Gacaca iraca ibintu. Justin Faida.
Imanza za jenoside zikomeje kubiba inzangano mu Banyarwanda. Ingaruka tuzazikuramo zizaza nazo ari simusiga ! Ese koko bariya bantu bakoze jenoside bagahonyora uburenganzira bw’ikiremwa muntu, bagasahura, bakica urubozo, bagashinyagurira imirambo kugeza ubwo bayijugunye mu misarane boshye ujugunyamo imishushwe, wowe wabareka bakidegembya ? Ubwo se waba ukoreye iki abarokotse ubwo bwicanyi ?
Ese abo bakoze ibyo, ejo ntibazashyekerwa hagira akandi gakoma bagaskya batanzitse bagira bati : « Dukore uko dushatse kose na bwabundi ntawigeze aturya n’urwara » !
Ibyo rero ni ibibazo koko by’ingorabahizi ariko niwihangana tugakomezanya, turaza kurebera hamwe uko byapfuye kare kandi ngo « Akaburiye mu isiza ntikabonekera mu isakara ».
1.FPR ikimara gufata ubutegetsi wasangaga benshi bo mu bwoko bw’Abahutu bashishikariye gushinja bene wabo bakoze amahano, bashishikajwe no gushyira ukuri ahagaragara .Waba uzi uko byaje guhagarara ?
Intambara ikimara guhosha ahagana za Nyakanga 1994 wasangaga abo mu bwoko bw’Abahutu bashishikajwe no gushinja bene wabo bagize uruhare muri jenoside. N’ubwo ibyo gukabiriza bitajya bikunda kubura mu makuru nk’ayo, byibuze icyo gihe wasangaga kubeshyerana bidatubutse cyane. Ibyo guta mu kagozi bitangiye gukaza umurego, abafunga ntibashishikajwe n’abakoze ibara ahubwo bakusanyirije hamwe. Rimwe na rimwe bene gukora ayo mahano bagasigara bibwanagiza. Emwe n’ubu hari abayakoze bacyibera mu Rwanda batigeze bakandagiza ikirenge muri gereza bitewe no kumenya gusisibiranya, gucabiranya n’izindi mpamvu ntarondoye.
2.Gacaca aho gukemura ibibazo yatumye ahubwo n’iryahunyengezaga rihuma !
Itegurwa mama we…, bavugaga ukuntu ije gucoca ibibazo Abanyarwanda bagiranye hagati yabo, bakavugisha ukuri nta kubeshyerana, hagahanwa ba nyirayabazana n’abandi bazahamwa n’icyaha koko. Bati « Abasigaye bazafungurwa, abantu bazazibukira ibyo bari bamazemo iminsi babane mu mudendezo. Bazahagurukira umurimo, igihugu gitembe amata n’ubuki ».
Icyo cyizere ariko nticyatinze kuraza amasinde .Ubwo rugikubita mu cyo bise ikusanya-makuru, za munyangire na munyumvishirize byahateye amatako. Mu bashinjwa ibyo bakoze hakongerwamo n’abandi iryaguye, bazizwa akamama .Ngo “Nawe yumve uko twababaye, n’abandi nabo bararenganye, ntakimuvaho, ntasengera, ni ingoona, afite abana bakize, yarize, arifashije” ; emwe hari n’abigitsina gabo ngo baziraga ko birengagije kumenya aho umuturanyikazi, inshuti ababara ngo bahakubite umwotso !
Sibwo icyari imanza kibaye amanjwe ! Ngibyo rero ibyatumye abari bazi ukuri bagutsimbararaho kuko babonaga ari ukwiteranyiriza ubusa. Ubwo havutse icyo abategetsi b’u Rwanda bise ceceka , bakoresha amanama bakangurira abantu gushinja, agatutu karabarenga kandi aribo bibereye ba nyirabayazana. Nyuma y’ibyo icyakurikiyeho ni ikintu cyabaye cy’ubumwe hagati y’abagize ubwoko. Abahutu bakora itsinda ryabo, Abatutsi nabo bakora iryabo.
3.Uti gute rero ? :
Ni henshi nko mu mijyi Abatutsi bagiye biyoberanya bajya mu bitero bagakora amahano, ariko ndakurahiye ahenshi nabonye bene abo bakingirwa ikibaba na bene wabo. Ndetse abihaye kubashinja bakaba bahavana imbwa yiruka. Ku rundi ruhande, Umuhutu aho ari hose nawe yahise yiyumvamo ko ari “kandida w’igifungo”,uretse kwanga gutanga amakuru navuze mu kanya ahubwo haba ikintu cyo kurengerana, ushinjwe wese bati « ararenganye », Umuhutu wihaye gushinja agafatwa nk’umwanzi ! Nzi amakomine amwe n’amwe abantu bamwe bagiye bicwa bazira amakuru batanze. Nzi n’abahunze bazira iterabwoba bashyizweho n’abo bashinje cyangwa imiryango yabo ! Ng’uko uko indi mbuto y’urwango yazanywe n’izo manza zififitse. Hari ahandi wari wabona umwicanyi acira ishumi ye urubanza ndetse yajya kuyihana akayihana yihanukiriye ? Ubundi iyo bavuga ishumi y’uregwa, baba bavuga uwo bafatanyije icyaha uwo bari kumwe muri dosiye.
FPR nayo yarishe
None rero, uretse uwaba azi kwigiza nkana nka wawundi urara atundwa n’imbeho kandi abona aho ikirago cyegetse, kugeza ubu birazwi :FPR nayo yarishe. Mbere yabanje kubikora mu mayeri n’amabanga menshi, ariko ni hahandi kuko n’uwagiriye kwa kundi nyirabukwe mu nyenga yaramenyekanye. Nyuma rero yaje kuvana agahu ku kabuno, itikiza ibihumbi n’ibihumbagiza by’abaturage ku mugaragaro.
Hari abatangabuhamya benshi banyuranye babihagazeho, hakaba n’amaperereza yakozwe ku buryo hari n’abahamya ko na FPR yakoze jenoside. Icyakora nyine ngo uhagarikiwe n’ingwe aravoma, umuporokireri wa Arusha witwa Carla del Ponte yari yashatse kudondoza akanyundo ngo afungure amadosiye ya bamwe mu bikonyozi bya FPR uhereye kuri Kagame, ni uko mugihe yari atarabacakira aza gukomwa mu nkokora na bamwe mu banyagatuza bo muri Amerika. Byamuviriyemo n’ubwehe bwo gupasurirwa ubushobozi. Yari ashinzwe gucira imanza abakoze ayo mahano mu Rwanda no mu cyahoze cyitwa Yugoslavia, ni uko aza kwamburwa u Rwanda asigarana icyo tuvuze nyuma.
N’ubwo ariko ARUSHA isa niyoroshe izo manza ikirago, uretse nabwo ko ntawe uvuma iritararenga, hari n’ubucamanza bw’ Abaspanyolo, bakurikiranye ubwo bwicanyi, nari ngiye kwibagirwa n’Abafaransa. N’ubwo tutari dukwiye kurambiriza ku manza ariko “Ntawe uvuma iritararenga” kandi “inkono ntihira ikibatsi, ihira ikibariro (igihe)”.
Muri make rero intagondwa z’Abahutu zarishe, ku rundi ruhande intagondwa z’Abatutsi nazo zirica, none izo z’Abatutsi ziyometse ku gice kimwe cyarokotse ubwicanyi, ni uko ziha gucira imanza izo ntagondwa z’Abahutu !!! Ese ko twavuze uko umwicanyi acira urubanza ishumi ye, none rero ibaze ko muri abo bacirwa imanza haba harimo n’abarengana kandi nabo batari bake. Kuri izo ngaruka z’imanza za gacaca, ongeraho ko hari n’imiryango iri kubona utwabo dutezwa cyamunara ku mpamvu z’ibyaha bashinja nk’umugabo kubyo yasahuye. Ubu hishyuzwa ibyasahuwe gusa. Umunsi haziyongeraho n’indishyi z’ akababaro, ruzaca abakuru. Ibyo bigakorwa rero batitaye ku bizatunga abana na nyina b’inzirakarengane basigara mu kangaratete .
Inyangamugayo ngo zagombaga kubanza gucira imanza abishe Abatutsi, hanyuma n’abishe Abahutu bagakurikiraho. Mu mahugurwa n’inama z’inyangamugayo za Gacaca nashoboye kujyamo, hari ababazaga igihe abishe Abahutu bo bazacirwa imanza. Basubizwaga ko bazabanza abishe Abatutsi, abandi bakazakurikiraho. Aho ariko ho, ubanza bizaba nko gutegereza ya mahembe ya nyakabwana. Aho nahise mbibonera ni uko abihaga ibyo kubaza cyane bene nk’ibyo, hashiraga iminsi ukabona habonetse ababashinja utazi iyo baturutse ni uko bakagenda intambike. Ngo “Ibwami haba impoze-nzi ntihaba imvuzi-mvuzi” kandi nta ho uzabona ibuye ricinyana umudiho n’igi. Ariko nyamara “uciye bugufi ahinga mu itongo ry’inkuba”.
N’imanza zibera hanze y’u Rwanda ntacyiza twazitegaho, nazo ni iri n’iri. Izo ni izibera Arusha , mu Bufaransa, mu Bubiligi n’ahandi. N’ubwo zitabamo ibinyoma n’iterabwoba byinshi nk’izo zibera mu Rwanda, ariko nazo si shyashya. Abakurikirana amateka yazo ndetse bakubwira abatangabuhamya zicishije. Ikindi kandi nabo bazica bya nyirarureshwa. Niba se nyine bashishikajwe n’icyo kibazo, babaye abagabo bagacira imanza n’icyo gice kindi kigizwe na FPR na ba shebuja bayo b’Abanyarwongereza ? Erega ubundi ikibazo cy’u Rwanda ntikizakemurwa n’imanza.
Nk’umuntu wakwiciye umuryango, kumubona bamufunze emwe n’iyo banamumanika, ntacyo waba wungutse kuko abo bamushinja ataba ari bubagarure kandi nta cyizere uba ufitiye ahazaza ko ibyo byabaye bitazongera kugaruka. Icyiza ahubwo cyagushimisha kuruta ibindi ni uko Abanyarwanda batinyukana, (mumbabarire simvuze kwubahukana) bagasasa inzobe, bagakemura ibibazo byabo babivanye mu mizi, bakavuga ku byabaye, inkomoko yabyo bayivuye inyuma nta mbereka. Bakavuga ku mitegekere yaranze igihugu cyacu, bagashaka umuti nyawo wo kwirinda amakimbirane no kwikubira, bagashaka uko ba nyamwinshi na ba nyamuke bazabana mu mahoro azira urwikekwe, bakaganira ku kibazo cy’uturere kitajya kibura kudurumbanya imibanire y’Abanyarwanda n’ibindi, abasaba imbabazi bakazisaba babivanye ku mutima, Abanyarwanda bagahana igihango cy’uko nta mahano bazongera gukora. Mu Rwanda hakongera kuba i Rwanda, ni uko tukazasaza twizeye ko dusize abazadukomokaho bose mu mahoro .
Ibyo ariko ntibishoboka nk’aho mvugiye aha. Za kidobya ni nyinshi ku mpande zombi ngo haba hari n’abakivuga ngo “ibyo bakoze biramaze”. Twizere ko atari benshi. Hakaba hari n’abigira nka ya ngwe ikwicira umwana ikakurusha umujinya !Ikindi cy’agashobero ni umwe muri abo utarabigize ibanga, aritakuma ajya imbere y’umuzindaaro (mikoro), agahinda ke agasesekaza isi yose yibabarijwe n’abamucitse bakambuka atabanyujijemo urusoro.
Kuri ibyo nabwo hiyongeraho inzara n’ubukene biri gupyinagaza ibihumbi n’ibihumbagiza by’Abanyarwanda mu gihe hari abandi Banyarwanda amagana wabarira ku mashyi bo barenzwe umumena–fu, bakagerekaho no kuririmba indirimbo z’agashinyaguro ngo u Rwanda rurakize ! Ibyo binyibutsa indirimbo nari mperutse ku bwa Senguge ahagana za 1970, ngo “aharaye inzara hazinduka inzigo” kandi ngo “akanwa karya ntikaguhe kavuza induru ntiwumve”. Hagati aho ariko mwene Madamu yarivugiye ngo « ugushaka niko gushobora ». Dushyize hamwe, ntacyatunanira. Ibyo kandi birasaba ko buri Munyarwanda wese ubishaka yafata iyambere akabikora atigaye igihagararo kuko “ubugabo si ukuzura inzira” .
Justin FAIDA (leprophete.fr)