Muri politiki byose birashoboka.(leprophete.fr)

Publié le par veritas

095Nyamwasa-et-4.png

Frappes z'abo Kagame yita Ibigarasha zigiye zatangira ! Aho Ingoma yibyayemo amahari ntisigaje amazuba make kuri iyi si ?

Hari irindi banga benshi badakunze kumenya cyangwa se bakaryirengagiza nkana: muri politiki byose birashoboka. Ubu Perezida Paul Kagame atangiye kubyumva neza kurushaho. Kuva aho Major Theogene Rudasingwa atangarije ku mugaragaro ko Kagame ari we wahanuye indege ya Habyarimana, ubwo buhamya bukaza bugamije gutamaza Kagame utarahwemye gucurika indahiro yemeza ko ntaho ahuriye n'ukuraswa ku indege ya Habyarimana yabaye imbarutso ya jenoside yakorewe Abatutsi, Kagame akwiye kwicara akibaza. Theogene Rudasingwa, Kayumba Nyamwasa, Patrick Karegeya na Gahima bahoze ari abavandimwe n'incuti magara nibo koko batinyutse kumuha amenyo y'abasetsi? Bishatse kuvuga ko ibihe byarangije guhinduka, abahoze ari abasangirangendo ubu ni abanzi ba politiki batagikeneye kubihishahisha.

Igiteye inkeke kurushaho ni uko amabanga yose ataratangazwa, ibikiri inyuma kandi nibyo bikomeye: Bariya basore  kandi biteguye kubishyira hanze mu rwego rwo kurandura ingoma bazi neza ko yubakiye ku KINYOMA ya Paul Kagame . Kandi nta mugayo , abo Kagame yatinyutse kwita IBIGARASHA BICITSE nibo bahoze ari INKINGI zikomeye z'ingoma ye. Harya ngo utazi ikimuhatse abigenza ate ? Kagame yasuzuguye bagenzi be none ubu bagiye kumwereka ko nabo bafite "puissance de feu" ishobora kumusiga iheruheru ! Politiki si ukwiyemera gusa, si ukwinnyoborera ku banyarwanda bari mu gihugu ubakandamiza ngo hatagira ubumbura umunwa! Politiki ni no kugaragara neza mu maso y'amahanga, ibyo akaba ari byo Kagame amaze gutakaza bidasubirwaho. Yatangiye kugaragazwa n'abamuzi neza nk'Umwicanyi ruharwa, Bangamwabo wabaye imbarutso yo kurimbura abo basangiye ubwoko kubera inyota ikabije y'ubutegetsi ! Kagame ariho aragaragara nk'UMUJURA utunzwe no gusahura igihugu no kunyunyuza imitsi y'Abanyarwanda, agakenesha rubanda kugira ngo yigurire indege ze bwite, amato n'amahoteri hirya no hino ku isi. Ishusho y'umutegetsi wazanye iterambere mu Rwanda igiye gusimburwa n'iya RUBEBE, abantu bose bbona bakamwitaza!

Twibuke ko aba Bazungu batagira inshuti:Uko bihutira kugaba ni nako bagira ubwira mu kunyaga, iyo umugererwa wabo atagishoboye kurengera inyungu ze n'izabo ! Mu minsi mike cyane , uwari perezida w'intavugirwamo agiye guhabwa akato maze ajye yirirwa abundabunda nka Gahini, kuko umubonye wese ashobora kumwivugana kandi akagororerwa n'umubare utubutse w'amadolari !Iyi si ntigira imbabazi, nigeze kumva Kagame abyivugira mu mbwirwaruhame ! Niho ibihe bigeze, Kagame nahindure umukino cyangwa se Match imurenge birangire!

Perezida Kagame yakora iki kugira ngo iki gikombe kimurengeho?

(1) Guhindura Guverinoma Bernard Makuza agasimbuzwa Pierre Damien ni ugusetsa imihari! Birashoboka ko byaba bishimisha Kagame kwirirwa akinisha utwo dukingirizo twe ngo ni abaminisitiri b'Abahutu batagira ijambo ariko nta wundi munyarwanda byacira ishati ! Ubutegetsi aho buri ntawe uhayobewe . Si muri guverinoma ya Pierre Damien!

(2) Icyihutirwa ni ukwigorora n'abiswe IBIGARASHA. Muri politiki byose birashoboka cyane cyane ko Kagame afite byinshi bimuhuza na bariya basore kurusha ibibatanya. Nakomeza kunangira umutima akabasuzugura nabo ntibazabura gushaka uko bamwumvisha ko yenda atabarusha ubwenge!

(3) Ariko icyatabara Kagame kuruta ibindi ni uko yagira ubutwari bwo gucisha make agasaba Abanyarwanda bose guhguruka bakitabira inzira y'Impinduramatwara itavusha amaraso nk'uko twari twabimugiriyemo inama mu Ibanga rya 56 rya Politiki.Reka twibukiranye iby'iryo banga.

Kagame afite ubwoba bwinshi cyane!

IBanga rya 56 : Inzira y’Impinduramitegekere itavusha andi maraso.

Iyi nzira iramutse yemewe na Paul Kagame yarusha izindi zose gutanga umusaruro w’amahoro n’ubworoherane. Yaha Kagame n’Agatsiko ke amahirwe yo gusoza inshingano zabo mu cyubahiro kandi ntihazagire n’ubatunga agatoki ! Yanezeza Abanyarwanda bose, bakiruhutsa, bakaryama, bagasinzira. Yashyira igihugu cyacu mu nzira y’iterambere rirarambye kandi risangiwe n’Abenegihugu bose.

Dore uko tubona ibice by’ingenzi by’iyo nzira.

(1) Paul Kagame yakomeza Manda ye ya kabiri kugera muri 2017, nk’uko biteganyijwe. Nyuma y’iyi manda ye ya kabiri, ntiyakongera kwiyamamaza nk’uko Itegekonshinga ribigena.

(2) Muri 2011-2012 : Amashyaka atavuga rumwe na Paul Kagame yahurira hamwe akarema urwego ruteye nka« Rassemblement des Partis d’Opposition »,rugahabwa ubuyobozi buvugira amashyaka ya oposisiyo, rukanayahagararira mu mishyikirano.

(3) Muri 2012 : Paul Kagame yafungura Abanyapolitiki bose bafunze, abakatiwe bagahabwa imbabazi za Perezida wa repubulika. Abaturage bose bafunze badafite amadosiye n’abo bigaragara ko bafunze barengana na bo bafungurwa.

(4) Muri 2013 : Amashyaka menshi yafungurirwa agakorera mu bwisanzure, amategeko yayabangamiraga akavugururwa cyangwa agaseswa ; Amashyaka akorera mu buhungiro yajya gukorera mu gihugu, agahungura abaturage mu bya demokarasi, akabategurira kuzagira uruhare amatora yo mu mucyo usesuye.

(5)  Muri 2014 : Habaho ibiganiro birambuye hagati y’abayobozi b’amashyaka, bigasozwa no gusinyaAmasezerano y'Ubwiyunge bw'Abanyarwandaashobora no kugira ingingo zimwe na zimwe avoma muri yayandi yasinyiwe ARUSHA mu 1993 ; hagashyirwahoGuverinoma-nzibacyuho ihuriweho na FPR (+amashyaka ayishyigikiye) n’amashyaka atavuga rumwe na yo .

(6)  Muri 2015 : Habaho gahunda yo kuvugurura ingabo z’Igihugu; zigakurwa mu giturage zigatuzwa mu bigo byagisirikari; imyanya y’ubuyobozi bw’ingabo igasaranganywa hakurikijwe amoko (Hutu 50% ; Tutsi 50%) n’ubunyangamugayo.

(7) Muri 2016 : *Gutora Itegeko nshinga rishya zizagenga Repubulika ya 4.

*Gahunda yo gucyura impunzi zose zibishaka; abatahutse bakoroherezwa mu gusubira mu buzima bwo mu gihugu.

(8)  Muri 2017:

Ukwezi kwa Kanama: Itora rya Perezida wa Repubulika, mu bwisanzure buzira igitotsi.

Ukwezi kwa Nzeri: Itora ry’Abagize Inteko Ishinga amategeko

Ukwezi k’UkwakiraReferendum ku Itegeko ridasanzwe rigena imbabazi zitanzwe n’Abanyarwanda bose, zigahabwa abenegihugu bose bakoze ibyaha bijyanye n’intambara na jenoside.

Guhera mu kwezi kwa mutarama 2018, Leta nshya yatangira politiki ikakaye y’ububanyi n’amahanga igamije gusaba ibihugu by’amahanga guha agaciro ibyemezo byafashwe n’abenegihugu b’Urwanda (ibyemezo bya politiki n’iby’ inzego z’ubutabera) bijyanye n’imbabazi zahawe abari barakoze ibyaha bikomeye bijyanye n’intambara na jenoside mu Rwanda.Ahasigaye ikihatira gushyira mu bikorwa bya byemezo 12 byo kuzahura igihugu no gusubiza Abanyarwanda icyizere cyo kubana mu mahoro.

Uko mbyiyumvamo :

Iyi nzira y’impinduramatwara itavusha andi maraso yemewe , ni umugisha w’Imana waba usesekaye ku Banyarwanda bose. Nta munyarwanda n’umwe utaba ayifitemo inyungu, na Paul Kagame n’Agatsiko ke baba babonye inzira yo kuva muri politiki amahoro, bakiberaho ntawe ubavuzaho induru.

Intege nke z’iyi nzira ni uko igombera ubushake bwizabwa Paul Kagame kugira ngo ishoboke. Njye nizera ko Paul Kagame azi gushishoza cyane, akaba atayobewe ikimufitiye akamaro. Niyemera iyi nzira azaba akuye Urwanda ahaga. Abanyarwanda ntibazabura kubimushimira n’ Imana ntizibagirwa kubimuhembera. Nabyanga, hari izindi nzira ebyiri zisigaye, imwe muri zo izatugeza ku gisubizo, n’iyo byaba ngombwa gutamba ibitambo bitagira ingano!

Abanyarwanda barambiwe kuyoborwa nk’amatungo no guhora baragijwe imbunda nk’ibikoko. Barashaka kubaho mu mahoro, nta hagarikamutima rya buri gihe. Bakeneye kwishyira bakizana mu Rwababyaye ! Niba ari uko bimezeushaka inka yabura ate kuryama nka zo?

Barwanashyaka, dore Isaha ngiyi iregereje, ngaho nidukenyere dukomeze.

Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article
N

Sinzi niba wararebye conference de presse ya nyakubahwa ejo
bundi. Bamubajije icyo avuga ku birego bya Rudasingwa, araruca ararumira!!!!!!! None ko ubanza ibigarasha byarabaye za madamu cg bwana!

Naho ba Ibuka bo mubareke, umunsi bazamenya ko inka yariwe kera nibwo wenda bazakanguka!

None se koko iyo bumvise (niba bumva) ibya mapping report, anketi z'abafransa na espanyoro, iyo bumvise TPIR yemeza ko jenoside itateguwe n'abahutu b'intagondwa
ahubwo ikabihanaguraho Bagosora, ba Kabiligi ikabarekura, iyo wumva ibihugu byinshi byanga kohereza "abajenosideri"mu Rwanda, ...., wambwira ko iyo Ibuka iri mu maki?

Qui vivra verra!

Répondre
A

Ndashaka kubwira umwanditsi w’iyinkuru y’uko arota kumanywa, Repubulika yakane mwifuza, ntizabaho, kuko ntakizima nakimwe izatuzanira.

Ngaho nawe ndebera ribubulika izabaho idakurukiza amategeko- izafungura interahamwe,  n’ibindi numvise yavuze izakora  byamafuti gusa.

Kuba  ibigarasha byaravuze ko Perezida wacu yahanuye indege ya Habyara, ntabgo bitangaje, kuko ntacyiza nakimwe bateze kumuvuga, kandi s’ubwambere bibaye, n’uwitwa abdoul
Ruzibiza yarabivuze, ariko  Nyuma aza kubivuguruza. Nabo niko bizagenda, bazageraho barambirwe kuko batazagera kucyo bashaka.

Musubize amerwe mw’isaho, reta yacu turayikunda, Perezida wacu turamukunda, afite ibyinshi yatugejejeho, wowe  gusa ur’uwo kudutakariza igihe.

Ugire amahoro!

Répondre