RDC:Kagame na M23 bari kurwana intambara idasobanutse, ngo Gén Sultani Makenga yaba yaritabye Imana !

Publié le par veritas

http://www.congovision.com/images2/m23_makenga1.jpgAmakuru ava mu basilikare bato b’umutwe wa M23 si meza nagato ! Abo basilikare bato ba M23 baravuga ko abasilikare babo bakuru bari kugenda bazenguruka mubasilikare bato b’uwo mutwe babamenyesha ko Gen Sultani Makenga wari usanzwe ayobora uwo mutwe ubu ntacyo agishoboye bitewe n’uburwayi afite bwa SIDA bumurembeje , bakaba bagomba kwitegura kuzayoborwa n’undi mukuru w’ingabo bazabamenyesha mu minsi iri imbere.

Aya makuru atangwa n’ababsilikare bo muri M23 arashimangira amakuru amaze iminsi avuga ko Gen Sultani Makenga yarasiwe mu gitero yagabweho n’umutwe wa Nyatura wari wateze igico abasilikare ba M23 kuwa mbere taliki ya 10 kamena 2013 ; akimara gukomereka Makenga yahise ajyanwa muri Uganda kuvurirwayo ariko birananirana kuko yari yakomeretse cyane ahita yoherezwa muri Kenya ari naho yaguye.

Kuwa kabiri taliki ya 11 kamena 2013 urubuga congodrcnew.com rukunda guhitisha inkuru za M23,rwatangaje inkuru irata ubutwari bwa Gén Sultani Makenga bamugereranya na Nelson Mandela wayoboye igihugu cy’ Afurika y’epfo ; muri iyo nkuru banditsemo ko niyo Gén Sultani Makenga yapfa ngo yaba ari intwari ngo kuko ataba ameze nka Kabila wahaye igihugu loni.kuwa gatanu taliki ya 14 kamena 2013 uwitwa Ali Musanga uyobora urubyiruko rwa M23 yavuze ko inkuru y’urupfu rwa Gén Sultani Makenga ari ikinyoma ko ahubwo Gén Sultani Makenga afite ubuzima bwiza ! Byaba bitanagaje rero ukuntu uwo mu géneral yaba yari afite ubuzima bwiza kuwa gatanu w’icyumweru gishize ,kuwa kabiri ukurikiyeho bakavuga ko amerewe nabi kubera SIDA ! Kuva kandi ayo makuru yose yavugwa Gén Sultani Makenga ntawe uramuca iryera ,ibyo bikaba bishimangira ko ibye byarangiye kera!

Abanyarwanda bakomeje gushirira muri Congo !

Kuwa kane taliki ya 13 Kamena 2013 mu gitondo cya kare , umutwe wa Nyatura wagabye igitero kubapolisi ba M23 ahitwa i Buchuzi mu ntara ya Rutshuru, abapoliri bahasize ubuzima ntabwo bazwi. Ikigaragara cyo ni uko abo bapoliri bari aho ari abanyarwanda kuko inyeshyamba ntizigira polisi ! Iby’uko abanyarwanda bari muri M23 ndetse akaba ari nabo benshi ndetse bakaba bakomeje gupfa ari benshi bishimangirwa n’ihunga ry’abana b’abanyeshuri barangije amashuri yisumbuye bahungiye mu gihugu cya Uganda bitewe ni uko bari bagiye kubajyana mu mutwe wa M23 ku ngufu ! Ubu rero Kagame na M23 bari kurwana intambara yo mu bufifiko iri guhitana abantu benshi , ingabo za Congo zigaramiye naho M23 yo ivuga ko iri mu mishyikirano !

http://jkanya.free.fr/PHOTO1/Kagame_Kabarebe_Damien%20Habumuremyi%20Min%20of%20Education%20au%20Bugesera.jpgAbo banyarwanda bari kugwa kurugamba muri Congo ntibashyingurwa nk’abantu ahubwo bajugunywa nk’ibikoko mu myobo icukuye nabi aho imirambo yabo itabururwa ikaribwa n’imbwa kandi ntibazibukwa ! uko se niko kwiha agaciro ? Ntabwo imiryango yabo imenyeshwa ko abana babo bapfuye kandi ngo iyo miryango ihabwe n’indishyi, urupfu nk’urwo rukaba ruteye agahinda ! ikibabaje kurushaho ni uko intambara ya M23 nta shingiro ifite n’intumwa za M23 ziri mu mishyikirano i kampala na leta ya Congo zikaba zarananiwe kuvuga impamvu zafashe imbunda zikarwana !

Ubwo umunyamabanga wa loni Ban Ki moon yangenderaga akarere , u Rwanda na M23 bagerageje kugaba ibitero ngo bigarurire umujyi wa Goma maze ngo abe aribo bazakira Ban Ki Moon , ingabo za Congo zahise zihagurukana ibakwe zirwana na M23 maze ziyisubiza inyuma ibilometero 4, kubera ubwo butwari Congo yagaragaje kurugamba M23 yavuze ko ngo atari ingabo za Congo zarwanye nayo ko ahubwo ari FDLR ! Kuva icyo gihe ikibazo cyakomeje gukomerana Kagame na M23 bituma bemera gushyikirana basubira i Kampala ; ikibazo bafite ni uko ntagitekerezo bafite mu mishyikirano kandi n’urugamba rukaba ruri kubananira Congo ikaba iri gusaba uwo mutwe kwisesa ; ntabwo ubu M23 ishobora kongera kwihandagaza ngo ivuge ko igiye kurwana kugera i Kinshasa ! Ubu uwari ushinzwe intumwa za M23 witwa François Rucogoza yatangaje ko ibya politiki abishingutsemo, maze yaka ubuhungiro bwa politiki mu gihugu cya Uganda, gusa rero u Rwanda rwaje kumwiba Uganda rumujyanya i Kigali aho yagiye kubazwa ibibazo byinshi bijyanye n’uko ngo yaba ashaka kwifatanya na Kabila ndetse ngo akamena n’amabanga menshi cyane y’umutwe wa M23 !

Ubwanditsi

Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article
K

Ejo nababwiraga ko ngiye,ubu lero sinkili mu rwanda .icyo nzakora n'ukubasabira kuli nyagasani akaborohereza .abahutu baratwishe ,none na kagame ali mu nzira ubwo se na none bizitwa genocide
yakozwe n'abatutsi ikorewe abatutsi!!!!nta ngabo dufite n'amakarto barahaze!!!kongo yerekanye ko nta mbaraga zigihali,tanzania twaneye mw'isoko kanishobora no kuzafasha fdlr ku mugaragaro nkuko
yafashije rebelion i burundi bagafata.gutuka gikwete nibyo biturangije ali nayo mpamvu nagiye ko njye ndeba kure.kongo izagera n'i kigali!!!!!

Répondre
K

abatutsi turiyemera birenze,inama nabagira ku bashaka kurokoka mu yo mivu y'amaraso nimwigendere hakili kare ko n'ubundi twabaye ibitambo n'imitego ku bahutu ngo abo bajura b'abasajya bibonere
ubutegetsi ko na uganda bali bamaze kubishobora.reka mbabaze mwa batutsi mwe!!!ko ingoma ibitirirwa mufit'iki???mperuka amata igihe cy'abahutu!!!njye lero nshuti mbonye 200.000 mutwo nali ntunze
ndagiye mu kanya hanze nzajya nkulikirana ibyacu kuli tv.abo tutatozongera kubonana Imana kurangiza neza

Répondre
K

ndatangazwa na commentaires za bamwe kuli iyi site ku buryo batabona ko zilimo guhindura imilishyo abareba kure batangiye kuvana famille zabo mu rwanda naho abandi ngo uwabaha umuvugizi wa
departement d'etat americain akamuswera!!!!izo ngabo muvuga ntazikibaho abakuru bazo barenzwe coltan ntibazemera guta imitungo yabo ngo basubiye kulibwa n'imibu mw'ishyamba Kajos yicaye muli
salon iwe areba tv.nyamara mukanguke mutekereze aho muzacha kuko isi igiye kubagwaho mwiyemera ngo mufite ingabo none dore ibyo bijura bigiye kongera kutumalisha;mwabatanze mukabakuraho?????

Répondre
K

Murakoze cyane veritas rwose nta ko muba mutagize ngo mutugezeho amakuru yose twe tuba mu rwanda mutwitaho cyane mujye muduha amakuru kuko ino ntayo tubona kabisa tubona amakuru y'ikiwani

Mukomereze aho

Répondre
A

iyi nkuru ikwiriye kohererezwa HCR ya uganda igashimangira ibyo abana hahahungiye bavuga ko ari ukuri.

Répondre
U

Amakuru yizewe ni uko Kagame ariwe ugiye gupfa, ariko akazasiga yisasiye benshi.

Répondre