Rwanda : IBUKA irashaka gukuraho ihame ry'Ubutabera ryo kujurira kubashinjwe na Gacaca!

Publié le par veritas

http://www.igihe.com/local/cache-vignettes/L336xH416/arton36219-d52f4.jpg[ndlr :« Burya ngo ukuri kunyura muziko ntigushye ! » Jenoside yabaye mu Rwanda yakozwe ku manywa y’ihangu, abantu bicanye bazwi n’abaturage kuko bagendaga banabyigamba hose  ubwabo, abatunze agatoki barazwi,uwavuze nabi arazwi, muri make imanza za jenoside zari urucabana ! Ariko rero uko Gacaca yaburanishije izo manza za jenoside biteye agahinda : Abarokoye abantu nibo babanje gushinjwa gukora jenoside bikozwe n’abo bakijije, babahimbiye ibyaha ! Abanyabwenge, abacuruzi n’abantu bifashije bo mu bwoko  bw’abahutu ubu nibo buzuye amagereza mu Rwanda kuko baciriwe imanza na Gacaca bagahamwa n’icyaha cya jenoside mu binyoma byo kubahimbira ibyaha bya jenoside ubu byiswe "gutekinika".Ibyo byose bikaba byarakozwe mu rwego rwo kwihorera n’inyungu za politiki .


 Abenshi mu bahutu bashinjwe icyaha cy’uko ntacyo bakoze ngo barengere abicwaga, sinzi niba abatutsi nabo bazashinjwa ko batarengera abahutu bicwa n’ubutegetsi bwa FPR ! Muri Gacaca abahutu bajijutse bashinjwe ibyaha by’uko ari abavugaga rikijyana mu giturage,abandi ngo bakaba bari abayobozi b’inzego zibanze bityo bakaba aribo bateguye jenoside ! Sinzi niba abatutsi bajijutse ubu mu Rwanda aribo bateguye ubwicanyi bw’impunzi z’abahutu mu mashyamba ya Congo cyangwa ubwakozwe na FPR hirya no hino mu gihugu n'ubu bukaba bugikomeza ! Hari n’abahutu bashinjwe jenoside yo muri 1994 kandi barapfuye mbere y’1990 kugira ngo imiryango yabo yamburwe ibyo basize ! Hari n’igihe umuntu umwe yashinjwaga kurya inka 1000 atarigeze akoza ikirenge mu karere bavuga ko izo nka zororerwagamo !


Ibyo byose nibyo IBUKA yise ubutebera,ariko amaherezo amateka aragenda ayicira urubanza ikaba ifite ikidodo cy’amarorerwa yakoreye abanyarwanda muri Gacaca ,abo bantu bose barenganyijwe k'uburyo buzwi na bose bari gushaka kujurira kugira ngo bahabwe ubutabera, none ubu IBUKA itangiye kuvuga ko gushaka ubutabera (kujurira) ari ugupfobya jenoside !! Ntabwo IBUKA ishobora gukuraho ihame ry’ubutabera mpuzamahanga : Iyo umuntu yakatiwe n’inkiko ku cyaha azi neza kandi afitiye ibimenyetso ko atagikoze ajuririra mu zindi nkiko zisumbuyeho; wenda mu rwego rwa politiki ififitse iryo hame ryakurwaho mu Rwanda ariko ingaruka byazagira ejo hazaza h’igihugu byazaremerera cyane ababifitemo inyungu muri iki gihe kurusha uko bakwemera gukuraho akarengane ! IBUKA yo si ko  ibibona :]

 

Umuryango uharanira inyungu z’abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi ‘IBUKA’, uramagana imanza z’urudaca zaciwe n’Inkiko Gacaca zirimo kujuririrwa hirya no hino mu nkiko z’igihugu.


Nkuko Umuyobozi Mukuru wa IBUKA Prof. Dusingizemungu Jean Pierre (ku ifoto) yabitangaje ubwo hibukwaga Abatutsi bazize jenoside bakajugunywa mu mazi, mu muhango wabereye mu mu Murenge wa Rukumberi Akarere ka Ngoma, yasabye Abanyarwanda n’amahanga gukomeza kwamaganira kure abagifite umugambi wo gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi.


Prof. Dusingizemungu yasabye abantu bose gutangira kwamagana abantu basigaye birirwa mu nkiko basaba ko imanza zaciwe n’inkiko Gacaca zasubirwamo.


Yagize ati “ Iki ni ikintu kibabaje abantu bose bakwiriye kurwanya bivuye inyuma. Abanyarwanda bataye umwanya munini bashaka uburyo imanza zacibwa, ntabwo bikwiriye ko abantu basubira muri muzunga y’Inkiko Gacaca hasubirwamo imanza zari zaraciwe. Hakwiriye kujyaho icyemezo politiki kugira ngo iki kibazo kiremereye gikemuke.”


Prof. Dusingizemungu yakomeje avuga ko urebye ibikorwa bibera hirya no hino mu gihugu nyuma y’inkiko Gacaca, hari igihe kizagera bikavugwa y’uko nta n’Abatutsi bapfuye.


Umuvugizi w’inkiko z’u Rwanda Kariwabo Charles, aganira na IGIHE yavuze ko impungenge z’Umuryango IBUKA zifite ishingiro, ati “Ukurikije ibyavuye mu Nkiko Gacaca kumva imanza ibihumbi magana bigarutse mu nkiko byaba bigaragaye ko ntacyo Inkiko Gacaca zagezeho, ikindi ubujurire bw’abakatiwe n’Inkiko Gacaca baramutse basubiye mu nkiko bose bajurira, bitinza cyane ishyirwa mu bikorwa imyanzuro y’Inkiko Gacaca.”


Kariwabo Akomeza agira ati “Inama nagira abashaka gutanga ubujurire mu nkiko ku manza zaciwe n’inkiko Gacaca, bazajye babanza basome itegeko bamenye abatanga ubujurire ku manza zarangijwe n’Inkiko Gacaca abo aribo.”


Kujurira ku manza zaciwe n’Inkiko Gacaca byatangiye ubwo itegeko rizikuraho ryasohokaga.

Ingingo ya 9 y’iri tegeko igaragaza ko urubanza rwaciwe n’Urukiko Gacaca rushobora kujuririrwa igihe umuntu wakatiwe yari mu mahanga, iki gihe ashobora kuba yasubirishamo urubanza rwaciwe n’Inkiko Gacaca.


Iyi ngingo igira iti “Isubirishamo ry’urubanza rwaciwe n’Urukiko Gacaca uregwa atari mu gihugu. Iyo umuntu yarezwe, akaburanishwa n’Urukiko Gacaca, agahamwa n’icyaha ari mu mahanga, agarutse kandi bikaba bigaragara ko atari yaratorotse ubutabera, ashobora gusubirishamo urubanza rwaciwe adahari mu rukiko rufite ububasha bwo kuburanisha icyo cyaha, nk’uko biteganywa n’iri Tegeko Ngenga”.


 

source: Igihe.com

 


 

 

Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article
A
<br /> Ngo iki? Ngo Professeur Dusingizemungu? ngo ni Professeur? c'est grave. Aha wa mugabo yavuze ukuri ngo "injiji mbi ni iyize" Burya yavugaga abantu be nk'aba ba Prof. Dusingizemungu.<br />
Répondre