Muri Nyabugogo i Kigali hatewe grenade yo gucecekesha abadashaka kubahiriza ibyifuzo by'umukuru w'igihugu Paul Kagame !

Publié le par veritas

jacques-nziza.pngKuri uyu mugoroba wo kuwa gatanu taliki ya 26/07/2013 igisasu cyo mu bwoko bwa grenade gitewe muri Nyabugogo mu Rwanda. Icyo gisasu gitewe n’abantu bataramenyekana, kikaba gitewe mu masaha ya saa moya igihe abantu benshi baba bari mu muhanda. Amakuru dukura kubantu babibonye,icyo gisasu cyahitanye abantu 4 abandi 32 barakomereka !

Igitero cya za grenade mu Rwanda kiramenyerewe kandi abatera izo grenade bahita bafatwa na polisi ariko uko imanza zabo zigenda ntawe ubizi ! Nta numenya niba abaziteye bicwa cyangwa niba barekurwa cyangwa bagakomeza gufungwa ; abagize agatsiko kari kubuyobozi mu Rwanda nibo bazi neza uko bagenza abo bateye grenade cyane ko abazitera baba batumwe nabo, rubanda ntisobanukirwe ! Nta nuburyo kandi polisi ishobora kubura uwateye grenade kuko ihita ifata uwo ibonye wese mu nzira , maze bagatangira kumujomba ibikwasi ku ntoki agahita yemera ko ariwe wayiteye ,ubwo abicanyi nyirizina bakaba bakingiwe ikibaba ! Ngubwo ubuyobozi bugiye kumara abanyarwanda !

Ni nde mubyukuri wateye grenade kuri Nyabugogo ?

Biragoye kumenya izina ry’umuntu wayiteye , cyangwa kubona ifoto ye, ariko buriya polisi y’u Rwanda iramuzi kandi iri bumwereke abanyarwanda ! Nkuko twabivuze hejuru nyirumwaku aragwa murushundura polisi ihite imwereka Kagame n’isi yose kugira ngo yerekane ko izi akazi ! Ariko natwe abanyarwanda tuzi neza urwego rutera grenade mu Rwanda. Abatera izi grenade ni ababyize kandi bafite uburenganzira bwo kuzitunga ! Iyi grenade yatewe muri Nyabugogo ntabwo ari amabandi yashakaga kwiba, ahubwo ni igikorwa cya politiki gifite intumbero igaragara !

http://img.over-blog.com/460x276/2/23/08/90/IMAGES-suite/kayumbanyamwasa.jpgMu gihe Kayumba Nyamwasa yashakaga gufungwa, grenade zaratewe, aba anyuze Kagame mu myanya y’intoki ; ariko ntibyabujije ko icyo gikorwa kimugerekwaho agacibwa n’urubanza .Nta muntu n’umwe mubafashwe wigeze agezwa imbere y’ubutabera ngo asobanurire abanyarwanda n’amahanga uburyo Nyamwasa yamuhaye izo grenade ngo ajye kuzitera ngo anabasobanurire icyo yari agamije, ubizi wenyine ni Kagame Paul n’agatsiko ke.

Mu gihe Madame Victoire Ingabire yashakaga kwiyamamaza hatewe grenade,ubwo aba atawe muri yombi ashinjwa guhungabanya umutekano w’igihugu ! Kugeza ubu abafashwe muri icyo gikorwa nti tuzi uko babagenje cyangwa ngo basobanure uko Ingabire yabahaye za Grenade, no kuri Mushayidi ni uko byagenze . Ingero twatanga ni nyinshi kandi abanyarwanda bahekurwa n’ibi bikorwa by’urugomo barabizi bihagije !

Muri ibi bihe nabwo mwitege abaravumburwa muri iki gikorwa cya grenade !

Muri iki gihe leta ya Kagame Paul yibyayemo amahari kuburyo ifite ibibazo bikomeye byo kuyobora igihugu, ndetse ingaruka zikaba zitangiye kugaragara ku rugamba muri Congo. Ubu mu gisilikare cy’u Rwanda haravugwa umwuka mubi wo kutavuga rumwe kuri iyo ntambara, IBUKA yihaye kuvuguruza umukuru w’igihugu mu cyemezo cye cyo gusaba abahutu gupfukama bagasaba imbabazi abatutsi, urwego rw’ububanyi n’amahanga rwarahagaze, icyemezo cyo gukuraho ubuhunzi kubanyarwanda cyarengeje igihe izo mpunzi zidatashye, amatora  y’abadepite ari hafi kuba kandi n’ubwo ateguwe kuburyo bufifitse hari abanyarwanda bataripfana banze kujya mu kwaha kwa FPR bifuza kwiyamamaza nabo n'ibindi bibazo. Kugira ngo ibintu bijye mu buryo, kugira ngo abakristu badatinyura abantu bakavuga akababaro kabo bakigaragambya ; hagomba guterwa grenade yo gucecekesha abo bose ! uragira icyo avuga gitandukanye n’icyifuzo cy’umukuru w’igihugu aragerekwaho iyi grenade yahekuye abanyarwanda ! Tutabinyuze kuruhande rero iyi GRENADE YATEWE N’ABASILIKARE BARI MU MUTWE USHINZWE KURINDA KAGAME PAUL !

Urujijo mu buyobozi bw’ingabo ! Intambara ya Congo ibaye umunara wa Babeli !

Uretse abanyarwanda babajwe n’imiyoborere mibi n’akarengane gakabije bagirirwa n’abitwa abayobozi babo , ndetse abayobozi b’inzego z’ibanze bakaba batakigira icyo bakora bategereje amabwiriza avuye kwa Kagame ; no mugisilikare ni uko bimeze ! Hamaze iminsi hahwihwiswa ko abasilikare bakuru bashatse gukora coup d’Etat, uwari umugaba mukuru w’ingabo Charles Kayonga biravugwa ko afungishije ijisho ! Ibyo biraterwa ni iki ?

Ntabwo bikomeye cyane gusobanura igihirahiro ingabo z’u Rwanda zirimo bitewe n’amategeko ya Kagame Paul na Kabarebe baziha muri iki gihe ! Muri iyi minsi Perezida wa Tanzaniya yatanze igitekerezo cy’uko ibihugu by’u Rwanda, Uganda na Congo bigomba kuganira n’imitwe irwanya ubutegetsi bwabyo ; Kagame yataye umutwe ! Ahita afata icyemezo cyo kugaba igitero ku ngabo za Loni z’iri i Goma, uwo mujyi ugafatwa mbere y’italiki ya 30/07/2013 kugira ngo bitume amahanga ategeka leta ya Congo kwemera icyifuzo cy’umutwe wa M23 cyo kuvanga abarwanyi bawo n’ingabo za Congo ; bityo u Rwanda rukabona uko rwinjiza abasilikare benshi barwo bamaze guhabwa amapeti na Kagame maze bakinjizwa mu ngabo za Congo binyuze muri M23. Noneho abo basilikare bakajya guhiga FDLR, abashaka iby’imishyikirano bagaceceka !

http://ikazeiwacu.unblog.fr/files/2013/07/gen-maj-frank-kamanzi-mushyo.jpgIngabo z’umutwe udasanzwe wa Loni ziri i Goma zigomba kurwanya imitwe yitwaje intwaro zizatangira akazi kawo ku italiki ya 30/07/2013 kimwe ni uko kuri iyo taliki indege zitwara za drones zizatangira akazi kazo ! Kagame rero yashatse gufata Goma mbere y’iyo taliki kugira ngo izo gahunda zose ziburizwemo ! Nibwo yatanze itegeko kumugaba mukuru w’ingabo zirwanira kubutaka Gen Major Frank Kamazi Mushyo (ku ifoto) ngo ategure urwo rugamba ! Ubwo M23 ihita ihabwa itegeko na Kagame ryo kurasa ku ngabo za Congo.

Kamanzi yahamagaye abasilikare bakuru ngo bige uko bashyira icyemezo cya perezida mu bikorwa , izo ngabo zimaze gusuzuma icyifuzo cya Kagame zasanze bigoye kugishyira mu bikorwa kuko bibajije ibibazo byinshi bigomba kubonerwa ibisubizo :

-Ese nidufata umujyi wa Goma bizagenda gute, urugamba ruzaba rurangiye ?

-Ese nyuma yo gufata Goma,urugamba nirudahagarara tuzakomeza tugere he? Kinshasa ?

-Ese dufite impamvu yo kurwana n’ingabo z’umuryango w’abibumbye ?

-Ese niturwana nawo abarwanyi ba FDLR tuzaba tubanesheje ?

-Ese u Rwanda rufite ubwo bushobozi bwo kurwana n’ingabo z’umuryango w’abibumbye?,….

Hejuru y’ibyo bibazo byose , niko Kagame na Kabarebe bakomeje koherezaga abasilikare mu mutwe wa M23 mu gihe Etat Major yibaza ibyo bibazo inagerageza gushaka ibisubizo.Kagame na Kabarebe bagaha amabwiriza abasilikare bari kurugamba yo gukomeza kurwana naho Etat Major igatanga amabwiriza kubasilikare bari kurugamba yo kuba baretse kurwana kugirango Etat majoro ibanze yumvikane na Prezida na Ministre w'ingabo ikigomba gukorwa (gushaka ibisubizo by'ibibazo bibaza kuri iyo ntambara)! Mu gihirahiro gikomeye cy’ayo mabwiriza yombi ava ibukuru ingabo zikibaza niba zikomeza cyangwa zidakomeza ! Ibyo kandi na nubu niko bikomeje gukorwa,mu gihe ingabo z'u Rwanda  zikijijinganya ,ingabo za Congo zikaba zibasutseho urusasu! Ngiyo imwe mu ntandaro abana b’abanyarwanda benshi bari gushirira kurugamba muri Congo! Akaba ari naho inkuru yavuzwe muri iyi minsi y’uko Gen Major Kamanzi yaba yarivumbuye kuri Kagame yaturutse, bitewe n’iyi ntambara iri muri Congo!

None se twizere ko amaraso y’abanyarwanda amenwe n’iyi grenade aratuma ubuyobozi bukuru bw’ingabo bwumvikana n’umukuru w’igihugu cyangwa bishobora gutuma amaraso arushaho kumeneka ?

Twifatanyije n’imiryango yabuze ababo muri iki gikorwa cyo kwambura ubuzima inzirakarengane z’abanyarwanda ! Imana ibarinde.

Ubwanditsi

Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article
K

Imana ibahe iruhuko ridashira kandi ababikoze bagezwe imbere y'ubutabera imanza zabo zibere ku karubanda asobanutse. Birababaje kuzira igisasu kandi nta nagahunda y'imirwano ikubamo mu buzima
bwawe. Mana gira icyo ukorera urwanda

Répondre
J

IBIMENYETSO BY’IGIHE: Igihe
kerekana ibintu muburambe (temporalité) no kubimenyetso bifatika (signes tangibles). Umwaduko wa za grenades, intambara z’urudaca za M23 (alias FPR/RDF) nyuma y’imyaka 19 muri dictature, n’iki
kindi gisigaye??? Singombwa kuba umuhanuzi  kugirango umuntu wese abone ko ibimenyetso by’igihe byagaragaye bidaca amarenga. “Ugira amaso yerekwa bike
ibindi akirebera”.  Jean Musafiri

Répondre
J

Ibimenyetso by’igihe: Igihe kerekana ibintu muburambe (temporalité) no
kubimenyetso bifatika (signes tangibles). Umwaduko wa za grenades, intambara z’urudaca za M23 (alias RPF/RDF) nyuma y’imyaka 19 muri dictature, n’iki kindi gisigaye??? Singombwa kuba umuhanuzi
kugirango umuntu wese abone ko ibimenyetso by’igihe byagaragaye bidaca amarenga. “Ugira amaso yerekwa bike ibindi akirebera”. Jean Musafiri

Répondre