwa.
None lero muri izi mpera z’ukwezi kwa cumi, Bwana François Ngarambe, umunyamabanga mukuru wa FPR akubutse mu ruzinduko mu Bushinwa, aho ngo we n’umunyabanga mukuru wa PPC batsindagiye ibyo gushimangira umubano hagati y’Ubushinwa n’u Rwanda. Byaba bisobanura ko FPR isigaye itegeka u Rwanda nk’uko PPC imeze mu Bushinwa? Niba ari ibyo se, byari ngombwa koko kurwanya MRND ko nayo yari yitaye kuri uwo mubano by’intangarugero, nk’uko ibikorwa bimwe nerekanye hejuru bibyerekana?
Abashinwa lero bakora politiki yabo bakurikije ikibungura nk’igihugu, n’ishyaka rizazungura FPR bazakorana kandi bavuga ko bashaka gutsindagira umubano hagati y’ibihugu byombi.
Agatinze kazaza ni amenyo ya ruguru.
Siboniso
Umusomyi w’ikinyamakuru Umuvugizi