RDC-Goma:Imirwano ku ruhande rwa M23 iyobowe na Gen. Gatama wo mu ngabo z'u Rwanda RDF!
PS :INKURU NSHYA IJYANYE N’INTAMBARA MURI CONGO UYU MUNSI TURAYIBASHYIRIRA KURI IYI PAJI
21H10 : Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara n'igihugu cy' Ubufaransa riramagana umutwe wa M23 ugaba ibitero ku ngabo za Congo no kungabo za ONU kuva taliki ya 21/08/2013, igihugu cy'Ubufaransa kikaba kiyemeje gukorana n'ibindi bihugu mu muryango w'abibumbye ONU mu kwamagana umutwe wa M23 kimwe n'indi mitwe iteza umutekano muke muburasirazuba bwa Congo. Igihugu cy'Ubufaransa kirasaba umutwe wa M23 guhagarika intambara ugashyira intwaro hasi ( Kanda aha usome iryo tangazo).
19H40 : Kuri aya masaha y'umugoroba ingabo za leta ya Congo FARDC zirashe amabombe 5 kubutaka bw'u Rwanda akaba yaguye i BUSASAMANA,RYABIZIGE na CYANZARWE,ibyangijwe n'ibyo bisasu ntibiramenyekana. Ingabo za Congo zikaba zikoze icyo gikorwa mu rwego rwo gusubiza ibisasu leta y'u Rwanda yarashe mu mujyi wa Goma ku munsi w'ejo kuwa kane. leta ya Congo ikaba ivuga ko ibisasu byaguye i Goma byarasirwaga ku MUKAMIRA.Hagati aho ministre w'ububanyi n'amahanga w'ububiligi Didier Reynders yasabye ingabo za ONU ziri i Goma gutera ingabo mu bitugu ingabo za Congo.
15H20: Amakuru dukesha televiziyo y'abafaransa TV5 aremeza ko ingabo za ONU ziri i Goma zafashe icyemezo cyo kwinjira mu mirwano zigafasha urugamba ingabo za Congo zihanganye na M23/RDF. Umuvugizi w'ingabo za ONU LT.Col Prosper Basse akaba yabitangarije kuri radiyo Okapi ya ONU iri i Goma ko ingabo za ONU ziyemeje gusenya intwaro zose za M23 ziri kurasa mu mujyi wa Goma ndetse no kubaturage. Ni muri urwo rwego ingabo z'igihugu cy'Afurika y'epfo zashanyaguje ejo nyuma ya saa sita intwaro nini ya M23/RDF (Char T55) mu karere ka Kibati, uretse ko igihugu cy'Afurika y'epfo kibeshyuza iyo nkuru kivuga ko atari ingabo zabo zasenye iyo ntwaro ko ahubwo byakozwe n'ingabo za Congo, ariko icyo gihugu kikaba cyemeje ko ingabo zacyo ziri i Goma zahawe amabwiriza yo kujya mu mirwano niba ziraba zitewe kubirindiro byazo (Kanda aha usome iyi nkuru kuburyo burambuye).
14H40 : Igice kinini cya Kivu y'amajyaruguru harimo n'umujyi wa Goma kimwe n'igice cy'u Rwanda cyegereye Congo bifite ibibazo by'itumanaho bitewe n'uko ingabo za Congo zarashe ku minara y'itumanaho y'amasosiyeti ya TIGO na Vodacom ikangirika cyane. Iyo minara yari ishinze ku misozi miremire ya Rutshuru kandi irinzwe n'ababsilikare benshi b'u Rwanda kuko iyo minara n'iya amasosiyeti yoherejwe muri ako karere na Kagame Paul ayizeza ko azayirindira umutekano; kugira ngo Congo yirukane abasilikare ba Kagame bayirinze byabaye ngombwa ko Congo irasa iyo minara ikoresheje indege za kajugujugu; ubu ikibazo k'itumanaho kikaba cyavutse mu karere.
Iri Joro kandi imirwano yakomeje ndetse no muri iki gitondo , aho RDF/M23 bagabye igitero ku ngabo za Congo muduce twa Kibati na Kanyarucinya ariko FARDC igahita izisubiza inyuma!
Dore uko amabombe yavuye mu Rwanda ejo yasenye amazu i Goma
Intambara hagati ya M23/RDF n’ingabo za Congo FARDC muri Kivu y’amajyaruguru ikomeje kwerekana ubushobozi buke bw’umuryango w’abibumbye ONU mu kugarura amahoro no gushyira mubikorwa inshingano uba wihaye. Iraswa ry’ibisasu mu mujyi wa Goma ni ingabo za RDF Inkotanyi byakojeje isoni ingabo za ONU ziri i Goma ; ubu izo ngabo zabuze icyo zisubiza abaturage ba Goma bazishinja kutagira icyo zikora ahubwo zikaba zaraje kwitemberera !
Ku munsi w’ejo kuwa kane taliki ya 22/08/2013 ingabo za Congo FARDC zari zimaze kwica abarwanyi 10 ba M23 zifata kurugamba n’abandi barwanyi ba M23 bagera kuri 12 mu mirwano yabereye mu gace ka Kibati ku birometero 15 uvuye mu mujyi wa Goma. Ingabo za Congo ziremeza ko muri iyo mirwano zashoboye no gufata intwaro nini 3 zakoreshwaga n’umutwe wa M23/RDF. Ejo kuwa kane imirwano ikaba yari ikaze cyane hagati y’amajyaruguru y’akarere ka Kibati n’amajyepfo ya Cyibumba agace bakunda kwita « Zone de trois antennes »,ingabo za Congo zemeza ko M23/RDF ariyo yazigabyeho igitero kugira ngo izikure mu birindiro bishya zafashe mu karere ka Kibati mu kwezi kwa karindwi 2013.
M23/RDF nayo ntiyaviriyemo aho mu mirwano y’ejo, amakuru menshi yemeza ko imirwano y’ejo yashimishije Paul Kagame cyane kuko yashoboye guca agahigo akarasa mu mujyi wa Goma rwagati ndetse agashobora kwicamo abaturage 5 kandi ingabo za ONU zari zarabeshye abaturage ko nta sasu rizongera kugwa mu mujyi wa Goma ! Ubu isoni ni nyinshi cyane ku ngabo za ONU ziri i Goma. Ingabo za M23/RDF ziyobowe kurugamba na Gen. Gatama wo mu ngabo z’u Rwanda.
Igihugu cy’u Rwanda cyatunguye cyane ingabo za ONU i Goma, mu gihe ingabo za Congo zarimo zirwana na M23/RDF kubirometero 15 uvuye mu mujyi wa Goma, nibwo ibisasu byinshi kandi biremereye byituye mu duce dutandukanye tw’umujyi wa Goma ; abahanga mu bya gisilikare bakaba bemeza ko ibyo bisasu byarasiwe kubiromete birenga 20 uvuye aho byaguye mu mujyi wa Goma, ibyo bisasu bikaba byaraturutse mu gihugu cy’u Rwanda ! Radiyo mpuzamahanga y’abafaransa ivuga ko abaturage b’i Goma ubwabo biboneraga n’amaso yabo ibyo bisasu bibaca hejuru yabo bivuye mu Rwanda, bikaba bidasaba iperereza ryo kumenya aho ibyo bisasu byaturutse ! Ibyo bisasu byicaga abaturage mu mujyi wa Goma ingabo za Congo zarawusigiye ingabo za ONU kuko zabizezaga ko ziwurinze, none ubu FARDC iri guseka MONUSCO ko akazi kayinaniye mu gihe yo yongeye gusunika M23/RDF kubutaka !
Ingamba ni izihe kuri Kigali na Kinshasa
Kuruhande rwa Kinshasa haragaragara ingamba zo gukemura ikibazo cya M23/RDF mu nzira y’intambara kandi leta y’icyo gihugu ikaba ikomeje kwereka umuryango wa ONU ko ingabo zawo ntacyo zikora muri Congo. Ku munsi w’ejo kuwa kane,ubwo amabombe yarimo agwa mu mujyi wa Goma Joséph Kabila yahise anyarukira muri Angola kubonana na Perezida w’Afurika y’epfo Jacob Zuma na Perezida w’Angola José Edouardo Dos Santos ; abo bakuru b’ibihugu uko ari 3 basuzumiye hamwe ikibazo k’intambara ya M23/RDF muri Kivu y’amajyaruguru,ibyemezo n’ingamba bafashe kuri icyo kibazo bakaba barabigize ibanga uretse ko babwiye abanyamakuru ko bagomba gukora ibishoboka byose bagafasha Perezida Kabila iyo ntambara.
Leta ya Congo yahamagariye umuryango w’abibumbye n’intumwa y’umunyamabanga mukuru w’umuryango w’abibumbye Madame Mary Robonson gufatira ibyemezo bikaze u Rwanda kuko rwaciye kumasezerano rwashyizeho umukono Addis Abeba kuwa 24/02/2013 rukohereza ingabo zarwo kumugaragaro kubutaka bw’igihugu cya Congo kandi u Rwanda rukarasa n’ibisasu bikomeye mu mujyi wa Goma bivuye mu Rwanda bigahitana ubuzima bw’abaturage b’icyo gihugu bikangiza n’ibintu byinshi. Igihugu cya Congo kikaba gitegereje icyo Mary Robinson na ONU bakora kuri icyo kibazo dore ko ari nabo babujije ingabo za Congo kurwanya umutwe wa M23/RDF mu kwezi gushize !
Umuyobozi w’intara ya Kivu y’amajyaruguru Bwana Julien Paluku nawe yahise ahamagarira ingabo za ONU ziri i Goma gushyira mu bikorwa ibyo zemereye abaturage , umuyobozi wa Kivu y’amajyaruguru akaba yibukije Monusco ko yabwiye abaturage ko nihagira isasu rigwa mu mujyi wa Goma, ingabo zayo zizahita zijya mu mirwano, none ko amabombe yiriwe yisuka mu mujyi wa Goma zirabivugaho iki ? Umuvugizi w’izo ngabo za ONU yavuze ko akanama kadasanzwe k’umuryango w’abibumbye gateraniye i New York , kakaba kagomba gufata ibyemezo bikaze kakabishyikiriza ingabo za ONU ziri i Goma kugira ngo zigire icyo zikora !
Kuruhande rwa M23/RDF bo barasaba ko Kabila yihutira kujya mubiganiro n’uwo mutwe i Kampa akubahiriza ibyo bamusaba (kuvanga ingabo) kuko ingabo za ONU zidashobora kumurinda ! Kagame nawe mu ijwi rya Kabarebe yahise atanga ikirego ku ngabo zishinzwe kugenzura umupaka yerekana igisasu avuga ko ingabo za Congo zateye kubutaka bw’u Rwanda, ibyo Kagame akaba abifata nk’ubushotoranyi ! Imvugo ya Kabarebe yababaje leta ya Congo itera n’uburakari abaturage baturiye umujyi wa Goma. Leta ya Congo yibaza uburyo leta ya Kagame yakomeza kwiriza ay’ingona ivugako leta ya Congo ngo yarashe kubutaka bw’u Rwanda igisasu mu gihe bigaragara ko amasasu yahitanye abaturage benshi i Goma yarasiwe mu Rwanda, Congo iribaza uburyo yarasa ibisasu mu Rwanda noneho bigahindukira bikajya kwica abaturage b’i Goma !
Turakomeza kubakurikiranira amakuru y’intambara i Goma
Ubwanditsi