Politiki: Urubyiruko rw'abanyarwanda rusanga amateka ariyo azacira abanyepolitiki urubanza !
Iyo usomye neza ibivugwa cyangwa ibyandikwa kuri politiki y'u Rwanda muri iki gihe, usanga Urubyiruko rw'abanyarwanda (ari urw' :abahutu,abatutsi,abatwa n'imvange) rushyigikiye ibitekerezo Twagiramungu amaze iminsi asobanura mu kinyarwanda gisukuye, cyumvikana kandi no mu kinyabupfura kiranga umunyapolitiki wo mu rwego rwo hejuru (Cyane cyane ikiganiro yakoreye ku IKondera).
Muri rusange, umuntu ashobora gusanga Urubyiruko rw'u Rwanda rutangiye koko kujijukirwa n'ibibazo n'amacenga ya politiki kandi rukaba rwifuza kumenya amateka nyayo y’igihugu cyabo. Urubyiruko rusanga abantu b’inararibonye muri politiki y’u Rwanda bagomba kuvuga ukuntu ibintu byagenze mu mateka y’igihugu bityo abanyarwanda bagashobora kwikemurira ibibazo byabo nta kubogama kurimo. Kuburyo bw’umwihariko, urubyiruko rw’u Rwanda rubona hari ingingo eshanu z’ingenzi zasubiza ibintu muburyo mu gihugu cy'u Rwanda:
Ingingo ya mbere ni uko Umwami Kigeli V na Bwana Twagiramungu hamwe n'abandi banyapolitiki bindakemwa bagize imyanya m’Ubuyobozi bukuru by'igihugu bataha mu cyubahiro (aha batanga urugero cyane cyane rwa Bagaragaza, Nsengiyaremye na Sebarenzi) kandi Leta ikiyemeza kubungabunga umutekano wabo no kubaha ishimwe n'ibyagombwa byose byo kubaho kuko bakoreye u Rwanda n'abanyarwanda.
Ingingo ya kabiri ni uko Leta y'u Rwanda yahagarika gufasha abarwanyi bo muri M23 barwanira kwigarurira Uburasirazuba bwa Congo kandi bikaba bizwi neza ndetse n'amahanga ko abo barwanyi bagizwe ahanini n'abacancuro b'abatutsi bo muri Kongo batagize aho bahuriye n'abanyarwanda baba mu rwa Gasabo.
Ingingo ya gatatu ni uko hakwiriye koko gukorwa Inama RUKOKOMA cyane cyane yo kwiga burundu ukuntu kuba umututsi, umuhutu cyangwa se umutwa bitahora biba intwaro n'urwitwazo rw'abanyapolitiki baba bashaka kurwanira, kwiharira no kugundira Ubutegetsi n'Ubuyobozi mu Rwanda.
Ingingo ya kane ni uko urubyiruko rusanga kandi ko abakoze ibyaha bose by'ubwicanyi bwose bitwaje amoko babisabirara imbabazi k'umugaragaro kandi bakazihabwa, bityo ubutabera, ubusabane no kubana bikongera bigasakara mu abanyarwanda. Kuri iyo ngingo, Perezida Kagame we, nk'umukuru w'igihugu, Urubyiruko rurifuza mw'izina rya Leta ayobora ko yasaba imbabazi abanyarwanda bose atavanguye kubera amahano yabaye mu Rwanda hejuru y'intambara (itari ngombwa) FPR yashoje muri 1990 mu Rwanda hamwe n'izindi ntambara yakomerejeho muri Kongo. Byonyine urugero Perezida Kagame yaba atanze, AMATEKA y’ukuri y’u Rwanda yazabimushirira.
Ingingo ya gatanu ni uko urubyiruko ruburira abanyapolitiki kwitondera amagambo bavuga rimwe na rimwe arimo n'iterabwoba,bakiha gufata u Rwanda nk'urwabo bwite. Kuri iyi ngingo, urubyiruko rwose ruzasaba ko Itegeko-Nshinga risubirwamo maze Perezida wa Repubulika akagabanyirizwa ububasha afite butuma yirara (nko gushoza intambara ku nyugu ze abanyarwanda bamutoye batabizi) ndetse perezida akaba atagomba kurenza mu buzima bwe manda ebyeri z'imyaka itanu imwe imwe.
Isoma urubyiruko rwakura mu kiganiro Twagiramungu Faustin yagejeje kubanyarwanda ni uko u Rwanda ari urwakanyarwanda. Abantu barapfa ariko igihugu kigasigara mbese nk’uko amadini menshi abyigisha ko “ibihe bihora bisimburana iteka”; abanyapolitiki rero bari bakwiriye kwiyemeza kandi bagashyira imbere gusa intego yo guharanira imibireho nwiza y'abaturage; naho ubundi urubyiruko ruteye murya “Veritasinfo”: Amateka niwo Mucamanza w’ iy'Isi! Nta muntu numwe uzamucika atisobanuye!
Ndlr: Ikiganiro Twagiramungu Faustin yagiranye n'ikondera
Umwe mu bagize urubyiruko rukurikiranira hafi ibya politiki mu Rwanda i Kigali