RDC-Intambara: Leta ya Congo itegereje ko M23 ifata umujyi wa Goma, naho abaturage bakaba biteguye kurwanya ingabo za ONU niba zitarwanyije M23!

Publié le par veritas

http://www.congoplanete.com/pictures/news/lambert_mende_omalanga_congo_z.jpgUmutwe w’ingabo za ONU uri muri Congo watanze integuza yo kurwanya M23 nyuma izo ngabo ziza kwisubiraho ngo kuko abazikuriye bari i New York ngo babisabwe na Madame Mary Robinson nawe abisabwe na Kaguta Museveni mu nama i Naïrobi ngo basanze batashyira imirwano imbere ngo ahubwo hagomba imishyikirano. Hagati aho ariko umutwe wa M23 nawo watanze integuza yo gufata umujyi wa Goma ngo bitewe ni uko leta  ya Congo yawirukanye mubirindiro byawo bya mbere! Ari M23 ari na Monusco ni nde uvugisha ukuri? Abaturage b’abakongomani nabo batanze integuza kuri monusco bayibwira ko nigera ku italiki ya 8/08/2013 idafashe gahunda yo kurwanya umutwe wa M23 abo baturage bazatangira ibikorwa byo kwirukana izo ngabo za ONU kubutaka bwabo, igihugu cya Congo nacyo kikaba kiri guseka integuza ya M23 yo gufata umujyi wa Goma! Muri aba uko ari 4 (Monusco, abaturage, leta  ya Congo na M23) ni nde uvugisha ukuri?

 

Ejo kuwa mbere taliki ya 5/08/2013 umuvugizi wa Leta  ya Congo Bwana Lamberd Mende yabwiye itangazamakuru ko muri iki gihe ntacyo leta  ya Congo ishobora kuvuga ku nteguza umutwe wa M23 washyize ahagaragara y’uko uwo mutwe ugiye gufata umujyi wa Goma. Lambert Mende yavuze ko Leta  y’igihugu cye izagira icyo ibivugaho ari uko umutwe wa M23 umaze gufata umujyi wa Goma nk’uko bitangazwa n’ibiro ntaramakuru by’abashinwa “Xinhua”!

 

Lambert Mende yagize ati:”ntacyo dushobora kuvuga kuri iryo terabwoba”, akomeza agira ati:”leta itegereje ko M23 ifata umujyi wa Goma kugira ngo igire icyo ibivugaho, bazafata umujyi wa Goma bate?” Lambert Mende yongereyeho ati:” twe nka leta ntabwo tugomba kugira icyo tuvuga ku magambo arimo avugwa n’umutwe uri gusamba , kuko bigaragara ko uwo mutwe ugiye kuzima burundu!”

 

Lambert Mende avuga ko haramutse hari icyo bagomba kuvuga ku ntamba iri muri Kivu bakivugana n’igihugu cy’u Rwanda kuko aricyo cyagabye igitero ku gihugu cya Congo. Lambert Mende yabivuze muri aya magambo:”u Rwanda ruramutse ruvuze ,twasubiza, ntabwo tugomba kuvugana n’agakingirizo k’u Rwanda “.

 

Ku cyumweru taliki ya 4/08/2013, umuyobozi w’umutwe wa M23 Bertrand Bisimwa yavuze ko leta  ya Congo itubahirije amasezerano yagenwe n’umuryango w’ibihugu bituriye ibiyaga bigari yo kuwa 24/11/2012 yemereraga umutwe wa M23 kugira abarwanyi bawo hafi y’ikibuga cy’indege k’i Goma, ngo none leta  ya Congo ikaba yarahabirukanye ; kubera iyo mpamvu bakaba bagiye kwisubiza nabo umujyi wa Goma wose !

 

Mu kwezi k’ugushyingo 2012, umutwe wa M23 wigaruriye umujyi wa Goma uza kuwuvamo bitewe ni uko wemerewe kujya mu biganiro na leta  ya Congo, none ubu ibirindiro uwo mutwe wari ufite hafi y’umujyi wa Goma leta ya  Congo yarabyigaruriye! Ubu rero igisigaye ni ukureba ko koko imvugo ariyo ngiro muri M23 niba ifite imbaraga zo gufata umujyi wa Goma !

 

 

 

Ubwanditsi

 

 

Publicité
Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article