Perezida Kagame yiyemereye izuba ziva ko ari we wapanze akanashyira mu bikorwa iraswa rya Gen Kayumba Nyamwasa!

Publié le par veritas

099 Gen Nyamw et kagamPerezida Kagame yiyemerera ko afite uruhare mu ntambara ya Kongo kubera ko perezida Kabila yashatse gushyikiriza ubutabera mpuzamahanga Gen Bosco Ntaganda  

 

Amakuru Umuvugizi ukesha ikinyamakuru «The Times Magazine», cyandikirwa muri Amerika, yemeza ko mu kiganiro icyo kinyamakuru cyagiranye na perezida Kagame ku bintu bitandukanye no ku bijyanye n’uburyo ayoboye nabi u Rwanda, atatinye kugaragaza ko ari umwicanyi wujuje ibyangombwa, ubwo yiyemereraga ko ari we warashe Gen Kayumba, ngo akaba yaramuzizaga ko yashatse kumukorera «coup d’état». 

Perezida Kagame yiyemereye izuba ziva ko ari we wapanze akanashyira mu bikorwa iraswa rya Gen Kayumba Nyamwasa, akaba yaratangaje ko yamuzizaga ko yashakaga ko habaho impinduka mu Rwanda, amukoreye «coup d’état», bityo ngo n’umwicanyi perezida Kagame yagombaga kubanza kumwica, akaba ari nayo mpamvu yabikoze. 

Perezida Kagame yiyemerera ko afite uruhare mu ntambara ya Kongo kubera ko perezida Kabila yashatse gushyikiriza ubutabera mpuzamahanga Gen Bosco Ntaganda

Abajijwe impamvu afasha umutwe w’iterabwoba wa M23, Kagame yananiwe kwihakana ko atari we washinze uwo mutwe w’iterabwoba, ko ahubwo yangiza umwanya we atuka Akanama ka Loni hamwe n’umuryango «Human Rights Watch», bakoze icyegeranyo cyerekana ko yaremye, akanashyigikira uwo mutwe wa M23, umutwe ukomeje koreka imbaga y’inzirakarengane y’abanyekongo, ugasiga n’abandi bangara mu buhungiro babarizwa mu bihugu bikikije Kongo Kinshansa. 

Umunyamakuru akomeje kumuhata ibibazo byatumye ashinga uwo mutwe ukomeje guhungabanya umutekano w’igihugu cy’abaturanyi ba Kongo, Kagame yatanze ibisobanuro bidasobanutse avuga ko M23 yagiyeho kubera ko Leta ya Kongo yashatse gufata no gushyikiriza Gen Ntaganda ubutabera mpuzamahanga,  bivuze ko imbaga y’inzirakarengane y’abanyekongo ikomeje gupfa no kwangara izira gusa ko perezida Kabila yashatse gushyikiriza ubutabera mpuzamahanga umwicanyi inshuti ya Kagame basangiye kuyogoza no gusahura umutungo kamere wa Kongo, ariwe Gen Bosco Ntaganda.  

 

 

Gasasira, Sweden.(Umuvugizi)

 

 

Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article
J
Every dog has it's day, name igihecye kirahari
Répondre