PEREZIDA PAUL KAGAME YISHE BA COLONEL BABIRI BA KONGO BAHOZE MU MUTWE WA CNDP!

Publié le par veritas

Abicanyi.pngAmakuru aturuka muri Kivu y’amajyaruguru kandi yizewe aremeza ko ingabo z’u Rwanda RDF zifatanyije n’umutwe wo muri Congo witwa Mai Mai Cheka washinzwe na Perezida Paul Kagame zishe aba Clonel babiri muri Ambiskade.

 

Abishwe ni Colonel CYUMA wari umukuru w’ingabo muri Walikare hakunze kwitwa Sector ya 4 ya gisirikare, undi wishwe ni Colonel PIRIPIRI wari wungirije umuyobozi w’ingabo wo muri Sector ya 3 ariyo ishinzwe agace ka Masisi. Amakuru atugeraho aremeza ko n’uwari umukuru wa Sector ya 3 ya Masisi witwa Colonel BUDUWE yamaze kwerekeza iy’ishyamba we na bamwe mu ngabo yayoboraga, leta y’u Rwanda ikaba ngo yohereje batayo ebyiri zo guhiga Colonel Buduwe.

 

Ibi bikorwa byurukozasoni bije mugihe perezida Paul Kagame yari yagiriye inama mugenzi we wa Congo Joseph Kabila ko kugirango abashe kuzafata mpiri General Bosco NTAGANDA agomba kubanza gutataganya abasirikare bakuru bahoze muri CNDP abohereza mu bindi bice bya Congo bitari Kivu y’amajyaruguru cyangwa iyamajyepfo. Perezida Joseph Kabila agerageje kubohereza mu tundi duce twa Congo baramwangira, bamubwira ko ibyo bitari mu masezerano leta ye yakoranye na CNDP.

Amakuru dufite akomeza avuga ko ngo mu minsi ishize ubwo perezida Joseph Kabila aherutse I Goma igihe General Bosco NTAGANDA yerekezaga iy’ishyamba ndetse akarwanira ahitwa I Bunagana, perezida Kabila yakoranye inama n’abayobozi b’ingabo bo muri Kivu, dore ko hafi ya bose bahoze muri CNDP, abemerera ko agiye gutangira kubahemba nk’abandi basirikare ba leta. Perezida Kabila akaba yaranababwiye ko azajya abasimburanya mu duce twa Kivu y’amajyaruguru n’iyamajyepfo gusa, ko atazabohereza mu tundi duce twa Congo.

 

Nibwo perezida Joseph Kabila yahise ategeka ko Colonel Buduwe wayoboraga ingabo muri sector ya 3 ya gisirikare iherereye muri Masisi ahita yoherezwa I Bukavu uw’I Bukavu akoherezwa I Masisi. Ibi ngo perezida Joseph Kabila yabikoze kuko azi neza ko Colonel Buduwe ari inkoramutima ya General Bosco NTAGANDA. Nyuma yaho Colonel Buduwe amenyeye ko ibyari ukumwohereza I Bukavu bigamije kugirango Perezida Joseph Kabila abone uko afata General Bosco NTAGANDA bimworoheye, akaza no kumenya ko uwo mugambi mubisha perezida Kagame awuziranyeho na mugenzi we wa Congo Joseph Kabila ; Colonel Buduwe yahise yerekeza iy’ishyamba we na bamwe mu ngabo yayoboraga.

 

Perezida Paul Kagame amaze kumenya ko umugambi we bawutahuye, nibwo yahisemo gutangira kwica abasirikare bakuru ba CNDP batacyemera kuba ibikoresho bye ndetse akaba afite ubwoba ko bakwifatanya n’umutwe w’inyeshyamba zirwanya leta ya Kigali ziba muri Congo.

Nkuko twabibabwiye haruguru, Colonel CYUMA na Colonel PIRIPIRI wari wungirije Colonel Buduwe bo bishwe ejo taliki 23/04/2012 muri ambuskade y’ingabo za FPR Inkotanyi zifatanyije na Mai Mai Cheka, igihe bavaga I Walikare berekeza I Masisi, barasirwa ahitwa KIBUWA hagati ya Walikare na Masisi.

Tubibutse ko, mugihe perezida Kagame akomeje guhitana bamwe mu basirikare bakuru ba CNDP batavuga rumwe nawe, akomeje kwohereza ingabo nyinshi muri Congo kujya guhiga no kurwana n’inyeshyamba za FDRL dore ko ngo afite ubwoba ko zamugabaho ibitero umunsi uwariwo wose.

 

 

KAYIRANGA Anserme (inyabutatu)

 

 

Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article
N
<br /> N'importe quoi, soyez un peu sérieux sinon personne ne lira vos écrits<br />
Répondre
A
Inkuru nk'iyi ni urukozasoni! Urubuga rwandika inkuru nk'iyi ruteye agahinda!!! Mwumva abanyarwanda ari ibicucu byakwemera amateshwa nk'aya?
Répondre