Rwanda day i London 2013: Mu nama yo mu muhezo, umujinya wose Kagame Paul yatewe n'abamuteye amagi yawutuye kub'ambasaderi be!
Nyuma yaho Kagame Pahulo akojejwe isoni k’umugaragaro , amaze no gusezerera inkomamashyi n’intore zari zaje kumushengerera yakoresheje mu muhezo, inama y’ibyegera bye bya hafi yari ihuriwemo n’aba ambasaderi be hafi ya bose dore ko abakorera k’umugabane w’Iburayi bo bose bari bahari ndetse hari n’abari bavuye muri Afurika Canada na Amerika; harimo nanone bake cyane mu bari bamuherekeje bakuriye inzego z’umutekano we maze abamariramo umujinya wose w’ibyari byamubayeho.
<<Mukora iki hano? Mumaze iki uretse kuba mwicaye hano gusa. Ni gute abantu nkabariya bantera amase n’amagi bakagera ku modoka ndimo muvuga ngo mushinzwe umutekano.Mwabuze iki ngo namwe mushake abantu nk’abariya ngo babarwanye noneho police y’abongereza ibone akazi. Navuye Oxford mu modoka ya police ubwo murumva icyo bivuga? Ni ugutsindwa.>> Ayo namwe mu magambo akomeye Kagame Pahulo yakoresheje ariko ngo byari bikomeye cyane habuze gato ngo abatere inshyi nkuko yabigenje kuri Karegesa wabaga South Africa.
Ambasaderi Venantia wo muri Suwede, n’ubwo hatari mu bwatsi bwe yarikomwe ngo ntacyo akora,ahari kubera ko atashoboye kurangiza ba Gasasira na ba Nkuliza,Ambasaderi wo mu Bufransa nawe yaragawe ngo ntacyo amaze hamwe n’uwo mu Bubirige; mbese bose muri rusange bavunderejweho uburakari bwuzuye ubukana nk’ubw’intare yarakaye.
Ambasaderi Solina mu Busuwisi we ubu yarahambirijwe ari kuzinga akarago, Nsengimana Yozefu wa Addis abeba nawe yarahamagajwe ndetse ngo n’uwo mu Burundi byaba ari uko.Uwa Kongo we ahari agomba kuba ari k'urugamba rwa M23 ntiyagaragaye ntawamenya kuko ubusanzwe ahantu nka hariya atahatangwa.
Murumva rero impamvu Nduhungirehe Olivier wa hano (ndlr:ari muri Amerika) yazuye umugara agasizora; aragira ngo iyi muyaga mu ba diplomate itamugeraho, ayobewe iki ? Uretse ko ngo n’akazi ke agakora neza nta bwoba yari akwiye kugira ariko nanone sinangombwa ko umuntu nkawe yakomeza intambara yo kwimakaza ikinyoma abizi neza kandi abishaka. Ngayo amabango y’amabanga twashoboye gutohoza mwitege ibizakurikiraho.
Igisebo nk'iki bizagora kugisiba: kanda aha
Rwaka Théobald (DHR)