Perezida Kagame yatangiye rugamba rwo gusiba ibimenyetso kw’iraswa ry’indege ya Perezida Juvenal Habyarima
Nyuma y'aho ikibazo cy'iraswa ry’indege y'uwahoze ari Perezida w’u Rwanda Juvenali Habyarimana kibereye ingorabahizi kuburyo gikomeje gutera umwuka mubi hagati y’Ubufaransa n’u Rwabda, dore ko diplomasi hagati y’ibihugu byombi yangiritse ku buryo bugaragarira buri wese. Muzi neza ko leta ya Kigali yakomeje gushinja ubufaransa ko aribwo bwarashe indege ya Perezida Habyarimana ariko bigafata ubusa, kuko bamwe mu bahoze ari ingabo za FPR-inkotanyi ndetse barindaga Perezida Kagame batangaje inkuru y’imvaho y'ukuntu uwo mugambi wacuriwe ku Mulindi wa Byumba ndetse uwahoze ari umugaba w’ingabo z’inyeshyamba Paul Kagame ariwe uwuyoboye.
Amakuru agera ku kinyamakuru Inyenyerinews aturuka mu rwego rw’iperereza rw’u Rwanda ruzwi ku izina rya National Security Services (NSS) kandi yizewe aremeza ko Perezida Kagame yatanze amabwiriza ayaha Colonel Dr Emmanuel Ndahiro ukuriye NSS na Colonel Dan Munyuza ukuriye urwego rw’iperereza rwa gisirikare ruzwi kwizina rya Department of Military Intellince (DMI) ko bagomba gusenya no gutesha agaciro abantu bose batanze ibimenyetso ku iraswa ry’indege ya Perezida Juvenali Habyarimana kuko ngo bimaze kugaragara ko ari imwe mu mpamvu zamutesheje agaciro haba mu gihugu imbere cyangwa hanze yacyo.
Perezida Kagame yabahaye ingero z'ukuntu muri iki gihe bamwe mu bacikacumu rya genocide y’abatutsi yo muri 1994 bamaze kumenya ko ngo intandaro ya genocide y’abatutsi ari iraswa ry'indege ya Perezida Habyarimana ngo kandi bamaze kubona ko ntawundi wayirashe usibye Perezida Kagame bashingiye cyane kubuhamya bwatanzwe na bamwe mu bahoze mu ngabo za FPR inkotanyi, ngo kandi akaba yari azi neza ko niyica Perezida Habyarimana abatutsi bahita batangira kubatsemba ariko ntiyabyitaho kuko yari arangajwe imbere no gushaka ubutegetsi.
Amakuru aturuka muri izo nzego z’iperereza kandi yizewe aremeza ko leta ya Kigali yamaze kohereza amafaranga menshi muri za maneko zayo ahanini ziba mu burayi mu bihugu nk’u Bwongereza, u Bufaransa n’u Bubiligi kugira ngo batangire akazi ko gesenya abatanze ubuhamya kw’iraswa ry’indege ya Perezida Habyarimana no gutesha agaciro abo batangabuhamya. Ngo amwe mumayeri bazakoresha nukubanza bagateranya abatanga buhamya ku nshuti zabo magara n’imuryango yabo banabasaba ko bakangurira abatangabuhamya kwivuguruza, byakwanga bakabasebya bagamije kwangiza izina ryabo kugira ngo abanyarwanda n’abanyamahanga badaha agaciro ubuhamya batanze ndetse bibe byanabaviramo no guhabwa akato. Ubundi buryo buteganyijwe n’ukwifashisha uburyo bw’uburozi ngo kuko gusebya no gutesha agaciro uwapfuye byoroshye.
Amakuru agera ku kinyamakuru inyenyerinews aremeza ko iyi gahunda yaba imaze iminsi mike itangiye gushyirwa mu bikorwa mu burayi, amakuru agakomeza avuga ko Colonel Dan Munyuza aherutse kwoherereza akayabo k’amafaranga mu gihugu cy’Ubufaransa ayoherereje uwitwa SGT SASITA JEAN BOSCO kugirango akomeze gushyira mu bikorwa uwo mugambi mubisha, dore ko ngo yagiye mu gihugu cy’u Bufaransa nk'impunzi ariko abifashijwemo na MAJORO KAKIRA wari ushinzwe operation muri DMI mu mwaka wa 2006 kubera akazi kashimwe cyane na leta ya Kigali yari amaze gukorera mu gihugu cya Uganda.
Amakuru akomeza avuga ko SGT SASITA JEAN BOSCO afite ibigwi byinshi kurusha bamwe muri ba maneko ba Kagame baba mu mahanga, ngo nyuma yaho yoherejwe na DMI mu gihugu cya Uganda bamutegetse ko agomba kwiyita impunzi, kugira ngo abone uko yajya abaha amakuru ajyanye n’umutwe w’inyeshyamba witwaga Rassemlement de Peuple du Rwanda (RPR) wakoreraga mu gihugu cya Uganda uyobowe n'uwitwa Fransis Rukeba.
SGT SASITA yaje guhirwa cyane muri iyo nshingano ikomeye yari yahawe na MAJOR KAKIRA wari ushinzwe operation za DMI mu mwaka w' 2006, kuko ngo yaje kwizerwa n’abari bagize umutwe wa RPR kuko babonaga ngo ariwe utanga amafaranga menshi ariko batazi ko ayohererezwa na Kigali ngo akaba yaratangaga n’inama ngo zigaragaza umurava kurusha abandi,bituma bamugira umunyamabanga mukuru wa RPR bimufasha gukora akazi ke neza k'ubumaneko.
Icyo gihe yagizwe umunyamabanga wa RPR yahise ahindura amazina ye bwite, yiyita SANO DAVID. Ngo yatangaga kopi z’inyandiko z’inama za RPR akazohereza muri DMI buri gihe, akajya anamenyesha leta ya Kigali aho gahunda za RPR zigeze.
Leta ya Kigali byaje kuyibera ingorabahizi kuko itabashaga gufata abagize RPR bataratangaza ko ari inyeshyamba. Ibi byatumye MAJOR KAKIRA wa DMI aha amabwiriza SGT SASITA JEAN BOSCO ko agomba gushishikariza abagize RPR ko batangaza intambara kuri leta ya Kigali ; kugira ngo haboneke impamvu yo kubasaba leta ya Uganda.
Ngo igihe bari mu nama mu mwaka wa 2006 nibwo yatangiye gutanga igitekerezo cyo gutangaza intambara kuri leta y’u Rwanda, banasaba imishyikirano. Abari muri iyo nama bose barabyanze kuko babonaga bataritegura, nta n'ingabo ngo bari bafite.
SGT SASITA amaze kubona ko RPR yanze gutangaza intambara kandi ariyo misiyo yihutirwa yari yahawe naba shebuja ba DMI, byatumye afata icyemezo cyo kuyitangaza we kugiti cye. Ndetse binavugwa kuma Radio mpuzamahanga harimo n'ijwi rya Amerika. Kugira ngo haboneke impamvu yo kugaragariza leta ya Uganda ikimenyetso simusiga ko RPR wari umutwe w'inyeshyamba wenda gutera u Rwanda, nkuko yari yabisabwe na DMI.
Amaze gutangaza intambara nibwo MAJOR KAKIRA wa DMI yahitaga amwoherereza akayabo k’amafaraga kugira ngo ahite yerekeza iy’iburayi kuko inshingano yari yahawe yari ayishoje kandi hari izindi nshingano nyinshi ngo yagombaga gukora mu burayi.
Iryo tangazwa ry'intambara ryakozwe na SGT SASITA JEAN BOSCO wiyitaga SANO DAVID byagize ingaruka mbi zikomeye kubari bagize umulyango RPR, kuko bose bafashwe na Leta ya Uganda mu mwaka wa 2007, ikabaha Leta y'u Rwanda, ubu bakaba bafungiye ku Mulindi wa Kigali uretse we wenyine wahawe inshingano na DMI zo gukomeza akazi yahawe mu bihugu by'i Bururayi afatanije na bagenzi be bariyo.
Abo SGT SASITA JEAN BOSCO wiyitaga SANO DAVID yafungishije bamwe ni aba:
• RUKEBA François
• Pte KABAGAMBE Peter
• IYARWEMA Védaste,
• Pte NSENGAYIRE Grégoire
• Lt UGIRIMPUHWE Léonard
Kugira ngo usoma iyinkuru wese arusheho kumenya ukuri kwayo n'umugambi mubisha wa Leta ya Kigali ikomeje guhiga abo yakagombye kurinda, kandi ikabahiga ikoresheje abandi banyarwanda, musome urubanza rwabo uko rwaciwe.
Ngoga Steven (inyenyerinews)
URUBANZA N° RPA 0233/10/CS
URUPAPURO RWA 1
URUKIKO RW’IKIRENGA RURI I KIGALI, RUHABURANISHIRIZA MU RUHAME
IMANZA Z’INSHINJABYAHA RUKIJIJE KUWA 18/02/2011 URUBANZA N° RPA
0233/10/CS MU BURYO BUKURIKIRA :
HABURANA :
Ubushinjacyaha
Na
1. Lt UGIRIMPUHWE Léonard mwene NDAMIWEHE Laurent na
HANEZEREWEBAKE, wavukiye NYAMUTERA mu Ntara y’Amajyaruguru
mu mwaka wa 1964, wahunze ari EX FAR akaba atarigeze yinjira muri
RDF, wabaga Kampala, Uganda
2. Pte KABAGAMBE Peter mwene KABAGAMBE James na MUKAMABANO
Marie, wavukiye UGANDA mu mwaka wa 1973
3. RUKEBA François mwene KAZUNGU Eulade na NYIRAMUGWERA
Léoncie, wavukiye Bisesero,Gishyita, Intara y’Iburengerazuba, mu
mwaka wa 1960, umucuruzi ubarizwa KAMPALA UGANDA
4. IYARWEMA Védaste, mwene MTARITARI Mathieu na KANKERA Marie,
wavukiye KINIGI mu ntara y’Amajyaruguru mu mwaka wa 1958,
ubarizwa Kampala, Uganda, Manager wa société FCUR.
5. Pte NSENGAYIRE Grégoire, mwene NDEREYE Raphaél na NIKUZE
Cathérine wavukiye i Gitesi, Intara y’Iburengerazuba.
ICYAHA BAREGWA
Icyaha cyo guhungabanya umudendezo wa Leta, giteganywa kandi
kigahanishwa ingingo ya 164 na 165 y’igitabo cya II.
I. IMITERERE Y’URUBANZA.
[1] Nyuma y’uko Urukiko Rukuru rwa Gisirikare rufashe icyemezo kuwa
20/05/2010 cyo kuburanishiriza hamwe urubanza N° RP 0002/07/HCM rwa 2LT
UGIRIMPUHWE Léonard, Pte KABAGAMBE Peter, RUKEBA François,
IYARWEMA Védaste n’urwa Pte NSENGAYIRE Grégoire N° RP 0002/10/HCM
URUBANZA N° RPA 0233/10/CS URUPAPURO RWA 2
mu rubanza rumwe kubera amasano zifitanye, abaregwa bose uko ari batanu
bajuririye icyo cyemezo, bavuga ko amadosiye yabo ntaho ahuriye kandi ko
bataziranye. Urubanza rwaburanishijwe kuwa 17.01.2011.
II. IMIBURANIRE Y`ABABURANYI.
[2]. Me BUHURU uburanira 2Lt UGIRIMPUHWE, Pte KABAGAMBE RUKEBA,
IYARWEMA avuga ko impamvu nyamukuru y’ubujurire bw’abo yunganira ari
uko Perezida w’Urukiko Rukuru rwa Gisirikare yahurije mu rubanza rumwe
imanza z’abantu badafite aho bahuriye, avuga ko kuba rero nta « connexity »
ihari, ihuzwa ry’amadosiye rinyuranye n’ingingo ya 155 COCJ, ubujurire
bw`abo yunganira bukaba bushingiye ku ngingo ya 156 y’iryo tegeko.
[3]. Asobanura ko nta busobekerane buri hagati y’urubanza rw’abo yunganira
n’urwa Pte NSENGAYIRE Grégoire, ko kuva urubanza rwabo yunganira
rutangira, rwaburanishijwe rwonyine, ruburanishwa ku nzitizi ndetse kugera
no mu Rukiko rw’Ikirenga. Avuga ko kimwe n’abo yunganira , yatunguwe no
kubona uwitwa NSENGAYIRE Grégoire aje kuburana mu mizi y’urubanza kandi
ntaho izina rye rigaragara mu nyandiko-mvugo z’andi maburanisha yabaye,
ngo bikubitiyeho ko yari akiburana muri « procedure ».
[4]. Avuga ko abo yunganira uko ari bane bafatiwe muri Uganda mu mwaka
wa 2006, ko NSENGAYIRE we yafashwe avuye muri Congo mu mwaka wa
2009, hakaba nta n’isano iri hagati yabo, cyane ko NSENGAYIRE mu ibazwa
yivugiye ko atabazi. Avuga ko icyo abona gihuza abo yunganira na
NSENGAYIRE ari inyito y’icyaha, kuko bose bakekwaho icyaha cyo
guhungabanya umudendezo w’u Rwanda no kurema imitwe y’ingabo , ariko
ahakorewe icyaha hakaba hatandukanye kuko NSENGAYIRE yaba yaragikoreye
muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), abandi muri Uganda.
Avuga ko asanga gukekwaho icyaha kimwe ataribyo byashingirwaho kugira
ngo habe ihuzwa ry’imanza zombi.
[5]. Me BUHURU akomeza avuga ko kuba NSENGAYIRE yaravuze mu
Bushinjacyaha ko abazi, yagera imbere y’Urukiko akabihakana, Urukiko
rwazashishoza ariko ko we abona abaregwa bataziranye, ko ndetse
imyirondoro yabo n’aho bafatiwe bigaragaza ko NSENGAYIRE ataziranye
nabo yunganira. Yanzura asaba ko dosiye z’imanza zombi zitandukanywa, ko
bibaye ngombwa Ubushinjacyaha bwasaba ko NSENGAYIRE ahamagazwa
URUBANZA N° RPA 0233/10/CS URUPAPURO RWA 3
nk’umutangabuhamya mu rubanza rwabo yunganira; mu gihe NSENGAYIRE
nawe azaba aburana, hakazifashishwa dosiye yabo n’ibyo bavuze mu Rukiko.
[6] Kuri icyo kibazo, 2 Lt UGIRIMPUHWE avuga ko ashimangira ko ntaho
aziranye na Pte NSENGAYIRE, ko aho bafatiwe n’igihe bafatiwe bitandukanye,
ko inyito y’icyaha atariyo yatuma imanza zihuzwa. Naho KABAGAMBE avuga
ko bigaragara ko NSENGAYIRE yafashwe avuye Congo, ko guhuzwa kw’izi
manza byabangamira ubutabera bwe cyane ko atemera icyaha. IYARWEMA
avuga ko ahuje impungenge na bagenzi be, ko kandi NSENGAYIRE we avuga
ko atari buburane, bo bakaba baburana. RUKEBA avuga ko ihuzwa ry’izi
manza ryabangamira ukurenganurwa kwe kuko nawe atemera icyaha.
[7]. Pte NSENGAYIRE avuga ko afunzwe ku buryo bw’akato, adashobora
kubonana n’umuryango we, inshuti na avocat, ndetse ko akorerwa ihohoterwa
(torture morale na physique), ko aramutse atajyanywe muri gereza ngo afungirwe
hamwe n’abandi yumva atashobora kuburana.
[8]. Umushinjacyaha avuga ko icyo 2Lt UGIRIMPUHWE na bagenzi be baregwa
ari uruhare bagize muri RPR Inkeregutabara ari bimwe n’ibyo NSENGAYIRE
Grégoire aregwa, ko ibyo byaha byakorewe mu gihe kimwe, bikorerwa ahantu
hamwe, ko ayo mashyaka yakoranaga n’ingabo zayo zikorana, ndetse ziza
guhuzwa, ko rero imicire y’urubanza yagorana mu gihe amadosiye
atandukanyijwe kuko Urukiko rwajya rukenera ubuhamya bw’umuntu uri mu
yindi dosiye. Asobanura ko muri dosiye ya NSENGAYIRE bigaragara ko aziranye
na KABAGAMBE wajyaga amusanga aho yari ari n’ibyo yabaga amuzaniye.
Asobanura ko n’abatangabuhamya NSENGAYIRE yatanze ari nabo bagaruka
muri dosiye ya UGIRIMPUHWE na bagenzi be. Umushinjacyaha avuga ko
n’ubwo abaregwa bose batamenyana bitaba ikibazo kubera ko abantu
bakorera mu bwihisho badakunze kumenyekana.
[9]. Ku bijyanye n’urwego imanza zihuzwa zigezeho, Umushinjacyaha avuga ko
NSENGAYIRE yarangije kuburanishwa ibyerekeye ifunga n’ifungurwa
ry’agateganyo kandi n’urubanza rwa 2LT UGIRIMPUHWE na bagenzi be
rutaratangira kuburanishwa mu mizi, ko rero nta kibazo cya « procedure »
kiriho cyabangamira ihuzwa ry’imanza.
[10]. Ku miburanire ya Pte NSENGAYIRE , Umushinjacyaha avuga ko
ikiburanwa ari ihuzwa ry`imanza, ko ibyerekeranye n’uburyo afunzwemo
URUBANZA N° RPA 0233/10/CS URUPAPURO RWA 4
bitaregewe, naho kuba uburenganzira bwe butubahirijwe mu ibazwa rye ngo
kuko atunganiwe nkuko bivugwa na Me BUHURU, avuga ko kubazwa ufite
ukunganira bitari ngombwa, ko kandi NSENGAYIRE atabihisemo ngo
Ubushinjacyaha bubimwangire.
[11]. Umushinjacyaha asoza asaba ko dosiye zahuzwa kuko abaregwa
bakurikiranyweho ibikorwa bimwe aribyo : « opérations za RUDI », ko kandi
baziranye nkuko bigaragazwa n`imvugo ya NSENGAYIRE wivugiye ko azi
KABAGAMBE ;
III. IKIBAZO KIGIZE URUBANZA N’ISESENGURWA RYACYO.
Imanza zahurijwe mu rubanza rumwe zaba zidafite ubusobekerane.
[12]. Ku byerekeye imanza zisobekeranye ziri mu rukiko rumwe, ingingo ya
155 y’Itegeko-Ngenga ivuga ko « Iyo imanza zisobekeranye ziregewe mu
rukiko rumwe, Perezida warwo, abyibwirije cyangwa abisabwe n’umwe mu
baburanyi , ategeka ko izo manza ziburanishwa hamwe n’inteko imwe y’urwo
rukiko, rukagomba kuziburanisha rushingiye ku busobekerane ».
[13]. Ubusobekerane bw’imanza busobanurwa muri iri tegeko–ngenga mu
ngingo yaryo ya 152 ivuga ko «Habaho imanza zisobekeranye, iyo imanza
nyinshi zifitanye isano ku buryo ikemurwa rya rumwe rigira ingaruka ku rundi
kandi ku buryo ziramutse ziciwe, rumwe ukwarwo, urundi ukwarwo, imikirize
yazo ishobora kuvuguruzanya».
[14]. Dosiye igaragaza ko Urukiko Rukuru rwa Gisirikari rwaburanishije bwa
mbere abaregwa bane, rwemeza ko babiri muri bo ari abasirikare. Mu
miburanire yabo bemera ko bari mu mitwe igamije gutera u Rwanda kugirango
bashobore kugarura umwami n’abanyarwanda bamwe bari hanze. 2 Lt
UGIRIMPUHWE mu ibazwa rye, avuga ko we na bagenzi be bakoreraga mu
mitwe ibiri ariyo RUDI-Urunana na RPR Inkeragutabara ifite amashami muri
Uganda no muri Congo, ndetse bamwe muri bagenzi be, RUKEBA na
KABAGAMBE mu Bugenzacyaha barabyemeye baranabisobanura. Tariki ya
20/04/2007 Urukiko rwemeje ko bafungwa by’agateganyo kuko bakekwaho
ibyo byaha bikomeye.
[15]. Bigaragara kandi ko Pte NSENGAYIRE yaburanishijwe nyuma mu rubanza
rwo gufungwa by’agateganyo, nawe yemera ko nyuma y’aho arangirije igifungo
URUBANZA N° RPA 0233/10/CS URUPAPURO RWA 5
cy’imyaka 6 yakatiwe kubera icyaha cya Jenoside yakorewe abatutsi
yahamijwe, yagiye gukorera muri iyo mitwe yombi yiteguraga guhungabanya
umutekano w’u Rwanda. Asobanura ko yagiye muri Uganda aho yamenyaniye
na Peter KABAGAMBE, uyu amwinjiza mu ishami rya ``RUDI-Urunana`` muri
Uganda, nyuma amujyana muri Congo mu mutwe witwa ``RPR
Inkeragutabara``, ahabwa umurimo wo gucunga umutekano muri
« Company » y’uwo mutwe ufite n’ishami i Kasese muri Uganda. Yavuze ko
yakoranye na bamwe mu baregwa, RUKEBA, KABAGAMBE n`abandi…etc.
Icyemezo kimufunga by’agateganyo kubera gukekwaho ibyo byaha bimwe
n’ibya bagenzi be, cyafashwe kuwa 08/10/2008.
[16]. Ku birebana n’imiterere y’ibyaha, abaregwa uko ari batanu
bakurikiranyweho kuba barakoreraga mu mitwe ifite ibikorwa bya Gisirikare
ariyo ``RPR Inkeragutabara na RUDI-Urunana``, ibi bakaba bazabyireguraho
mu rubanza mu mizi. Urukiko rw’Ikirenga rurasanga Perezida w’Urukiko Rukuru
rwa Gisirikare nta kosa yakoze mu gusuzuma ibikubiye muri izi manza zombi no
kuzihuza kuko zifitanye isano, nkuko abyemererwa n`Itegeko ryavuzwe
haruguru.
[17]. Ku birebana n’uko 2Lt UGIRIMPUHWE na bagenzi be bataziranye na Pte
NSENGAYIRE, Urukiko rw’Ikirenga rurasanga nabyo nta shingiro bifite kuko
ingingo ya 155 y`Itegeko ryavuzwe haruguru ntabwo ivuga ko abaregwa
bagomba kuba baziranye kugira ngo habeho ubusobekerane. Ubusobekerane
bw’imanza zahurijwe hamwe bukaba bufite ireme kuko bushingiye ku bikorwa
bimwe bigamije guhungabanya umutekano w`u Rwanda, hakaba nta mpamvu
icyemezo cyafashwe n’Urukiko Rukuru rwa Gisirikare cyavanwaho.
[18]. Ku byerekeye ibyavuzwe na Pte NSENGAYIRE byuko uburenganzira bwe
butubahirijwe kuko adafungiwe hamwe n’abandi, Urukiko rurasanga
rutabisuzuma kuko rwashyikirijwe gusa ikirego cy`ubujurire gisaba
gutandukanya imanza zahurijwe mu rubanza rumwe kubera ubusobekerane,
rukaba rutemerewe gusubiza ko kitajuririwe hashingiwe ku ngingo ya 177
y`Itegeko N0 13/2004 ryo kuwa 17/5/2004 ryerekeye imiburanishirize y`imanza
z`inshinjabyaha nkuko ryahinduwe kandi ryujujwe kugeza ubu iteganya ko
``Urukiko rwajuririwe ruburanisha gusa mu mbibi z`icyajuririwe``.
URUBANZA N° RPA 0233/10/CS URUPAPURO RWA 6
IV. ICYEMEZO CY’URUKIKO RW’IKIRENGA.
[19]. Rwemeye kwakira ubujurire bwatanzwe na 2 Lt UGIRIMPUHWE Léonard,
Pte KABAGAMBE Peter, RUKEBA François, IYARWEMA Védaste na Pte
NSENGAYIRE Grégoire kuko bwatanzwe mu buryo n’inzira bikurikije
amategeko.
[20]. Rwemeje ariko ko ubwo bujurire nta shingiro bufite.
[21]. Ruvuze ko icyemezo cya Perezida w’Urukiko Rukuru rwa Gisirikare cyo
kuwa 18/05/2010 gihuriza hamwe urubanza N° RP 0002/07/HCM n’urubanza
N° RP 0002/10/HCM kigumyeho.
[22]. Rutegetse 2Lt UGIRIMPUHWE Léonard , Pte KABAGAMBE Peter, RUKEBA
François, IYAMUREMYE Védaste na Pte NSENGAYIRE Grégoire gufatanya
gutanga amagarama y’urubanza angana na 15.000 Frw, batayatanga mu gihe
cy’iminsi 8, agakurwa mu byabo ku ngufu za Leta.
RUKIJIJWE RUTYO KANDI RUSOMEWE MU RUHAME NONE KUWA
18/02/2011 N’URUKIKO RW’IKIRENGA.
RUGEGE Sam
Perezida
se
HAVUGIYAREMYE Julien KAYITESI R. Emily
Umucamanza Umucamanza
se se
MUKAMURENZI Béatrice
Umwanditsi w`Urukiko.
se
URUBANZA N° RPA 0233/10/CS URUPAPURO RWA 7
(source: inyenyerinews)