Minisitiri Gatsinzi yamaganye Kayumba na Karegeya ku kubuza impunzi z’Abanyarwanda gutaha
NDL : Leta ya Kagame itangiye gushakisha urwitwazo rwo gusobanura impamvu abanyarwanda yirukanye mu gihugu cyabo batakigarukamo. Kayumba na Karegeya bahunze vuba aha, impunzi nyinshi z’abanyarwanda zavuye mu byabo guhera ku italiki ya 01/10/1990 ubwo inkotanyi ziyemezaga kuza kumena amaraso y’abanyarwanda ; mubyo zitwazaga zigaba ibitero ku Rwanda zavugaga ko zigiye gukemura ikibazo cy’ubuhunzi ku banyarwanda no kuzana demokarasi mu gihugu ; none ahubwo kuva zafata ubutegetsi ibyo bibazo byombi byarushijeho gukomera. Mbere y’uko zitera igihugu ; u Rwanda cyari igihugu gituje , gifite amahoro n’amajyambere, impunzi z’abanyarwanda zari nke kandi ziri mu bihugu bikikije u Rwanda, imishyikirano yo gutahuka kw’abo banyarwanda hagati yabo , Ishami rya Loni rishinzwe impunzi na leta y’u Rwanda yari igeze kure , inkotanyi zihita zigaba ibitero kuko zashakaga ubutegetsi ku ngufu, none ubu impunzi z’abanyarwanda zikwiriye isi yose, nta demokarasi mu gihugu , abanyarwanda bibera mu bwoba budashira, none kubera imiyoborere mibi nabatahutse babishaka barimo ba kayumba na karegeye bongeye gufata iy’ubuhungiro, ubwo se iyi leta ni iki kindi yabwira abanyarwanda cyangwa amahanga !
Hari umunyarwanda wahunze twaganiriye , wambwiye ati « Mama wambyaye (niba azaba akiriho) cyangwa mwene wacu tuva indimwe » nibambwira ngo taha nzahita ntaha mu Rwanda ! kuko Loni, Kagame, naba Nyamwasa ntabwo barusha ababyeyi banjye n’abavandimwe banjye kungirira impuhwe no ku nkunda » Nataha nte abo babyeyi n’abavandimwe banjye baba barimo bandirira bati leta iratumaze ?
Abantu bajya guhunga ntibabanje kureba amategeko ya Loni cyangwa ngo leta ya kagame ngo ibahe uburenganzira bwo guhunga, none bajya kuvuga ko baje kubatahura bigenze bite ko bahunga ntacyo bavuganye kandi ko ari iyo leta bahunze ! HCR ntigomba kuba urwitwazo kuko na Yezu yahunze itarabaho kandi n’abanyarwanda bahungiye muri Congo kugeza nanubu ntibazibagirwa uruhare HCR yagize mukubamarisha ! Ibyo byose rero ni amagambo gusa Nyamwasa na Karegeya nimubashyire hasi ! Nimwisomere iyi nkuru yo mu gihe aho Gatsinzi Marcel ahamagarira abanyarwanda gutaha kandi tuzi ko kugeza ubu atarashobora no gutahura umuryango we uri hanze ! None insanganyamatsiko FPR yihaye yo kuvugisha ukuri bite byayo ko nta gihinduka ! Ntaburenganzira leta y’u Rwanda ifite bwo gufata icyemezo kubayihunze, niba iryo tegeko ryarahindutse Gatsinzi aryerekane ! Nimwisomere namwe ibyo gatsinzi avuga buri wese afate umwanzuro we !
Minisitiri ushinzwe gukumira Ibiza no gucyura impunzi Gen. Gatsinzi Marcel yamaganye uburyo Kayumba Nyamwasa na Patrick Keregeya batesha agaciro icyemezo cy’Umuryango w’Abibumbye gikuraho ubuhunzi ku mpunzi z’Abanyarwanda zose ziri mu mahanga, ahubwo bakirirwa babashishikariza kudatahuka mu rwababyaye.
Mu kiganiro yagiranye na The New Times ari nayo dukesha iyi nkuru, Minisitiri Gatsinzi yavuze ko icyemezo cy’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe impunzi (UNHCR) atari icyemezo cyafashwe n’igihugu kimwe, ahubwo ari icy’Umuryango w’Abibumbye muri rusange. Minisitiri Gatsinzi yavuze ko ntacyo bashobora kubikoraho, kuko icyo cyemezo cyafashwe mu rwego mpuzamahanga kandi gifitiye inyungu impunzi.
Minisitiri Gatsinzi yakomeje agira ati: "Icyo bagamije ni ibyaha kuko bigaragara ko bashaka gufata impunzi bugwate impunzi z’Abanyarwanda. Ibi ntaho bitaniye n’ibyo FDLR yakoraga impunzi z’Abanyarwanda mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo."
Nk’uko The New Times yakomeje ibivuga, Kayumba Nyamwasa na Patrick Karegeya basabye impunzi z’Abanyarwanda ziri muri Zimbabwe, Zambia, Mozambique na Malawi, gukomeza kwinginga imiryango itegamiye kuri leta nka Human Rights Watch, Amnesty International, ibitangazamakuru ndetse n’abayobozi b’aho batuye, ngo babafashe gutesha agaciro icyemezo cya Loni.
Icyemezo cy’Umuryango w’Abibumbye kivuga ko, nyuma yo gusanga mu Rwanda nta mpungenge zihari, nta kintu gihari gifatika cyatuma umuntu ahabwa ubuhungiro cyangwa ngo acungirwe umutekano na Loni, guhera tariki ya 31 Ukuboza 2011, nta Munyarwanda n’umwe uzaba akitwa impunzi.
Minisitiri Gatsinzi yagaragaje ko hari byinshi bimaze gukorwa mu rwego rwo gufasha impunzi z’Abanyarwanda gutahuka. Yavuze ko u Rwanda rushaka ko nta Munyarwanda uhusha uburenganzira bwe bw’ibanze nko kwiga n’ibindi.
Hagati aho, kugera tariki ya 31 Ukuboza 2011, Umunyarwanda wese w’impunzi uri mu mahanga asabwa kuzaba yaratashye, hanyuma iyo tariki nirenga, kubera ko nta uzacyurwa ku gahato, uzashaka kwigumira aho ari azasaba uburenganzira bwo gutura muri icyo gihugu, ndetse yiyandikishe nk’Umunyarwanda.
Hejuru ku ifoto: Minisitiri Gen Gatsinzi Marcel
Shaba Erick Bill