RWANDA : Umuyobozi wa FAWE Girls ' School mu maboko ya polisi ku cyaha cyo gukoresha dipolome y 'impimbano
Amakuru dukesha igihe aratumenyesha ko mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere, Polisi y’Igihugu yataye muri yombi Sarah Ingabire, umuyobozi w’ishuri ryisumbuye rya FAWE Girls’ School, akaba akekwaho icyaha cyo gukoresha impamyabushobozi y’impimbano mu myaka 5 ishize.Twizere ko iyo polisi itazahagararira aho izafata n'abandi banyarwanda bavuye Uganda muri 1994 maze bakajya gufata diplôme muri Ministère y'amashuri abanza n'ay'isumbuye y'abanyarwanda bari bamaze kwirukanwa mu gihugu, kandi kugeza ubu bakaba bakizikoresha, cyane cyane izo diplômes zafashwe n'abari bavuye Congo n'u Burundi bavugaga igifaransa! Niba uyu mutegerugori atari wawundi bavuga mu kinyarwanda ngo ni ny'urumutwe munini, twizere ko bizakomeza!
Polisi ikaba yarafashe uwo mugore nyuma y’iperereza rirerire ryakozwe hakurikijwe amakuru yahawe n’umuntu utaratangajwe. Uwo mugore ngo akaba afite impamyabimenyi ya Bachelor of Arts yo muri Kaminuza ya Makerere, mu gihe iperereza ryerekanye ko atahize mu myaka yanditse kuri iyo mpamyabushobozi. Amakuru dukesha The New Times kandi avuga ko abayobozi ba Makerere basanze nomero uwo mugore avuga ko zari ize muri kaminuza(registration number) ari iz’umuntu w’umugande. hagomba kuba harimo akantu kumva iperereza ryibasira uwo mugore kugera muri Uganda mu gihe abazifatiye ikigari bakiyitirira amazina y'abazanditseho bibereye aho mu mutuzo!
Bwana Népo Monyumuvunyi ushinzwe ubugenzacyaha ushinzwe Judicial Police mu Buyobozi bw’Ubugenzacyaha bwa Polisi (CID) yatangarije The New Times ko nyirubwite yiyemerera icyaha, arongera ati “uyu muntu yagaburiraga abana bacu uburozi. Ntushobora kwigisha abana ubupfura n’ubunyangamugayo mu gihe wahuguje ngo ugere mu mwanya urimo.” Ariko se buriya uwanyarukira muri kaminuza ntiyabona abanyamahanga biyita ibitangaza kandi nta kigenda, natungira agatoki uyu mupolisi kunyarukirayo nabo akamenya aho bize! Ariko mbona nta kiruta uburozi mu burezi mu gihe usaba abarimu kwigisha amasomo mu rurimi batazi, ubwo burozi buhabwa abana b'abanyarwanda buzabazwa nde?
Mbonyumuvunyi kandi yatangaje ko CID ifite amakuru menshi ku bantu batari bake bavugwaho kugira impamyabushobozi z’impimbano muri iki gihugu, ngo abatarafatwa nabo bamenye ko umunsi wa 40 uri hafi.Icyo kibazo k'impamyabushobozi z'inyibano cyavuzwe kera ariko nyiribyago nuzaba ayifite atakivuga rumwe na FPR cyangwa yarafashwe na yandwara bita ingengas!
Icyo cyaha cyo gukoresha impapuro z’impimbano ngo ubone akazi kikaba gihanishwa gufungwa imyaka iri hagati y’itanu n’icumi, n’ihazabu y’amafaranga 100 000 by’amanyarwanda. Nibinanirana kubashyira mubucamanza kuko mu Rwanda nta butabera buhari, bazabashyikirize Gacaca cyangwa abunzi,nabo bibonere kuri ka mituel!
Ikibazo cyo gukoresha impamyabushobozi z’impimbano gikomeje kuvugwa cyane. Polisi ikaba ikomeje gufata bamwe mu bakekwaho kuzicura, ndetse n’abazikoresha. Mu mwaka ushize hafashwe umuyobozi mukuru muri guverinoma wakekwagaho icyo cyaha, ndetse mu kwezi gushize hafashwe umwe mu bayobozi b’ikigo cy’Igihugu cy’ibarurishamibare nawe uregwa gukoresha impamyabushobozi y'impimbano.
None amadosiye yabo bafashwe byagenze gute? Aho ntibyabaye nk'uko dusanzwe tubimenyereye bakaba baremeye icyaha bakababarirwa?
Genda Rwanda warakubititse!
Ngoga Jean
Ngoga Jean