Perezida Kagame yatoje intore ze gutukana nk'abashumba ! Nimwiyumvire uko Kalisa Jean yifatiye ku gahanga Generali Kayumba Nyamwasa!

Publié le par veritas

Kayumba Nyamwasa afite benshi bamukunda mu ngabo z'Urwanda. Ibyo bitera ishyari rikomeye Paul Kagame!

Leta ya Paul Kagame turayigaya ko itazi kuganira n'abatavuga rumwe nayo ! Uvuze wese ibitagenda afatwa nk'umwanzi. Iyo Kagame atamwishe cyangwa ngo amufunge, amuteza abaryankuna be bakajya birirwa bamutuka . Ibi bitutsi birerekana ko Leta ya Paul kagame yarangije kujegajega bikomeye habuze gusa abahirika maze ngo mwirebere ngo irasandara  ! Nimwisomere mwumve.

Bwana Rufagari,

Numvise amateshwa ya Kayumba Nyamaswa kuri BBC, ndagusabye ngo umwoherereze ino message, cyangwa nawe arahita ayibona.

Uzambwirire Kayumba Nyamwasa ko Umunyarwanda yivugiye ko "Nari umugabo idahabwa intebe". Ibyo Francois Ngarambe yavuze ko uruhare rw'abahoze ari abanyapolitike barwanya leta y'u Rwanda ari ntarwo, afite ukuri. Uruhare bagize se nyine we yumva ari uruhe uretse kudukerereza. Ubu iyo bajya kuba abantu bazima bakabaye bari hamwe n'abandi Banyarwanda batanga umusanzu wo kubaka igihugu. ariko ubu bo barara badasinziriye bakora ibishoboka byose ngo nibyo tumaze kugeraho bisenyuke. Batera amagrenades, bashinga imitwe ya gisirikare muri Congo, basebya igihugu cyabo, kugirango babone amaramuko. Urwo nirwo ruhare bagize.

Abanyarwanda twari twabibeshyeho tugirango ni abantu b'i Rwanda, ariko kurya "nyakibi itarara bushyitsi" badufashije kumenya imigambi yabo mibisha, none ubu babaye nka rya buye ryagaragaye riba ritacyishe isuka. Abanyarwanda dukunda igihugu cyacu turi benshi ku buryo twihagije, ahubwo Kayumba n'abandi nkawe bananiwe bari abo kudutesha igihe, barakoze kuva mu nzira.

Nibarize Kayumba: Ubu se koko uragirango twemere ko wagize uruhare rukomeye muri politike ngo kuko wabaye umukuru w'ingabo na ambasaderi n'ibindi? NARI UMUGABO NTIHABWA INTEBE, ni nayo mpamvu ubona kuba intwari umuntu atarapfa bidakunze kubaho. Ubushize nanditse ko abantu bazajya bakwibuka wowe na bagenzi bawe nk'abantu babaye imbwa bagatererana igihugu. Ntiwibeshye ko bazajya bakwibuka ko wabaye umukuru w'ingabo cyangwa ambasaderi. Ngirango icyo ni nacyo gituma umuntu nkawe ufite umutwe ukomeye utekereza ko hari agaciro ufite ukaguma muri confusion na speculation ko wenda uzagera kubyo wifuza.

Yewe ibisa ngo birasabirana. Nta yindi reference wagira atari Twagiramungu, Ingabire, Mushayidi, Ntakirutinka, n'abandi. Kuba ba Ntakirutinka na Twagiramungu baratanze Ngarambe kuba Ministers sicyo gitumba baba ingirakamaro, kuko nta murage basigiye u Rwanda. Ubu se tuvuge ko Kayibanda na Habyarimana barushije Perezida Kagame akamaro kuko bamubanjirije? Cyangwa tuvuke ko wowe wagize akamaro kurusha ba Kabarebe, Kayonga n'abandi kuko wababanjirije mu kuyobora igisirikare? Ibi byerekana actually uwo uri we, nk'umuntu uri guided by the fame only, na ambitions zidafite ishingiro. Ushobora kuzapfa wishwe n'agahinda kuko umurongo wafashe ntabwo uzakugeza aho ushaka kujya.

Urashinja Ngarambe kubona u Rwanda, akarubonamo Kagame. Uretse na Ngarambe n'abanyamahanga iyo uvuze u Rwanda babona Kagame, kubera ibintu bikomeye amaze kugeraho. Wowe impamvu udashaka kumubona si iyindi ni uko washakaga gufata umwanya wa Perezida afite none ukaba ubona bidashoboka. In fact mvuze ko ari wowe umubona cyane, kurusha na Ngarambe, cyane cyane ko ubona akubereye igikwazo cyo kugera kuri ambitions zawe zo kuba Perezida sinaba mbeshye. Ariko erega uranamurenganya, kuko ikibazo si we, ni Abanyarwanda bamutoye, cyereka niba wumva inyungu zawe arizo zikwiye guhabwa agaciro kurusha iz'abanyarwanda bose. Iby'amajwi yagize arenga 90 ku ijana numva ntawabitindaho, kuko ajyanye n'akazi yakoze, kandi n'inzobere mu kunononsora iby'amatora ntizihakana ko amatora mu Rwanda agenda neza. Wenda wavuga uti ariko hari abantu bishwe mbere y'amatora, wowe na bagenzi bawe mushaka ko byitirirwa leta y'u Rwanda da! None se ibyo byari gutuma amajwi yiyongera, cyangwa yari kugabanuka?

Kuvuga ngo Twagiramungu yagize uruhare kuko izina rye ryanditse mu masezerano ya Arusha, byerekana wowe icyo wita kuba ingirakamaro: kuvugwa cyane, kwandikwa mu maserano, kwandikwa mu binyamakuru, na za internet, mbese kuvuga no kuvugwa, kuba icyamamare, n'iyo haba mu bibi! Uzajye Hollywood ibyamamare bya mbere niho biba, ariko simbona icyo wakora. Hari n'abandi benshi bo muri leta ya Habyarimana bagiye muri ayo masezerano, ariko ntibabaye ingirakamaro kuko bitababujije gukora jenoside.

Kuvuga ngo wanga Perezida Kagame, uvuga ko ari umwicanyi, iyo ni imvugo tumenyereye y'abarwanya u Rwanda, nta gishya uri kuvuga. Kandi ariko ntitwabuza abavuga kuvuga ibyo bashaka. Ubu se sha wibaza ko kuko uvuze ko Perezida Kagame ari umwicanyi bihita bimugira umwicanyi koko?! Cyangwa wibaza ko abantu bahita bemera ko ari byo?! Ubu se imitwe uri gushinga muri Congo, cyangwa amagrenades mumaze iminsi mutera niyo atica abantu, na ndetse b'inzirakarengane?  Umenye ko iminsi y'abanyabyaha iba ibaze, uyu munsi uribeshya ko ufite ubuhungiro muri Africa y'Epfo, ukumva uri indakoreka. Ariko nawe urabizi ko ibihugu byose bikorera inyungu zabyo, simbona ko Africa y'Epfo izakomeza kugirana utubazo twa diplomacy n'u Rwanda kubera wowe. Igihe kizatwereka. Ubu se abajenosideri bigeraga batekereza ko France ishobora kubatera ijanja? Ubu ngirango urabizi ko Abafaransa bari mu bihugu bimaze gufata abajenosideri benshi.

Harya ngo urashaka ngo Perezida azajye muri debate nawe kuri radio?! Ariko wasuzugura ye?! Perezida ni umuntu ukomeye, aba afite ibindi bifite akamaro byo gukora kurusha guta igihe ku ngegera nkawe. Wowe niba ushaka debate uzayigira imbere y'ubutabera umunsi wafashwe. Ni nacyo dushaka kugirango uzahabwe ijambo wisobanure. Ntawe ugushaka wapfuye nka bimwe mwirirwa mubeshya ngo leta irashaka kukwica, Abanyarwanda tugushaka uri muzima, kugirango ukuri ku makosa yawe bose bakumenye.

Ubu se wirirwa kuri za BBC usakuza wumva hari icyo bizakugezaho? Ibyo ni uguta ibitabapfu, ni amatakirangoyi, ariko abakumva ni abameze nkawe, propaganda yawe nta impact igira ku myumvire y'abanyarwanda. Uzegere Twagiramungu na Ingabire bakubwire, nta muntu wabarushije gusakuza.

Kalisa Jean.

Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article
D

Ariko sha Kali, wagiye wivanga mubyo uzi neza? Ibyo Kayumba na Kagame baziranyeho n'ibyo bapfuye wowe hari ibyo uzi?!

Jye mbona usa nka babandi birirwaga kuri Radio Rwanda bita Inkotanyi imihirimbiri itunzwe n'ibitiritiri by'ibigori, ubu se ninde ufite igihugu?

Ceceka ntawe uvuma iritararenga, kuva mwaramurashe mukamuhusha mwicare muzi ko ikibazo gihari: LA ROUE TOURNE.

Répondre
C

Nimuvugishe ukuri kuko isi yarabamenye ntaho muzihisha.

Bajenosideri rero ndi nkamwe navugisha ukuri ubundi nkategereza icyo ubutabera bungenera.Gutinda kwigaragaza sibyo bizahanagura jenoside interahamwe zakoze.

Intambara y'amagambo

Hamaze igihe kirekire abagabo n'abagore bahakana jenoside barakataje mukwandika uburozi bw'ibinyoma kumateka yaranze iki gihugu muh=gihe cya jenoside y'abatutsi. Abantu barenga Milliyoni
imwe bapfuye, ntibazimangana nkuko mumigambi y'abicanyi byari bimeze. No way.

Gukunda igihugu

Bantu bakunda urwanda, nimukomeze mubwire ingabo zirwanisha amagambo kuri interinete muti, iyo kuvuga biba bishobora guhinduka amadorari mwajyaga kuba muri ba Bill gates, byahe byokajya murimo
gushakisha icyatuma hagira umuntu ubumva ariko waaapi. Ka sandwitch mukabona mwabeshye byinshi.

Abanyarwanda bazi ukuri n'Ikinyoma(Ntimuzabashuka)

Gukora ibiteza imbere umunyarwanda ubu nicyo kintu kishishikaje abanyarwanda kurusha vuvuzera z'abantu bataye umutwe birirwa babeshya ngo n'abanyepolitike. politike yo kumara abanyarwanda se
izabamarira iki, nibabaze abafunze niba hari ikintu cyiza babonye mubibi bakoze, namwe nimuvuge nimwatabwa muri yombi muzamenya ko na nyina wundi abyara umuhungu uwo n'umugani navutse nsanga.

Abanyarwanda barambiwe abantu batoba amateka

Abanyarwanda bamaze kurambirwa amateshwa yanyu. Nta kintu kizima abnyarwanda bavoma mubyo mwirirwa musakuza.

Isi yabahagurukiye

Kubona umuntu nka Obama, Sarkozy, n'abandi benshi bahagurukiye abahekuye Urwanda ukumva amaherezo atari imbere y'ubutabera. Ngaho DRC, SOUTH AFRICA, USA, UBUDAGE,
UBUBILIGI,CANADA, LONDON SUEDE, MALAWI, ZAMBIA, IBURUNDI Yewe ngirango no mu Bulusiya barapakiye. Nta hantu na hamwe abajenosideri bashobora kuzihisha ubugome bakoreye abatutsi ndetse n'abahutu
batashaka kwica. Isi yose yatangiye kubahagurukira kuko mwarahemutse.

Abatarabamenya bamaze kubamenya

Abatarabahagurukira igihe kirahari bazabahagurukira tu none se muziyahura, muzihinduriza se, muzakora plastic surgery se, ntishoborwa na benshi kandi nabwo details zanyu zizaboneka tu.

Inama rero y'ubuntu kubaho n'ukubana, mwe ntimwigeze mubana, nimugume hamwe rero ubutabera bukore akazi kabwo ubundi mwegere prison muryozwe ibyo mwakoze. Bibiliya iti umuntu azasarura ibyo
yabibye.

Nimugire amahoro, umutekano ndetse ubumwe bubarange ibihe byose.

Répondre
C

Wamenya gucinya inkoro urakanyagwa! yewe uzarya ingoma nyinci ni zitaguhitana.

Répondre
N

Kalisa ni muntu ki ko ndi kumva afite amagamba atyaye nk'umuvugizi

Répondre
B

Birashimishije cyane kubona ko abanyarwanda basigaye bahaguruka kumugaragaro bakamagana ibikorwa bibi bya Kayumba na bagenzi be. Ibi bitanga
ikizere ko nta munyarwanda uzabibeshyaho ngo ibikorwa byabo n’ibizima nyuma yo kumenya imigambi yabo mibisha. Abanyarwanda dukunda igihugu cyacu turi benshi ku buryo
twihagije, ahubwo Kayumba n'abandi ntibakaduteshe umwanya kubera ko bagamije gusenya aho kubaka.

Ubu iyo baba abanyarwanda bazima bakabaye barahisemo gufatanya hamwe n'abandi Banyarwanda
batanga umusanzu wo kubaka igihugu, aho guhitamo kwirirwa bat’umutwe ngo barasebya uRwanda na Perezida Kagame. Ubanza akabo kashobotse yaba Obama n’abandi bayobozi bakomeye bahagurukiye
abahakannyi n’abarwanya ubuyobozi nta mpamvu none se muzajya hehe.

Nimwiyizire murwanda musubize ibyo mubazwa ubundi abahanwa muhanwe. Kubera ko uko mukomeza
kuvuga ibitubaka abanyarwanda muba mwongera icyaha mukindi Inama nabagira mukore ibikwiye kubera ko ibidakwiye muzabizira.

Répondre
M

Ibyabaye murwanda isi yose irabizi uretse abafite umutima wa inyamaswa wo kubihakana.

Kalisa we babwire pe, Abanyarwanda tuzi aho turi, tuzi aho tujya kandi ibi byose kubigeraho tubikesha umuyobozi mwiza kuko aduhesheje icyubahiro naho mumahanga mwirirwa musakuriza ngo urwanda nta
kigenda.

Iyo Obama Perezida w'isi yihanukira akavuga uburyo agomba gufasha abanyarwanda gushyikiriza ubutabera abahekuye urwanda, abanegationistes ntacyo mwumva koko. Abatuye muri America bari bazi ko ari
muri paradiso yabo yo gutuka, kuyobya guhakana no gukina kumubyimba abacitse ku icumu, ahaaa, ubanza akabo gatangiye gushyuha. Ubufaransa nabwo bwabahagurukiye, Ububiligi nabwo- erega icyaha cya
jenoside ntikijya gisaza nimushaka muhindure ibihugu mute ariko mugomba kuzageza imbere y'ubutabera kuko mwahemukiye inyoko muntu n'isi muri rusange. Mbaburire rero nimuze murwanda muvuge ukuri
kw'ibyabaye mutange amakuru mwirege ubundi iwanyu muzahanwa neza kuko muzaba mufashije ubutabera. Guhora mwihisha byo bizatinda muzafatwa tu. Nimugire amahoro.

Répondre
M

Uyu Kalisa Jean mumbwire aho atuye cg se aho abarizwa byanze bikunze agomba kunyura inzira ya lt col.Wilson Rutayisire, cpt Kamugisha Abati, cpt Richard Isoke, nabandi twakosoye izuba riva.
Birihutirwa gukosora uyu mwana wacu akajya kumurongo bityo akubaha abakuru. Serieuse

Répondre
K

Uyu muntu witwa Kalisa yarahahamutse!! Aba nibo bajyanama ba Kagame! Yewe abanyarwanda bakomeje kuba insina ngufi koko! Ariko bizashira, bihaye guca imanza ngo  Kayumba ni umugizi wa nabi
byafashe iki? Ngo rero bizeye ko amahanga azabaha abo bifuza bose! Yoo aha ni ukureba hafi nk'amazuru yabo!

Maze Loni irimo ahubwo itegura uburyo bwo kubashyiriraho urukiko rw'ibyaha bakoze muri Congo , ngo bazi ko amahanga azabaha abo baniga! Uyu mu général w'umufaransa Tauzin yarabivuze koko
akanyariro nkaka ka kalisa ni akabagome n'ibicucu; gusa rero barye bari menge kandi ntibibeshye ngo barapfundira utuzuru hanze kuko abanyarwanda bahemukiye babategereje!

Répondre