Ibisasu: Nyuma yo kurutegeka gusaba imbabazi, urubyiruko rw'abahutu mu Rwanda rufatwa nk'abarwanyi ba FDLR!
Ikinamico ryo gutera ibisasu no gufata ababiteye rirakomeje mu Rwanda, kuwa gatanu taliki ya 26/07/2013 hatewe ibisasu 2 muri Nyabugogo i Kigali bihitana abantu 4 hakomereka 32. Ibyo bisasu bikimara guterwa polisi y’u Rwanda yahise ifata abantu 2 bakekwaho gutera ibyo bisasu kuko batari bafite ibyangombwa ! Abo batawe muri yombi nta mwirondoro wabo wigeze utangazwa kandi kugeza ubu ntawe uzi aha barengeye, ahubwo polici itweretse abandi 2 bashya!
Mu makuru veritasinfo ifite ava mu nzego z’umutekano mu gihugu, agaragaza ko intambara iri mu gihugu cya Congo yateye ubwumvikane buke mubayobozi bakuru ba gisilikare ndetse na Paul Kagame, ibyo bikaba byararushijeho gukomera bitewe ni uko umutwe wa M23 ugizwe na 95% by’abasilikare b’u Rwanda ugiriye ikibazo cyo gutsindwa imirwano yatangiye taliki ya 14/07/2013 yahuzaga uwo mutwe n’ingabo za Congo.
Kugira ngo abasilikare bakuru badashyigikiye iriya ntambara ibera muri Congo bacishe make ,byabaye ngombwa ko umutwe w’abasilikare barinda Kagame Paul batera ibisasu bya grenade ; icyo gikorwa kigayitse kikazashyirwa ku gatwe k’umuntu wese ushaka kuvuguruza icyemezo cya Kagame ku miyoborere y’intambara muri Congo ; kuva aho grenade ziterewe amabwiriza atanzwe na Kagame Paul nta mukuru w’ingabo n’umwe uri kugira icyo ayavugaho cyane ko Paul Kagame yahise yifatira gahunda yo kuyobora urugamba ! Nubwo police ivuga ko abateye ibisasu ari FDLR, yashyizemo n'agateganyo ko hari n'abandi benshi cyane bagishakishwa! Umenya bizagera aho buri munyarwanda wese agahita yiyumvamo ko atera ibisasu bitewe ni icyo aricyo!
Inzirakarengane z’urubyiruko rw’abahutu nizo zigirwa ibitambo
Nk’uko byagiye bikorwa mu bihe byashize, n’ubu polisi ya Paul Kagame ikomeje kujijisha ivuga ko ibisasu byatewe muri Nyabugogo byakozwe n’abarwanyi ba FDLR, maze umukuru wa Polisi ACP Theos Badege akaba adushushanyiriza ibimenyetso bigaragaza ko ari FDLR yateye ibisasu. Ibyo bimenyetso aka ari ibi bikurikira :
-Kuvuga amazina y’abasilikare bakuru ba FDLR.
-Herekanywe abantu 2, umwe witwa Ntakirutimana Jean de Dieu alias Rafiki wiyemerera ko ngo yatumwe na FDLR ngo azajye gutera ibisasu muri Gare ya Nyabugogo na Mugabonake Jean de Dieu wagize uruhare rwo kwerekana uturere tw’umujyi wa Kigali bazateramo ibisasu; naho caporal wa FDLR wazanye grenade aracyashakishwa!
Polisi ivuga ko uyu Rafiti yahawe ubutumwa bwo gutera grenade na FDLR mu kwezi kwa munani umwaka ushize, agera mu Rwanda muri Mutarama 2013, grenade zimugeraho mukwa gatatu 2013, atera grenade kuwa 26/07/2013, asubira muri Congo afatirwa ku Gisenyi kuri petite barrière avuye i cyangugu!
Dore uko polisi ivuga ikinyoma cyayo:
[baragiye bikinga ku nzu, baziterera rimwe bahita biruka nk’abandi bose bahunze. Ntakirutimana yaragiye, arenze ku giti cy’inyoni atega moto, aragenda arara mu nzu itaruzura iri mu Karere ka Kamonyi, azinduka mu gitondo atega imodoka imujyana i Cyangugu kureba bagenzi be Minani na Banamwana, kugirango basubirane mu mashyamba ya Congo.
Yabuze Minani ariko abona Banamwana, ari na we bahise bafatana ubwato banyura mu Kivu bagera i Rubavu, maze bageze kuri Petite Barriere, bahasanga umwana w’umukobwa baramuyoboza, banamusaba kubafasha kubona akajeto (uruhushya rw’inzira rw’igihe gito), kuko nta cyambwombwa kindi bagiraga.
Mu gihe bari muri ibyo, ni bwo inzego z’umutekano zabaketse, kuko zari zamenyeshejwe ndetse zisabwa kuba maso, maze zihita zibata muri yombi, zibashyikiriza inzego z’iperereza, maze Ntakirutimana abonye ko nta kundi yabigenza yigira inama yo kuvugisha ukuri.
N’ubwo iperereza rigikomeje, hakaba herekanywe babiri gusa, abakekwa muri iki gikorwa n’abandi bagifitemo uruhare ni benshi nk’uko bigaragara mu buhamya bwa Ntakirutimana wemera ko bakoze icyo gikorwa cy’iterabwoba ari babiri gusa.]
Dore urujijo polisi ishyira mu bantu:
Abantu babiri badafite ibyangombwa polisi yafashe ibisasu bikimara guterwa barengeye he ? barabishe ?
Uyu Ntakirutimana wahawe gahunda na FDLR umwaka ushize yo gutera grenade bakamubwira n’izina ry’aho azitera, akagera mu Rwanda muri Mutarama yagombaga gushakisha undi muntu umwereka umujyi wa Kigali ate kandi aho yagombaga gutera izo grenade yari ahazi (amazina) kuva mbere ? Kuki se barangije gutera grenade bakava i Kigali bakagera i Cyangugu, bagafata ubwato bubageza ku Gisenyi kandi kuva i Cyangugu kugera i Gisenyi babaga banyuze ku mupaka wa Congo kandi ariyo bashaka kujyamo ? kuki se bahungaga kandi barangije gukora igikorwa cyabo cyo gutera grenade ntibanafatwe kandi bigaragara ko bari basanzwe baba mu Rwanda ? Abo bandi Rafiki yavanye nabo i Cyangugu barengeye he? Ese polisi y’u Rwanda yemera ko FDLR iba mu Rwanda ?
Iri kinamico ryo gushaka abanyabyaha rikorwa na polisi y’u Rwanda riramenyerewe, baragufata bakakujomba ibikwasi ugahita wemera ! Nyuma yo gusaba urubyiruko rw’abahutu gusaba imbabazi abatutsi ku byaha byakozwe (bishinjwa) n'ababyeyi babo, ubu noneho urubyiruko rwose rw’abahutu rwitiranywa n’abarwanyi ba FDLR ! Ubu abo bandi bari gushakishwa ni urubyiruko rw’abahutu ! Leta ya Kagame Paul yicishije urubyiruko inzara, ijya kurufungira ku Iwawa , none irabona bidahagije ahubwo rugomba no kwitwa abarwanyi ba FDLR ! Ni ukuvuga ko isaha iyo ariyo yose umusore w’umuhutu agomba guhagarikwa , akamburwa irangamuntu agaterwa ibikwasi agahita yemera ko ari ikihebe cya FDLR !
Ingaruka zo guhohotera abana b’abanyarwanda muri ubu buryo zizaba nyinshi kandi zizagera kuri buri wese !
Ubwanditsi !