Perezida Kagame yatoje intore ze gutukana nk'abashumba ! Nimwiyumvire uko Kalisa Jean yifatiye ku gahanga Generali Kayumba Nyamwasa!
/http%3A%2F%2Fu.jimdo.com%2Fwww27%2Fo%2Fsab82ff30b53993fb%2Fimg%2Fi7383d88d613c4e41%2F1302396581%2Fstd%2Fkayumba-nyamwasa-afite-benshi-bamukunda-mu-ngabo-z-urwanda-ibyo-bitera-ishyari-rikomeye-paul-kagame.jpg)
Leta ya Paul Kagame turayigaya ko itazi kuganira n'abatavuga rumwe nayo ! Uvuze wese ibitagenda afatwa nk'umwanzi. Iyo Kagame atamwishe cyangwa ngo amufunge, amuteza abaryankuna be bakajya birirwa bamutuka . Ibi bitutsi birerekana ko Leta ya Paul kagame yarangije kujegajega bikomeye habuze gusa abahirika maze ngo mwirebere ngo irasandara ! Nimwisomere mwumve.
Bwana Rufagari,
Numvise amateshwa ya Kayumba Nyamaswa kuri BBC, ndagusabye ngo umwoherereze ino message, cyangwa nawe arahita ayibona.
Uzambwirire Kayumba Nyamwasa ko Umunyarwanda yivugiye ko "Nari umugabo idahabwa intebe". Ibyo Francois Ngarambe yavuze ko uruhare rw'abahoze ari abanyapolitike barwanya leta y'u Rwanda ari ntarwo, afite ukuri. Uruhare bagize se nyine we yumva ari uruhe uretse kudukerereza. Ubu iyo bajya kuba abantu bazima bakabaye bari hamwe n'abandi Banyarwanda batanga umusanzu wo kubaka igihugu. ariko ubu bo barara badasinziriye bakora ibishoboka byose ngo nibyo tumaze kugeraho bisenyuke. Batera amagrenades, bashinga imitwe ya gisirikare muri Congo, basebya igihugu cyabo, kugirango babone amaramuko. Urwo nirwo ruhare bagize.
Abanyarwanda twari twabibeshyeho tugirango ni abantu b'i Rwanda, ariko kurya "nyakibi itarara bushyitsi" badufashije kumenya imigambi yabo mibisha, none ubu babaye nka rya buye ryagaragaye riba ritacyishe isuka. Abanyarwanda dukunda igihugu cyacu turi benshi ku buryo twihagije, ahubwo Kayumba n'abandi nkawe bananiwe bari abo kudutesha igihe, barakoze kuva mu nzira.
Nibarize Kayumba: Ubu se koko uragirango twemere ko wagize uruhare rukomeye muri politike ngo kuko wabaye umukuru w'ingabo na ambasaderi n'ibindi? NARI UMUGABO NTIHABWA INTEBE, ni nayo mpamvu ubona kuba intwari umuntu atarapfa bidakunze kubaho. Ubushize nanditse ko abantu bazajya bakwibuka wowe na bagenzi bawe nk'abantu babaye imbwa bagatererana igihugu. Ntiwibeshye ko bazajya bakwibuka ko wabaye umukuru w'ingabo cyangwa ambasaderi. Ngirango icyo ni nacyo gituma umuntu nkawe ufite umutwe ukomeye utekereza ko hari agaciro ufite ukaguma muri confusion na speculation ko wenda uzagera kubyo wifuza.
Yewe ibisa ngo birasabirana. Nta yindi reference wagira atari Twagiramungu, Ingabire, Mushayidi, Ntakirutinka, n'abandi. Kuba ba Ntakirutinka na Twagiramungu baratanze Ngarambe kuba Ministers sicyo gitumba baba ingirakamaro, kuko nta murage basigiye u Rwanda. Ubu se tuvuge ko Kayibanda na Habyarimana barushije Perezida Kagame akamaro kuko bamubanjirije? Cyangwa tuvuke ko wowe wagize akamaro kurusha ba Kabarebe, Kayonga n'abandi kuko wababanjirije mu kuyobora igisirikare? Ibi byerekana actually uwo uri we, nk'umuntu uri guided by the fame only, na ambitions zidafite ishingiro. Ushobora kuzapfa wishwe n'agahinda kuko umurongo wafashe ntabwo uzakugeza aho ushaka kujya.
Urashinja Ngarambe kubona u Rwanda, akarubonamo Kagame. Uretse na Ngarambe n'abanyamahanga iyo uvuze u Rwanda babona Kagame, kubera ibintu bikomeye amaze kugeraho. Wowe impamvu udashaka kumubona si iyindi ni uko washakaga gufata umwanya wa Perezida afite none ukaba ubona bidashoboka. In fact mvuze ko ari wowe umubona cyane, kurusha na Ngarambe, cyane cyane ko ubona akubereye igikwazo cyo kugera kuri ambitions zawe zo kuba Perezida sinaba mbeshye. Ariko erega uranamurenganya, kuko ikibazo si we, ni Abanyarwanda bamutoye, cyereka niba wumva inyungu zawe arizo zikwiye guhabwa agaciro kurusha iz'abanyarwanda bose. Iby'amajwi yagize arenga 90 ku ijana numva ntawabitindaho, kuko ajyanye n'akazi yakoze, kandi n'inzobere mu kunononsora iby'amatora ntizihakana ko amatora mu Rwanda agenda neza. Wenda wavuga uti ariko hari abantu bishwe mbere y'amatora, wowe na bagenzi bawe mushaka ko byitirirwa leta y'u Rwanda da! None se ibyo byari gutuma amajwi yiyongera, cyangwa yari kugabanuka?
Kuvuga ngo Twagiramungu yagize uruhare kuko izina rye ryanditse mu masezerano ya Arusha, byerekana wowe icyo wita kuba ingirakamaro: kuvugwa cyane, kwandikwa mu maserano, kwandikwa mu binyamakuru, na za internet, mbese kuvuga no kuvugwa, kuba icyamamare, n'iyo haba mu bibi! Uzajye Hollywood ibyamamare bya mbere niho biba, ariko simbona icyo wakora. Hari n'abandi benshi bo muri leta ya Habyarimana bagiye muri ayo masezerano, ariko ntibabaye ingirakamaro kuko bitababujije gukora jenoside.
Kuvuga ngo wanga Perezida Kagame, uvuga ko ari umwicanyi, iyo ni imvugo tumenyereye y'abarwanya u Rwanda, nta gishya uri kuvuga. Kandi ariko ntitwabuza abavuga kuvuga ibyo bashaka. Ubu se sha wibaza ko kuko uvuze ko Perezida Kagame ari umwicanyi bihita bimugira umwicanyi koko?! Cyangwa wibaza ko abantu bahita bemera ko ari byo?! Ubu se imitwe uri gushinga muri Congo, cyangwa amagrenades mumaze iminsi mutera niyo atica abantu, na ndetse b'inzirakarengane? Umenye ko iminsi y'abanyabyaha iba ibaze, uyu munsi uribeshya ko ufite ubuhungiro muri Africa y'Epfo, ukumva uri indakoreka. Ariko nawe urabizi ko ibihugu byose bikorera inyungu zabyo, simbona ko Africa y'Epfo izakomeza kugirana utubazo twa diplomacy n'u Rwanda kubera wowe. Igihe kizatwereka. Ubu se abajenosideri bigeraga batekereza ko France ishobora kubatera ijanja? Ubu ngirango urabizi ko Abafaransa bari mu bihugu bimaze gufata abajenosideri benshi.
Harya ngo urashaka ngo Perezida azajye muri debate nawe kuri radio?! Ariko wasuzugura ye?! Perezida ni umuntu ukomeye, aba afite ibindi bifite akamaro byo gukora kurusha guta igihe ku ngegera nkawe. Wowe niba ushaka debate uzayigira imbere y'ubutabera umunsi wafashwe. Ni nacyo dushaka kugirango uzahabwe ijambo wisobanure. Ntawe ugushaka wapfuye nka bimwe mwirirwa mubeshya ngo leta irashaka kukwica, Abanyarwanda tugushaka uri muzima, kugirango ukuri ku makosa yawe bose bakumenye.
Ubu se wirirwa kuri za BBC usakuza wumva hari icyo bizakugezaho? Ibyo ni uguta ibitabapfu, ni amatakirangoyi, ariko abakumva ni abameze nkawe, propaganda yawe nta impact igira ku myumvire y'abanyarwanda. Uzegere Twagiramungu na Ingabire bakubwire, nta muntu wabarushije gusakuza.
Kalisa Jean.