Umuyobozi wungirije wa FDU-Inkingi aratangaza ko iryo shyaka rizitabira inama irihuza n'andi mashyaka yatumiwe na Twagiramungu Faustin

Publié le par veritas

http://www.victoire2010.com/typo3temp/pics/a3d704e8d4.jpg[Ndlr : Nyuma y’itangazo ryatanzwe na Bwana Nkiko Nsengimana,umuhuzabikorwa wa FDU-Inkingi rivuga ko iryo shyaka rihagaritse imishyikirano ryatumiwemo na RDI Rwanda Rwiza, Bwana Boniface Twagirimana Umuyobozi wungirije wa FDU-Inkingi nawe yatanze itangazo ryemeza ko iryo shyaka rizitabira inama ihuje amashyaka batumiwemo ndetse avuga n’amazina y’abazaba bahagarariye FDU muri iyo nama nk’uko muri soma hasi aha. Iyo witegereje neza urasanga abayobozi bamwe b’amashyaka bavuga ko barwanya ubutegetsi bw’igitugu buri mu Rwanda badashishikajwe no gushaka inzira zose zahuza amashyaka ngo agire ingufu zo gutabara abanyarwanda bari kungoyi y’ubutegetsi buri mu Rwanda. Bamwe muri abo bayobozi b’amashyaka bari hanze ngo basanga inama ihuza amashyaka yarahubukiwe cyane nkaho imyaka 20 ishize FPR yica abanyarwanda ari mike cyane ! Naho abandi bayobozi bakavuga ko badashobora gufatanya n’abandi ngo kuko mu mashyaka yabo harimo amacakubiri ashingiye ku myumvire ! Aha niho umuntu yibaza uburyo ayo mashyaka yifitemo amacakubiri azakemura ibibazo biyarimo kandi abayayobora batinya kujya inama ! Ese ko batubwira ngo barashaka imishyikirano na Kigali, byagenda gute baramutse bahamagawe muri iyo mishyikirano batarumvikana ? abanyarwanda bose babihomberamo ? None abayobozi b’amashyaka bari mu Rwanda bazi akaga barimo batangiye  gukebura abo hanze, nimwisomere iri tangazo :]

Komite Nshingwabikorwa ya FDU –Inkingi yitandukanyije n’icyemezo cyirimo kwitirirwa Ishyaka FDU-Inkingi cyo kuvuga ko ishyaka ritazitabira inama ryatumiwemo na Bwana Faustin Twagiramungu.

Nkuko benshi mwabimenye Bwana Faustin Twagiramungu umuyobozi wa RDI Rwanda Rwiza mu minsi ishize yari yoherereje ubutumire ubuyobozi bw’amashyaka atavuga rumwe na leta ya Kigali mu nama yabaye tariki ya 1-2 Gashyantare 2014 ijyanye no gusuzuma uburyo abantu bashyira hamwe imbaraga zo kurwanya ubutegetsi bw’igitugu buri i Kigali abaturage bakabona ubwinyagamburiro . Ibaruwa y’ubutumire ikaba yari yandikiwe urwego rukuru rw’ishyaka rukorera i Kigali rukuriwe n’umuyobozi mukuru w’ishyaka Madame Victoire Ingabire Umuhoza.

Nyuma yaho komite Nshingwabikorwa(CEP) ibyunguraniyeho inama n’umuyobozi wayo ndetse ikanasuzuma uburyo iyo nama yakwitabirwa cyane cyane ko mu butumire hari hasabwe kumenyesha kare abazahagararira ishyaka muri iyo nama, CEP yari yifuje ko kubera ikibazo cy’intera ndende iri hagati y’ahazabera inama naho CEP ikorera ko bitayishobokera kwitabira iyo nama ariko hafatwa icyemezo ko kubera iyi mpamvu tumaze kuvuga ko ishyaka rizohereza Bwana Nkiko Nsengimana na Bwana Bukeye Joseph aba bakaba ari abayobozi ba Komite mpuzabikorwa y’ishyaka(CC) mu mahanga.

Nyuma y’aho abagombaga guhagararira ishyaka babimenyesherejwe Bwana Nkiko yavuze ko atazaboneka maze inzego zombi CEP na CC zemeza ko Ishyaka rizahagararirwa muri iyo nama na Bwana Bukeye Joseph nawe yitwaje mugenzi we wo muri CC kugirango amufashe gukurikirana inama. Aba bantu bari boherejwe mu nama bari bahawe ubutumwa bwo kugenda bagakurikira inama bagatangamo ibitekerezo ariko babujijwe kugira inyandiko iyo ariyo yose bashyiraho umukono bitabanje gushyikirizwa inzego zikuriye ishyaka ndetse no kuzabanza guca muri congré y’abarwanashyaka b’ishyaka FDU-Inkingi ngo abe aribo batanga umwanzuro ku cyakorwa.

Ishyaka rirashima intumwa zoherejwe muri iyo nama ko koko zubahirije amabwiriza zari zahawe kandi amakuru zatanze zivuyeyo yerekanye ko zatanzemo umuzanzu w’ibitekerezo by’ingirakamaro ari nabyo biri mu byahereweho hafatwa umwanzuro wo gukomeza kunonosora ibiganiro n’ibitekerezo bituma hatangwa indi tariki ya 15 Gashyantare 2014 ngo ibyo biganiro bizakomeze. Ishyaka rero muri rusange ritunguwe no kubona abantu bashobora kwiherera bagafata imyanzuro ivuga ngo ntibazitabira inama, ngo ntibazasinya kandi n’ubundi ikibazo cyo gusinya cyari cyarafashweho umwanzuro ko nta nyandiko iyo ariyo yose y’amasezerano y’ubufatanye cyagwa ikindi kintu intumwa z’ishyaka FDU –Inkingi zizajya muri iyo nama zizashyiraho umukono bitameyeshejwe abarwanshyaka muri Congré ngo babifateho umwanzuro.

Ko ariko bitabuza ko FDU-Inkingi nkuko yakomeje gufata iya mbere mu guharanira ko abanyarwanda babohorwa,ko igomba no gukomeza kuharanira no kumva ibitekerezo by’abandi,no gutanga umusanzu wayo w’ibitekerezo byo gushyira imbaraga hamwe no kunoza gahunda yo guharanira uburenganzira abaturarwanda banyazwe n’ingoma y’igitugu ya FPR- Inkotanyi. Kubera izi mpamvu zose dusobanuye haruguru aha,ubuyobozi bw’ishyaka FDU-Inkingi buramenyesha abarwanashyaka n’inshuti za demokarasi,n’ubwisanzure mu gutanga ibitekerezo ko nta kintu na kimwe ribona cyaribuza kuzitabira inama iteganyijwe kuba tariki ya 15 Gashyantare 2014.

Komite Nshingwabikorwa(CEP) ikaba yongeye kwibutsa Bwana Bukeye Joseph na Bwana Niyibizi Michel kuzahagararira ishyaka FDU-Inkingi muri iyo nama maze ibitekerezo n’ibiganiro bizayivugirwamo bigashyikirizwa bene ishyaka ( Rubanda) bikazagibwaho impaka hakazafatwa umwanzuro uciye mu mucyo.

http://jkanya.free.fr/PHOTO1/FDU_RWANDA/Boniface%20TWAGILIMANA.jpg

FDU-Inkingi Boniface Twagirimana

Umuyobozi wungirije w’agateganyo

Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article
N

Ndagushimye bwana  Twagirimana, tera ikirenge mu cya Ingabire rwose umube hafi, kandi duharanire kurenganura abanyarwanda nkuko arri FDU yatangiye igitekerezo ariko ikaba nyine hari abashaka
gukomeza guheza abanyarwanda mu bibazo barimo. turasaba ko nyuma yuko Nkiko ari inyuma yo gusenya ishyaka , akaba akorera mu kwaha kwa FPR n'amashami yaryo, turasaba ko CC yahindurwa byihutirwa
kandi Nkiko akaba ashyizwe mu za bukuru mu kuyobora ishyaka no kugira ikindi yakora muri politike ya FDU. Nkiko aradutera agahinda rwose kimwe n'undi wese ukoraa nka Nkiko yitwaje diplome afite.
Rubanda bahagarariwe na fdu NI BAHITEMO ABABAFATIRA IBYEMEZO HATARIMO NKIKO, NDAHAYO na JB Ndibabahizi. Turambiwe induru yabo byagaragaye ko bafite izindi nyungu zabo guhora muri za media
bandika, basebya ishyaka ryacu. Twamaganye abantu bose bo mu yandi mashyaka yirirrwa asebya ishyaka FDU ku ma radiyo yitwaje ibyo baba babwiye abantu kwandika kuri za newspapers.Twamaganye abantu
birirwa basakuza kuri radiyo itahuka bavuga ko bavugira FDU kandi batari mu ishyaka rya FDU.Namaganye abitwaza ibintu by'abantu ku giti cyabo hanyuma bakabyirira FDU. FDU komeza urangazwe imbere
na Ingabire na Twagirimana gusa.

Répondre
M

Uyu mujura Bonifasi wihekenyera amafranga ya FDU nta mususu, akarya inzu ya Murenzi FDU ikoreramo mu Rwanda, akab yarananyereje imfashanyo  yamadollari 30.000 iryo shyaka ryahawe, nuko
akiyubakiramo inzu iwabo i Gitarama, yarangiza akoshya Ingabire abifashijwemo na Bukeye kwemera icyaha asaba Kagame imbabazi, byakwanga akoshya Ingabire kwandikisha ishyaka akiri
mumunyururu kandi icyo gihe atari kuba akiribereye umukuru waryo, bityo Bonifasi uwo akaba ariwe uriyobora afatanyije na Bukeye wari kumusanga i Kigali nuko bagahita binjira muri forum ya FPR,
nkuko bari babisezeranye naba DMI bajyaga gushyikirana na Ingabire muri prison, ubuse utazi ibye ni nde ? Nshimye Alice wabonye aba bajura bafite umugambi wo kwinjiza ishyaka muri FPR akivniramo
ake kerenge ! Iyo icyo bitaa CC kiyoborwa na Nkiko batabahagurukira ubu Kagame aba yaragitsinze, FDU iri mubuyobozi bwa FPR, Michel Niyibizi ari umusenateri. Ngibyo ibibazo bigikomeza kumunga
inzego zishyaka rya FDU, bikaba binasobanura iri tangazo rya Bonifasi. Ararwanira umugatiwe, kandi arikukazi ka FPR, kuko niyo ibifitiye inyungu kurusha abandi bose.

Répondre