RUJUGIRO NA FPR RURAMBIKANYE
NDL: iBI BYO SE NI IBIKI! Ndabona urwikekwe ruri hagati ya Rujugiro na FPR rushobora kuzatugeza kure! Byumvikana gute ko FPR igirira urwikekwe rukomeye RUJUGIRO rwo gutera igihugu? Rujugiro se nawe yagambaniye igihugu? yatorotse igisilikare se ? yasahuye igihugu se? Uru rwango rwo guhindura Rujugiro Interahamwe ruturuka kuki? aya makuru yanyuze kuri BBC aho Rujugiro agira ati"Ayo makuru bavuga yo gukorana na FDLR , ngirengo naragusobanuriye ubushize , mbere y'uko nkorana na FDRL mvuka ahantu hitwa i Gatagara uzagende urebe imva zihari, urebe ko nshobora kurenga kumva zaba data wacu, za bakuru banjye, za barumuna banjye , za babyara banjye zirenga maganane nkajya gukorana na FDLR, najya gukorana nayo se ngo bimarire iki ko nta politike ndimo!" ntabwo bizoroha, nimusome iyi nkuru kuri iki kibazo nkuko yasohowe n'igihe buri wese yishakishirize ukuri kwe!
Kuri uyu wa Gatatu tariki 13 Mata 2011 ahagana mu ma saa saba z’amanywa, Polisi y’Igihugu yafashe imodoka 8 zari zivuye muri Akagera Motors zerekeza muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Izo modoka zafatiwe mu Murenge wa Mukamira mu Karere ka Nyabihu zaguzwe n’isosiyete yitwa Congo Tobacco Company(CTC) ikorera mu Mujyi wa Goma, ariko inzego z’umutekano zari zifite amakuru ko zigiye gutera inkunga imitwe y'inyeshyamba zirwanya u Rwanda harimo uwashinzwe na Kayumba na Karegeya, n'indi mitwe ikorera mu mashyamba yo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo nka FDLR..
Nk’uko itangazo ryashyizwe ahagaragara n’Umuvugizi wa Polisi y’Igihugu Supt Theos Badege rivuga, izo modoka zifungiye kuri sitasiyo ya Police ya Mukamira, naho abashoferi bazo 7, umu déclarant 1(clearing agent) n’ Umuyobozi w’uruganda rwa CTC, bafungiye kuri Sitasiyo ya Police ya Kicukiro mu Mujyi wa Kigali mu gihe iperereza ry’ibyo bashinjwa rigikomeza.
Tubibutse ko isosiyete Congo Tobacco Company ivugwa kuba ariyo yaguze izo modoka ari iy’umunyemari Tribert Ayabatwa Rujugiro.
Nk’uko itangazo rikomeza ribivuga, Polisi y’Igihugu yaboneyeho gukangurira Abanyarwanda gukomeza gufatanya n’inzego z’umutekano, bahana amakuru ya ngombwa agamije gutuma umutekano u Rwanda rufite ukomeza kuba mwiza.