RDC:Intambara hagati y'ingabo za Congo FARDC na M23 ihagaze ite ?
[Ndlr:Kuva ejo kuwa gatanu taliki ya 19/07/2013 imirwano hagati y’ingabo za Congo na M23 yarahagaze ariko imitwe yitwaje intwaro mu burasirazuba bwa Congo yakomeje kugaba ibitero ku mutwe wa M23, ejo kuwa gatanu taliki ya 19/07/2013 umutwe wa Mayi-Mayi FDIPC wafashe uturere twa Kinyandoni na Nkwenda twegereye umujyi wa Rutshuru twagenzurwaga na M23,iyo Mayi- Mayi ikaba yarishe abasilikare 12 ba M23 itwika n’ikamyoneti yabo.Abadepite ba Kivu y’amajyaruguru barasaba ingabo za ONU kujya kurugamba, naho abasilikare ba Kongo biyemeje kutongera kumvira amabwiriza ya Perezida Joseph Kabila abasaba guhagarika intambara cyangwa gusubira inyuma ! Abaturage b’abakongomani barasaba ingabo zabo kurwanya umwanzi kandi bakirinda ibyemezo bya Perezida Joseph Kabila ! Kuki Perezida Joseph Kabila adafitiwe ikizere n’ingabo ze ndetse n’abaturage b’igihugu cye muri iyi ntambara iri kubera muri kivu ?Igisubizo murakibona muri iyi nyandiko twasesenguriwe n’umwanditsi w’ « ikaze iwacu ». Usome neza iyi nyandiko kuko amakuru arimo nawe akureba !
Amakuru veritasinfo ifite ni uko abasilikare bakuru bose ba Congo biyemeje kutumvira itegeko rya perezida Joseph Kabila ribasaba gusubira inyuma ku rugamba, ubu ingabo za Congo zari zimaze kugeza umutwe wa M23 ku bilometero 20 uvuye mu mujyi wa Goma mu gihe mbere y'imirwano M23 yari ku birometero 10 uvuye i Goma!]
Hashize imyaka igera kuri 17, igihugu cya RD Congo kiri mu ntambara zidashira cyane cyane mu burasirazuba bwacyo, mu ntara ya Kivu. Abantu benshi bibaza ukuntu igihugu gikize cyane k’umutungo kamere nka Congo cyananirwa gukemura ikibazo cy’imitwe yitwaje intwaro, kandi gifite ingabo zirenga ibihumbi ijana.
Abakurikirana amateka ya Congo, bavuga ko ikibazo gikomereye Congo ari ikibazo cy’ubuyobozi. Kuva Congo yabona ubwigenge ntiyigeze iyoborwa n’abantu bakunda abenegihugu. Abayobozi ba Congo bagiye barangwa no kwigwizaho imitungo, no gukora ibisirikari byo kurinda iyo mitungo yabo, batitaye ku nyungu rusange z’igihugu. Kuva muri ’97 ho byahumiye ku mirari, ubwo Congo yabonye abayobozi bashya, bari bamaze gutsinda intambara. Aba bayobozi bari baribumbiye mu kitwaga icyo gihe AFDL, yari iyobowe na nyakwigendera Laurent Désiré Kabila. AFDL yari uruhurirane rw’abantu benshi barwanyaga Mobutu, ariko buri wese yifitiye umugambi we yihariye ashaka gukora aramutse afashe ubutegetsi.
Ibifashijwemo n’u Rwanda, Ubuganda n’Uburundi, AFDL yatangiye intamabara yo kubohoza Congo, icyo gihe yitwaga Zaïre, mu kwakira 1996. Bakimara kwigarurira agace ka za Uvira, abari bagize AFDL basinye amasezerano bise « Accords de Lemera » tariki ya 23 ukwakira 1996. Aya masezerano yari akubiyemo ingingo nyinshi zerekana ukuntu Congo yagombaga kugabana umutungo wayo n’ibi bihugu byatanze intwaro n’abasirikari, kugira ngo intambara ishoboke. Article ya 4 y’aya masezerano niyo ikomeye, kandi ni nayo nyirabayazana y’intambara zikomeje kuba urudaca muri Kivu (http://ikazeiwacu.unblog.fr/2013/03/08/les-fameux-accords-de-lemera-la-vraie-cause-de-la-guerre-au-kivu/).
Art.4. Prêchant le panafricanisme, l’Alliance s’engage à céder 300 kilomètres aux frontières congolaises, à l’intérieur du pays, pour sécuriser ses voisins Ougandais, Rwandais et Burundais contre l’insurrection rebelle.
Iyi article iravuga ngo "Mu guharanira ubumwe bw’Afrika, AFDL yiyemeje kurekera Km 300 by’ubutaka winjira imbere muri Congo, abaturanyi b’abaganda, abanyarwanda n’abarundi, kugira ngo bashobore kwirinda umutekano muke waterwa n’imitwe ya gisirikari ishobora kubatera ". Aha niho hari ikibazo. KM 300 nyine ni hafi Kivu yose na za Ituri iyo uzamutse ku mupaka na Uganda.
AFDL ikimara gufata ubutegetsi muri ’97, u Rwanda, u Buganda n’u Burundi, bari bazi ko birangiye, kandi basezeye ku bukene. Nyamara Laurent Désiré kabila nk’umunyekongo kavukire, yarabahindutse, ababwira ko iby’amasezerano ya Lemera abivuyemo. Yafashe icyemezo gikomeye yirukana James Kabarebe, icyo gihe wiyitaga, James Kabare, n’ingabo ze. Kagame na FPR bahise babona ko ari agasuzuguro batangira indi ntambara muri ’98, noneho biyise RCD. Ariko mbere y’uko Kabila yirukana Kabarebe, FPR yari isanzwe yarateguye icyo bazakora Kabila aramutse abahindutse.
Niyo mpamvu, igihe AFDL yafataga Lubumbashi, Kabarebe yabwiye Kabila ko agomba gufata Hyppolite Kanambe Kazambere nk’umunyamabanga we wihariye, bahise banamubatiza Joseph Kabila Kabange, Laurent kabila atangira kujya amwerekana nk’umwana we, kandi ubusanzwe yari umwana gusa yareze. Joseph kabila si umwana wa Laurent desiré kabila. Joseph kabila n’umwana wa Christophe Kanambe, umututsi wari umurwanyi wa UNAR, mu mutwe bitaga INYENZI, wagiye utera u Rwanda inshuro nyinshi ngo uvaneho repubulika.Uyu Hyppolite niwe Commandant « Hypo » warimbuye impunzi z’abahutu mu mashyamba ya Congo mu bice bya Kisangani na Mbandaka, abahanyuze bazi ibyahabaye, kandi binanditse muri Mapping report (CV ya Joseph Kabila).
Tugarutse rero ku byabaye muri ’98, Laurent Desiré amaze kwirukana James Kabarebe, ntiyongeye gusinzira. FPR yateje intambara z’urudaca, bigeraho Kabila yitabaza ibihugu by’inshuti (Angola, Zimbabwe,Namibiya n’impunzi z’abahutu bari barokotse ubwicanyi bwa FPR), bikoma imbere Inkotanyi za FPR. FPR ibonye ko itagifashe Congo yafashe umugambi wo kwica Laurent Desiré Kabila muri mutarama 2001, bahita bimika umututsi mwene wabo, Hyppolite Kanambe Kazambere, alias Joseph Kabila. Uyu Joseph Kabila yahawe mission yo guhita ashyira mu bikorwa ya article ya 4 y’amasezerano ya Lemera. Niyo mpamvu kuva yafata ubutegetsi, nta mpunzi y’umuhutu yongeye gusinzira muri Congo. Yabahigiye hasi no hejuru, bigera n’ubwo azana ingabo z’u Rwanda ngo nazo zirwarize, mucyo bise « opération Umoja wetu », muri 2009.
Kuva Joseph Kabila yafata ubutegetsi, abasirikari b’abacongomani yatangiye kubica umugenda ubu akaba abagerereje (Gen Mbuza Mabe wirukanye Laurent Nkunda i Bukavu igiye yari yayigaruriye. Yahise ahamagazwa Kinshasa nyuma gato bamuha utuzi. Yitabye imana muri 2011). Yafashe intara ya Kivu yose ayegurira u Rwanda n’u Burundi (aha niho umubano udasanzwe uri hagati ya FPR na letay’Uburundi ushingiye:gusahura Congo) naho agace ka ruguru kibera ak’u Buganda. Akaba ari nayo mpamvu iyo havutse ikinamico y’intamabara, buri gihe irangizwa n’imishyikirano, ivuga ko abarwanyaga leta bagomba kwinjizwa mu ngabo z’igihugu, ariko bakigumira muri Kivu, ngo kubera ko ari abatutsi, bashobora kwicwa bajyanwe mu tundi duce twa Congo. Ubwose abo n’ingabo za leta? Oya n’ingabo za FPR zo kugenzura ka karere ka KM 300, kavugwa muri article ya 4.
Na n’ubu iyi ntambara iri kubera muri kivu y’amajyaruguru, niko FPR yari yayiteguye. FPR yakekaga ko bizarangira M23 yinjijwe na none muri leta, bityo bakabona aho bagabanyiriza uriya mukumbi w’abagenerali buzuye u Rwanda.
Ariko burya ngo imana irebera imbwa ntihumbya, kubera ko ubu amahanga yamaze gusobanukirwa neza amanyanga ya FPR, akaba yahagurukiye iki kibazo cya Congo, ku buryo na Joseph wabo uri i Kinshasa bizamugora kongera kubafasha. Amakuru agera ku Ikaze Iwacu aturutse i Dar Es Salaam muri Tanzaniya, avuga ko mu nama y’akanama ka SADC gashinzwe umutekano yabaye kuwa kane tariki ya 18.07.2013, SADC yongeye gushimangira ko ishyigikiye byimazeyo, uriya mutwe wa MONUSCO wo gutabara Congo. Bemeje ko n’ingabo za Malawi zizaba zigeze muri Congo mu kwezi kwa munani. Abagiye bakurikiranira hafi amakuru ya diplomatie, bemeza ko iyo Congo iba iyoborwa n’umukongomani utari Joseph Kabila, SADC iba yararangije ikibazo cya M23 kera cyane. Kuva M23 yatera SADC yabwiye Kabila ko yamufasha, ariko we akabyanga.
Igihe ONU yari imaze kwemeza ko hazajyaho uriya mutwe wo gutabara, SADC yabwiye Joseph Kabila ko byaba byiza bazanye abasirikari 10.000, kubera ko imitwe irwana ari myinshi, kandi n’aho irwanira ari hanini cyane. Joseph yarabigaramye, ngo nibabe bazanye bake babanze barebe uko bizagenda. Uku gushidikanya kuranga Joseph Kabila mu gufata ibyemezo bikomeye, biterwa nuko aba buri gihe agomba kubaza icyo FPR na Kagame babitekerezaho. Akenshi baramubuza, ubundi bakamubwira ko yaba ategereje ko bazamubwira, hagati aho abakongomani baba bari kurimbuka.
Ibi ni nabyo byabaye ku mugoroba wo ku wa gatatu tariki ya 17.07.2013, ubwo FARDC yari imereye nabi M23 ku rugamba. FPR yahise ihamagara Joseph Kabila imusaba guhita avana uriya mu Colonel, Mustafa Mamadou Ndala, ku buyobozi bw’imirwano. Nubwo gouverneur wa Nord-Kivu, Julien Paluku yabibeshyuje, amakuru yizewe yaraye ageze ku Ikaze Iwacu yemeza ko ari ukuri. Joseph Kabila yahamagaje Col Mamadou, abaturage b’i Goma bajya mu muhanda, agira ubwoba, ahubwo ahita atanga itegeko ko bagomba gusubira inyuma, ntibakomeze gutera M23. Iyi niyo mpamvu hari agahenge.
Gen François Olenga umugaba mukuru w'ingabo za Congo Zirwanira kubutaka,wemeza ko atazongera kumvira amabwiriza ya Perezida Joseph Kabila amusaba gusubira inyuma ku rugamba!
Aka gahenge FPR yagasabye Joseph Kabila,kugira ngo ibone uko ijya kubeshya amahanga, ibereka ibisigazwa ry’ibisasu, bo ubwabo barashe ku butaka bw’u Rwanda, kugira ngo bazabone urwitwazo rwo kwinjira mu ntambara ku mugaragaro. Ikibabaje FPR ubu nuko itashobora gukoresha indege za gisirikari muri Congo, kandi ivuga ko ntaho ihuriye na M23. ubwo rero n’ukwitega icyo Joseph Kabila na FPR bari bwemeze. Ibyo ari byo byose, ntabwo Congo izigera igira mahoro, igihe u Rwanda ruzaba rutegekwa na FPR. Nta nubwo Congo izigera itsinda imitwe ya gisirikari ifashwa n’u Rwanda, igihe cyose izaba igitegekwa na Hyppolite Kanambe alias Joseph Kabila.
Ubu igisigaye n’ukwiringira amasengesho n’umuryango mpuzamahanga utangiye kugaragaza ko urambiwe ubwicanyi bwa FPR. Nonese nyuma y’ibi byose, abanyapolitiki birirwa bavuga ngo bazashyikirana na FPR, bazavugana iki? Ko igisubizo nyacyo ari uko FPR igomba kuva ku butegetsi! Nonese bazagabana imyanya na FPR itera Congo? Ni ngombwa ko abanyapolitiki bavuga ko barwanya leta ya FPR basobanura neza aho bahagaze ku byerekeye intambara ibera muri Congo itewe n’u Rwanda. Bitabaye ibyo nabo bazagaragara nk’ibyitso bya FPR.
Ngendahayo Damien
Ikaze iwacu