RDC : Umutwe ushinzwe kubohoza igihugu cya Congo (FPLC) urahamagarira amahanga kwita ku kibazo cya FDLR

Publié le par veritas

fdlrTumaze kubona ibitangazwa n’abayobozi b’ingabo za ONU zishinzwe kugarura amahoro muri Congo (Monusco), byerekeranye n’uko mu minsi iri imbere hateganyijwe ibitero ku mutwe wa FDLR,

 

Tumaze kubona ko umutwe wa FDLR watanze itangazo ku italiki ya 30/12/2013 wemeza ko kuva kuri iyo taliki ushyize intwaro hasi kumugaragaro abagize uwo mutwe bakaba basaba kugirana ibiganiro na leta y’u Rwanda,

 

Dukurikije ko abategetsi b’u Rwanda kuva na kera batiteguye kugirana ibiganiro by’amahoro na FDLR ahubwo bakaba bakataje mu kuyiharabika bayita ibyihebe ;

 

Tumaze kumenya ko amashyaka atavuga rumwe na leta y’u Rwanda yose, yahurije kukifuzo kimwe kuburyo butangaje cy’uko ibibazo by’u Rwanda bigomba kurangizwa n’ibiganiro,

 

Tumaze kubona ko igihugu cyacu cya RDC ndetse n’abaturage bayo bakomeje kubabazwa muri aka karere kose n’ingaruka z’intambara zidahagarara,zahitanye ubuzima bw’abantu benshi zigasenya n’igihugu ;

 

http://4.bp.blogspot.com/_mx3LDmcZTKE/TB-zlbpZq1I/AAAAAAAAA3Y/HIegO_gLgDo/s1600/congo-guardian-1.jpgUmutwe ushinzwe kubohoza igihugu cya Congo,FPLC mu magambo ahinnye (Le Front Patriotique pour la Libération du Congo) :

 

1.Urihanangiriza amahanga,kuburyo bw’umwihariko umuryango w’abibumbye ONU,umuryango w’ibihugu by’i Burayi UE, Umuryango w’ubumwe bw’Afurika UA n’imiryango y’uturere tw’Afurika, ko igomba kwirengera ingaruka z‘ubuzima bw’abantu bazahitanwa n’iyo ntambara idakenewe, ubukene kubaturage b’abakongomani buzaterwa n’iyo ntambara kimwe n’ubuzima bw’impunzi z’abanyarwanda bari kubutaka bwacu buzangirika.

 

2.Tuributsako igihugu cya RDC cyigenga, kubera iyo mpamvu tukaba tumenyesha ko inyungu z’ibihugu by’amahanga bishyigikiye iyo ntambara zidashobora gusumba inyungu z’igihugu cyose cya Congo.

 

3.Turahamagarira imiryango ya ONU, UE,UA n’indi miryango yo mukarere k’Afurika nka SADC na ICGLR kumva ibyifuzo by’abaturage ba Congo bakomeje gutereranywa n’amahanga, bakagabizwa ibihugu by’ibisumizi bikomeje gushora igihugu cya Congo mu ntambara z’urudaca zidakemura ikibazo na kimwe abaturage bafite uretse gushora abaturage mu miborogo no gutoneka inkovu z’ibikomere abaturage batewe no kwicirwa ababo.

 

4.Turasaba amahanga yose gushyira igitutu n’igitsure kuri leta ya  Kigali kugira ngo yemere kugirana ibiganiro n’amashyaka atavuga rumwe na leta yabo na FDLR iri kubutaka bwacu nayo ikajya muri ibyo biganiro.

 

5.Twiyemeje gukomeza umurego mu kugera ku ntego twiyemeje kandi tukaba dutsimbaraye cyane ku mahame ya demokarasi na repubulika atuma abaturage bose bagira agaciro kandi tugashyigikira politiki y’imibanire myiza hagati yacu n’ibihugu by’abaturanyi.

 

 

Bikorewe i Goma ku italiki ya 10/02/2014

 

 

Général Gad NGABO

Umuyobozi wa FPLC

 

Byashyizwe mu kinyarwanda n'ubwanditsi bwa veritasinfo

 

 

Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article