Abasenateri b’Amerika barasaba Umunyamabanga wa Leta ya Amerika gushyira mu bikorwa ibihano byafatiwe bamwe mubayobozi b'uRwanda

Publié le par veritas

http://static.guim.co.uk/sys-images/Guardian/Pix/audio/video/2013/2/25/1361806740046/John-Kerry-speaking-in-Lo-016.jpgAmakuru agera k’Umuvugizi aturuka ahantu hizewe, yemeza ko abasenateri batandatu bomuri Sena ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika baherutse kwandikira umunyamabanga waLeta Zunze Ubumwe za Amerika, John Kerry, bamusaba gushyira mu bikorwa imyanzuro ya Sena yafatiwe abayobozi batandukanye ibihano byo kwimwa uburenganzira bwo gutembera ku isi ”Travel Ban”, mu magambo y’icyongereza.

 

Ababasenateri na none bibutsaga John Kerry ko yashyira mu bikorwa ikindi cyemezo cyafashwe na Sena ya Amerika cyo gufatira ibyemezo abo bayobozi  bafasha inyeshyamba za M23, babarizwa mubihugu byo hanze biganje mu bihugu bituranye na Kongo bakaba harimo abasirikare bakuru b'u Rwanda  hamwe n'abanyapolitiki bakoreshejwe mu bikorwa by’ubukangurambaga, hamwe n’ibindi bikorwa bijyanye n'uwo mutwe wa M23.

 

Murwandiko bandikiye John Kerry, aba basenateri babivuze muri aya magambo :”Kongo imaze iminsi yarahungabanyijwe n’umutekano mucye; tukaba dushimishijwe no kuba haratoranyijwe uwahoze ari Senateri Russ Feingold, akaba yaratorewe kuba intumwa idasanzwe ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu karere k'Ibiyaga bigari. Ariko biratangaje kubona hashize igihe kigera ku mezi arindwi ibihano twafatiye abo bantu bashyigikiye uwo mutwe bo mu bihugu byo hanze, ibihano birimo kutazigera bidegembya ngo basohoke mu gihugu hamwe no gufatira imitungo yabo aho ibarizwa hose ku isi, kugeza magingo aya ibyo bihano byafashwe bikaba bitarashyirwa mu bikorwa kugirango abo bantu bakanirwe urubakwiye, bahanwe mugihe bigaragara ko uwo mutwe wa M23 ukomeje na none gufashwa na bya bihugu by'amahanga n'u Rwanda rurimo”.

 

Aboba senateri ba Leta Zunze Ubumwe za Amerika bakaba na none bibutsa umunyamabanga wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, John Kerry, ibyo aherutse kwivugira mu Kanama ka Loni gashinzwe umutekano ku isi, ubwo yabivugaga muri aya magambo : ”Leta Zunze Ubumwe za Amerika zihangayikishijwe no kubona umutwewa M23 ukomeje kubona inkunga ituruka mu bihugu by'amahanga, n'uburyo ibihugu bitandukanye bikomeje gukorana na FDLR”.

 

Gasasira,Sweden.

 


 

Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article