Ambasaderi Mugambage yashimuse umwana wa mukuru we nk’ikiguzi cyo kuguma ku mwanya !

Publié le par veritas

Gen Mugambage aherutse guca agahigo ashimuta Capt Rugira Alex !

 

Amakuru agera ku kinyamakuru Umuvugizi kandi aturuka ahantu hizewe, yemeza ko ambasaderi w’u Rwanda i Kampala, Gen Frank Mugambage, aherutse gutungura bagenzi be, ubwo yacaga agahigo akemera gushimuta umwana wa mukuru we wari waratorokeye muri Uganda, nk’ikiguzi cyo gutona ku butegetsi bwa Kagame.

 

Nk’uko tubikesha bamwe mu bantu bari hafi ya ambasaderi Mugambage, bemeza ko ubuyobozi bwa FPR-Inkotanyi bwamuhaye amabwiriza yo gukora uko ashoboye agashimuta umwana wa mukuru we witwa Capt Rugira Alex, byamunanira akegura kubera ko ntacyo yari kuba akimariye ubutegetsi bwa Kigali.

Capt Rugira Alex ni umwana wa John Muhumerezi, akaba yari yaratorokeye muri Uganda muri 2005 kubera kutishimira imikorere n’akarengane kari mu gisirikare cy’u Rwanda.

Nyuma y’aho abatavuga rumwe na Kagame batangiye kwiyongera, Gen Mugambage na Maneko we John Ngarambe, bahawe amabwiriza yo guhiga abasirikare bagiye bahungira muri Uganda, mu rwego rwo kubashishikariza gusubira mu Rwanda, ibi kugirango abo Leta ya Kagame yita abanzi b’igihugu, batazabakoresha.

Abenshi muri abo basore bateye utwasi icyifuzo cya Gen Mugambage na maneko we, ari bwo Gen Mugambage yaje kukwa inabi ko yananiwe akazi, bamuha urugero rw’uko bitumvikana ukuntu yananirwa no gucyura umwana wa mukuru we.

Kugirango Gen Mugambage aramire umwanya we yashoboraga gutakaza, yaje kubeshyabeshya uwo musirikare mu kwezi kwa 07/2011, akoresheje ikivandimwe cy’uko ari se wabo, bamushimutira mu modoka ya ambasade y’u Rwanda i Kampala, bamusubiza i Kigali, ari na bwo uwo musore aheruka kuboneka. Yaba umuryango we, yaba inshuti ze babanye mu gisirikare, nta we uramuca iryera kugeza ubu.

Abakoranye na Gen Mugambage ba hafi, bemeza ko afite imyitwarire itagize aho ihuriye n’umugenerali, aho ashobora gukoreshwa icyo ari cyo cyose kugirango aramire umugati we. Baduhaye urugero rw’ukuntu yakoreshejwe mu kugambanira abakozi bakuru yari yasanze muri perezidansi, nubwo na we bitamuhiriye, baramwirenza.

Abakurikiranira hafi ibya Gen Mugambage bemeza ko intege nkeya agira aziterwa n’idosiye yarezwe akimara kuva ku buyobozi bwa komiseri mukuru wa polisi. Icyo gihe muri polisi y’igihugu hahimbwe urutonde rw’abapolisi batabaho (Ghost police officers), bahembwa imishahara itaragize abo ihabwa. Muri ubwo bujura Mugambage yari azi neza, hanyerejwe umutungo wa rubanda utabarika. Ngibyo ibituma Gen Mugambage akora ibidakwiye gukorwa n’umugenerali kugirango arebe ko yaryaho kabiri.


Joseph, Kigali.( umuvugizi)

Publicité
Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article