Politiki: Amashyaka RDI na PDP yashyigikiwe n'amashyaka akorera hanze kimwe n'abanyarwanda baba kumugabane w'i Burayi.
Kuri iki cyumweru tariki ya 16 Kamena 2013, amashyaka PDP-Imanzi na RDI-Rwanda Rwiza yagiranye ikiganiro mbere ya saa sita n’abayobozi b’amashyaka atavuga rumwe na Leta y’u Rwanda akorera mu buhungiro, naho nyuma ya saa sita, ayo mashyaka aganira n’Abanyarwanda baba ku mugabane w’u Burayi. Ibyo biganiro byombi byabereye i Buruseli, mu Bubiligi.
Amashyaka yohereje intumwa muri icyo kiganiro ni aya akurikira : PDP-IMANZI, RDI-RWANDA RWIZA, FDU-INKINGI, PS-IMBERAKURI, Ishyaka ISHEMA, PPR-IMENA. Hari n’amashyaka atarashoboye kuboneka ariko atanga impamvu kandi anashyigikira umushinga wa PDP na RDI, ari yo RPP-IMVURA, Democratic Green Party, RPRK, MRP-Abasangizi na RNC.
Iyo nama yayobowe na Bwana Faustin Twagiramungu, Perezida wa RDI-Rwanda Rwiza na Gérard Karangwa Semushi, Perezida wungirije wa PDP-Imanzi.
Abayobozi bombi babanje kwibutsa impamvu zateye amashyaka yabo gufata icyemezo cyo kujya gukorera mu Rwanda. Muri zo, hari uguharanira ko urubuga rwa politiki rwafungurwa, abantu bagatanga ibitekerezo mu bwisanzure kugira ngo haboneke uburyo hategurwa ibiganiro byahuza Abanyarwanda b’ingeri zose, hagamijwe kubonera ibisubizo bihamye, ibibazo byugarije igihugu cyabo. Hari kandi gukomeza guharanira ko abanyapolitiki n’abandi bose bafunzwe bazira ibitekerezo byabo barekurwa, kugira ngo bagire uruhare muri ibyo biganiro.
Amashyaka PDP-Imanzi na RDI-Rwanda Rwiza yasobanuriye intumwa z’andi mashyaka gahunda y’ibyo azakora mu gihe azaba amaze kwandikwa n’icyo ayo mashyaka ateganya naramuka atanditswe. Yibukije ko kujya gukorera politiki mu Rwanda ari uburenganzira bwa buri shyaka, bityo akaba nta pamvu n’imwe abona yatuma atandikwa. Abayobozi b’ayo mashyaka basobanuriye abari mu nama ko ubutegetsi buriho buramutse bwanze kwandika amashyaka yabo bitahagarika ibikorwa bya politiki biyemeje, bityo rero bakaba bakomeza guharanira ubwo burenganzira bahabwa n’amategeko.
Abahagarariye amashyaka yitabiriye icyo kiganiro bashyigikiye bose igitekerezo cyo kujya gukorera politiki mu Rwanda. Bagaragaje ko ari ngombwa gutsinda ubwoba, amashyaka yose abyifuza akajya guharanira ko urubuga rwa politiki rufungurwa. Bunguranye kandi ibitekerezo ku mikoranire hagati y’amashyaka agiye mu gihugu n’asigaye mu mahanga. Hatsindagiwe ko ari ngombwa kubahana no kubaha ibiterezo bya buri shyaka, bityo abanyapolitiki bakirinda gusebanya mu buryo ubwo ari bwo bwose.

Nyuma ya saa sita, amashyaka PDP-Imanzi na RDI-Rwanda Rwiza yagiranye ikiganiro n’Abanyarwanda batuye i Burayi, bungurana ibitekerezo kuri gahunda yo kujya gukorera mu Rwanda. Icyo kiganiro kitabiriwe n’abantu benshi cyane, kandi muri rusange bagaragaje ko bashyigikiye byimazeyo umushinga bagejejweho wo kujya gukorera mu Rwanda. Abafashe amagambo bose bashimiye amashyaka PDP na RDI kuba yarafashe icyo cyemezo cy’ubutwari. Babajije ibibazo byinshi kandi byubaka, akenshi babanje gutanga inama zishingiye kw’isesengura ry’amateka y’igihugu cyacu.
By’umwihariko, ikibazo cy’impfubyi z’abanyarwanda zikomeje gutesekera mu mashyamba ya Kongo cyateye benshi ikiniga, bituma bamwe mu bari mu nama biyemeza kuzafatanya n’abandi gushakisha uburyo bwo kugeza inkunga kuri izo mpfubyi.
Mu kwanzura iyo nama, hatsindagiwe ko ikihutirwa mu Rwanda ari ugusana imitima yaseserejwe, maze buri muntu wese agahumurizwa. Imitima nimara gusubira mu gitereko, nibwo abenegihugu bazabyaza umusaruro ibiganiro bisesuye bagomba kugira hagati yabo basesengura amateka y’u Rwanda, kandi bategura imitegekere mishya izaha Umunyarwanda wese ukwishyira akizana mu gihugu cye.
Bikorewe i Buruseli tariki ya 17/06/2013.
Jean-Marie Mbonimpa
Umunyamabanga mpuzabikorwa
wa RDI-RWANDA RWIZA
E-mail : rdi_rwanda810@yahoo.fr
Tel. : 0041-787471982
Jean-Damascène Munyampeta
Umunyamabanga mpuzabikorwa
wa PDP-IMANZI
E-mail : pdp.imanzi@gmail.com
Tel. : 0032-477971465