ITANGAZO RYA CNR-INTWARI RIGENEWE ABANYARWANDA N’ABANYAMAKURU

Publié le par veritas

     CNR - INTWARI

Permanence: Avenue de Tourbillon 42, 1950 Sion, Suisse.     Tél:0041786522183 

E-mail : em.hame@laposte.net

 

 

Site Web: www.cnr-intwari.com

e-mail:

information@cnr-intwari.com

 

Inteko y’Igihugu Iharanira Répubulika, CNR - INTWARI yishimiye kugeza ku Banyarwanda n’Abanyamakuru imyanzuro y’inama ya Biro Politiki yayo yateraniye i Buruseri mu Bubiligi iminsi ibiri kuva  ku itariki ya 9 kugeza kuya 10 Mata umwaka w’i 2011.

Iyobowe na Prezida w’Inteko y’Igihugu Iharanira Repubulika, Generari Habyarimana Emmannuel, biro politiki yishimiye intambwe yatewe mu mugambi  wo kuvanaho ubutegeti bubi bukomeje kugirira nabi u Rwanda n’Abanyarwanda, bubabuza amahoro n’amahwemo, bubambura amasambu yabo n’ibyabo, bubaburiza abana kwiga buvanaho burse, bukurura amacakubiri mu bana b’u Rwanda, bunateza umutekano muke mu karere k’ibiyaga bigari.

 

Biro politiki y’Inteko y’Igihugu Iharanira Repubulika, yishimiye kandi ko kuva ku nama yayo iheruka yasoje igihembwe cya kane cy’umwaka w’i 2010 yabereye i Washington muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika kuva ku itariki ya 9 kugeza kuya 11 z’ukwezi kwa 12 umwaka w’i 2010, Abanyarwanda benshi bakomeje kugana Ishyaka Inteko y’Igihugu Iharanira Repubulika. Muri urwo rwego Biro Politiki yakiriye iha n’ikaze Intwari zinjiye muri Biro Politiki ya CNR - INTWARI.

 

Muri iyo nama, Biro politiki yasuzumye birambuye ubufatanye n’imishyikirano yagiranye n’indi mitwe ya politiki cyane cyane RNC IHURIRO. Yishimiye ko ubwo bufatanye bukomeje kugenda neza, inifuza ko buzakomeza gusagamba, bityo imitwe yose ya politiki igasenyera umugozi umwe kugira ngo itabare vuba na bwangu Abanyarwanda bari mu kangaratete no ku ngoyi y’ubutegetsi bwa Kagame na FPR ye.

 

Biro Politiki yasubije amaso inyuma, isanga amarorerwa ya genoside yaguye ku Rwanda n’Abanyarwanda agomba guhora azirikanwa ariko kandi buri wese ntagomba kuyita cyangwa ngo ayakoreshe uko abyumva ku nyungu ze bwite. Niyo mpamvu Biro Politiki y’Inteko y’igihugu Iharanira Repubulika  yibukije ko hatabaye genoside y’Abatutsi cyangwa  y’Abahutu cyangwa se y’Abatwa, ahubwo habaye genoside y’Abanyarwanda nk’uko Umuryango w’Abibumbye wabyemeje. Iyo genoside yahitanye Abana b’u Rwanda bose, Abatwa , Abahutu n’Abatutsi, ikaba yarateguwe kandi igashyirwa mu bikorwa na FPR ifatanyije na ba mpatse ibihugu bayikoresheje  kugira ngo bagere ku nyungu za bo. Biro Politiki yibukije ko CNR INTWARI ifite, kandi yatanze, ibimenyetso bihagije muri Memorandum yagejeje ku muryango w’Abibumbye mu kwezi kwa mutarama, umwaka w’i 2008. Ni muri urwo rwego Biro politiki yongeye kwishimira ko raporo Mapping y’Umuryango w’Abibumbye yaje yunganira kandi. itsindagira ibikubiye muri iyo Memorandum ya CNR INTWARI.

 

Biro Politiki irasaba ko amasezerano ya Arusha asubukurwa, agashyirwa mu bikorwa, kuko yari intambwe ikomeye mu gutanga igisubizo n’ikizere ku kibazo cy’u Rwanda.

Ayo masezerano kandi atanga igisubizo nyacyo ku kibazo cya FDLR, abantu benshi bakomeje gushaka kwanduza babita abicanyi.

Kuri CNR INTWARI, FDLR ni abana b’u Rwanda biyemeje gufata intwaro kugira ngo barengere Abanyarwanda, banarwanire uburenganzira bwabo, banga kwemera ubutegetsi bw’ubwicanyi bwa FPR n’imigambi yayo mibisha.

Hagomba gushakwa igisubizo cya politiki kugira ngo abari mu mutwe FDLR basubire mu Rwanda rwababyaye.

Biro politiki yibukije ko yashyigikiye kandi igashyira mu bukorwa amasezerano y’i Roma hagati ya FDLR na Leta ya Kongo. Gusa Kagame n’ubutegetsi bwe bakomeje kudashaka ko abari mu mutwe wa FDLR bataha mu rwababyaye, ari nayo mpamvu bafunze Generari de Brigade Amani Mahoro wari uyoboye abiyemeje gutaha, bityo kugira ngo abandi bazatinye gutaha.

Biro Politiki yongeye gusaba ko Jenerari de BrigadeAmani Mahoro, watashye agiye guharanira amahoro, afungurwa byihutirwa kuko ibyo bafindafinze kugira ngo bamufunge ari ibinyoma bidafite ishingiro.

 

CNR INTWARI yongeye kandi gusaba ko abantu bafunzwe bazira politiki n’ibitekerezo byabo, aribo Mme Ingabire Victoire,  Bernard Ntaganda, Mushayidi Déo, Charles Ntakirutinka, n’abandi harimo n’abanyamakuru bigenga, bagasubizwa uburenganzira bwabo bwo kwisanzura mu bitekerezo byabo no  gukora politiki tudashidikanya ko ari iyo kubaka igihugu mu nzira nziza iboneye Abanyarwanda bose.

 

Biro politiki yongeye kwamagana ibikorwa by’iterabwoba n’ubugome Kagame na FPR ye bakomeje kugirira Abanyarwanda bari mu gihugu, ndetse n’abari hanze. CNR INTWARI isabye abanyarwanda bose guhagurukira icyarimwe bakarwanya ubutegetsi bwa Kagame kugira ngo buveho vuba na bwangu.

 

Biro politiki ya CNR INTWARI, mu rwego rwo kunga Abanyarwanda n’amateka yabo yemeje ko bamwe mu Banyarwanda bambikwa umudari w’intwari, bitewe n’ibikorwa by’ubutwari byabaranze. Muri abo twavugamo nka prezida Kayibanda Grégoire, Padiri Alexis Kagame n’abandi.

CNR INTWARI izageza ku banyarwanda muri minsi itarambiranye ubutumwa bwerekeranye n’intwari z’u Rwanda.

 

Bikorewe i Buruseri ki itariki ya 10 z’ukwezi kwa Mata umwaka w’i 2011.

 

 

Théobald Rwaka

Umuvugizi wa CNR INTWARI.

 

 

Contact média : Général HABYARIMANA Emmanuel

                           Prezida wa CNR - INTWARI

                           Tel : 0041786522183

Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article