Perezida Museveni yasoreje ubutumwa bwa Kagame muri Tanzaniya !

Publié le par veritas

Museveni aherutse gusoza ubutumwa bw'akazi yari yarasabwe na Kagame!!

Amakuru agera ku kinyamakuru Umuvugizi yemeza ko perezida Museveni aherutse gusoza ubutumwa bw’akazi yari yarasabwe na perezida Kagame. Ubwo Museveni aheruka mu Rwanda, aba bayobozi bombi bakoranye amasezerano yo kutazigera bafasha abatavuga rumwe na bo.

Perezida Kagame yasabye mugenzi we Museveni kumufasha kumvisha ba perezida Jacob Zuma wa Afurika y’Epfo na Kikwete wa Tanzaniya, guca inkoni izamba, bakazirinda gufasha abatavuga rumwe na Kagame, ari bo Gen Kayumba Nyamwasa na Col Patrick Karegeya, bagenda barushaho kugira imbaraga uko bukeye. Aba bagabo bombi ubu bahungiye mu gihugu cya Afurika y’Epfo.

Ni muri urwo rwego perezida Kagame yasabye Museveni kuba umuhuza we n’abo ba perezida bombi, Kagame na we amwemerera ko atazongera gutera inkunga Dr Col Kiza Besigye n’abandi batavuga rumwe na Perezida Museveni, babarizwa mu ishyaka rya FDC, bari batamworoheye.

Nyuma y’aho bimenyekaniye ko ari ubutumwa bwa perezida Kagame bwari bwajyanye perezida Museveni muri Afurika y’Epfo, byabaye ngombwa ko abanza kujijisha, bituma atinda gusohoza ubutumwa bwa mugenzi we wari wamutumye kuri Kikwete.

N’ubwo itangazamakuru ritandukanye ryavuze ko aba bakuru b’ibihugu bombi baganiriye ku bijyanye n’ubucuruzi aho bagomba kuzubaka umuhanda wa gari ya moshi uzahuza Tanzaniya na Uganda, amakuru agera ku kinyamakuru Umuvugizi kandi yizewe, yemeza ko perezida Museveni yari agiye gusohoza bwa butumwa bwa perezida Kagame.

Perezida Kagame na we yakunze kurega perezida Kikwete kuba inshuti magara ya Col Karegeya, kugeza n’aho atumye ambasaderi w’u Rwanda muri Loni, Gasana Eugene, kujya guteranya no kubagambanira kuri bamwe mu bayobozi ba Loni.

Gen Salim Saleh na we akomotse mu Rwanda.

Mu rwego rwo kunoza umubano hagati y’ibihugu byombi, ku wa gatanu w’icyumweru gishize, perezida Kagame yatumije Gen Salim Saleh, murumuna wa perezida Museveni, kugirango baganire ku byerekeranye no gusubukura umubano hagati yabo bombi, wari warajemo agatotsi. Perezida Kagame yakunze kurega Salim Saleh ndetse na mukuru we Museveni, kurwanya ubutegetsi bwe no gufasha Col Karegeya, bityo aho inzira zitangiye kubyarira amahari, bikaba byaratumye Kagame ashakisha uburyo yakwiyunga na bo bombi, amazi atararenga inkombe, dore ko Generali Salim Saleh, ari we wimitse Kagame, amaze kubyumvisha mukuru we, perezida Museveni. Ibi bikaba byarabaye nyuma y’urupfu rwa Gen Gisa Fred Rwigema, na bagenzi be bari bagize ubuyobozi bw’inkotanyi.

Amakuru akomeje kugera ku kinyamakuru Umuvugizi yemeza ko iri subukurwa ry’umubano hagati ya Perezida Kagame na Gen Salim Saleh, ritagenze neza, dore ko Gen Salim Saleh, akiri mu Rwanda, ari bwo cya kinyamakuru bakunze kumwitirira, «Redpepper.co.ug», gikorera muri Uganda, cyasohoye ikiganiro cyagiranye na Col Karegeya,anenga igitugu cya perezida Kagame, anasaba abanyarwanda kucyamagana bivuye inyuma.

Bamwe mu bavuganye n’Umuvugizi bemeza ko aka kazi perezida Kagame yashinze Museveni gashobora kuzamugora, dore ko yibutse «kwiyorosa bwakeye», kandi na none imyitwarire ya Kagame na yo ikaba igoranye, aho agerageza kwiyunga na Afurika y’Epfo, ariko na none akaba ashaka kwongera kurasira Gen Kayumba Nyamwasa ku butaka bwa Afurika y’Epfo.

Ku bijyanye na Perezida Kikwete, benshi bemeza ko ari umuntu utagira munyangire, ari na yo mpamvu yakomeje kwanga kumva amabwire ya perezida Kagame, wumva ko iyo yanze umuntu, buri wese aba agomba kumuha akato.

Johnson, Europe.(umuvugizi)

Publicité
Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article
U

Ndashaka kubwira umwanditsi w’iyinkuru y’uko arota kumanywa, Repubulika yakane mwifuza, ntizabaho, kuko ntakizima nakimwe izatuzanira.

Ngaho nawe ndebera ribubulika izabaho idakurukiza amategeko- izafungura interahamwe,  n’ibindi numvise yavuze izakora  byamafuti gusa.

Kuba  ibigarasha byaravuze ko Perezida wacu yahanuye indege ya Habyara, ntabgo bitangaje, kuko ntacyiza nakimwe bateze kumuvuga, kandi s’ubwambere bibaye, n’uwitwa abdoul
Ruzibiza yarabivuze, ariko  Nyuma aza kubivuguruza. Nabo niko bizagenda, bazageraho barambirwe kuko batazagera kucyo bashaka.

Musubize amerwe mw’isaho, reta yacu turayikunda, Perezida wacu turamukunda, afite ibyinshi yatugejejeho, wowe  gusa ur’uwo kudutakariza igihe.

Ugire amahoro!

Répondre