Bombori bombori mu ihuriro rya RNC ! Umwe mubayobozi bayo yamennye amabanga y'iryo shyaka yo kurimbura abahutu bahunze!

Publié le par veritas

http://i4.ytimg.com/vi/o5apD3Q5fNM/mqdefault.jpgUmuyobozi ukomeye mu ishyaka rya RNC yashyize ahagaragara amabanga akomeye cyane yiryo shyaka ; uwo muyobozi akaba yaragaragaje uburyo RNC iri mu gikorwa cyo kurimbura abahutu n’abatutsi bose bahunze Kagame ,ikabashyikiriza urwego rwa DMI bakicwa cyangwa bakisanga mu Rwanda.  RNC ikaba  yiyegereza abahutu bashaka intambara bari mu bihugu bya Uganda na Tanzaniya ikabumvisha ko igiye kubinjiza mu gisilikare, nyuma ikabashyikiriza DMI ya Kagame ! Umenya ahari aribwo buryo LT Mutabazi na bagenzi be bisanze kwa Kagame none ubu bakaba bari kwicwa urubozo !

Uwo muyobozi wa RNC wahishuye ayo mabanga ,ubu akaba anyanyagiye ku mbuga za interinet ni Bwana Ngarambe Joseph. Muri ayo mabanga yashyize ahagaragara , avugamo n’uburyo Karegeya yakoranaga ubusambanyi n’umudame witwa Rose ariko Karegeya agatinya ko uwo mugore ashobora gukoreshwa na Kigali akaba yamuhitana. Ngarambe kandi aravuga n’amazina y’abahutu bakoreshwa na RNC mukujya guhiga abandi bahutu ! Twagerageje kubandukurira ayo mabanga yanyanyagijwe hanze, Dore uko Ngarambe Joseph abivugana nuwo baganiraga wamuvuyemo akamushyira kukarubanda :

[Simba Rose yabafashije compagnie quelque part kuko bashatse kumukoresha ngo abajyane kuri KAREGEYA… kuko uriya Rosa yaryamanye na KAREGEYA bikaba biri mubintu byatumye atandukana n’umugabo akagumana n’abana…Rose agomba kuba yari en contact na Karegeya kuko nawe yakoze mission en Uganda kuko yari yajyanye naba…muri iyo mission bajyanye na Karegeya na NTASHAMAJE Gérard ibyo ni authentique 100%. Ibyerekeranye na NTASHAMAJE Gérard yari yajyanye na KWITONDA Thaddée. Kwitonda burya baramurekrise (recruter) comme umuhutu de service ariko ni umuntu burya donc dore ko yabaye na nketeri (enquêteur), donc afite icyo apfana naba Nyiramasuhuko…ni umuntu utari formidable intellectuellement, burya umuntu nkuwo nguwo aba ari trop facile mukumukoresha ni umuntu uri eturudi (étourdie) mu tuntu twinshi;bamenya pole ye bari bu grateho (gratter)… batapye no kuri porte yo kuri bariya bafinansa Rusesabagina bariya bo kwa Ntakirutimana naho barahagerageje, aho narahabafatiye ariko nyuze muzindi nzira, banyura kuwitwa Karuhije kugira ngo abajyane kwa mukuru we.

…kugira ngo bagire icyo babona byarananiranye…. Karegeya azi uko bikora kuko ushobora no ku returuna (retourner) umuntu nkuwo nguwo baryamanye ukamureturuna noneho akaba ariwe umuhitana…donc bazi ku manipulant beaucoup de chose ni abahanga muri manipulation. Donc bigakubitiramo abahutu bose bashaka ibintu byo kurwana y compris abatutsi. …réseau zose z’abahutu bazirimbure ba zi livrer muri DMI y compris nabo bari muri Tanzaniya n’ibiki byose byose.Donc ni ibintu birebire ,harimo za meyandre (méandre) muri biriya bintu, nguhaye ako kantu k’ejobundi donc k’iyo liste yakozwe…]

Kanda aha wumve uko Ngarambe Joséph aneka RNC akamenya amabanga yayo yose :

Ubwanditsi

Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article
P

Biragaragara ko biriya Ngarambe yabivuze ririya ritarajyaho, byari na mbere ko Karegeya ava muri maneko yo hanze ni ukuvuga mbere ya 2004. Ibye na Roza Simba na byo bimaze imyaka irenga 10.
Ntabwo ari amabanga ya RNC, ni amabanga ya Ngarambe gusa. Uwabitangaje ubu yashatse kubyitirira RNC kandi byaravuzwe kera ba Karegeya, Nyamwasa, Rudasingwa, Gahima batarahunga.

Répondre
L

Urakoze cyane RWAKA Theobard Icyo nashakaga kuvuga ni ukwigobotora umutego twashyizwemo n'abazungu. Twakagombye gutekereza niba Afurika twararozwe intambara? Ntabwo nzi niba uri hanze cyangwa
imbere mu gihugu. Ariko tugomba kumenya ko abanyarwanda twese dufite inkovu z'ibyo twaciyemo. Izo nkovu ntizizavurwa no kongera kumena amaraso, ahubwo ibiganiro. Ndagira kandi ngo
twibukiranye ko mu banyarwanda tubana mu Rwanda cg hanze yarwo hari benshi bagize uruhare rugaragara mu mateka mabi yaranze urwatubyaye. Ikibazo igihe kubera ko batinya guhanwa, barashaka
kwiyongeza! Si ugushaka kuvuga menshi, ariko nidufate umwanya dutekereze nk'abanyarwanda kandi twirinde kurenza amaso ukuri! Urakoze!

Répondre
K

Ubu se ibi utangaje wowe ntasoni bigutera? ese wowe ntanubushishozi nabucye ugira gusa upfa guhuturuta inkuru ujugunya kuri blog????abanyarwanda baragowe!

Répondre
R

Muvandimwe Lewonidas.

Intambara aho iba hose ni amaburakindi ntawe uyifuza ariko iyo igomba kuba iraba.Mu gifransa intambara ni Conflit arme. Mu Rwanda habaye conflit ethnique iza kubyara conflit arme kandi nanubu
iracyariho ntiyigeze ihagarara.Kuva muwa 1994 nta muturage uhumeka  ituze n'amahoro kubera ubutegetsi bubi bushingiye ku gisirikari cy 'ubwoko bumwe kuko burya ntitukibeshye igisirikari ni
Commandement si hommes de troupe gusa kuko abo ntibabura na rimwe.Intambara iterwa ni uko uyikora ba yumva arwanira uburenganzira bwe adashobora gutezukaho nubwo byaba bisaba gutanga ubuzima.
Kugirango bigere kuri iy ntere rero biba bikomeye cyane.Mbese wowe mu Rwanda ubona iyi ntera yaragezweho? Niba se ikibazo ari Kagame ko nubundi amaherezo azapfa nkuko n'abandi bose bigenda urumva
ibyiza ari ukurekeraho tugategereza urupfu rwe? Kwifuza intambara ni fausse question kuko nta nahamwe iba ari uko bayifuje. Gusa uwifuza amahoro ahora yiteguye kuyarengera nubwo yayagomwa
n'umurusha imbaraga agomba nawe kuzishakamo uko bishoboka kose kugirango amwigobotore.Abanyrwanda bri ku ngoyi mbi y'agahotoro ubu rero si igihe cyo kubabza icyo bifuza kuko bose barifuza kuva ku
ngoyi. Aha rero ushaka kubavana ku ngoyi niwe uhitamo uburyo yakoresha.Muri ubwo buryo ni intambara irashoboka. Abumva ko ataricyo gisubizo cyiza bakwiye nabo gukoresha ubundi buryo bumva bwaba
bwiza kandi bakabikora vuba aho gushimishwa no kunenga gusa ababona ko n'intambara ari igisubizao muri conflit arme. Rwaka

Répondre
L

Ndabashimira k'ubw'amakuru mutugeza ho! Ariko ndashaka kugira icyo nenga ku banyarwanda. Muby'ukuri turacyifuza intambara? Mu by'ukuri urwego tugezeho mu iterambere ndetse no kujijuka ntibijyanye
n'intambara! Abanyarwanda bari hanze n'abari mu gihugu koko icyo dupfa ni ikihe? Birambabaza iyo numvako hari uwitegura intambara kubera umuntu umwe! (KAGAME) ese ibyo bintu bifite ukuri?
Abazungu batwima inkunga ituzamura mu mibereho myiza, bakaduha inkunga yo kugura amasasu! Tugarure umutima bavandimwe, inziza iruta izindi ni ibiganiro byubaka, ibindi ni ukwitera umwaku.

Répondre
B

ARIKO ABAHUTU UWABAROZE NTIYAKARABYE? HARYA NGO NIMWE DUTEZEHO KUDUCYURA RA? ISI NTA EXPERIANCE IBAHA GUSA?  ESE NGARAMBE UBWO MUMWIJEJWE NIKI? WAGIRANGO NIBWO BWAMBERE MUTENGUSHWE NA
ABAHUTU? MUZI IBYO AKORA YABITUMWE NANDE? UBUNDI MUKIHUTIRA KUVUGA GUSA!!  UWAKOZE UBUTASI SE NUKO ATANGA AMAKURU RA? CYANGWA UZIMURA NUKO AYATANGA?

Répondre
K

Pas besoin d'etre un expert pour ne pas remarquer l'amateurisme des auteurs d'un tel montage qui n'a d'autres buts que de semer la zizanie, baratahuwe rero nibarekeraho kwiha urwamenyo.

Répondre
J

MUNYEMERERE MBAGIRE INAMA: Nkuko mubizi, ingorane za Internet ni uko ari urubuga ruvogerwa na buriwese. Yaba utanga ibitekerezo byubaka, cyangwa
urogotwa mu mazimwe n'ubusinzi. Iyi nkuru yerekeke NRC ni "a big nasty mess" (AMAZIMWE MASA ATEYE ISESEME!!!).  Please,
constructive debats rather than gossips!!!! Thanks a lot.

Jean Musafiri.

Répondre