Kagame Paul yahanuriye urubyiruko ubuhanuzi buri nk'ubwa Magayane! Ngo igihugu kigiye kubashwanyukiraho!
[Ndlr :Abahanga mu bumenyi bw’iyiga muntu (psychologie) bavuga ko umwana w’uruhinja ufite amezi 12 adashobora gutandukanya umubiri we nuw’ibintu bimukikije, umwana ugeze muri icyo kigero akunda kurira iyo ukubise ku kintu kimwegereye kuko abona ko ariwe bakubise, kuri uwo mwana ibintu byose abona ariwe ntatandukanyirizo rihari. Paul Kagame nawe imitekerereze ye igeze muri icyo gihe cy’umwana w’uruhinja, biramugora cyane gutandukanya igihugu cy’u Rwanda nawe ubwe bwite cyangwa ubutegetsi bwe ! Kuri Paul Kagame abona umuntu uvuze amakosa ye aba avuze u Rwanda, abona napfa u Rwanda ruzaba rupfuye, abona ubutegetsi bwe nibuvaho u Rwanda ruzaba ruvuyeho ! Paul Kagame yohereje abana be n’abo mu kazu ke basangiye ubutegetsi kwiga mu bihugu by’amahanga, abandi basigaye ategeka ko babarihira amashuri k’ubuntu, igice kinini cy’abo bana gisigaye ahita akima amafaranga ya buruse, uburezi abukubita hasi cyane kugeza ubwo abanyeshuri barangije kaminuza abohereza kwiga indi kaminuza ku kirwa k’Iwawa ! Muri iki gihe ibintu bitangiye guhindukirana Kagame Paul, amahanga akaba atakimwumva, abanyepolitiki b’ikubitiro b’amashyaka akorera hanze bakaba biyemeje kuza gukora politiki mu Rwanda none Kagame atangiye gutakira rwa rubyiruko yimye amashuri kumugwa hejuru ! Nkunze ko yigishije urwo rubyiruko uburyo bwo kwirwanaho aruteganyiriza kurwohereza muri Congo ariko umenya imyitozo yarutoje igihe kigeze ngo rumwereke ko rwayifashe mu mutwe !]
Amakuru dukura mu murwa mukuru w’u Rwanda ,Kigali yemeza ko mu mihango yari yahurije kuri stade amahoro abayobozi bamwe bo mu Rwanda n’urubyiruko rubarizwa mu turere dutandukanye, iyi mihango ikaba yari yarateguwe na minisiteri y’urubyiruko na minisiteri y’uburezi hamwe na minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu , perezida Kagame, wari umushyitsi mukuru, wari unategerejweho kugeza ku bari aho ijambo rya mukuru riha urubyiruko ubwenge ahubwo yahisemo gufata ijambo ryuzuyemo ubuhanuzi bw’ibyago n’akaga urubyiruko rugomba kwitegura.
Ijambo rya Perezida Kagame ryaranzwe no gutera ubwoba, ubwo yatunguraga abari aho asaba urubyiruko rw’u Rwanda kumujya inyuma kubera ibibazo ngo byugarije u Rwanda muri iki gihe, ko niba bitagenze bityo igihugu ngo gishobora kubashanyukana.
Perezida Kagame yibukije urubyiruko rw’u Rwanda ibyago igihugu cyanyuzemo ubwo abaturanyi n’ababyeyi bicanaga ubwabo. Abashoboye gusesengura neza ijambo rya Kagame bakaba bemeza ko yashakaga gutanga ubutumwa ku banenga ubutegetsi bwe ; yashatse kumvisha urubyiruko rwari rumuteze amatwi ko abanyepolitiki banenga ubutegetsi bwe baba babujije igihugu igihugu amahwemo, bakakibuza no kugera ku byiza , ko uwo ari we wese uzatinyuka kumurwanya, azamugira nk’uko abamubanjirije byabagendekeye ubwo bibasiraga imiryango y’abatutsi bazira ko bari ibyitso bya FPR mu gihe yateraga u Rwanda, irwanya ubutegetsi bw’igitugu bwa Perezida Habyarimana.
Muri iryo jambo, Perezida Kagame yanaburiye urubyiruko ruri hanze y’u Rwanda rukomeje ibikorwa byo gusenya igihugu cyarwo, ko rugomba kwirengera ibyo ruvuga n’ibyo rukora. Abasesengurira hafi ibyo Kagame yashatse kubwira uru rubyiruko, ni uko ngo rutagomba kwivanga mu bibazo bitarureba, ibibazo bijyanye n’uburenganzira bwe busesuye bwo gusahura umutungo kamere wa Kongo-Kinshasa.
Na none abasesengurira hafi ijambo rya Kagame yagejeje ku rubyiruko rwari ruteraniye kuri stade Amahoro, ni uko yarusabaga kumujya inyuma, rukitegura intambara yo kurwanya ingabo za Loni ziteganijwe koherezwa muri Kongo kurinda amahoro, ndetse no kurwanya iza Kongo ubwazo (FARDC), dore ko bamwe muri uru rubyiruko bamaze gutozwa gikomando kugirango bazitabire ibikorwa by’imirwano ishobora kuzabahanganisha n’ingabo za Loni zishinzwe kuzagarura amahoro muri Kongo. Iki gikorwa cyo gushora urubyiruko rutoranijwe mu mirwano, kikaba cyaratumye bamwe muri rwo bahungira mu bihugu bihana imbibi n’u Rwanda nka Uganda n’Uburundi, aho bahita bameneshwa n’abakozi ba ambasade y’u Rwanda muri ibyo bihugu baba bahungiyemo, kugirango batamenera ibanga imiryango mpuzamahanga, by’umwihariko Akanama ka Loni gashinzwe amahoro ku isi, u Rwanda ubu rubereye umunyamuryango.
Source : umudendezo