Rwanda/Amadini: Leta ya Kagame Paul iteye indi ntambwe yo gutegeka amadini kubahiriza politiki yayo y'igitugu n'ikinyoma !

Publié le par veritas

Mgr.pngNk’uko andi madini yo mu Rwanda harimo n’iya Isilamu bagiye bahindura inyito, kiliziya Gatolika irasabwa na Leta guhindura inyito za Diyoseze zo mu Ntara nka Gikongoro na Butare n’izindi zicyitirirwa Perefegitura.

Ibi Musenyeri Smaragde Mbonyintege siko abibona nk’uko yabitangarije abanyamakuru, aho yagize ati :"Birasaba ko twicara tukabiganiraho nka Kiliziya Gatolika ndetse tukabihererwa uburenganzira na Papa.”

Avuga ko gukomezanya ayo mazina ya kera yumva ntacyo bitwaye, gusa ngo bazabiganiraho barebe ko byakwemerwa. Mu nama yahuje abahagarariye amadini atandukanye ndetse n’abayobozi muri guverinoma, baganiriye ku itegeko nimero 06/2012 ryo kuwa 17/02/2012 rigena imitunganyirize n’imikorere by’imiryango ishingiye ku idini.

Itegeko nimero 20/200 ryo kuwa 20/07/2000 ryerekeye imiryango idaharanira inyungu ; iri tegeko ryavanyweho n’itegeko nimero 04/2012 ryo kuwa 17/02/2012 rigena imitunganyirize n’imikorere by’imiryango nyarwanda itari iya Leta. Minisitiri Musoni James w’Ubutegetsi bw’Igihugu yababwiye bimwe mu byo bagomba kubahiriza birimo kugira insengero zujuje ibyangombwa birimo kugira utwuma turinda inkuba ku nsengero zabo, kugira ubuhumekero buhagije ku bahasengera n’ubwiherero bufite isuku ihagije.

Minisitiri Musoni avuga ko amakimbirane akunze kugaragara mu madini ashingiye ku kurwanira imyanya y’ubuyobozi n’imikoreshereze y’umutungo bigomba gucika. Yagize ati : “Muri iri tegeko mu gihe bigaragaye ko hari idini ryananiranye, harimo amacakubiri no gukorana n’abahungabanya umutekano w’igihugu, iryo dini rizajya riseswa n’inkiko.” Yavuze ko mu itegeko ryariho mbere ibi bitagaragaragamo.

Impamvu yo guhindura inyito mu madiyoseze

Nk’uko Minisitiri Musoni yabisobanuriye abanyamakuru, n’ubwo guhindura inyito za diyoseze bitarajya mu itegeko bigomba guhinduka kubera gahunda y’imiyoborere myiza twimakaza, hari itegeko ngenga rigena imitegekere y’igihugu n’inzego z’imitegekere y’igihugu ryashyizeho inyito nshya, aho icyahoze cyitwa “Perefegitura” cyahindutse “Intara”.

Yagize ati " Mu rwego rwo guhuza imiyoborere mu nzira turimo amadini nayo arakangurirwa guhuza amazina y’intara cyangwa agashaka indi nyito idahuje.” Yavuze ko ibi bitera urujijo mu baturage ndetse no mu bakristo.

Musoni yagize ati : “Nk’uko Diyoseze ya Nyundo, Kabgayi na Zaza bidateye urujijo, turifuza ko Diyoseze ya Kibungo na Butare n’izindi zigifite ayo mazina y’intara zahinduka kuko bitakijyanye n’igihe tugezemo. Ikindi ni uko nka Diyoseze ya Gikongoro ifite amateka atari meza ajyanye n’ubwicanyi bwahabereye.”

Source : Igihe.com

Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article
D

Abantu ntibate igihe bibaza  byinshi kuko ubu ikibazo FPR ifite gikomeye ni: "Intambara y'abazimu" irimo irwana. FPR yatsinze intambara y'abazima, ubu ihanganye n'iyabazimu kandi yo izamara igihe kinini, kuko iyo urwana n'abazimu ubabona hose!.

Niba ibyo guhindura inyito  ya za Diyosezi byaravuzwe, buriya nuko idasinzira iyo yibutse Abihaye Imana yishe,ikagenda ibicira aha naha! Hirya hino mu ma Paruwasi, mu ma Diyosezi. Ibyo irimo
biri mu rwego rwo gusisibiranya, isiba amazina ayibutsa ibyayo. Yarabikoze ku misozi yose  yo mu Rwanda, izabikora no ku ma Diyosezi! Shuwa!

Ikibazo rero nuko bitazahagararira aho, kuko buriya na za Kiliziya bazazita "Ingando, cyangwa se Amatorero", naho kujya mu Missa cyangwa se kujya gusenga babyite kujya "Guhamiliza", n'abakrisitu bababwire ko
bakwiye kwiyita "Intore".

Umusenyeri uziha kubyanga bazavuga ko arwanya politiki yo kwihesha agaciro. Bamushyire Mabuso c'est tout! Ibindi bikomeze.
Urwana n'abazimu ababona hose!

Répondre
N

Abanyarwanda mumbarize Ministri w'ubutegetsi niba Kigali yaraguyemo abantu bake, ko batarayihindura ? Ese U Rwanda rwo ntirwamamaye mu bwicanyi ku isi ? ko batararuhindura izina ? Ese uhinduye
izina aba ahinduye ibitekerezo n'ibyakozwe ? Tuzayoborwa n'amarangamutima kugeza ryari ? Ese mu gihe gito tutaribagirwa n'Umushumba wacu Minisitiri  atekereje ate ko Diyoseze ya
Gikongoro igomba kuvaho ??!! Ko mbona imivugururire ya Leta itamara kabiri, bashaka ko na Kiliziya ireka ibyo ishinzwe igahora mu mavugurura kandi atariyo nshingano yayo? Amateka yaba
mabi yaba meza ni ayacu nk'abanyarwanda tugomba guhora tuyibuka.

Répondre
V

Basomyi dusangiye gusoma iyi nkuru,

Ntago Musoni yavuga ko ari imiyoborere myiza y'ibi ahubwo ni UBUTEGETSI GUSA.

Mu kanya kamwe Kizito Mihigo aba aririmba ngo "AMATEKA N'UBWO YABA ABABAJE TUZAVUGA AMAZINA YAYO..." ku mugaragaro BOSE BABIREBA, hanyuma mu kandi kanya UMUYOBOZI nako umutegetsi ngo byibutsa
amateka mabi????

Nunze mu wavuze ngo bazahindure n'izina ry'u Rwanda, niba bibatera isoni ku mugani! Hanyuma bazanabuze abantu kwita amazina ahuye n'ay'abakoze amahano noneho.Uretse ko ataribyo byanzinduye kuvuga
akarimurore.

Urumva, uyu mugabo w'umutegetsi nta no gusesengura yavuzemo!

Niba Kabgayi na Nyundo bidatera urujijo, sinumva impamvu Kibungo cyangwa Butare byatera urujijo, cyane ko ari inyito za Diyosezi atari iza Leta. Agatsinda, Diyozesi kuva no hambere ntizahuzaga
n'ubuso bw'iIntara cg Prefegitura ya kera. Urugero ni Arikidiyosezi ya Kigali yafataga Intara ebyiri, Nyundo n'ubu ifata ahahoze Kibuye na Gisenyi.

Ibyo ntago ari ubwenge ahubwo ni ubwengetwa!

Ubu ni Diyosezi, ejo ni Paruwasi, ejo bundi ni rugize gute!

None se ko Leta yicara ihindagura inyito, bakeka ko n'abandi bazahora muri urwo????

Ngirango hari abayobozi ba Kiliziya n'aba Leta baratandukanye, ku bwanjye siniyumvisha impamvu UMWE nka Musoni wavugiraga Leta yivanga mu buyobozi bw'abandi.

Ni uko akenshi ntawe uburana n'umuhamba ariko ibyo uyu muminisitiri yavuze n'ibisobanuro yatanze nta fatizo, nta reme, wagirango ni iby'umwana kweli, niba koko ari ibyavugiwe mu nama, cyangwa se
abanyamakuru batongereyemo umunyu!

Ngarutse inyuma, na Minisitiri ushinzwe umuco yagombye kwibutsa abumva ko hari amazina rusange n'amazina bwite. Intara y'amajyaruguru, epfo, umudugudu w'ukuli, akagari k'umurimo, ni amazina
rusange.....Ni meza yego, ariko nta reme bwite afite. Abaminuje mu kinyarwanda banyunganire. Dufite amateka akomeye, gushaka kuyasibanganya uyu mwanya, nabe aretse. Sinzi niba ari ibyo Musoni
ashaka kwinjiza muri Kiliziya.

Icyakora, Kiliziya igira impano nyinshi. N'ubwo baba bayijyanye mu kajagari ariko mu kwicisha bugufi ntibyayibuza guhindura ayo mazina. Maze amahoro agahinda!

Wenda muli 2030 ntihazabura n'undi uyigayiga akatubwira ngo ubwo turi muli East-Africa, cyangwa Commonwealth, nidushe amazina y'abaswayile cg y'urwongereza gusa gusa!!!!!!

Birumvikana ko ntawe utashima ibyo guhosha amakimbirane arangwa mu madini, ariko ibyo n'ubundi ni iby'abashinga amadini badafatanyije na Nyirayo(uwo basenga). Kandi ntibinakomeye kuko amadini
ashingwa ahanini ari nka "ASBL", uburyo ajyaho n'uburyo avaho biba biri muri "statuts" ndetse n'aho bisabwa, bikemerwa harazwi. Niba bemera amadini agakora mu kajagari, ni uko bafite aba polisi
wenda bahagije bo kuyahosha n'inkiko zo kubakurikira! Ab'ubu we.

Nzabandora ni umunyarwanda!

Vuguziga,

I Nyagahanga

Répondre
K

Inkotanyi zarindagiye peee! Amazina nayo se yakoze jenoside ! Isi igiye kuzota ubwo zitangiye kurwana n'amateka ndabarahiye !! Icyakora sinzi ukuntu zizategeka papa kugendera kuri politique
y'ubuswa n'ubujiji ngo arahindura amazina ya Diocèse kandi mu mategeko ya Kiliziya iyo bahinduye izina rya Diocèse bisa naho baba bashinze indi nshya !! Tubitege amaso!!

Harya ibi byo si ugutoba amateka ?

Répondre