KAYUMBA NA RUDASINGWA NI ABAGAMBANYI KABUHARIWE: Byanditswe na Prof NSHUTI Mnasseh ( The New Time)
Nshuti Manassé.
( NDL : Nyuma y’inyandiko ya Rudasingwa aho yagejeje itangazo kubanyarwanda cyane cyane baba hanze, na nyuma y’ikiganiro cya Kayumba Nyamwasa kuri radiyo BBC ,Ndetse n'amakuru y'igihembo cy'amahoro na Demokarasi cyahawe Madame Victoire Ingabire, dushimishijwe no kubagezaho inyandiko Nshuti Manasseh nawe yatangaje inyandiko mu kinyamakuru kitwa The New time cyandikirwa mu Rwanda. Iyo nyandiko ya Nshuti Manasseh iri mu rurimi rw’icyongereza; twagerageje kuyibahindurira mu Kinyarwanda kugirango ibitekerezo bye bigere ku banyarwanda benshi batumva urwo rurimi, birumvikana ko inyandiko y’umwimerere iri mu cyongereza twe tukaba twaragerageje guhindura uko mu Kinyarwanda yumvikana tugenekereje kuko indimi zombie zitahuza ijana ku ijana! Tubifurije kungurana ibitekerezo no gusangira ijambo):
Nkuko byasohotse munkuru y’ubushize , ubufatanye hagati y’abagambayi kabuhariwe na FDLR, Victoire INGABIRE wa FDU-INKINGI , ntibukigibwaho impaka.
Aba bagambanyi kabuhariwe uko ari bane: Kayumba Nyamwasa, Karegeya, Rudasingwa na Gahima biyemeje kwiyunga n’agatsiko k’inzigo katagira ikindi gatekereza uretse kumena amaraso kuva kabaho! Igitangaje cy’abo bagambanyi uko ari bane , ni uko mu minsi ishize batangaje ko batari mu mutwe w’ibyihebe wa FDLR/FDU- INKINGI. Mu mpera z’icyumweru gishize Kayumba yahakanye kuri radiyo mpuzamahanga ya BBC ko adakorana na FDLR; abikorana akarimi ko kurimanganya nkuko asanzwe abikora! Ariko ibyo yavuze byose bihabanye kure n’ibimenyetso bifatika bigaragaza ubufatanye bafitanye na FDLR mu bikorwa by’ubudayimoni n’ubwo kubishyira mu bikorwa bidashoboka ahubwo bakabigumana mu mitwe yabo! Nka Paul RUSESABAGINA wigize intwari mu mashusho “Hotel RWANDA” yigaragaza mubutabazi, yaje kwemera ko akorana na FDLR umutwe w’ibyihebe ukorera muri Congo;ibyo yabigaragarije muri kaminuza ya Central Florida muri leta ya Orlando (USA) ubwo yabivugiraga imbere y’abanyeshuri ndetse n’abandi bantu bari mu ihuriro ryabo muri iyo kaminuza; Rusesabagina yahishuriye abari aho ko yabonanye na GAHIMA ndetse n’umuvandimwe we RUDASINGWA ;yongeraho ko afatanyije nabo mu gukorera hamwe kugirango bahirike ubutegetsi bw’I Kigali bwatowe binyuze mu nzira ya demokarasi. Rusesabagina yanahishuye ko avugana kuburyo bukomeye na Kayumba na Karegeya, ngo bakaba bagomba gushakira hamwe inzira banyuramo mu gukuraho leta iriho mu Rwanda yitorewe n’abaturage binyuze muri demokarasi. Abwira abanyeshuri bagera kuri 500 bo muri kaminuza ya Central Florida, kimwe n’abandi bantu bari bahateraniye, Rusesabagina yasubiyemo kenshi ko FDLR ari ihuriro ( Movement) rigamije kubohora u Rwanda (Rwandese liberation movement), iryo huriro rikaba rishaka ko ibintu byahinduka mu Rwanda.
Kuri Rusesabagina kimwe na bariya bagambanyi kabuhariwe uko ari bane, FDLR ntabwo ari ibyihebe (ni ubwoFDLR yashyizwe kurutonde rw’ibyihebe na ONU ndetse na USA) ahubwo ni abantu bashaka kuzana impinduka mu Rwanda . None ubu Rusesabagina yicaye ku ntebe ya RNC, ariyo yiyita ihuriro nyarwanda (Rwanda National Congress) ariryo nshobora kwita “Ihuriro nyarwanda ry’abagambanyi”.
RUSESABAGINA ni umuhakanyi ukomeye wa jenoside kimwe na RUDASINGWA, umuvandimwe we GAHIMA, KAREGEYA,ndetse na KAYUMBA, niba ari abo dukeneye mu gihugu cyacu nk’abatavuga rumwe na leta Imana itubabarire! Bajye babeshya abatabazi igihe bari bari mu kazi, ibyorezo by’amacakubiriri bazanye muri sistemu bari barimo, nta muntu n’umwe wari wabizana kugeza ubu! KAYUMBA yagerageje inshuro nyinshi gukinisha ibitekerezo by’abanyarwanda, ariko ntabwo ibitekerezo byabo ari bigufi nkuko we abitekereza. Abanyarwanda bazi ibyo bashaka, bazi umuntu wabitangiye uwo ari we! Nta numwe muri abo bagambanyi wakora ibyo yakoreye abanyarwanda kuva kera kanswe ubu!
Vuba aha , FDU-INKINGI yagiranye igihango na RNC mu Burayi aho Gahima n’umuvandimwe we Rudasingwa bari bahagarariye KAYUMBA; ariko niba kumugaragaro FDU –INKINGI ikorana na FDLR (na Ingabire ushinjwa gutera inkunga y’amafaranga n’imbunda FDLR), ni gute Kayumba yahakana ko adakorana na FDLR ( aba jenosideri, umutwe witwara gisilikare w’ibyihebe kandi abawugize akaba aribo bateguye bakanashyira mu bikorwa jenoside)?
Kurundi ruhande , Lt.Col Abraham Sam BISENGIMANA wahoze ari komanda muri FDLR, akaba yariyemeje gushyira intwaro hasi agatahuka mu byumweru bike bishije avugako hari ukutumvikana n’icyenewabo muri uwo mutwe w’ibyihebe; yemeje ko mu nama yabereye i Pretoriya, muri Afurika y’epfo ku italiki ya 30 Mutarama 2011 ,iyo nama ikaba yari iteraniyemo abantu bagera ku icumi kayumba na Karegeya bakaba baratoranyijwe ngo babe abahuza ba FDLR n’abaterankunga mpuzamahanga.Muri iyo nama yari iyobowe na muramu wa Kayumba witwa Frank NTWALI, harimo n’abayobozi bakuru ba FDLR ndetse n’abahoze ari abakuru mu ngabo za kera (FAR) batuye I Cape Town muri Afurika y’Epfo, Kayumba na Karegeya ubwabo biyemeje muri iyo nama ko bazashakira FDLR imbunda ndetse bakagerageza no gucengeza amatwara ya FDLR.
Lt.Bisengimana agera kure , akabwira ibinyamakuru ko Théogène Rugasingwa, Gerard Gahima, Paul Rusesabagina kimwe n’abahagarariye Victoire Ingabire mu gice cya FDU – INKINGI bateguye inama mu Burayi ndetse no muri Amerikaya ruguru, kugirango bashakishe abaterankunga!Nkuko Bisengimana abishimangira, RNC ya Gahima na Rudasingwa , yizera ko ibyo bikorwa byose barimo bizatuma barushaho kwegerana na FDLR. Ariko mubyukuri ni nde wakwiyumvisha mu bwenge bwe ko yashaka kumvikana n’agatsiko k’abanyarwanda kazahora kibukwa ko ariko kateguye kakanashyira mu bikorwa jenoside; bazirukanka ariko ntibazigera bahisha icyo cyasha! Bikururiye ahubwo uburakari bw’abanyarwanda byiyongereyeho n’ibyo bagenda bivugira ubwabo; ni amakosa bakoze kw’ishyaka ryabo kimwe no kubayoboke babo (ku giti cyabo cyangwa se mubundi buryo).
Muri iyo nama yo muri Afurika y’epfo abakomanda bo mu ngabo za tsinzwe ex FAR bari bafite igitekerezo cy’uko Kayumba na Karegeya bahabwa imyanya y’ubuyobozi nk’iyo bari basanzwe bafite mu Rwanda kugirango bizorohe gukora propaganda za FDLR.
Lt .Col Bisengimana arangiza avugako n’ubwo abakomanda ba Ex FAR bahisemo Kayumba na Karegeya , Mudacumura Sylvestre we yavuze ko n’ubwo yiteguye gukorana n’abo batorotse u Rwanda, asanga nibatsinda bakagaruka mu Rwanda ngo ntazigera akorana n’abo batutsi!
Itsinda ry’inama y’umuryango w’abibumbye rishinzwe amahoro ku isi, umwaka ushize ryasohoye raporo yemeza ko Kayumba na Karegeya bafitanye ubufatanye bukomeye na FDLR ndetse n’indi mitwe yitwaje intwaro muri RDC.
Abayobozi b’ibihugu by’umuryango w’ibiyaga bigari CPGL (Communauté Economique des pays des Grands Lacs) bemeje ko Kayumba Nyamwasa na Patrick Karegeya bashyizeho umutwe wa gisilikare ukorera muri Congo –Kinshasa, ufite intego yo guteza umutekano muke mu karere. None ninde kayumba yabeshya kuri BBC utarashoboye kunyomoza ibyo bimenyotso byose by’uko akorana n’iryo tsinda rifite ibiganza bijejeta amaraso y’abantu bagera kuri miliyoni? Ukuri ni uku: Kayumba na bagenzi be b’abagambanyi bikoreye umusaraba uremreye batazashobora gutwara mubuzima bwabo bwose.
FDLR hamwe n’abacitse u Rwanda barwanye intambara yabo y’abadayimoni imyaka irenze 16 bafite ibyiringiro bishingiye ku bwenge bwabo bw’abasazi. Kayumba ashobora kwihoza amarira ( consoler) akaba umugenerali wa FDLR agakomeza intambara yabo ya kidayimoni ikazarangira byanze bikunze ibahinduye bose amadayimoni.
Biracyaza…
Email: mnshuti@yahoo.co.uk.
Source: Newtimes
Traduit par : Veritas