RDC-Rwanda: Intambara ya Monusco na M23 yahinduye isura! naho Kagame akomeje kwibera mu kinyegero!!

Publié le par veritas

http://bukavuonline.com/wp-content/uploads/les-rebelles-de-m23-au-congo-500x312.jpgKuri uyu wa gatanu taliki ya 02/08/2013 hashize  amasaha 72 ingabo za ONU ziri muri Congo (Monusco) zitaragaba igitero ku mutwe wa M23 uri mu duce dukikije akarere ka Goma nk’uko izo ngabo zabitangaje ! Kubera itutu, abarwanyi 4 gusa nibo bashoboye kwishyira mu maboko y’ingabo za ONU ejo kuwa kane nyuma y’aho iterabwoba rya Monusco ryo gukanga M23 rirangiriye ! Abo barwanyi bishyize mu maboko ya Monusco batanze ni intwaro zabo, abo barwanyi bagizwe na 2 bo muri M23 na 2 ba Mayi-Mayi ! Kugeza ubu nta kintu kirahinduka ukurikije uko ibintu byari bimeze mbere n'ubwo Monusco ivuga ko drones zatangiye gukora!

Uko kwicecekera kw’ingabo za ONU nyuma yo gutanga impuruza ku mutwe wa M23 kwarakaje abaturage baturiye Goma,maze intambara ihindura isura , aho kugirango Monusco irwane na M23 yahaye integuza ahubwo ihanganye n'abaturage igomba kurinda! Mu gitondo cy’uyu munsi abo baturage bagabye igitero ku modoka z’ingabo za ONU i Goma, bazitera amabuye ahitwa kuri Rond-Poin BEDGL ! Abaturage babwiraga amagambo akarishye kandi arimo uburakari ingabo za ONU, bavuga ko izo ngabo zigomba kujya kubohoza abaturage b’abakongomani bari mu maboko ya M23 mu turere twa Rutshuru na Nyiragongo, aho kwitwara nkaba mukererarugendo mu mujyi wa Goma ! Abaturage kandi wasangaga babajwe ni uko ingabo za ONU zirinzwe n’ingabo za Congo mu gace zakuye mu maboko ya M23 aho kujya gufasha urugamba izo ngabo za Congo ngo zibohoze n’utundi duce !

Hagati aho inama y’ibihugu 11 bigize umuryango w’ibihugu by’akarere k’ibiyaga bigari yagombaga kubera muri Angola yimuriwe mu gihugu cya Kenya, bitewe ni uko perezida wa Tanzaniye Jakaya Kikwete yari yasabye perezida wa Angola kutemera iyo nama ibera muri Angola niba Kagame Paul yayitumiwemo ! Niko byagenze , iyo nama yabereye i Naïrobi yitabirwa n’abakuru b’ibihugu 2 gusa kuri 11 bagize ibihugu by’akarere k’ibiyaga bigali hiyongereye ho perezida wa Centrafrique umaze gufata ubutegetsi ku ngufu mu mezi make ashize muri icyo gihugu,akaba atarabona n’uburenganzira bwo gutumirwa mu nama n’umuryango w’Afurika yunze ubumwe ! Abandi ba perezida bari muri iyo nama ni uwa Kenya n’uwa Uganda !

Jakaya Kikwete aravuga ko ibitutsi byose n'agasuzuguro by'abayobozi b'u Rwanda byamugezeho:

Iyo nama yari yatumiwe mu buryo budasanzwe kugira ngo isuzume ikibazo cy’umutekano w’akarere kose n’intambara yo muri Congo kuburyo bw’umwihariko ; urebye nta gishya iyo nama yagezeho ,uretse ko Madame Mushikiwabo wari uhagarariye u Rwanda yagaraje akababaro yari atewe ni uko ingabo za ONU muri Congo zihaye gukanga M23 ngo zivuga ko zigiye kuyirwanya kandi zitabivuganyeho n’u Rwanda ! Imyitwari n’amagambo nk’aya ya Mushikiwabo, niyo yatumye igihugu cya Angola cyanga kohereza abasilikare bacyo mu ngabo z’umuryango w’abibumbye i Goma kuko icyo gihugu gisanga ONU ikorerwamo n’ibihugu by’ibihangange bikingira ikibaba leta  y’u Rwanda ; ahubwo Angola ikaba yariyemeje gutoza no gufasha ingabo za Congo kuruhande rwayo,ntaho bihuriye n’umuryango wa ONU ; ibihugu bigize umuryango wa SADC nabyo bikaba bidashira amakenga imyitwarire ya ONU mu ntambara ya Congo ndetse bikaba bikeka amababa perezida Kabila kuburyo uwo muryango wateganyije ingabo zigera ku bihumbi 4 zigomba gutabara muri Congo igihe ibintu byakomeye !

Kagame Paul ntarava mu kinyegero!

Indaki ya KagameIki kibazo abanyarwanda benshi barakibaza , ndetse n’abayobozi ba Kagame bakuru bakaba batazi aho Nyakubahwa yarengeye! Paul Kagame afite ikibazo gikomeye cyo kugira icyo avuga kubera amakuru ya buri munsi amugeraho ! Akimara gukoresha inama zinyuranye (Urubyiruko, FPR n’abagore) yakubitanye n’inkuru mbi y’urugamba rutagenda neza muri Congo ndetse n’ikigo cya gisilikare cyarimo aba komanda bamwumvira umwanzi (Congo) akakirasa hagapfa benshi kandi n’ikirombe yakuragamo amabuye y’agaciro menshi kitwa Lueshi ubu kikaba cyarigaruriwe n’ingabo za Congo! Kuri Paul Kagame , ubu byose ntacyo bikivu!

Kagame Paul yagombaga kubonana n’inshuti ye y’umuzungu uvuye mu Bwongereza witwa Andrew Mitchell wamuhaye amafaranga menshi igihe ibihugu by’i Burayi byari bimaze kumukomanyiriza kubera M23, ariko Kagame yanze kumwiyereka kuko yarazi ikimuzanye ! Uwo mugabo ukunda Kagame cyane n’amajyambere yagezeho yari aje kumenyesha Kagame ko amajyambere ye ntagaciro agifite igihe cyose abanyarwanda bakomeje kuniganwa ijambo, amashyaka ntashobore guhambwa ijambo mu gihugu kandi n’abanyamakuru bakabuzwa ubwisanzure ! Mubyukuri ibi nibyo bibazo bikomeye byoretse u Rwanda none amashami yabyo akaba ari kwica n’abaturage b’abaturanyi ! Kagame ntashaka kurekura ubutegetsi n’ubwo byagenda gute! Niyo mpamvu adashaka kumva umuntu wese wamubwira iyi mvugo, ibyo bikaba byaratumye akwepa mushuti we!

Dore uko Kagame yivugiye ubwe ari mu gihugu cy’Ububiligi imbere y’intore ze ko amayira yose ashobora gutuma ava k’ubutegetsi afunze ,ariko umwaka ushize yavuze ko agasuzuguro kazatuma abureka , umenya aribyo yakoze!

Igitangaje ni Ntawukuriryayo wagarariye Kagame muri ya nteko y’abadepite b’inkomamashyi, we yahise atangaza ko baramutse bemereye amashyaka agakora ngo abantu bajya mu muhanda , ibyo bikaba byerekana ko Ntawukuriryayo azi neza ko ibyo bakora abaturage batabyemera! Ikindi gitangaje ni aho Ntawukuriryayo agaragaza ko MRND yemeraga demokarasi mu gihe FPR yo itayemera noneho akarushaho kubyica cyane, aho nawe ubwe yishinja ko yazanaga akajagari mu gihugu mbere ya 1994 ubwo yari mu ishyaka rya PSD!  Birashoboka ko ubutegetsi ari ikiyobyabwenge nk’urumogi, kugeza aho umuntu yishinja ibinyoma( kanda aha wumve uko iyi nkuru ya Andrew Mitchell BBC iyisobanura)!

Kubera kubura demokarasi mu Rwanda no kuyoborwa n’umuperezida umeze nk’umushumba ubu imiryango ihuza ibihugu mu karere isa ni igiye gusenyuka kuko bigaragara ko nta nama nimwe kagame azajyamo ngo na Kikwete ayijyemo, umwe azayitabira undi asigare cyangwa babure bose maze ibyari ubufatanye bw’ibihugu bihinduke isupu , niyo mpamvu guhindura ubutegetsi mu Rwanda ubu bitangiye gufata indi sura! Ntabwo ari abanyarwanda gusa bifuza ko ubutegetsi bubi buriho buvaho ahubwo n’abanyamahanga bakure ndetse n’abaturanyi batangiye kuremererwa n’ubutegetsi bwa Paul Kagame ! ntawukuriryayo rero aribeshya ibintu bizahinduka ku neza cyangwa ku nabi ariko abanyarwanda babone ubwisanzure! Gusa Ntawukuriryayo ari akwiye kwemera ko ari umuteruzi w’ibibindi mu ngoma ya Kagame kuko nta cyemezo ashobora gufata Kagame atabyemeye !

Abanyarwanda bagomba gutangira gushyira mu mutwe wabo ko igihe Kagame azaba adahari ubuzima buzakomeza! Umenya ariyo mpamvu Kagame Paul yisubiriye mu ndaki kugira ngo atoze intore ze gucuka! Umenya ngo n’amatora y’abadepite yatangiye kuzamo akajagari bitewe n’uko perezida Kagame yabuze ngo atunganye imirimo y’ikinamico yo gusesa ikitwa inteko y’abadepite mu rwego rwo gukina ikinamico ry’amatora y’abandi bateruzi b’ibindi !

Ntibizabatangaze , mubonye Rucagu yafashe umwanya wa Kagame nk’uko yakiriye abanyeshuri vuba aha b’intore zivuye mu mahanga , yari aberewe pee!

Ni ukubikurikiranira hafi!

Ubwanditsi !

Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article
M
Thanks for sharing the news. It is always good to know about the current affairs of the neighboring countries. It can give us the idea about the political and the financial conditions and thereby determine the market characteristics. Also helps to improve the general knowledge.
Répondre
N

Ariko njye mbabaza?kuki muri ba ntamunoza koko?mwifuza ko uyu musaza abakorera iki?nimudashima Kagame ntazabura abamushimira turi benshi tumuri inyuma kandi n'Imana ubwayo iri muruhande rwe ibyo
mwirirwa mwandika muteramo abantu inzangano,mwumva ko umuturage wihingira wifitiye inka ye Kagame yamuhaye mwaza kwirirwa mumubwejaguraho nje mbona muri Interahamwe kabisa! ngo Kagame arwaye mu
mutwe?urwara nkawe aba agira Imana

Répondre
H

"..Ngo amaranye iminsi umutwe udakira , ntimumbaze icyawumuteye!!.."

Abantu muzi gutanga urwenya koko. Hari n'umunsi numwe Kagame yigeze agira umutwe
muzima? Amagambo yagiye avuga kuva muri1994 kugeza nubu, agaragaza umuntu urwaye (mu) umutwe udakira. Kuri jye, inkuru suko arwaye umutwe udakira,
ahubwo inkuru nuko yaba afite umutwe muzima.

Répondre
A

Amakuru aturutse ahantu hizewe buhoro (kuko nta gihamya yindi twabonye), aremeza ko kuba Kagame amaze ibyumweru hafi bitatu atagaragara , ari uko arwariye mu bitaro byx27;i New York . Ngo
amaranye iminsi umutwe udakira , ntimumbaze icyawumuteye!! Aya makuru agomba kuba ari impamo kuko uwo tuyakesha adakora mu BIRO NTARABINYOMA byx27; IGIHE.COM.

Répondre