Ingabo za Congo zigaruriye bidasubirwaho ikigo cya Rumangabo mu gihe M23 ivumirwa ku gahera muri ONU!

Publié le par veritas

Ingabo za Congo ziremeza ko zarashe ikigo cya gisilikare cya Rumangabo kuri uyu wa gatatu taliki ya 24/07/2013. Icyo kigo kikaba cyari mu maboko y’abarwanyi b’umutwe wa M23. Ingabo za Congo zirahakana zivuye inyuma ko zitishe abaturage.Uyu munsi kuwa Kane taliki ya 25/07/2013 ingabo za Congo zikaba zemeza ko zigaruriye ikigo cya Rumangabo kuburyo budasubirwaho zikoresheje ingabo zirwanira kubutaka .

http://lepotentielonline.com/site2/images/helic-ptero-1522997.jpg

Mu kwigarurira icyo kigo ingabo za Congo zirukanye abarwanyi ba M23 bake bari bakihishemo nyuma hakurikiraho ibikorwa byo kugenzura neza niba nta mwanzi waba usigaye inyuma.

Ingabo za Congo zemeza ko indege zabo za kajugujugu zahamije neza ibikorwa bya gisilikare by’umutwe wa M23 byari mu kigo cya Rumangabo,harimo n’ububiko bw’intwaro n’amasasu ; ko ntabaturage barashwe nkuko umusilikare mukuru wa Congo uri kurugamba yabitangarije ibiro ntaramakuru by’abafaransa AFP.

Umuturage wabajijwe na AFP yavuze ko ikigo cya Rumangabo kitagezweho n’amasasu ko ahubwo ari amazu y’abaturage yarashwe, umutwe wa M23 ukaba wahise uvuga ko ingabo za Congo zakoze icyaha cy’intambara cyo kurasa abaturage,umenya ariko icyo kirego ntacyo kiri bufate kuko ingabo za Congo zafashe icyo Kigo kandi na M23 ikaba yemera ko ububiko bw’intwaro zayo bwasenywe n’indege z’ingabo za Congo.

AFP n’imiryango itabogamiye kuri leta bemeza ko hapfuye abana 3 bo mu muryango umwe abandi 4 bagakomereka, ubu kandi M23 ikaba igenzura igice gito cy’akarere ka Rutshuru gahana imbibi n’u Rwanda na Uganda.Radiyo Okapi ya ONU yemeza ko icyo gitero cy’indege ku kigo cya Rumangabo cyahise kica abarwanyi ba M23 bagera kuri 15 ako kanya naho abarenga 20 barakomereka. Aho batorezaga abarwanyi bashya naho harasenyutse abari barimo batorokera mubaturage !

M23 ikaba yakoze propaganda yo kwerekana abantu bashanyaguwe n’amasasu ivuga ko ari abaturage indege za Congo zishe ariko ibyo byose ntacyo biri kugeraho kuko mu nama ishinzwe umutekano ku isi yaguye iyobowe n’umunyamabanga w’Amerika John Kerry, ibihugu byose byahawe ijambo byamaganye umutwe wa M23, leta y’u Rwanda mu ijwi rya Mushikiwabo ikaba yavuze ko Congo igomba kuva mu magambo ikagira ibikorwa igaragaza !

Uko biri kose ntabwo u Rwanda rwongeye kuvuga ko ingabo za Congo zitazi kurwana n’ubwo Mushikiwabo yashakaga kumvikanisha ko imbaraga zifite zizihabwa na FDLR ; kuri iyo ngingo u Rwanda ruri kwigengesera cyane kuvuga FDLR bitewe ni uko amaherezo umuryango w’abibumbye uzarusaba gushyikirana n’abo batavugarumwe nayo harimo na FDLR kugira ngo amahoro arambye aboneke mu karere kose. Igihugu cya Tanzaniya kikaba kibukije igitekerezo cyatanzwe na prezida Kikwete cy’uko u Rwanda ,Congo na Uganda bigomba kujya mu biganiro n’imitwe irwanya ubutegetsi bw’ibyo bihugu kandi abayobozi b’ibyo bihugu bakirinda iterabwoba ku ngabo za ONU no gushakisha uwo bagerekaho umutwaro bafite !

Ubwanditsi !

Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article
H

Aha!!! ubwo aba innocents nibo bari bupfe

Ariko uhoraho arareba byose kuko twara shavuye pe, ariko igihe kiza gera byose bije ahagaragara

Aksanti

Répondre
K

Aho bigeze M23 nive mu mirwano kuko intambara irasenya ntiyubaka. Kandi byanze bikunze iturufu yari ifite imaze kuba ikigarasha nta mpamvu rero yo kugumya gupfira ubusa.

Répondre