Politiki:Abdallah Akishuli yasezeye mu ishyaka PRM /MRP-ABASANGIZI rya Dr Anastase Gasana!
YANDITSWE NA: AKISHULI ABDALLAH (ifoto)
97600 Mamoudzou- Mayotte
Tel : 00262639030023
IGENEWE: Dr GASANA ANASTASE, PEREZIDAW’ISHYAKA PRM/MRP-ABASANGIZI Savannah, Georgia USA
IMPAMVU: kwegura ku mwanya wa visi perezida ushinzwe ihuzabikorwa by’ishyaka no gusezera mu ishyaka PRM/MRP-ABASANGIZI muhagarariye.
Bwana perezida,
Mbere na mbere ndagirango mbashimire mwebwe ubwanyu ndetse na bagenzi banjye ba visi perezida bandi twari dufatanyije kuyobora ishyaka PRM /MRP-ABASANGIZI ubwitange n’ubushake mwagaragaje bwo gushakira umuti ibibazo byugarije igihugu cyacu. Ibyo mukaba mwarabikoze mubinyujije mu nzira yo gushinga iri shyaka twari duhuriyemo twese.
Bwana perezida, nyuma yo kubitekerezaho neza kandi mu gihe gihagije nejejwe no kubamenyesha icyemezo kidasubirwaho nafashe cyo kwegura ku mirimo nari nshinzwe mu ishyaka ndetse no gusezera mu mubare w’abanyamuryango b’ishyaka PRM/MRP-Abasangizi.
N’ubwo nsezeye mu ishyaka ariko ntibizambuza kuba nagira umuganda w’ibitekerezo nabaha muramutse muwunkeneyeho kimwe n’uko nanjye ngize inama nifuza kubagisha numva ntacyambuza kubegera ngo muyingire mugihe mwaba mubinyemereye.
Mugihe gito tumaranye dukorana nashimishijwe n’uko twarakoranye neza kuburyo nibwira ko ubusabane n’urugwiro twagiranye ntakizabubuza gukomeza no mubihe bizakurikiraho.
Bwana perezida nimumara kwakira iki cyemezo mbagejejeho muzamenyeshe uwo nashyikiriza umutungo w’ishyaka nari mbitse n’uburyo nawumugezaho.
Mboneyeho kumenyesha abanyarwanda bose batahwemye kungaragariza ko banyuzwe n’ibitekerezo nagiye nshyira ahagaragara ko gusezera mu ishyaka PRM/MRP-ABASANGIZI bidasobanura ko nsezeye ku rugamba niyemeje rwo kubohoza igihugu cyanjye.
Mbijeje ko nkiyumvamo ubushake ndetse n’ubushobozi buhagije bwo kwitangira u Rwanda nk’uko bikwiye ndetse nkaba narabigize isezerano ridakuka, ariko kandi ndifuza kuba nsubitse by’agateganyo uwo murimo niyemeje ntagahato nkazawusubukura mugihe kitarambiranye kandi gikwiriye.
Bwana Perezida, ndangije mbashimira uko muzakira iki cyemezo mbagejejeho kandi mbashishikariza kudatezuka ku ntego mwiyemeje yo guharanira umuco w’ubworoherane,ubusabane no gusangiza abanyarwanda ibyiza by’igihugu ari nayo ntego y’ibanze ikubiye mumahame remezo y’ishyaka PRM-ABASANGIZI.
Mugire amahoro
Bikorewe Mayotte kuwa 20 gicurasi 2013
AKISHULI Abdallah
(sé)
Bimenyeshejwe
· Bwana MUKESHIMANA Isaac, Visi Pereziba ushinzwe Politiki
· Bwana BATUNGWANAYO Janvier, Visi Perezida ushinzwe Amajyambere y’ Icyaro;
· Bwana BAMARA Prosper, Visi-Perezida ushinzwe umutekano
Source: inumanews