RDI-RWANDA RWIZA IKOMEJE KWISUGANYA : CLUBS RDI NIZISHYIRWEHO ZITANGIRE IBIKORWA. F.Twagiramungu

Publié le par veritas

Faustin Twagiramungu , Perezida wa RDI Rwanda Rwiza,ni we wahawe igikombe cy'Umunyapolitiki uharanira amahoro. Yagihewe na Associations zo mu gihugu cy'Ubutaliyani.

Abashinzwe ubwanditsi bangejejeho amazina n’umubare w’abamaze kwiyandikisha kuba abayoboke ba RDI : 6872, bari mu Rwanda no mu bihugu binyuranye. Uku kwiyandikisha kugikomeza kwerekana ko Abanyarwanda benshi aho bari hose bafite inyota n’ubushake bwo gufatanya bagashyigikira ibitekerezo byiza n’amahame ngenderwaho ya RDI-Rwanda Rwiza, kugira ngo hashyirwe ho uburyo bushya bwo gukora politiki mu gihugu cyacu.

Politike dukora si iyo gukiranura intambara y’amoko n’uturere ikunze gufata igihe kinini mu mibanire yacu. Intambara y’amoko ntizarangizwa no kuyarata iteka aho turi hose, bamwe tuganya mu gihe abandi twishongora duha abaganya urwamenyo. Iyi ntambara izakizwa n’urubyiruko ruzazana ibiterezo byubaka Urwanda rushya, Urwanda rutarobanura.

I. KUMENYA NEZA IBYO DUSHAKA KUGERAHO

1.Politike si urusimbi (muzungu anarara), cyanga gatebe gatoki

Politike ntikorwa mu kajagari, kandi twese ntidushobora kuba abanyapolitike. Politike si umukino w’amagambo, amangambule cyanga amayeri, bamwe bumva ko ari umukino wakinwa n’ubonetse wese. Politike ni ubuhanga buhanitse kimwe n’ubundi buhanga muzi bushingiye ku bitekerezo bitomoye, kandi bifitiye Abenegihugu akamaro. Politike kandi yakozwe kuva abantu babaho, ariko abayigizemo uruhare runini rw’ingirakamaro mu mateka ya “Muntu” ni Abagereki n’Abaromani. Politike ni ibitekerezo bishingiye ku mpano imeze nk’ubuhanzi no kugenekereza ku buryo butagirwa na bose. Nk’uko tutaba abahanzi twese, nibyumvikane bityo ko twese tutaba abanyapolitike.

Aho politike itandukaniye n’ubuhanzi bundi (art) ni uko abashaka kuyikorera mu ruhame bagomba kwubahiriza amategeko ashyirwaho hakurikijwe ibyifuzo bya rubanda, agashyirwaho ku buryo bwubahiriza amatwara ya demokarasi. Ayo mategeko agomba kwubahirizwa n’abakora politike, bakamenya ko bagomba kuyivamo batarahemuka, cyanga batarananirwa cyanga se ngo basige incyuro nk’izo tubona muri Afurika, incyuro n’umurage mubi bishingiye ku bujura, kwica abo mutavuga rumwe, gufata umutungo w’igihugu ukaba uw’umuryango n’udutsiko tuwushyigikiye. Ariko igikomeye cyane kandi giteye ishozi kikaba kugundira ubutegetsi bufatwa nk’ ingwate cyanga umurage, bikajyana no kwirengagiza ko urubyiruko rukenera ko ibintu bihinduka nk’uko ibihe bigenda bisimburana iteka.

2.Kurwanya ubutegetsi bw’igitugu, ubwicanyi n’ubujura

Kurwanya ubutegetsi bw’igitugu aho buva bukagera ni ngombwa, ndetse bigomba kuba inshigano bikaba na rimwe mu mahame akomeye Abanyarwanda bagomba gushingiraho bakora politike yo mu gihe tugezemo.

Kigali yahinduwe umujyi w'abaherwe bari ku butegetsi, abakene birukanwamo ku ngufu !

Ntabwo byakumvikana ko Abanyarwanda mu myaka yashize baba barahagurukiye kurwanya ubutegetsi bw’igitugu bwa Perezida Habyarimana noneho ubu bakavunira agati mu ryinyo, bakemera bucece ubutegetsi bw’igitugu ntangere bwa Perezida Pahulo Kagame. Kuba uyu muperezida ari umwe mu banyagitugu bo muri Afurika ndetse no ku isi, ushyigikiwe cyane n’ibihugu bibiri ari byo Leta Zunze Ubumwe z’Amerika n’Ubwongereza bidutera kwibaza. Twibaza niba ibi bihugu byombi bitatubeshya ko bishaka ko demokarasi yamamara mu Rwanda, kandi ku rundi ruhande bikarenga bigashyigikira Kagame bizi neza ko ari umukurankota yo gusogota no gukomeretsa abenegihugu bamurwanya abo aribo bose n’aho baba bari hose. Iki si ikinyoma gusa, ahubwo bisa na politike nshya ya mpatsibihugu yahawe intera yo gushyigikira abanyagitugu kugira ngo barengere inyugu z’ibyo bihugu byombi.

2.Igihe cy’abato kirageze (It is your time now or never)

Uko tubyibazaho, Perezida Kagame we yumva afite icyizere cy’uko ashyigikiwe n’ibihugu bikomeye, ko kubera iyo mpavu azaramba nta nkomyi. Ariko niyibuke ko igihugu ari icyacu, ko Urwanda atari koloni cyanga indagizo yashinzwe n’Amerika cyanga Ubwongereza. Kukibohoza ni inshigano ikomeye ya buri Munyarwanda.

Niba Perezida Kagame ari ko abibona aribeshya cyane. Kubera ko uko tubona ibihe bigenda bisimburana, birerekana ko ibitekerezo by’abasore, inkumi, ingimbi n’abangavu birimo bifata indi ntera n’umuvuduko udasanzwe usa n’uw’itumunaho ry’igihe tugezemo cya internet. Bityo bikaba bigaragara ko abato batazemera gucecekeshwa ubuziraherezo, cyanga ngo bemere kubeshywa « n’abaherwe » bavuga ko Urwanda ruzahinduka Singapour cyanga Dubayi. Ibi bivugwa « n’Abassajya », bo bibwira ko tutazi amayeri yabo yo gusahura igihugu, no gukenesha rubanda mu gihe bo bashaka gukira no kwitwara « kinyamerika », ubu abana babo bakaba ari yo biga, igihe abacu biyahura kubera ko Leta yabimye amafaranga yo kwishyura ishuri kandi baratsinze ibizamini.

Inka z'abaherwe ziraganje muri farms hirya no hino mu gihugu,nyamara abaturage bashyizweho amananiza ngo nibororere mu biraro kandi badafite ibikingi byo guhingamo ubwatsi !

Ni uko rero ubu imigi y’igihugu “Abassajya” barayigaruriye, imirima yahoze ari iya rubanda (ari abishwe, abafunzwe, cyanga abahunze) bayihinduye za « farms » bigana za « ranches » z’abakire bo muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika. Ibikingi byarongeye biragaruka. Ibyaro byabaye amatongo, abaturage bazinze inkoba z’innyo, inzara iranuma, basenyewe amazu ngo bazahabwa amabati, abandi barunzwe mu midugudu imeze nka za « bantoustan » zahoze muri Afurika yepfo igihe cya « apartheid », mu gihe « Abassajya » babuza abatindi batagira inkweto kwinjira “New Kigali” yigaruriwe n’abifite.

Ibikingi by'Abaherwe bari ku ngoma byaragarutse, mu gihe abaturage bamburwa udusambu twabo bakanahatirwa kugabura n'abo batazi !

4.Akamo ntakamaro, ubumwe buraruta

Nyamara n’ubwo tuvuza akamo kavanze n’induru ndende nk’abakurikiwe, nibwira ko tutikosoye byazatugora cyane kurwanya politike y’igitugu ya Pahulo Kagame, politike tuzi neza ko ishingiye ku nkota n’icumu, umuheto n’imyambi byo kurimbura abamuhangara, ikaba ishingiye ku bikorwa by’umurato mu gihe abatishoboye bishwe n’ubukene n’agahinda ko kutagira kivurira. Kugira ngo tumurwanye abyumve biradusaba igihe cyose ko tutashingira politike yacu ku magambo agamije gusebanya gusa, kuvuga ibyo tudafitiye gihamya, guteza urubwa, guharabika no guharabikana, kwicamo uduce igihe bitari ngombwa, kwiyemera no kwirata, kwigira intore za politike tuzi neza ko nta mutoza mu bya politike twigeze, kubeshyera abandi no kwibeshya turwanya abo twagombye gufatanya nabo, gukora politiki isa n’iyo gukora ubucuruzi bw’ubuconco n’ubucogocogo dutatanya ibitekerezo aho kubishyira hamwe, gukangata no kwiha ibigwi tutigeze, kwiha ibyubahiro bitadukwiye n’ibindi, n’ibindi.

Abakene ngo ni abo guhishwa. Aho kubafasha, Ubutegetsi burabasenyera utururi twabo ngo ni umwanda, bakangara! Igiturage cyahindutse amatongo.

Ntabwo iyi ari yo politike yagombye kuranga abashaka gukora politike yo mu gihe tugezemo. Ubu sibwo buryo bwo kurwanya ubutegetsi bw’igitugu bushingiye ku bwicanyi, guhotora no gufunga abatavuga rumwe nabwo, ubutegetsi bushingiye k’ubujura no gusahura igihugu, bushingiye ku bwibone, ku buryamirane, ikinyoma, kwirundaho umukiro n’ibyiza by’igihugu, ubutegetsi bushingiye kuri jenoside y’Abatutsi bwagize igikoresho cya politike mpuzamahanga n’igikangisho ku baburwanya bose, ubutegetsi bwihaye  kwitwaza ubwoko bw’Abahutu bukabashyira mucyo twakwita “ntera rukomatanyo » bukabahekesha inyonjo y’ubwicanyi n’ingengabitekerezo ya jenoside bwemeza ko Abahutu baremwe bafite ubwicanyi muri kamere yabo ya gihutu; ubutegetsi bufata Abatutsi bahoze mu Rwanda mbere ya jenoside ya 1994 ( ni ukuvuga Abatutsi batigeze baba impunzi) bukabagira ibikoresho, bukabahindura ibitambo bya buri iteka; ubutegetsi bubeshya Abazungu b’injiji ko ubwiyunge bw’Abanyarwanda bwarangiye, bukabikora burundanya Interahamwe z’umurato kimwe n’abahoze mu ngabo zatsinzwe (bananiwe intambara y’ishyamba) bubingingira kuza kubana n’abo bahekuye.

5.Ubundi gukina neza ni ugutsinda

Kugira ngo turwanye neza ubutegetsi bw’igitugu tugomba kuba dufite umugambi twumvikanyeho wo kubutsinda. Tugomba kureka gukora politike yo gutera ibiremo (bishaje). Tugomba gushaka uburyo bushya (innovation) bwumvikanyweho bwo gutsinda ubutegetsi bw’igitugu tugahindura imiyoborere y’igihugu, tugatanga ituze n’amahoro mu Benegihugu tudashigiye ku bwibone, amoko, uturerere n’udutsiko tw’inshuti zacu gusa.

Tugomba gushaka uburyo bwose politike yashingira ku bitekerezo bishya, igashingira ku muco uranga Abanyarwanda mu mibanire yabo ya kinyarwanda, tukibukiranya amateka aturanga, tukavugisha ukuri, tugashaka inzira igororotse yatugeze ku mutekano mu gihugu no kuri buri wese, ituze mu gihugu rikaba indamutso, n’ubwigenge ku giti cy’umuntu, kandi byose bigakorwa mu mahoro n’ubwubahane byerekana ko turi « abanyapolitike b’abanyabwenge ».

Turambiwe ingoma y'umukurankota Paul Kagame n'agaco ke k'abahotozi.

Koko turambiwe ubutegetsi bw’igitugu bwa Pahulo Kagame n’agaco ke bukomeje kurenganya Abanyarwanda mu buryo bunyuranye no gusahura igihugu izuba riva. Inzira twahisemo yo guhangana n’ubwo butegetsi kugeza buvuyeho si ugufata intwaro zimena amaraso y’Abanyarwanda.

Inzira ikwiye ni uko Abanyarwanda twakwiyemeza gushira ubwoba maze tugahagurukira rimwe tukabwira Perezida Kagame ko tutakimukeneye nk’umuyobozi wacu,tugakora "popular revolution" "révolution populaire" ariyo revolisiyo idusaba gushira ubwoba tugahangana twiyemeje ko bibaye ngombwa twatanga n’ ibitambo ariko tukibohoza cyanga tukabohoza abazavuka, iyo ni « revolisiyo ya rubanda ». Revolisiyo ya rubanda izikora kandi igihe kirageze, keretse agatsiko kari ku butegetsi muri iki gihe kemeye kuvugana n’abahanganye na ko bakarebera hamwe imiyoborere y’igihugu cy’Urwanda mu gihe kiri imbere.

Urwanda ni igihugu cyiza ariko si icy'agatsiko kari ku butegetsi gusa

Nyamara ariko ibya revolisiyo ya rubanda ntitwabikora mu buhubutsi, tugomba kubyitegura bihagije. Nkaba rero nsanga nta kundi twabyitegura uretse kwinjira muri Club RDI, tukahavugira akarengane Pahulo Kagame na FPR badukoreye kandi bagikomeje kudukorera, tukanoza neza umugambi w’uko dushaka ko mu gihe kiri imbere igihugu kitayoborwa n’agatsiko karangwa n’ubwicanyi n’ubujura, bikaba bidusaba ko duhabwa amahugurwa mu by’amateka, uburere mboneragihugu no muri politiki, hanyuma tukabona guhaguruka tugahangana n’iriya ngoma ikomeje kwerekana ko nta cyiza izageza ku Banyanrwanda.

II.DORE UKO CLUBS RDI ZIGOMBA KUBA ZITEYE

Kugira ngo Abayoboke ba RDI batangize Club RDI hagomba ibi bikurikira :

1. Buri muyoboke yiyandikisha ku giti cye, akavuga muri make icyo akora cyanga icyo yakoraga, agatanga na aderesi ye. Abyoherereza Ubuyobozi bukuru bwa RDI kuri aderesi internet rdirwandarwiza@yahoo.fr. Ubwanditsi busubiza buri muyoboke akamenyeshwa ko umwirondoro we washyitse.

2. Club RDI igirwa n’Abayoboke kuva ku 8 kugera kuri 80. Iyo barenze uwo mubare icyiza ni uko bakora indi Club RDI kugira ngo babashe kumenyana no gukorana neza bihagije.Ngo “umunani ujya inama uruta ijana rirasana”.

3. Club RDI imaze gushingwa, isaba urupapuro rwo kwemerwa. Umuyobozi mukuru wa RDI ni we usinya urwo rwandiko rwemera Club nshya. Club idafite urwo rwandiko ntishobora gukora mu izina rya RDI Rwanda Rwiza.

4. Abayoboke bagize Club RDI bitoramo abayobozi 3 mu bwisanzure: Umukangurambaga (Animateur), Umwanditsi (Secrétaire), Umubitsi (Trésorier)). Abatowe bamenyeshwa ubuyobozi bukuru bwa RDI.

5. Iyo abayobozi ba Club iyi n’iyi bafite ibyo banengwa mu mikorere yabo, Ubuyobozi bukuru bwa RDI Rwanda Rwiza bushobora kwandika urwandiko rubakuraho icyizere, bugasaba abagize iyo Club kwitorera abandi bayobozi.

6. Ubuyobozi bwa RDI Rwanda Rwiza buzohereza INTUMWA IDASANZWE ishinzwe gufasha Clubs RDI ziri mu karere kamwe. Ni umuhuzabikorwa (Coordinateur). Umuhuzabikorwa ntasimbura ubuyobozi bwa Club RDI, nta n’ubwo yivanga mu mikorere yayo. Icyo azaba ashinzwe ni ukwita ku migendekere myiza y’ibikorwa bya Club RDI no kumikoranire myiza hagati ya Clubs ziri mu karere kamwe.

III.IBYEREKEYE IBIKORWA BYA CLUB RDI

1. Guhuza kenshi abayoboke ba RDI: Buri Club ikora inama nibura kabiri mu kwezi. Bashobora no kuyikora buri cyumweru,abayoboke baramutse babyumvikanyeho. Inama ishobora kubera mu ngo z’abayoboke, ikagenda yimuka. Iyo bidashoboka bumvikana aho bazajya bahurira.

Bakeneye amahoro n'umutekano ngo bakore imirimo ituma batunga ingo zabo, aho guhora bahagaritse umutima, barindishijwe imbunda

2.Inshingano y’ibanze ya Club-RDI ni ugucengeza mu bayoboke ba RDI indangagaciro zizubakirwaho uburyo bushya bwo gukora politiki mu gihugu cyacu.

Iz’ingezi muri izo ndangagaciro ni izi zikurikira:

(1) Kumenya no kwemera amateka y’igihugu cyacu,

(2) Kwihatira kuvugisha ukuri no kurwanya politike yo guharabika

(3)Guharanira ukwishyira ukizana kwa buri Munyarwanda (Liberté)

Barifuza ukwishyira ukizana kuri buri wese

(4)Gushyira imbere inyungu rusange (intérêt général),

(5)Kwimakaza ubutabera no guca umuco wo kudahana abakoze ibyaha

(6)Gukunda igihugu no kucyitangira igihe cyose

(7)Gusobanukirwa nibyerekeye demokarasi no kwemera kujya impaka ntakurwana,

(8)Gucengera imikorere mibi yubutegetsi bwigitugu no kuburwanya twivuye inyuma

(9)Kwirinda kuba indorerezi, kurangwa na disipirine n’ubwitange mu bikorwa

(10)Kubahiriza no gutabara ba Leaders bacu

(11)Kuyobora Revolisiyo ikozwe na rubanda .

3. Gutegura ibiganiro binyuranye no guhitamo abantu b’impuguke baza kuganiriza abagize Club.

4. Kwita ku nama n’amabwiriza biturutse mu buyobozi bukuru bwa RDI Rwanda Rwiza

IV.IBYEREKEYE UBUYOBOZI BUKURU BWA RDI RWANDA RWIZA

Nyuma yo kubitekerezaho bihagije twasanze ubuyobozi bukuru bwa RDI bugomba gukora mu buryo bw’umwimerere.

1. Umuyobozi mukuru(Président) wa RDI Rwanda Rwiza, muri iki gihe, ni Nyakubahwa Faustin Twagiramungu. Akaba afashwa n’Ikipe(Equipe) y’Abajyanama(Conseillers) banyuranye, buri wese afite icyo ashinzwe ku buryo bw’umwihariko.

2. Kubera ikibazo cy’umutekano w’ishyaka RDI no ku mpamvu yo kugira ngo abo bajyanama bakorere mu ituze, amazina yabo ntazahita atangazwa. Abayoboke bazagenda bayamenya igihe kigeze. Ntidukwiye kwirengagiza ko turi ku rugamba kandi ko umwanzi afite amayeri menshi. Uko byagendekeye andi mashyaka atavuga rumwe na FPR twarabibonye, byaratwigishije.

3. Muri iki gihe umuvugizi(Porte-parole)w’Ishyaka RDI Rwanda Rwiza ni Perezida waryo, Bwana Faustin Twagiramungu. Mu minsi iri imbere ashobora kugena umuvugizi umwungirije kandi uhoraho kimwe n’abavugizi bandi bo mu rwego rw’uturere bakoreramo kandi akagena n’igihe cya ngombwa ubwo butumwa bushobora kumara.

UMWANZURO

Igihe kirageze ngo duhaguruke turwanye ubutegetsi bw’igitugu bwa Pahulo Kagame bukomeje kuyogoza igihugu cyacu.

RDI Rwanda Rwiza izafasha Abanyarwanda bose gusohoka mu icuraburindi ry'ingoma y'igitugu ya Paul Kagame n'agaco ke !

Ndashima abafashe iya mbere bakiyandikisha nk’abayoboke ba RDI Rwanda Rwiza. Ndasaba n’abandi bose babitekereza, baba bari mu Rwanda cyangwa mu mahanga kugira bwangu kugira ngo batangirane n’abandi, hatagira gahunda ibarengaho. Ndashima ubutwari bwanyu kuko “Intwari igaragarira mu irasaniro”. Nshoje mbizeza ko tuzatsinda Paul Kagame n’agatsiko ke k’abagiranabi. Ntimwabonye uko byagenze muri Tuniziya, mu Misiri no muri Libiya ? Iyo rubanda ihagurutse abategetsi b’igitugu bahinda imishyitsi.

NB: Ibidasobanutse cyangwa ntibyumvikane neza, bizagibwaho impaka dushingiye ku bitekerezo n’ibyifuzo muzatugezaho mubinyujije kuri adresse ya Secretariat: rdirwandarwiza@yahoo.fr

Harakabaho amahoro, ituze no kwishyira ukizana kuri buri Muturarwanda.

Bikorewe i Buruseli , le 15.03.2011

Faustin Twagiramungu

Perezida wa RDI Rwanda Rwiza

Publicité
Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article
N

Yoooo!!!! Burya rwose, uba murwanda? Nukuri, watangiye gut’umutwe nka sobuja Rukokoma. kuko, ntiwaba mu
Rwanda maze ng’usigare uvuga ibyo wirirwa wandurish’uru rubuga. Kuko uramutse uba murwanda nkuk’ubivuga, wahorana ijambo rimwe mukanwa  gusa, rivuga
ko kagame agomba guhora ari umuyobozi w’abanyarwanda. Kuko wabona uburyo barumuna bawe basigaye babyibushe kubera kunyw’inshyushyu, ukareba uburyo basigaye bafite akabiri keza kubera kw’isiga aka
muri, ukareba uburyo ababyeyi bawe basigaye beza kakahava kuber’ifumbire, ukitegereza amafaranga basigaye bafite kubera amata  bacuruza.

koko twagiramungu akugire injiji nawe ubyemere? Ibyo kagame akorera abanyarwanda ntabgo bigushimishije?
Wasanze Rukokoma mugafatanya ibisazi, ko ntakindi mwamarira abanyarwanda.cyakora mwatuma biruka ku gasozi. Gusa muhuje  inda nini , Nzaba ndeba mama
wee!!! Bakwiriye kuguhugura hakiri kare kuko warayobye pe, ntuzagire n’abandi wanduza iyo ndwara yo kurindagira no kudashima. Iso ntakwanga akwita nabi ndinabo , abo bantu urinabo ni babi
pe!

Répondre
N

Ariko murambabaje! Urampamagarira kuva mu mahanga ndi mu Rwanda!! Kiretse niba mu Rwanda harabaye mu mahanga! Ariko ibyo muvuga murabizi! Ikinyoma gusa cyarabishe,! Umuryango w'Afurika wahamagaye
u Rwanda rwonyine kohereza ingabo muri Libye? icyo ni icya Semuhanuka!! Ese zari gukora iki ? kujya kuruhande rwa Kadhafi cyangwa kumurwanya? Iyo nama yabaye ryari yemeje ko afurika yohereza
ingabo muri Libye!

Igihugu muragikamye murakirangije abaturage bose mubagize abakene , none mucungiye kudufaranga abana b'abanyarwanda bajya kubakorera hirya no hino habonetse ikiraka cyo kurwana ( kuko aricyo
mushoboye)! Harya laboratoire yanyu yavumbuye microbe shya y'itwa ingengas yubatse! muzake igihembo cy'ubushakashaki ku isi muby'ubuganga! Ndabona mutoroshye , mwimereye nka Kadhafi utari prezida
akaba yibera mu ihema!

Répondre
M

Ndinabo rwose ,nta muntu n’umwe  wabona umwanya wo kwizera
amagambo yawe yuzuyemo ingengasi, ibyo nkora ndetse nabandi banyarwanda bose basomye iyinkuru ivuga kuri twagiramungu, nabigereranya no kuburira abana  barimo berekeza munzira umusazi ahagazemo kandi yitwaje igikoresho cyose cyabagirira nabi. Twagiramungu rero ,ni nkuwo musazi. igituma Twagiramunga adakangwa
n’ibi turimo, n’uko nta musazi nyine ubwirwa ngo yumve, cyangwa yemere ko yasaze. Gusa tubasha kuburira abagitekereza neza, kugirango badahitanwa nawe. ikimenyimenyi n’ubryo yagukomerekeje,
ukab’usigaye, uvug’ubusa nkawe. Birababaje!

Itangaza makuru ryirirwa rivuga kagame neza kuko nyine abikwiriye, urumva nyine, ateza imbere umupira
wamaguru,nibindi byinshi byiza akora kugirango ateze imbere ibi bihugu duturiyemo. Ariko wowe ufite uburyo ubireba, abanyarwanda nabo bafite ukundi babibona, kuko icyo mukora nukwirirwa mu
musebya ,kugeza ubwo mwashatse guhitana KAYUMBA kugira ngo mu bimwitirire, ariko ibyobyose bibapfana ubusa.

Abazi ukuri, bamuha ibihembo kuko abikwiriye, naho mwebwe mugerageza gushaka ibikombe mukabiha abarenzwe
ningenga bitekerezo ya jenoside, koko wafata umuntu nka twagiramungu na ingabire  ukabagereranya n’umuntu abanyarwanda bakeneye? Icyonzi cyo n’uko aho
mumahanga amashuri mwize, arisebanyabuhanga, aho abanyarwanda biga ikoranabuhanga.

Abo bazungu kuba banga kagame bafite impamvu nyinshi zo kubikora, benshi muribo kagame yabakuy’imbehe ku
munwa, benshi muribo bakoranaga na za ONG zaryaga amafaranga kubera impunzi zabanyarwanda zabaga hirya no hino. Politiki rero ya FPR yo gucyura impunzi, urumva nyine k’ibangamiye inyungu zabo.
icyo bakora kugirango bakomeze barye, n’ugufata Twagiramungu w’umuryi nkabo, bakamukoresha kugirango akomeze agaragaze ibibazo bitabaho, maze urwanda rukomeze rugire  impunzi , kandi nabo barugigana bakomeze barye, na Twagiramungu nawe akomeze abone amaramuko. Ariko abantu batareba kure nkawe ,mugapfa gukurikira mutareba
tekinike bariya bagabo bakoresha kugirango  babone agafaranga.

Niryari se Twagiramungu atahagurutse? yarahagurutse mu 2003 abanyarwanda tumwereka ko ibitekerezo bye
bishaje, noneho niyongera  guhaguruka tuza mwumvisha uburyo ari igisambo cy’ingufu ,ko ari n’indindagizi. Cyakora, kugirango abone akagati,yewe agomba
gusakuza.

Répondre
U

Ndinabo rero nkubwire banza utajya
ukurikirana amakuru neza, waba waramenye ko umuryango w’ubumwe bw’Afrika ko bwasabye Leta y’urwanda kohereza ingabo muri Libya ariko Minister Mushikiwabo yatangarije abanyamakuru ko Urwanda
rutazohereza ingabo muri Libya kubera rufite inzidi nshingano zo kubungabunga umutekano kumugabane w’africa ariko agashimangira y’uko atirengagiza ibibazo biri muri Libya.

Gusa munsi UN, AU babonye ko ari
ngombwa cyane kujya gufasha izindi ngabo Libya, nukuri nta na rimwe urwanda rwananiwe gutabara abari mukaga. Ngirango urabona impamvu amahanga atwizera, twe dukora ibintu bizima naho mwebwe
mugasakuza ibitabaho n’impumyi izi ko ari ibinyoma.Igihe kirahari cyo kwikosora, nimuve ku kurindagirira mumahanga muhakinira politiki zishaje zitabaho muze murwababyaye amarembo arafunguye.
Imbabazi zirahari ariko n’ibihano birahari.Nimuhitemo icyiza.

Répondre
N

MANA Y'I RWANDA JUPPE KANDI ARASUBIRIYE! NKUKO YAFASHE ICYEMEZO CYO GUSHYIRAHO ZONE TURQUOISE MU RWANDA NIKO ABIGENJE NO KWA KADHAFI! KAGAME YIGEZE KUVUGA KO ABAFARANSA BAMUCITSE ATARABONA
INTWARO ZIKOMEYE , NONE AKANYA KARABONETSE NAHAGURUTSE INKOTANYI MAZE AJYE GUTABARA KADHAFI ABONEREHO AKANYA KO KWIVUNA ABAFARANSA NKUKO YATEYE INKAMBI IKIBEHO NO MURI KONGO AKAMARA ABANYARWANDA

NGAHO SE DORE AKANYA KARABONETSE KANDI INGOMA IDAHORA NI IGICUMA !!!WENDA NA JUPPE YAHITA ABONERAHO§§
AFURIKA WE!! HABURE IGIHUGU NA KIMWE CY'AFURIKA GISHYIRA URUTOKI HEJURU KIVUGA KO KADHAFI YAMAZE ABATURAGE KUKO BOSE ARI ABANYAGITUGU CYANGWA SE NIBURA NGO BIVUGE KO BINASHYIGIKIYE KADHAFI !!!
YOOOO , ABATURAGE BAJYE BABAHA INDURU GUSA!!

Répondre
K

Ngaho rero ukuri kubisi uranyishe cyane!! None se uwagiye muri M.D.R Power uyobewe icyo yakoze nyuma??!! kereka niba utari umunyarwanda cyangwa hakaba hari épisodes za gucitse! M.D.R Power na
C.D.R n'interahamwe za M.R.N.D bishe abantu kereka ibi niba utabyemera, niba igitugu cya Twagiramungu cyaratubujije gukurikira abari bafite inyota yo kwica abandi banyarwanda, njye ndacyemera
kandi kizampame!

Ndagira ngo ngire nicyo nibwirira abavuga ngo kuki hatavugwa ibyiza biri mu rwanda, ibyo bifite abagomba kubivuga baba babikora nyine, kandi erega ntanicyo bimaze kuvuga ibyiza kuko njye numva
ibintu nyine bibaye byiza ntitwagahuriye hano duterana amagambo, niyo mpamvu abantu nka Twagiramungu babereye ho kuvuga ibitagenda kugirango nyine ibyiza bibe byinshi, ibitagenda bikosoke,
bahwiture abakora amabi.
Urugero natanga: ubu mu rwanda bibuka igice kimwe cy'abanyarwanda bazize génocide, mugihe hatazaba abasaba ko n'abandi banyarwanda bazize intambara; ukwihimura; abazize ubusa kuko bafite intege
nke, nabo bibukwa, ntampamvu yo kwirirwa abantu baririmba ngo amajyambere ubumwe n'ibindi... mugihe abanyarwanda bose badafatwa kimwe bizagorana ko abantu nka Twagiramungu baceceka!

Répondre
N

MUNYESHONGA, ndizera ko ibyo navuze ntacyo nahimbye , nawe ugerageje gusobanura ibyo mwene wanyu yanditse kuko nawe ubona ko bidasobanutse kandi nawe ubusobanuro utanze nta kigenda! Mubaye nka
yampumyi irandata indi! Ese mubona politique yo gusebanya hari aho izabageza! Twagiramungu ntabwo yakangwa n'ibyo murimo , yaciye mu bikomeye kurushaho kandi akora politique y'umwuga ntabwo ari
Rumashana!

TWAGIRAMUNGU ntabwo akora politique kugirango abone ibyo kurya, icyakora niba ari uko ubibona ibyo ni ibyawe hari ababibona ukundi kandi ni uburenganzira bwabo, Kagame yaje mu Bubiligi, avuga ko
mu Rwanda bejeje ko abashaka gutaha bajyana nawe akajya kubaha ibyo kurya, tuzi neza ko Kagame ari mu baherwe ba hano ku isi , afite indege zigezweho, atanga ruswa mu itangazamakuru mpuzamahanga
kugirango avugwe neza, atanga amafaranga muri Est africa kugirango arute abandi ba perezida, yewe yashyizeho n'igikombe cy'umupira w'amaguru kimwitirirwa! Siniriwe mvuga akayabo yatanze ko kwica
NYAMWASA!

Ibyo byose nkubwiye ni ukuri, gukora politique rero ari ukubona icyo gushyira mu gifu ngirango Twagiramungu ntaba yaratanze umwanya wa ministre w'intebe! yari kwibera RUCAGU cyangwa MAKUZA ariko
kagame akamuha icyo kurya kandi aragifite! None ho mbibarize akabazo gato, mwakomeje kuvuga ngo TWAGIRAMUNGU akora politique kugirango abazungu bamuhe icyo kurya! Kubera iki abo bazungu bamuha
icyo kurya , nabo se u rwanda ni urwabo? Ntabwo murasobanurira abanyarwanda iyo mpamvu! Ikindi ,ko ibyo yandika n'ibyo avuga kenshi abikora mu kinyarwanda abo bazungu bumva ikinyarwanda? Ese
buriya murabona Twagiramungu hari ikibazo ateye kandi ibyo avuga ari ibinyoma mu Rwanda?aho ntimwaba murimo mwikirigita mugaseka! kuki mwapanitse! Ndabona mukina ya politique ya
muzungu anarara wa mugani wa RUKOKOMA!

Mbere yo kwita kuri Twagiramungu mwabanje mugakemura ibibazo mufite! uretse ko no kumwitaho ni uburenganzira bwanyu kandi ntibimugwa nabi! Ndizera ko ibi twivugira tuba tugarukira aho amatwi
n'amaso yacu bigera , umunsi TWAGIRAMUNGU yivugiye muzahaguruke murengere uburenganzira bwanyu! abamukunda nabo bazarengera ubwabo maze abanyarwanda bazahitemo igikwiye! gusa rero uvuze ko
ny'irugo yapfuye ntaba amwishe! Niba rero ibyo Twagiramungu avuga ari ibinyoma mubereyeho kumubeshyuza! niba avuze ko bategetse abaturage guhinga ibigori n'urubingo gusa ntacyo bizabatwara kuko
atariko bimeze! ariko niba ariko bimeze muzawunywa!

Répondre
M

Nsoma iyi nkuru , nasanze uyu mugabo Ndinabo afite ibibazo bikomeye cyane bikurikira:

Kuba atumva neza (imyunvire)

Nawe aravuga ati:” Ariko mujye mubanza murebe ibyo mugiye kwandika! Ngo u Rwanda rwiza cyane ruyobowe neza
kandi byose akaba ari byiza gusa ariko ngo muhaguruke duhangane n'abanyarwanda babanzi!!” uwo muntu wanditse yashatse kuvuga ko urwanda rufite ibintu byinshi byiza, ariko rufite ikibazo cy’abantu
nka twagiramungu bagomba kurwanywa kubera ibinyoma bibasohokamo.ntabgo ari ukuvanga amazi n’amaraso dore ko mumenyereye amaraso kuko bamwe murimwe mwayamennye…... nako ngo nta cyakozwe.

Ndinabo rero niwowe utareba neza.  Uyu muntu wanditse yashatse kukubwira ko twagiramungu aharanira amahoro asanzwe ahari yuzuye murwanda kandi kubwinshi, ko ahubwo we bagomba kumuha ibikombe
by’uko ar’umuhanga mukuvuga ibinyoma no kugobeka amateka kunyungu za Hamburgers.

Kuba agereranya ibitagereranywa(Ilogique)

Uransekeje cyane ndinabo weeee! Ntabgo rwose Perezida wacu akeneye guhabwa ibikombe na Bariya bataliyani
bafite ibitekerezo nkibya Twagiramungu. Ibyo afite birahagije kandi hari nibindi byinshi bimutegereje kandi akazabihabwa nabantu batekereza bazi Urwanda bakosotse.

Kuvuga ibintu utazi

ukuri nuko stade yaguhahamuye pe, ubwisanzure buri murwanda ntabwo wabubona si kimwe naho mwirirwa musaba
ikibafasha kuramuka- ayo n’amaco y’inda nukuri.

uzemera ko ibintu ari byiza aruko wabishatse, abanyarwanda rero ntibagendera kubyiyumviro byawe wapi kabisa,
abanyarwanda bafite viziyo pe si nkawe wirirwa uvuga ibitabaho kugirango ubone welfare allowances.. wapi kabisa. rwose iyi mvugo niy’umuntu rwose utaba murwanda, kandi rwose sinakurenganya kuko
isura y’urwanda ufite ni ibitekerezo bya twagiramungu ni byabindi bya kera . reka rero nkugire inama, twagiramungu ibinyoma arabihemberwa. urugero nikiriya gikombe bariya bahezanguni bamuhaye,
wowe kubera ubuhumyi ufite,ntabgo  ubasha kureba amaco y’inda yatwagiramungu abirinyuma. twagiramungu amaze kugera muzabukuru we arabiterwa n’imyaka
keretse niba mungana, turiya n’udufaranga akeneye kugirango tubashe kumucumacuma arebe ko yabaho muribyo bihugu byabo ,wowe mubujiji ugakurikira umuntu nk’uwo . gusa ntuzatinda kumenya ko
wibeshye. sasa abantu nkamwe bahabwa amahugurwa n’abaturage bamaze kwigeza kubikorwa byiza bagafasha kwereka inzira abayobye. garuka munzira hakiri kare utararindagira ngo ubure igaruriro.

Répondre
M

Ngo turivuguruza, nonese uyobewe ko
uRwanda kw’ikoranabuhanga tumaze kugera kure, izi nkuru zose mwandika muvuga u Rwanda nabi abanyarwanda barabisoma kandi ntagaciro babiha., n’icyo gituma tugomba kubamagana.Ntagaciro twaha icyo
gikombe kubera n’abacyimuhaye ntabwo bazwi yewe ntanubwo ari imiryango izwi (recognized institutions) ubwose wumva twagiha gute agaciro. Ntanubwo tugomba guterana amagambo ahubwo tugye tureba
ibikorwa tunagaye umuntu dukurikiza ibikorwabye.

Ese umuntu ahunga igihugu akirirw’asakuza,  wamugereranya n’iki koko? Ahubwo buriya jyewe mbona arishyari baba
bafite iyo bagereranyije iyi leta ya Kagame niza yibanjirije bakabona nta byiza bigeze babona. Bakanabona n’uburyo amahanga asigaye atanga urugero kumiyoborere myiza y’igihugu cyacu. Ibimwaro
bakabihinduramo gusebanya.

Nta munsi numwe abanyarwanda
bazishimira isubizwa rya Alain Juppe   kuba umuyobozi w’ububanyi n’amahanga wa France, kuko bazi uruhare
yagize mugutera inkunga Rwanda mugihe cya genocide kandi arinayo mirimo yarashizwe mbere yi ntambara.

N’iki yamariye Abanyarwanda
mumakuba?

Ntacyo yabamariye uretse
kubatererana mumakuba, ubwose uwo n’umuyobozi umeze ute? Mwarangiza ngo Kagame n’umwicanyi, kandi nyamara yarahagaritse ubwicanyi akaba amaze gukora byiza byinshi ateza imbere
Abanyarwanda.

Répondre
N

Ariko mujye mubanza murebe ibyo mugiye kwandika! Ngo u Rwanda rwiza cyane ruyobowe neza kandi byose akaba ari byiza gusa ariko ngo muhaguruke duhangane n'abanyarwanda babanzi!! Ubwo se murumva
mutivuguruza, byose nibyiza ariko abanyarwanda n'abanzi kandi mugomba guhangana ! Ibyo rero bimeze nk'amata ushyizemo amaraso!!

Muti Twagiramungu arakorera abazungu ntabwo ashobora guharanira amahoro adahari , muti ariko arashyushya imitwe y'abanyarwanda! Mbega guhuma amaso!! None se ni gute adaharanira amahoro adahari
ariko agashobora gushyushya imitwe y'abanyarwanda adahari? Ngaho nimwihe amanota! Nigeze nganira n'umufaransa ndamubaza nti ese ko ntacyo muvuga ku bibazo by'abanyarwanda bagaragaje ko batemera
Alain Juppé, arambwira ati ese wabona umwana arimo adada (yiga kuvuga) nawe ugasubiramo uko avuga? ahubwo uvuga neza akazageraho nawe agashobora kuvuga neza!! Ndabona aribyo murimo no kuri
Twagiramungu ! Buriya rero kuba atangiye guhabwa ibikombe by'amahoro ni uko ibinyoma bitangiye gukamana FPR! Ngo ikinyoma ukirisha rimwe gusa ! Ngaho aho mugeze!  Aho muri rero muri Rwanda ,
mu meze nk'abantu wafungira munzu noneho ukababwira ngo nibakurikirane umukino w'umupira urimo ubera kuri stade!

Répondre
M

Majyambere we, sha ur’umugabo koko
ese uru Rwanda rw’abanyarwanda koko warugereranya n’iki. Burya uwarwise Rwanda rw’amata n’ubuki ntiyabeshye,nkuko wabigaragaje, Amazu meza amashuri meza, imihanda myiza, imiyoborere myiza,
politiki nziza, n'ibindi byinshi nibyo abanyarwanda barimo bigezaho, wabisanga he koko? Reka ngusubize rero ntahandi atari kungoma ya Perezida Kagame.

Niyo mpanvu tugomba guhaguruka twese
hamwe tukarwanya buri muntu wese ushaka kudusubiza inyuma badushyiramo ibitekerezo bitubaka tubabwira ngo “NEVER AGAIN”

Ariko niba mur’abagabo mwaje izo
mbinduka mukazigaragaza koko Abanyarwanda bakababona, ibikombe byo kuvugavuga byo muzabibona naho Kagame nawe yibonere ibikombe byo kuyobora neza, gukunda abaturage, kujijura abturage n’ibindi
byinshi cyane

Répondre
M

Ndinabo, iy’ubonye abo bazungu bamuha ibikombe ngo Twagiramungu n’umunya politiki uharanira amahoro, koko
amahoro twagiramungu aharanira adahari n’ayahe? Kereka iyo bamuha icyo gushyushy’imitwe y’abantu, abumvish’ibitabaho. Ariko kuko Twagiramungu arigikoresho cyabo, kandi akaba yarabashije kuyobya
abantu batareba kure   baba iyo mumahanga, niyo mpamvu bamuhaye iyo ngirwa gikombe ngo aharanira amahoro.
Aharanira amahoro se, niwe wohereje ingabo kugarura amahoro muri Darfour, Liberia, Tchad n’ahandi? Bamuha ibikombe kuko izonyangarwanda, zimukoresha kugirango ahimbe ibihuha ku Rwanda, kandi
arabishoboye pe!

Nabanze abone twa Hamburgers ubundi abone kuvuvuzera.

Répondre
M

Kanama, ibibazo abantu bazahura nabyo, kandi buri gihugu cyose kw’isi gifit’ibibazo byacyo, usibye ko mwebwe
mugaragaza akensh’ibibazo biba bitanahari. Kandi ikigaragaza umuntu ko ar’umugabo, n’uburyo abasha kubyitwar’imbere, n’uburyo abikemura.  rwose
witegereje  iterambere rigaragara mugihugu, nigihamy’uburyo kagame ar’umugabo w’intwari mudateze kuzahungabanya kuko ntabatinya mubimenye.

Kandi rwose Twagiramungu acecetse , akareka kurondogora  ibintu
bitabaho, rwose nta muntu numwe wa muvuga, kuko nta n’ikintu na kimwe amariye abanyarwanda. gusa igituma tumuvuga n’ukugirango tubashe kuburira abantu ko har’umuntu ushaka kubaroha kugirang’abone
uk’agaburir’inda ye. Ntakindi rwose!erega aranashaje cyane

Akwiriye kujya muri za nzu bakamwitaho.

Répondre
M

Ndinabo we! harya ng’abanyarwanda bafashe imbunda baratera baturets’ishyanga? Reka nangye nkubaze? Bageze aho
batera bavuy’ishyanga byaragenze bite? kandi ko bar’abanyarwanda bakagombye kuba murwanda. S’ingoma mbi zabirukanye? bagez’ubwo bumvishije ko kuba mumahanga bibarambiye,  ko bagomba gutaha murwababyaye. Abishe abantu turabazi, kandi abo mumuryango wabibumbye wirirwa ucira imanza barazwi. Harya kambanda, Bagosora, n’abandi
bafungiwe arusha barinkotanyi? Cyangwa bari ba pasiteri babwirizaga uko abatutsi bagomba kwicwa.

Noneho ngo birukanye abantu, bafata ibintu byabo. Aha sibyo kuko interahamwe zaribye zirasahura zihungana
ibintu ibindi zirabyangiza. Urwanda abantu batangiriye kuri zero keretse wowe niba so ashobora kuba yar’umukungu cyane, cyangwase yarasahuye byinshi. Nonese abanyarwanda bagiye kuba mumahanga
batarabanje  kuba murwanda? Nonese igihe babaga murwanda bari batuye mukirere?  Abaje, bemeye
gusaranganya n’abandi. Ubabajwe n’ibintu nibyo uha agaciro naho abapfuye ndumva wowe bitakureba, ahaa…..ntibizoroha

Sha, inkotanyi iyo ziba zishyir’inda imbere,  ntabgo intambara
zarwanye ziba zarazitsinze. Kuba zaratsinze, nikigaragaza ko baribayobowe n’urukundo rw’abanyarwanda n’igihugu muri rusangye. Ikimenyimenyi  uzagende
ubaze abaturage batuye I Darfur, cyangwa ubaze abasirikare barangwa na discipline, baza kubwira abaribo. Unyarukire muri Haiti, Liberia, Tchad n’ahandi ntabashije kurondora.

bazakubwira ubwitange bw’abo bana b’inkotanyi.

Nonese niba atar’inda ibabeshej’iyo mumahanga,  mwatashye ko
urwanda rw’ishimira  abana barwo bataha baje gufatanya n’abandi munzira y’amajyambere,  ariko niba
mushaka kugumayo, n’uburenganzira bwanyu kuko umunyarwanda wese afite uburenganzira bwo kuba ah’ashaka adasabisha guhimbahimba, kandi niba muriyo mufashe abavandimwe banyu kugirango mufashe leta
munzira yayo yo kurandur’ubukene. Ndahamya neza ko bizaruta induru mwirirwa muvuza ngo murwanda har’ibibi.

Ndagushimiye cyane kuko basi wemera ko har’abo bah’inka , nonese Twagiramungu wirirwa uvuza induru hari
nihene yari yabaha? Usibye kwirirwa ashyushya abantu imitwe ngo barabakandamiza. Icecekere abanyarwanda tuzi udufitiye akamaro, twabanye n’ingoma nyinshi tuzi uwadukuye mubukene!n’abarushenye
turabazi

Reka nze nkubwire wa mugabo we, habyarimana yahugiye mubintu byinshi cyane bidafite akamaro nko: kugura
imipanga yo gutema abatutsi, gutoza interahamwe, guheza abandi banyarwand’ishyanga, kwangish’abahutu abatutsi n’ibindi  bibi utabasha kurondora,
byatumye iki gihugu cyacu kijya ikuzimu. Kagame rero ntabgo yari kuza y’ubaka stade kuko kandi har’imipanga yagombaga kwishurwa mubushinwa, ntabgo stade yarikenewe cyane kuruta kubanza kwigisha
abanyarwanda ko ikibahuza ari ubunyarwanda kuruta amanjwe y’amoko, ntabgo stade yihutirwaga cyane kuruta gucyura impunzi zari zaratwawe muri Congo, ntabgo stade yari ikenewe kuruta kubaka ibigo
nderabuzima mu mirenge hafi ya yose mugihugu. Ntabgo stade ifite agaciro kuruta kuvana umuturage w’umukene muri nyakatsi, warangiza ukamuha inka izajya imuha amata ndetse nifumbire. Ntabgo stade
wayigereranya na gahunda ya leta yo gushaka ko byibuze umunyarwanda wese yagira uburezi bw’ibanze. Ibyobyose reta nibirangiza, uzumva stade zakataraboneka zizubakwa mu mirenge yose yo murwanda,
kuko urebye amarushanwa dusigaye twakira, harya war’uziko igikombe cya afurika cyabatarengeje imyaka 17 giherutse kubera mu Rwanda?  Kagame we!
Ibyiza umaze kugeza kubanyarwanda, bimaze kuba byinshi, Imana izakomeze ikongerere ubwenge n’ubushobozi kugirango abanyarwanda tukomeze dusogongere
kubyiza uhora utwifuriza.

Répondre
M

Ndinabo we, reka nibura nkugire
inama wowe n’abandi nkawe mwacanganyikiwe mushobora kuba mufite ihahamuka ry’ibyiza mubona murwanda mutarabiteganyaga. Nimukura amaboko mumufuka mukiga gukora mukagabanya kwirirwa muririmba ngo
inzara yishe abana kumashuri, burusi zakuweho ubundi mukabasha kwikemurira ibibazo byaburi munsi. Iyo leta yabashyiriyeho ibikorwa remezo, ikabaha umutekano, ibindi koko muba mushaka n’iki?
buretse kuba indashima.

Urebye iterambere u Rwanda rumaze
kugeraho kandi nta mitungo kamere igaragara dufite, uhita ureba imiyoborere myiza ya Leta ya Kagame ukuntu iterambere ririmo kwihuta bikabije ugereranye n’imyaka leta ya Habyarimana yarimaze
kubutegetsi umbwire iterambere yagezeho buretse gutoza abanyarwanda amacakubiri, abanyarwanda kutagira amahirwe amwe, ubwose iyo leta wayigereranya n’iyubu koko?

Burya koko ntawushimisha bose, iyo
mwirirwa musakuza gusa mwunva bizabamarira iki? Ese mwiyunvisha ko Abanyarwanda bagifite igihe cyo kuba mwabayobya? Ntanarimwe Abanyarwanda bazongera gutega amatwi abantu nkamwe.

Nkubwire rero burya ikintu
cy’ingenzi iyo umuntu afite amahoro, akabasha kwivuza n’ibindi abasha kubyigezaho. Nta n’igihugu nari nabona kitagira abanzi icyangobwa nukumenya uko uwo mwazi wamuhashya.

Répondre
J

TWAGIRAMUNGU ni umwe mubantu babanyamatiku isi yagize kuva yaremwa. yiyizi nkumunyakuri ariko ni ikirura. ibyo avyga bishobora kuba harimo byinshi by'ukuri, ariko ikibazo cye nuko nta stabilité
agira muri poitique. yitiranya uburayi na Africa, ashatse yaruhuka agasaza neza. mu rda hari byinshi byo gukosora, ariko bikagira uburyo bikorwamo kdi bigakorwa nundi utari Twagiramungu kuko
izina rye yamaze kuryangiza.

Répondre
N

MARERE , Twagiramungu se hari umutungo w'abaturage uzi yigeze arya kuburyo wamushinja gukora politique yo kwigwizaho umutunga! Wigeze se wumva nibura hari ubwato yaguze tutiriwe tuvuga indege za
giti mujisho!!

Erega abanyarwanda baragowe! Kugura indege abana bicwa ninzara ku ishuri?

Répondre
K

Ariko koko ntigayiye na Zougoulougoubamba, buriya iyi ntambara y'amagambo irarangira ite? IBIGARASHA, FDRL, FRANCE-JUPPE, AMASHYAKA, NKUNDA, AMABUYE YA CONGO, RAPORO ZINYURANYE, OPOSITION HANZE,
ABANYAMAKURU, ISENYERWA, ITEMWA RY'INSINA(INTOOOKI), GIRINKA, IBUKA, ICYUNAMO, UBUDEHE, UMURENGE SACCO, Millenium goal, UBUMWE N'UBWIYUNGE, IGISHUSHANYO CY'UMUJYI, IMISHAHARA Y'ABAKOZI, INKUNGA,
IMIRYANGO MPUZAMAHANGA,EMBOUTELLAGE MU MIHANDA, KWIMURA ABATURAGE, KWANDIKA UBUTAKA,............ mwabanje mukarwana izo ntambara mugashyira TWAGIRAMUNGU FAUSTIN  hasi!

Répondre
N

Igihugu cyiza, Amazu meza, inka nziza, amashuri meza, imihanda myiza, imiyoborere myiza, politiki nziza, n'ibindi byinshi nibyo abanyarwanda barimo bigezaho,nibyo abanyarwanda barimo bigezaho
kuko bafashe imbunda bagatera baturutse ishyanga , bakica abari batuye mu gihugu , abandi bakabirukana bagafata ibyabo!

Kera twajyaga tuvuga ngo Interahamwe zivuga ubusa mu ruhando rw'amashyaka menshi ! None inkotanyi zo zaragaciye! izina niryo muntu koko ibitekerezo byazo bikomeje kuba iby'inyenzi! Iyo usomye uko
inkotanyi zifatira mu gahanga twagirango usanga ubwenge bwazo buri munda!! nta kindi kiza zivuga uretse ngo abari iburayi bagiye gushaka ibibatunga! Mbega igihugu !! Harya ngo bababwiye ko
muzajya mwirirwa kuri internet mutukana! tuzi abafite internet , tuzi n'abirirwa baririra mu myotsi! abarwayi nibo bakeneye muganga , Twagiramungu rero akunda abo badafite inka; abo inka zirusha
kurya! Maze byarabakundiye muhakisha abahutu inka mukibwara ko bizahoraho igihe cyose , nta nubwo muzi igihe tugezemo! Nimubwire ukuntu umuntu azaba yabuze icyo agaburira umwana , noneho akabona
imodoka yo kugenda muri iyo mihanada myiza kandi uko byagenda kose ntabwo murageza aho Habyarimana yagejeje igihugu agishyiramo imihanga! Nta na ka stade na kamwe murubaka ahubwo mwirirwa mu
byina intsinzi muri stade yabubakiye!

Répondre
M

Igihugu cyiza, Amazu meza, inka nziza, amashuri meza, imihanda myiza, imiyoborere myiza, politiki nziza, n'ibindi byinshi nibyo abanyarwanda barimo bigezaho, wowe rero niba hari na nyakatsi nimwe
waba warubatse nkiriya wagaragaje uhite ubyereka abanyarwanda. Inka zaratanzwe bikubabaza gute ko nta n'ihene watanze,ye nta ninkoko pe uteze kuzaha abanyarwanda ahubwo kubabibamo amacakubiri
wowe wibereye iburayi, ng'urabakunda, ubakunda baramuzi kuko abitayeho naho wowe urisabira ka sandwitch ubundi ng'urashaka impinduka. Gira icyo ugaragaza kizima cyafashije abo wita rubanda
kugirango ibinyoma byawe wenda bizagire agaciro.yewe iposho batanga kumpunzi nkawe izana umurengwe koko ndabyemeye.

Répondre
M

Kabango uransekeje cyane! Nawe uti” muri demokarasi niko bigenda! ntabwo kuvuga ari uburenganzira bwa bamwe cyangwa se ngo umuntu avuge kugirango agire icyo ageraho cyangwa ahabwa! ”nangye
ndabyemeye pe! Ariko inama nakugira ujye basi uvuga ibyafasha abantu.ariko da! Komeza wivugire nakubgirir’iki!

Byaba byiza Twagiramungu ashatse umugati akoresheje indi nzira itari iya politiki, kuko politiki ikoranye inda nini urabizi aho igeza abaturage. Agende apagase nk’abandi bose ariko politiki
ayiharire abayizi kuko ntabgo ayishoboye rwose.

Kandi niba politiki ya Twagiramungu imeze nkiya victoire  ingabire nabandi nkawe, rwose ayikorere iyo hanze. Kuko urwanda ntanarimwe ruzakorana n’abantu bashaka guhungabanya umutekano wabanyarwanda,
nabashaka  kongera kubabibamo amacakubiri.

Ugire amahoro!

Répondre
K

Yooo! MUREKATETE we, niba utari umushinyaguzi uri impumyi! cyangwa ndakurenganya uri UMUSSAGYA ukaba utazi uRwanda rutari urwa FPR! wigeze wumva mu Rwanda abana biyahura kubera inzara? wigeze
wumva mu Rwanda bafunga umubyeyi nka Ingabire bakamwandagaza bigeze hariya, wigeze wumva mu Rwanda haba imirambo kuva i Byumba ukagera Kinshasa.... Wigeze wumva mu Rwanda abantu barara hanze
bitewe ni uko ubutegetsi bwabasenyeye amazu ngo ni nyakatsi! Mbega igihugu! Niba Twagiramungu yarahagurutse agasaba Habyarima ko ashyiraho demokarasi y'amashyaka menshi ko aricyo cyari kibuze mu
Rwanda urumva ubu yakwicara igihugu kiri mu menyo ya rubamba!

Reka mpite nsubirizaho nuyu wavuze ngo abasore Twagiramungu ahamagara ni abahe? mbona yihaye no gushyiraho imibare y'amatora, wagirango intore imibare zizi ni 0 ni 100 gusa! Wowe ubwawe
uriyumvisha ko mu mwaka w'2003 Twagiramungu yabonye amajwi 3% cyangwa 0% nkuko urimo wikirigita ugaseka! Twemereko yabonye 3%, ngaho reba kuri miliyoni 10 ziri mu Rwanda afite abantu banaga iki?
Uti Twagiramungu afite abayoboke bakorera indaye b'abazungu n'abanyarwanda! Ubwo se uravuga iki kindi! Niba se nyine wemera ko afite abo bayoboke uririrwa uvuga ngo arabwira bande?

Ese rwabujindiri rwanyu rurya ntiruhage buzwa kubyihuha ni iki kandi asahura abanyarwanda bose na Congo atayisize! aho si umuvumo w'amaraso amukurikiranye! Singawe na Karegeya wavuze ko agiye
gusobanurira abanyarwanda bose ibibi bya kagame yarangiza akamurasa!! Kandi si ibikino , ujye utinya umuntu uhabwa ikiraka na Loni cyo kurwanya ibyihebe mu gihugu! Buriya nabona akanya
azakorezako Alis Sibomana maze urebe ngo ibintu birasobanuka! Ntabwo isasu ritoranya kandi kandi kugira abasilikare benshi siwo mu tekano kuko na perezida w'Amerika yarashwe n'umuntu umwe ayobora
igihugu k'igihangange ku isi!

Ubwo kandi nibiba gutyo intore zizahindukira zivuge ngo twari twarabuze uko tumuva mu nzara yamajyambere mu ririmba akagenda nka nyomberi!

Tubitege amaso!

Répondre
M

Iyo Twagiramungu atinyuka agasebya Leta ya kagame bintera kwibaza icyoagamije. Mubyukuri, Ntagihe abanyarwanda bari bagira amahoro, ubisanzure ni iterambere uretse kuva FPR yagya kubutegetsi.

birantangaje kubona usebya ukanatuka Kagame umwita inkoramaraso umwgiriza abantu yishe nabo yakenesheje nyamara kuva kugihe cyubukoroni arubungubu abanyarwanda bafite ubuhumekero, bashobora
kwitekerereza ntawubabwiye icyo gutekereza, bibatuye mubucyene.

Ese kombona noneho ubise abasagya kandi ari aban babanyarwanda bashishikarijwe nogokorera igihugu cyabo ese wowe nabagenzi bawe mwiyemeje gusebya ibyiza bakora uwabashakira izina abahimba yabita
bande?

Iyo ubeshya, oyobya abanyarwanda ngo RDI yirinze politiki yibiremo, gusebanya nogutukana ukaba wita abahesheje uRwanda ishemanisheja kwisihose ngo nabicanyi, abanyagitugu yabaari rwo rugero
utanga.

Public revolution uhamagarira abanyarwanda yabaigamije iki? iyo gusubiza urwanda mugihirahiro? Erega icyo revolution zakoze abanyarwanda ntibabyibagiwe. uribuka iya 1959? yaba se arinkizo
ubashishikariza?

Icyo abanyarwanda bifuza ubu niterambere rishingiye kumutekano, ubutabera nukwishyira ukizana kwabo. Barashaka ko abana babo biga, barashaka ko servisi zubuzima zibageraho barashaka icyabateza
imbere. Ibyobyose barimo kubigeraho kandi nibirenzibyo.

ese mwebwe mwaba ariki kirenze icyo abanyarwanda bahabwa na leta mubifuriza?

Répondre
M

Ariko igitugu Twagiramungu agaragaza gikorerwa murwanda nikihe? Mu Rwanda habaye amatora,hiyamamaza abakandida bageze kuri bane,bose batugaragariza ibitekerezo byabo turabumva,mugihe cyo gutora
dutora uwerekanye ibitekerezo byiza kurusha abandi. Indorerezi zoherejwe kurebera amatora ,Zatanze raporo ko amatora yagenze neza, kandi ko yakozwe mumutuzo, ikirenzeho anakorwa no muri
demokarasi. Abakandida batsinzwe, bemeye ibyavuye mumatora ndetse bemera kuzafasha mugenzi wabo watsinze, munzira yamajyambere.  none nkubaze
demokarasi irenze iyo,  ushaka kuzana murwanda n’iyihe?

Tuzi icyo demokarasi ivuze, kandi iyo tubona mugihugu cyacu  irahagije. Demokarasi yatwagiramungu rwose turayamaganye!!!

Imana iguhe umugisha!

Répondre
M

Hahahaha!!!!ariko ababasore Twagiramungu ahamagara kugirango bamufashe kugaburira inda ye nibande? Ubundi abasore yar’afite biyerekanye igihe yaje kw’iyamamariza umwanya w’umuyobozi  w’igihugu, bangana  urebye na 2% ku ijana kuko amajwi yabonye muri rusange angana na 3% ubwo iryo rimwe n’abandi
basigaye, kandi mpamya ko ubu bamaze kumuvaho akabasigaranye byibuze 0% kw’ijana,kuko abobantu ubungubu barikunywa amata y’inka Kagame yabagabiye, abandi ubu basigaye baryama mumazu yamabati,kuko
yabakuye muri nyakatsi. ngaho namwe mumbwire uburyo iyo zeru kw’ijana izakora impindura matwara murwanda?

Abasore b’urwanda twarajijutse,tuzi aho umuyobozi wacu atuganisha, tuzi uburyo ahora y’ita kumibereho myiza yabaturage. Tuzamutora,twongere tumutore,kugeza igihe azatubwira ko ananiwe.

Imana ikomeze kongerera ubwenge n’ubushobozi umuyobozi wacu!

Répondre
M

Kuba bahaye Twagiramungu igikombe ntabwo bitangaje  kandi ntabwo abanyarwanda babyishimiye nagato, abo nabo bafite imyunvire imwe nkawe.

Abanzi b’amahoro bo ntibabura ariko twe nk'abanyarwanda bari mugihugu tuzi leta yacu, n'icyo imaze kutugezaho haba mubukungu no mu mibereho myiza no muzindi nzego. Ubwose leta ya Perezida Kagame
wayigereranya n'iki koko. Abo rero bahunze igihugu bakaba bitwaza ngo baraharanira demokarasi, bakaba birirwa basebya igihugu cyabo kugirango babone amaramuko bazaruha baceceke.

Ngo harya murahamagarira abanyamuryango guhirika leta ya Perezida Kagame, hahaha  ndagusetse koko, inama nakugira n'uko ntaho uzapfumurira kubera ko
leta y'urwanda iryamiye amajanja. kandi abaturage nabo barajijutse bazi ikibi n’ikiza ntamuntu numwe uzongera kubabeshya gukora ikibi kandi baramenye ikiza.

Ese waba uzi ibikombe Perezida Kagame amaze gufata? ntabwo bigira uko bingana kubera ko azwiho ubunyangamugayo butagereranywa, kandi n'amahanga amaze kumenya imiyoborere myiza y’uRwanda rumaze
kugeraho ninacyo gituma ubona u Rwanda rusigaye rwakira amanama atagira uko angana kubera ikizere bafitiye Leta ya Kagame. Ariko mutirengagije koko ibyiza iyi Leta imaze kutugezaho ni byinshi
urugero:

Gutanga
imbabazi kubagize uruhare muri Genocide bagasubizwa imitungo yabo ndetse bagahabwa imbabazi nabo biciye bagaturana, bagatabarana yewe bakanashyigirana nkubwo wabigereranya n'iki koko

Igikorwa
cya Gir’inka, aho amago menshi adafite ububasha amaze kugezwaho inka, ukuntu bishyimiye iyi leta, n'ukuntu ubuzima bwabo bumaze gutera indi ntera, wowe se uravug’iki.

Ibikorwa iyi leta imaze kugeraho ni byinshi nta wabivuga ngo abirangize, ngo mwarangiza ngo Leta ya Kagame ntabwo igendera kuri Demokarasi? reka mbabwize ukuri nushaka kumenya ibyiza Perezida
Kagame amaze kugeraho muzabimenya kandi munamenye impavu abanyarwanda bongeye kumugirira ikizere bakamutora kongera kuyobora igihugu cyacu.

Mutekereze kunzira muganamo mukomeza gusebya Leta y'urwanda, murebe naho muzaherera muvuga ibintu bidafite agaciro ubundi nimushaka kubishyira hasi mugataha mugafatanya n'abagenzi banyu kubaka u
Rwanda muzakirwa n’amaboko yombi. Nimugire amahoro mushyigikira ibyiza tubifuriza

Murakoze.

Répondre
K

MARERE ,muri demokarasi niko bigenda! ntabwo kuvuga ari uburenganzira bwa bamwe cyangwa se ngo umuntu avuge kugirango agire icyo agerahocyangwa ahabwa! Ndasanga ariko impuhwe zawe kuri
Twagiramungu ari nk'izabihehe!uti aho yavugiye yageze kuki? None se kuba ntacyo yagezeho bikubabaje ho iki? wagiraga ngo nawe yice abantu aguremo indege se? oya! Burya abantu baratandukanye ,
kuba ubutegetsi bufitwe n'abazi kwica bagakenesha rubanda , ntabwo wavuga ngo reka nicecekere kuko ntashobora gukora nkabo!

Ikindi urongera ukivuguruza , uti "ibyo avuga nibyo bimuha umugati" Aha se urashaka kuvuga iki?Uti ntacyo yagezeho kuva aho yavugiye , uti ibyo avuga nibyo bimuha umugati mu bazungu! Uretse ko
utazi Twagiramungu ni uko abayeho , uramutse nawe ushoboye kuvuga bakaguha ikikubeshaho ngirango ni cyo abantu bose baharanira kandi ni ubuhanga bukomeye! Ariko Twagiramungu ni umugabo
utagerekwaho undi , aritunze , afite ubumenyi buhagije , ntabwo asabiriza rwose, niba ariko ubitekereza wihutire kwa muganga ,ntabwo ari boyi shoferi muri Kenya!! urabona ibintu kuburyo
bucuramye!

Urongera uti kuki ibyo avuga ataza kubivugira ikigali , noneho uti yaje mu mumatora 2003 aratsindwa! ubwose aho uvuze iki ? none se nyine ntiyaje kubivugira mu Rwanda? ikindi kandi mvira muri
kigali si mvira mu isi , niba kigali yarigaruriwe n'abagizi ba nabi ntibivuga ko abantu batavugira ahandi! Harya Ingabire waje kuvugira ikigali mumugeze he? Isi ya Nyagasani ni nini!

Gusa abambari b'ingoma mufite ibibazo, muzagira ubujiji, mugire ibitekerezo bike noneho bikubitireho n'ubugome muzabivemo? ndabona umutima wanyu uzaturika kabisa! Pole sana!!

Répondre
M

Abantu bakurikira ingengabitekerezo ya Twagiramungu, mumbabarire mumfashe gutekereza kuri uyu mugabo twagiramungu. Twagiramungu n’umuntu wuzuye inyota y’ubutegetsi kurusha abantu bose babayeho
kur’iyisi ya nyagasani, kandi uko asaza nik’icyaka kigenda cyiyongera. Uburwanashyaka  bwa Twagiramungu ubusesenguye ntanarimwe bwigeze bugira icyo
bugeraho, kuko ahanini inda ye niyo aba ashyize imbere kurusha ibindi byose. Ngaho namwe mumbwire icyo Twagiramungu yaharaniye maze akigeraho?

Twagiramungu aza murwanda kwiyamamariza umwanya w’umuyobozi w’igihugu, abanyarwanda bamweretse ko ibitekerezo bye birwaye, ko ntaho byatugeza muri iki kinyejana cya 21.

Ikimenyimenyi abari bamushyigikiye bose, baramwihakanye kugera ndetse no kumuntu war’ushinzwe ku mucungira umutekano.

Abantu bakurikira uyu mugabo ndabasaba guhumuka mukareba uyu muntu mukurikira, mukareba igihe cyose yamaze agaragaza ibitekerezo bye, yageze kuki? Ese kuki ataza kwerekana ibitekerezo bye
murwanda akabivugira iyo mumahanga? Mubyukuri amagambo Twagiramungu yirirwa avuga, niyo  atuma abona umugati iyo mumahanga, nabo bazungu ubona bamuha
ibikombe, nibo bamukoresha, mwebwe arimo kubashyushya umutwe bigatuma mutareba ibibafitiye akamaro ,ndetse nicyabateza imbere.

Imana ibafashe gushishoza!

Répondre
N

Twagiramungu Faustin nawe ahawe igikombe!! Kagame Paul Alis Sibomana bite? Icyakora azatwara igikombe cyo kwica abantu benshi! Kuva Uganda ukambuka u Rwanda , ukanyura i Burundi ugataha
Kinshasa!!! Iki gikombe ni ukuzagifatisha amaboko yombi kikagenda no mu ndege ziruta izo Manasseh amucungiye ni ubwo mbona uwo mugabo ntacyo yabivuzeho Kandi Kayumba Nyamwasa yarabimureze!
Turetse Ingabire Victoire wahawe igikombe kimwe na Twagiramungu Faustin bitewe no gukora politique baharanira amahoro , Kagame Paul alias Sibomana ntiyibagirwe ko Karegeya yahawe ikiraka na Loni
cyo gutoza ingabo za Somalie! Ngizo intwari hamwe n'izindi nyinshi zituma Kagame adatora akabiri! Mana y'i Rwanda!!

Répondre