RDC: Nyuma y'igitero ku kigo cya Rumangabo , byifashe gute mu mutwe wa M23 ?
Ibintu ntibyifashe neza muri M23 kuva aho ikigo cya Rumangabo kirasiweho amabombe akomeye n’indege za kajugujugu z’ingabo za Congo. Ejo kuwa kane abarwanyi ba M23 barimo batoragura intwaro zasagutse mu bubiko bwazo mbere y’uko ingabo za Congo zifata icyo kigo, kuko hari igice kimwe cy’ububiko bw’intwaro za M23 cyashoboye kurokoka muri icyo gitero. Amakuru dukesha abaturage , ingabo za M23 n’ibinyamakuru binyuranye aremeza ko M23 yatunguwe cyane n’icyo gitero ! Umwe mu basilikare ba M23 warimo atoragura intwaro nto zasigaye yagize ati : « twatunguwe cyane n’iki gitero gikomeye cyaduturutse inyuma,ntabwo twiyumvishaga ko ingabo za Congo zishobora kugaba ibitero i Rumangabo kuko twari tuzitegerereje Kibumba ! ».
Nta murwanyi n’umwe wa M23 ushaka kuvuga ingorane batewe n’icyo gitero kuri Rumangabo ariko amakuru menshi twahawe n’abarwanyi ba M23 rwihishwa atubwira ko M23 yatakaje abarwanyi 58 ako kanya igitero kikimara kuba. Abarwanyi ba M23 barokotse icyo gitero bahise bahahamuka , hari abarwanyi bahungiye mu baturage bahise bafata ikamyo bivanga n’abaturage bahungira i Goma. Kubera icyo gitero ku kigo cya Rumangabo akarere kose karahungabanye.Ingabo za M23 zahungiye hirya no hino ntabwo zizi icyo zikora , ziri kwiyenza kuri buri muntu wese kubera igihunga ; ejo kuwa kane ku isaha ya saa tanu n’igice abarwanyi ba M23, bafashe abaturage i Kiwanja bajya kubafungira muri gereza ya Nyongera ku mpamvu zitazwi ; abandi barwanyi ba M23 bakaba barakoze ibikorwa by’ubusambo mu ngo nyinshi z’abaturage batuye Kiwanja !
Abarwanyi benshi ba M23 baranyanyagiye !
Guhera ku mugoroba wo kuwa gatatu taliki ya 24/07/2013 nyuma y’igitero ku kigo cya Rumangabo, abarwanyi bakuru (officiers) b’umutwe wa M23 bashoboye kurokoka kandi akaba aribo bari bayoboye urugamba bakwiriye imishwaro! Amakuru yashoboye kugera ahagaraga ni uko indege 3 z’ingabo za Congo zikimara kugaba igitero ku kigo cya Rumangabo cyari gicumbikiye ubuyobozi bukuru bw’inyeshyamba za M23, abarwanyi b’uwo mutwe 15 bahise bitaba Imana, abarwanyi bashya bari mu myitozo bahise banyanyagira, bamwe baboneraho umwanya wo gutoroka; Komanda Seko Mihigo murumuna wa Laurent Nkunda n’abarwanyi bakuru bari bamukikije baranyanyagiye, amakuru amwe akaba yemeza ko na Laurent Nkunda ubwe akaba yari arwariye muri icyo kigo kubera ibikomere byo ku rugamba ko nawe ubu ari kugenda yihishahisha!
Bamwe mu barwanyi bakuru ba M23 bacumbitse ahitwa Gasizi ikigo kikimara kuraswa abandi barara ahitwa Bizuru muri Kigarama hafi y’umusigiti uri Kibumba. Zimwe mu modoka za M23 ndetse n’imbunda nini yo mu bwoko bwa Chars niho zacumbikiwe. Umunyarwanda wayoboraga agace ka Rumangabo witwa Karemera yaraye mu kazu k’amabuye kari ku muhanda witwa STARE werekeza Kibumba ari kwihisha kimwe n’abarwanyi bakuru ba M23. Mbere gato y’igitero ku kigo cya Rumangabo abasilikare bakuru b’u Rwanda bari bamaze gukoresha inama yo gutegura urugamba rwa M23.
Amakuru veritasinfo ikesha urubuga rwo mu gihugu cy’Ububiligi “7sur7.cd” aremeza ko kuwa kabiri taliki ya 23/07/2013 ku isaha ya saa kumi n’ebyiri n’igice z’umugoroba , imodoka 4 zo mu bwoko bwa Fuso na Hulux, zari zitwaye abasilikare b’abanyarwanda harimo n’abasilikare bakuru (officiers), bari batwaye imbunda nini kimwe n’abarashi- mudahusha b’abazungu bavuye i Bunagana berekeza mu kigo cya gisilikare cya Rumangabo. Umurwanyi wa M23 watanze amakuru mu ibanga avuga ko umuzungu wari muri iyo modoka ari inzobere mu kurasa imbunda nini , akaba yari yahawe mission yo kujya gushyira Kibumba imbunda nini yo mu gihe tugezemo yari yatanzwe n’u Rwanda ruyihaye M23.
Ibyo gushyira iyo mbunda Kibumba byaburijwemo n’igitero cyo ku kigo cya Rumangabo kuko ariho iyo ntwaro yari yaraye ; kimwe n’abarwanyi bakuru ba M23, abarwanyi bato b’uwo mutwe nabo barashwiragiye kuburyo abaturage ba Kiwanja bari kugenda batoragura umwe umwe ,babafatiye mu mazu yabo bagiye kwiba. Abasore mu mujyi wa Kiwanja nibo bicungiye umutekano, bitwaje amafirimbi n’ingoma, baramuka barabutswe abarwanyi ba M23 bakabavugiriza induru icyarimwe abaturage bakava mu mazu yabo bakirukana abo barwanyi!
Ingabo za Loni ziri muri Congo zageze i Kiwanja kuhagarura umutekano ariko abaturage bakaba badafitiye ikizere izo ngabo za Loni kuburyo aho ziri gukora uburinzi abaturage baba baziri inyuma kugira ngo hatagira umurwanyi wa M23 ubacika ! Abaturage bamwe ba Kiwanja barabona ingufu z’abaturage arizo zigiye kurangiza intambara ya M23 nk’uko mzee Laurent Désiré kabila yigeze abivuga atarapfa !
Imiryango irengera ikiremwamuntu muri ako karere irashima icyemezo cyafashwe na Leta zunze ubumwe z’Amerika cyo gusaba u Rwanda guhagarika inkunga yose icyo gihugu gitera umutwe wa M23 no gukura abasilikare bacyo muri Congo ariko barabona ibyo bidahagije ahubwo bakaba basaba igihugu cy’Amerika kujya kurugamba kigafasha ingabo za Congo kwirukana umwanzi kubutaka bw’igihugu cyabo.
Aya makuru tuyakesha l’Avenir