Leta y’u Rwanda irashinjwa kwinjiza impunzi z’abanyekongo mu gisirikare n’igipolisi cyayo
Amakuru ducyesha bamwe mubari mu nkambi z’impunzi z’abanye-Kongo bavuga ururimi rw’inyarwanda avuga ko leta y’u Rwanda imaze iminsi ishyira abasore babo ndetse ngo n’abana batarageza imyaka y’ubukure mu gisirikare no mu gipolisi ibakuye mu nkambi z’impunzi z'abakongomani.
Ayo makuru akomeza avuga ko abo bana barimo kwirukankira mu gisirikare no mu gipolisi, ubundi basanzwe baba mu nkambi z’impunzi ziri ahitwa Gihembe mu cyahaze ari Byumba n’indi nkambi iri mucyahoze ari Kibuye. Abo bana ngo baba batemererwa gukomeza amashuri yabo kuko ngo bafashwa kugera mu kiciro cya mbere cy’amashuri yisumbuye, ubu ndi bakirwanaho. Kuko ababyeyi babo bamaze imyaka myishi mu buhungiro, ngo ntabwo bashobora kubona ubushobozi bwo gukomeza amashuri yabo. Kubera ubwo bushobozi bucye Leta y’u Rwanda ihita ibafata ikabinjiza mu gisirikare no mu gipolisi cyayo.
Nk’uko bamwe mu bashyizwe muri iyo mirimo y’igisirikare babivuga, ngo biratangaje kubona baza mu gihugu bakagirwa impunzi, ariko leta y’u Rwanda ikaba ikomeje kubashyira mu gisirikare ibita abanyarwanda kandi ngo ababyeyi babo baba mu nkambi z’impunzi. Ibi kandi bikaba bitandukanye n’amahame n’amabwiriza ya Loni agenga impunzi, ndetse n’andi masezerano mpuzamahanga arengera uburenganzira bw’iremwa muntu n’ impunzi by’umwihariko .
Bivugwa ko ngo bakimara kugera mu Rwanda benshi bari bazi ko batahutse bagiye kuba mu Rwanda cyane ko ngo bari bazi ko nubundi ari abanyarwanda, ndetse ngo bakaba baragize uruhare rukomeye mu gufasha FPR mugihe yari ikiri kurugamba irwana n’ubutegetsi bwa Habyarimana, ariko ngo bagizwe impunzi ndetse bamburwa uburenganzira bw’ubunyarwanda ariko ngo bakaba bakomeje kwinjizwa mugisirikare n’igipolisi. Umwe mubo twaganiraga yavugaga ngo “biratangaje kubona umusirikare ashyirwa mu gisirikare ababyeyi be baba mu nkambi y’impunzi, yasaba uruhushya agataha mu nkambi y’impunzi z’abanyamahanga kandi byitwako akorera igihugu”.
Bavuga ko Kagame n’ubutegetsi bwe bari bafite umugambi wo kubakoresha bahisemo kubagira impunzi nubwo bari bazwi nk’abanyarwanda, byabafashije kubakoresha batera Kongo, mu bihe bitandukanye kugirango babone uko babagira urwitwazo rwo kwinjira mu gihugu cy’abandi. Ariko ngo aba banyekongo bakomeje kubona ko Kagame arimo kubakoresha mu nyunguze bwite, aho guharanira ko bagira amahoro ndetse bagasubirana ubutaka bwabo bari barirukanweho n’intambara ngo nazo u Rwanda rufitemo uruhare rutaziguye.
Ibyo ngo byagaragaye mu gihe Gen Laurent Nkunda yarimo kurwanira kubacyura, ariko ngo kuko abasirikare beshi bari mu gisirikare cya Kagame bo mu bwoko bw’abanyekongo bavuga ururimi rw’ikinyarwanda bashatse kujya kurwanira ubutaka bwabo, ngo byaba byarateye ubwoba Kagame, bityo akabona ko bashobora kumusenyera igisirikare cyane ko benshi muri abo banyekongo bari mu gisirikare bari mu mutwe umurinda.
Ikindi abantu bakomeza bavuga ngo n’uko Kagame yabonaga ko abanyekongo bari mu gisirikare cye aribeshi , kandi bari bamaze guhabwa inyigisho zikomeye, bikaba bivugwa ko ngo kuba Gen Nkunda yari amaze kugaragara nk’umuntu ukomeye kandi ushobora kugera ku ntego ze vuba, agacyura izo mpunzi zari mu Rwanda n’ahandi mu bihugu bituranye na Kongo, ngo Kagame yagize ubwoba ko n’abari mu gisirikare cye bahita bataha, nk’uko bari batangiye gutoroka basanga benewabo, bityo ngo bikaba byaramuteye impungege ko igisirikare cye gisenyutse kandi akaba yarababonagamo ikibazo kuko atara gifite ubushobozi bwo kubategeka uko ashatse.
Ibi ngo byiyongereyeho n’izindi mpamvu nyishi zirimo ko Gen Nkunda yari amaze kwiyubaka kandi atagikeneye inkunga ya Kagame, ndetse akaba yaratangiye kugirana imishyikirano n’abo Kagame yita abanzi, cyane bimwe mu bihugu bituranye n’u Rwanda, Kagame ngo byaba byaramuteye ikibazo, maze ahitamo kubiba inzangano muri abo banyekongo ubundi bari bashyize hamwe, akoresha Ntaganda mu kubateranya , asenya igisirikare cyabo n’imigambi yabo ndetse n’ibikorwa bari bamaze kugeraho byose, afata Gen Nkunda nyuma yo kugerageza uburyo bwose bwo ku mwica bikananirana.
Andi makuru avuga ko ngo Kagame amaze gufata Nkunda, ngo bamwe muri abo banyekongo baba batarishimiye iryo fatwa rya Nkunda, bituma batangira gusobanura ikibazo cyabo hagati yabo bakivugana bashakisha uburyo bagisohokamo, ibi ngo byaba byarateye ubwoba Kagame maze abahukamo bamwe arabica, ubu arimo guhiga buri munyekongo wese ucyetsweho kutavuga rumwe na Kagame ndetse n’abo akoresha mu gusenya bene wabo Gen Ntaganda, lisiti y’abamaze kwicwa ni ndende cyane. Bavuga ko Kagame abaye umugabo yaha impunzi z’abanyekongo amahoro nk’uko Museveni atigeze abangamira uburenganzira bw’abanyarwanda bashaka gutaha.
Ifoto irihejuru ni ya gen Gatsinzi Marcel Misitiri w'ibiza no gucyura impanzi mu Rwanda.
(Source: Inyenyeri )
Charles I.